‘Gucungurwa kwanyu kuregereje’
‘Muhagarare mwemye kandi mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kwegereje.’—LUKA 21:28.
1. Ni ibihe bintu byabaye mu mwaka wa 66? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
REKA tuvuge ko uri Umukristo wabaga i Yerusalemu mu mwaka wa 66. Hari ibintu byinshi wabonye biba. Mbere na mbere, umutegetsi w’Umuroma witwaga Florus yatwaye italanto 17 azikuye mu bubiko bw’amaturo bwo mu rusengero rwera. Abayahudi bahise bivumbagatanya, bica ingabo z’Abaroma zari i Yerusalemu kandi batangaza ko batagitegekwa n’Abaroma. Abaroma bahise bagira icyo bakora. Mu mezi atatu yakurikiyeho, Guverineri w’Umuroma wategekaga Siriya witwaga Cestius Gallus hamwe n’ingabo ze 30.000 bagose umugi wa Yerusalemu. Abayahudi bigometse bagiye kwihisha ku rusengero, ariko ingabo z’Abaroma ziraza zitangira gucukura urukuta rw’inyuma rwari rugose urusengero. Abari muri uwo mugi bose bahiye ubwoba. Wowe wari kumva umeze ute?
2. Ni iki Abakristo bakoze mu mwaka wa 66, kandi se ni iki cyatumye bishoboka?
2 Imyaka myinshi mbere yaho, Yesu yari yaraburiye abigishwa be ku birebana n’ibyo bintu byabaye, maze arababwira ati “nimubona Yerusalemu igoswe n’ingabo zikambitse, muzamenye ko iri hafi guhindurwa amatongo. Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira mu misozi, abazaba bari muri Yerusalemu bazayivemo, kandi abazaba bari mu giturage ntibazayinjiremo” (Luka 21:20, 21). Bari kumvira bate amabwiriza Yesu yari yarabahaye yo kuva muri Yerusalemu kandi yari igoswe n’ingabo nyinshi? Hari ikintu gitangaje cyabaye. Ingabo z’Abaroma zarikubuye ziragenda. Nk’uko Yesu yari yarabivuze, iminsi icyo gitero cyari kumara ‘yaragabanyijwe’ (Mat 24:22). Izo ngabo zimaze kugenda, abo bigishwa ba Yesu babonye uburyo bwo kumvira amabwiriza yari yarabahaye, bahungira mu misozi hamwe n’abandi Bakristo b’indahemuka.a Hanyuma mu mwaka wa 70, izindi ngabo z’Abaroma zaje i Yerusalemu maze zisenya uwo mugi. Ariko kandi, umuntu wese wumviye amabwiriza ya Yesu yararokotse.
3. Ni ibihe bintu bisa n’ibyabaye mu kinyejana cya mbere Abakristo bazahura na byo, kandi se ni iki turi busuzume muri iki gice?
3 Umuburo n’amabwiriza Yesu yatanze biratureba natwe. Vuba aha tuzagera mu mimerere nk’iyo. Yesu yavuze ibintu byari kuba mu kinyejana cya mbere kugira ngo agaragaze ibizaba “umubabaro ukomeye” nutangira (Mat 24:3, 21, 29). Nk’uko hari Abakristo b’indahemuka barokotse igihe Yerusalemu yarimbukaga, ni na ko “imbaga y’abantu benshi” izarokoka ako kaga kazagera ku isi hose. (Soma mu Byahishuwe 7:9, 13, 14.) Ni ngombwa ko dusobanukirwa ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ibyo bintu bizaba, kuko kubisobanukirwa ari byo bizatuma turokoka. Reka noneho dusuzume icyo biturebaho buri wese ku giti cye.
INTANGIRIRO Y’UMUBABARO UKOMEYE
4. Umubabaro ukomeye uzatangira ute?
4 Umubabaro ukomeye uzatangira ute? Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ko uzatangirana n’irimbuka rya “Babuloni Ikomeye” (Ibyah 17:5-7). Amadini yose y’ikinyoma agereranywa n’indaya, kubera ko abayobozi bayo bagiye basambana mu buryo bw’ikigereranyo n’abayobozi b’iyi si. Aho kugira ngo bashyigikire Yesu n’Ubwami bwe, bagiye bashyigikira abayobozi bo muri iyi si maze batandukira inyigisho za Bibiliya kugira ngo gusa bagire uruhare muri politiki. Hari itandukaniro rinini hagati yabo n’abagaragu b’Imana basutsweho umwuka, batanduye kandi bagereranywa n’amasugi (2 Kor 11:2; Yak 1:27; Ibyah 14:4). Ariko se ni nde uzarimbura iyo ndaya? Yehova azatuma “amahembe icumi” y’‘inyamaswa y’inkazi itukura’ asohoza ‘igitekerezo cye.’ Ayo mahembe agereranya ubutegetsi bwose bwo muri iki gihe bushyigikira Umuryango w’Abibumbye, ugereranywa n’‘inyamaswa y’inkazi itukura.’—Soma mu Byahishuwe 17:3, 16-18.
5, 6. Tubwirwa n’iki ko Babuloni Ikomeye nirimbuka abayoboke bayo bose batazahita barimbuka?
5 None se twavuga ko amadini yose agize Babuloni Ikomeye narimbuka, n’abayoboke bayo bose bazahita barimbuka? Oya. Umuhanuzi Zekariya yarahumekewe maze yandika ibirebana n’icyo gihe. Yavuze ko umuntu wahoze ari mu idini ry’ikinyoma azavuga ati “‘si ndi umuhanuzi. Ndi umuhinzi kuko umuntu wakuwe mu mukungugu yanguze nkiri muto akangira umugaragu we.’ Umuntu uzamubaza ati ‘izi nguma ziri ku mubiri wawe ni iz’iki?’ Azamusubiza ati ‘izi nguma ni izo bandemye ndi mu nzu y’abankunda cyane’” (Zek 13:4-6). Uko bigaragara, ndetse na bamwe mu bahoze ari abayobozi b’amadini y’ikinyoma bazavuga ko batigeze baba muri ayo madini.
6 Icyo gihe bizagendekera bite abagize ubwoko bw’Imana? Yesu yagize ati “mu by’ukuri, iyo minsi iyo itaza kugabanywa, nta n’umwe wari kuzarokoka; ariko ku bw’abatoranyijwe, iyo minsi izagabanywa” (Mat 24:22). Nk’uko twabibonye, mu mwaka wa 66 iminsi umubabaro wageze kuri Yerusalemu wari kumara ‘yaragabanyijwe.’ Ibyo byatumye “abatoranyijwe,” ari bo Bakristo basutsweho umwuka, bava muri uwo mugi no mu nkengero zawo. Mu buryo nk’ubwo, iminsi igice cya mbere cy’umubabaro ukomeye kizamara “izagabanywa” ku bw’“abatoranyijwe.” Ubutegetsi bwo muri iyi si bugereranywa n’“amahembe icumi,” ntibuzemererwa kurimbura ubwoko bw’Imana. Ahubwo amadini yose y’ikinyoma namara kurimbuka, hazabaho igihe gito cy’agahenge.
IGIHE CYO KUGERAGEZWA N’ICY’URUBANZA
7, 8. Amadini y’ikinyoma namara kurimbuka, abagaragu b’Imana b’indahemuka bazabona uburyo bwo gukora iki, kandi se bazagaragaza bate ko batandukanye n’abandi?
7 Bizagenda bite amadini y’ikinyoma namara kurimburwa? Mu by’ukuri kizaba ari igihe cyo kugaragaza ibiri mu mitima yacu. Abantu benshi bazashakira ubuhungiro mu miryango yashyizweho n’abantu, igereranywa n’‘ibihanamanga byo mu misozi’ (Ibyah 6:15-17). Ariko kandi, abagize ubwoko bw’Imana bazashakira ubuhungiro kuri Yehova. Mu kinyejana cya mbere, igihe cy’agahenge nticyari kigamije gutuma Abayahudi bahindukirira idini ry’Abakristo. Ahubwo ku bari basanzwe ari Abakristo, cyari igihe cyo kuva muri Yerusalemu nk’uko Yesu yari yarabivuze. Mu buryo nk’ubwo, ntitwakwitega ko igihe cy’agahenge kizaba mu gihe cy’umubabaro ukomeye kizatuma abantu bahinduka Abakristo b’ukuri. Ahubwo Abakristo b’ukuri bazaba babonye uburyo bwo kugaragaza ko bakunda Yehova, kandi ko bashyigikiye abavandimwe ba Kristo.—Mat 25:34-40.
8 Nubwo tutazi neza uko ibintu byose bizagenda muri icyo gihe cy’ikigeragezo, dushobora kwitega ko tuzasabwa kugira ibyo twigomwa. Mu kinyejana cya mbere, Abakristo basize ibyabo kandi bihanganira ibibazo bitandukanye kugira ngo bashobore kurokoka (Mar 13:15-18). Ese natwe tuzemera guhara ibyo dutunze kugira ngo dukomeze kuba abizerwa? Ese tuzaba twiteguye gukora ibyo tuzaba dusabwa byose kugira ngo dukomeze kubera Yehova indahemuka? Tekereza nawe: icyo gihe ni twe twenyine tuzaba dukurikiza urugero rw’umuhanuzi Daniyeli, dukomeza gusenga Imana yacu uko bizaba bimeze kose!—Dan 6:10, 11.
9, 10. (a) Ni ubuhe butumwa abagize ubwoko bw’Imana bazatangaza mu gihe cy’umubabaro ukomeye? (b) Abanzi b’ubwoko bw’Imana bazakora iki?
9 Icyo ntikizaba ari igihe cyo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami.’ Igihe cyo kububwiriza kizaba cyararangiye. “Imperuka” izaba igiye kuza (Mat 24:14). Nta gushidikanya ko abagize ubwoko bw’Imana bazaba batangaza ubutumwa bukomeye bw’urubanza. Bushobora kuzaba buvuga ko isi mbi ya Satani igiye kurimbuka. Bibiliya igereranya ubwo butumwa n’amahindu, igira iti “amahindu manini amanuka mu ijuru agwa ku bantu, buri hindu ripima italanto imwe, abantu batuka Imana bitewe n’icyago cy’amahindu, kubera ko icyo cyago cyari gikomeye bidasanzwe.”—Ibyah 16:21.
10 Abanzi bacu bazumva ubwo butumwa bukomeye. Umuhanuzi Ezekiyeli yarahumekewe maze asobanura icyo Gogi wa Magogi, ni ukuvuga ibihugu bizaba byishyize hamwe, azakora. Yagize ati “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘icyo gihe ibitekerezo bizakuza mu mutima, kandi uzacura umugambi mubisha. Uzavuga uti “ngiye kuzamuka ntere igihugu cy’ibyaro bitagoswe n’inkuta. Nzazamuka ntere abantu bibera mu mahoro no mu mutekano, bose bakaba batuye ahatagoswe n’inkuta, batagira ibihindizo n’inzugi.” Uzaza ushaka gutwara iminyago myinshi no gusahura cyane, kugira ngo ubangurire ukuboko ahari harabaye amatongo hakongera guturwa, ubangurire ukuboko abantu bakoranyijwe baturutse mu mahanga, abantu bagwije ubutunzi n’ibintu, batuye mu isi rwagati’” (Ezek 38:10-12). Abagize ubwoko bw’Imana bazagaragara ko batandukanye n’abandi; bazaba bameze nk’abatuye “mu isi rwagati.” Amahanga ntazabyihanganira. Azashaka gutera abagaragu ba Yehova basutsweho umwuka na bagenzi babo.
11. (a) Ni iki tugomba kuzirikana ku birebana n’uko ibintu bizakurikirana mu mubabaro ukomeye? (b) Abantu bazifata bate nibabona ibimenyetso bizagaragara mu kirere?
11 Hanyuma bizagenda bite? Bibiliya ntitubwira neza uko ibintu bizakurikirana, ariko hari ibishobora kuzabera igihe kimwe. Mu buhanuzi bwa Yesu burebana n’iminsi y’imperuka, yagize ati “hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi ku isi amahanga azagira umubabaro mwinshi atazi icyo yakora, bitewe no guhorera kw’inyanja no kwivumbagatanya kwayo. Hagati aho abantu bazagwa igihumura bitewe n’ubwoba no gutekereza ibintu bigiye kuba mu isi ituwe, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyezwa. Ubwo ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje mu gicu afite ububasha n’icyubahiro cyinshi.” (Luka 21:25-27; soma muri Mariko 13:24-26.) Ese hari ibimenyetso n’ibintu biteye ubwoba bizagaragara mu kirere iki tubona? Ni ugutegereza tukazareba. Uko bizagenda kose, tuzi ko ibyo bimenyetso bizatuma abanzi b’Imana bashya ubwoba kandi bagahagarika imitima.
12, 13. (a) Bizagenda bite igihe Yesu azaza “afite ububasha n’icyubahiro cyinshi”? (b) Icyo gihe abagaragu b’Imana bazifata bate?
12 Bizagenda bite igihe Yesu azaza “afite ububasha n’icyubahiro cyinshi”? Icyo kizaba ari igihe cyo kugororera indahemuka no guhana ababaye abahemu (Mat 24:46, 47, 50, 51; 25:19, 28-30). Yesu yakoresheje umugani kugira ngo arusheho kubisobanura. Yagize ati “igihe Umwana w’umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n’abamarayika bose, icyo gihe azicara ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo. Amahanga yose azateranyirizwa imbere ye, maze atandukanye abantu nk’uko umwungeri atandukanya intama n’ihene. Azashyira intama iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso bwe” (Mat 25:31-33). Intama n’ihene bizacirwa uruhe rubanza? Uwo mugani usozwa n’amagambo agira ati “abo [ni ukuvuga ihene] bazarimburwa iteka ryose, ariko abakiranutsi bo bazahabwa ubuzima bw’iteka.”—Mat 25:46.
13 Abagereranywa n’ihene bazitwara bate nibamenya ko bagiye ‘kurimburwa iteka ryose’? ‘Bazikubita mu gituza baboroga’ (Mat 24:30). Ariko se, icyo gihe abavandimwe ba Kristo na bagenzi babo b’indahemuka bo bazifata bate? Bazumvira amagambo ya Yesu agira ati “ibyo nibitangira kubaho, muzahagarare mwemye kandi mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwegereje” (Luka 21:28). Tuzaba twiringiye ko tugiye gucungurwa.
BAZARABAGIRANA MU BWAMI
14, 15. Guteranyiriza hamwe abatoranyijwe bizaba Gogi wa Magogi amaze kugaba igitero ku bagize ubwoko bw’Imana byerekeza ku ki, kandi se bizakorwa bite?
14 Bizagenda bite Gogi wa Magogi amaze kugaba igitero ku bagize ubwoko bw’Imana? Bibiliya igira iti “[Umwana w’umuntu] azohereza abamarayika be, bateranyirize hamwe abo yatoranyije babakuye mu birere bine, kuva ku mpera y’isi kugeza ku mpera y’ijuru” (Mar 13:27; Mat 24:31). Guteranyiriza hamwe abatoranyijwe ntibyerekeza ku gihe Abakristo basutsweho umwuka batangiraga gutoranywa. Nta nubwo byerekeza ku gihe abasutsweho umwuka bakiri ku isi bazashyirwaho ikimenyetso cya nyuma (Mat 13:37, 38). Bazashyirwaho icyo kimenyetso cya nyuma mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira (Ibyah 7:1-4). None se uko guteranyiriza hamwe abatoranyijwe byerekeza ku ki? Byerekeza ku gihe abasigaye bo mu 144.000 bazahabwa ingororano yabo mu ijuru (1 Tes 4:15-17; Ibyah 14:1). Ibyo bizaba mu gihe runaka nyuma y’igitero cya Gogi wa Magogi (Ezek 38:11). Hanyuma, nk’uko Yesu yabivuze, “abakiranutsi bazarabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se.”—Mat 13:43.b
15 Abantu benshi bo mu madini yiyita aya gikristo bemera ko Abakristo bazajya mu ijuru bari mu mubiri. Nanone kandi, batekereza ko bazabona Yesu n’amaso yabo agarutse gutegeka isi. Ariko kandi, Bibiliya igaragaza neza ko azaza mu buryo butagaragara. Ivuga ko “ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu” kizaboneka mu ijuru kandi ko azaza “ku bicu byo mu ijuru” (Mat 24:30). Bibiliya inavuga ko “umubiri n’amaraso bidashobora kuragwa ubwami bw’Imana.” Ku bw’ibyo, abazajyanwa mu ijuru bazabanza ‘guhindurwa mu kanya gato nk’ako guhumbya, mu gihe cy’impanda ya nyuma.’c (Soma mu 1 Abakorinto 15:50-53.) Abasutsweho umwuka bazaba bakiri ku isi bazateranyirizwa hamwe mu kanya nk’ako guhumbya.
16, 17. Ni iki kigomba kuzaba mbere y’ubukwe bw’Umwana w’intama?
16 Igihe abagize 144.000 bose bazaba bari mu ijuru, hazaba imyiteguro ya nyuma y’ubukwe bw’Umwana w’intama (Ibyah 19:9). Ariko hari ikindi kintu kizabanza kuba mbere yuko ubwo bukwe butangira. Wibuke ko Gogi azagaba igitero ku bagize ubwoko bw’Imana bamwe mu 144.000 bakiri ku isi (Ezek 38:16). Abagize ubwoko bw’Imana bazabyifatamo bate? Bazakurikiza amabwiriza yatanzwe mu gihe cy’Umwami Yehoshafati. Ayo mabwiriza yagiraga ati “ntibizaba ngombwa ko murwana. Mujyeyo mushinge ibirindiro, mwihagararire gusa maze murebe uko Yehova azabakiza. Yemwe Bayuda mwe, namwe baturage b’i Yerusalemu, ntimutinye cyangwa ngo mukuke umutima” (2 Ngoma 20:17). Ariko kandi, mu ijuru ho si uko bizagenda. Mu Byahishuwe 17:14 havuga ibirebana n’igihe abasutsweho umwuka bose bazaba bari mu ijuru, hakanavuga ibirebana n’abanzi b’ubwoko bw’Imana hagira hati “bazarwana n’Umwana w’intama, ariko Umwana w’intama azabanesha, kuko ari Umutware w’abatware akaba n’Umwami w’abami. Abahamagawe batoranyijwe kandi bizerwa bari kumwe na we, na bo bazabanesha.” Yesu ari kumwe n’abasutsweho umwuka 144.000 bazafatanya na we gutegeka, bazatabara abagize ubwoko bw’Imana bazaba bari ku isi.
17 Icyo gikorwa cyo kubatabara kizatuma habaho intambara ya Harimagedoni, izahesha ikuzo izina ryera rya Yehova (Ibyah 16:16). Icyo gihe abagereranywa n’ihene “bazarimburwa iteka ryose.” Ububi buzaba bushize ku isi. Abagize imbaga y’abantu benshi bo bazarokoka intambara ya Harimagedoni. Noneho igihe kizaba kigeze kugira ngo ubukwe bw’Umwana w’intama buvugwa mu bice bya nyuma by’igitabo cy’Ibyahishuwe bube (Ibyah 21:1-4).d Abo bazaba barokotse bazatangira kubona imigisha y’Imana n’ibindi bintu byinshi bizaba bigaragaza urukundo ibakunda. Ubwo bukwe buzaba ari agahebuzo rwose! Mbega ukuntu tubutegerezanyije amatsiko!—Soma muri 2 Petero 3:13.
18. Mu gihe dutegereje ibintu bishishikaje bizaba, ni iki twagombye kwiyemeza?
18 Mu gihe tugitegereje ibyo bintu byose bishishikaje bizaba, ni iki buri wese muri twe yagombye gukora? Intumwa Petero yarahumekewe maze arandika ati “kubera ko ibyo byose bizashonga bityo, mbega ukuntu mukwiriye kuba abantu bafite imyifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana, mutegereza kandi muhoza mu bwenge bwanyu ukuhaba k’umunsi wa Yehova! . . . Ku bw’ibyo rero bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukore uko mushoboye kose kugira ngo amaherezo muzasangwe mu mahoro, mudafite ikizinga kandi mutagira inenge” (2 Pet 3:11, 12, 14). Nimucyo rero twiyemeze gukomeza gusenga Imana y’ukuri yonyine twirinda kwanduzwa n’idini ry’ikinyoma, kandi dushyigikire Umwami w’amahoro Yesu Kristo.
c Imibiri y’abasutsweho umwuka bazaba bariho icyo gihe, ntizajyanwa mu ijuru (1 Kor 15:48, 49). Imibiri yabo ishobora kutazaboneka nk’uko byagenze ku mubiri wa Yesu.
d Zaburi ya 45 na yo igaragaza uko ibintu bizakurikirana. Umwami azabanza kurwana, maze ubukwe bubone kuba.