Yakundaga abantu
“Nakundaga cyane abana b’abantu.”—IMIG 8:31.
1, 2. Ni ikihe kintu cyagaragaje ko Yesu akunda abantu cyane?
UMWANA w’imfura w’Imana ni urugero ruhebuje rugaragaza ubwenge bwa Yehova butagereranywa, kandi yari “umukozi w’umuhanga” wa Se. Tekereza ibyishimo yagize igihe Se “yateguraga ijuru” n’igihe yashyiragaho “imfatiro z’isi.” Ariko kandi, nubwo Yesu yishimiraga ibyo bintu Imana yaremye, ‘yakundaga cyane abana b’abantu’ (Imig 8:22-31). Koko rero, Yesu yakundaga abantu cyane na mbere y’uko aza ku isi.
2 Nyuma yaho, uwo Mwana w’imfura w’Imana yagaragarije Se urukundo n’ubudahemuka, anagaragaza ko akunda cyane “abana b’abantu” igihe yemeraga ‘kwiyambura byose’ maze akaza ku isi ari umuntu. Yabigenje atyo kugira ngo atange ubugingo bwe bube “incungu ya benshi” (Fili 2:5-8; Mat 20:28). Mbega urukundo akunda abantu! Igihe Yesu yari ku isi, Imana yamuhaye ububasha bwo gukora ibitangaza byagaragazaga ukuntu akunda abantu. Muri ubwo buryo, Yesu yagaragaje ibintu bitangaje bizaba ku isi hose vuba aha.
3. Ni iki turi busuzume muri iki gice?
3 Nanone kandi, kuba Yesu yaraje ku isi byatumye ‘atangaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana’ (Luka 4:43). Yesu yari azi ko ubwo Bwami bwari gutuma izina rya Se ryezwa, kandi bugakemura burundu ibibazo byose by’abantu. Igihe Yesu yabwirizaga, yakoze ibitangaza byinshi byagaragazaga ukuntu yahangayikiraga abantu bose abikuye ku mutima. Kuki ibyo bidufitiye akamaro? Ni ukubera ko ibyo yakoze bituma tugira ibyiringiro n’icyizere ku bihereranye n’igihe kizaza. Nimucyo dusuzume bine mu bitangaza Yesu yakoze.
‘IMBARAGA ZARI KURI WE KUGIRA NGO AKIZE ABANTU’
4. Sobanura uko byagenze igihe Yesu yahuraga n’umubembe.
4 Igihe Yesu yakoraga umurimo we, yagiye mu karere kitwaga Galilaya. Ubwo yari muri umwe mu migi yaho, yahuye n’umuntu wari urwaye indwara ikomeye y’ibibembe (Mar 1:39, 40). Luka wari umuganga yagaragaje ukuntu iyo ndwara yari yaramushegeshe, avuga ko uwo muntu yari ‘yuzuye ibibembe’ (Luka 5:12). Uwo mubembe ‘abonye Yesu yamwikubise imbere, aramwinginga ati “Mwami, ubishatse ushobora kunkiza.” ’ Uwo muntu yari azi ko Yesu yari afite ububasha bwo kumukiza, ariko yari anakeneye kumenya niba yari afite ubushake bwo kubikora. Yesu yari gusubiza ate uwo muntu wari umusabye abikuye ku mutima ko yamukiza? Ni iki Yesu yatekereje igihe yarebaga uwo mugabo ushobora kuba wari ufite isura yangiritse? Ese yari kuba nk’Abafarisayo basuzuguraga abantu babaga barwaye iyo ndwara? Iyaba ari wowe uba warabigenje ute?
5. Ni iki cyatumye Yesu avuga ati “ndabishaka” igihe yakizaga umuntu wari urwaye ibibembe?
5 Uko bigaragara, uwo mubembe ntiyari yaranguruye ijwi ati “ndahumanye, ndahumanye,” nk’uko byasabwaga n’Amategeko ya Mose. Yesu ntiyigeze amurakarira. Ahubwo yari ahangayikishijwe n’uwo muntu kandi yifuzaga kumufasha (Lewi 13:43-46). Ntituzi neza icyo Yesu yatekerezaga, ariko tuzi ibyari mu mutima we. Impuhwe zatumye akora ikintu umuntu adashobora kwiyumvisha. Yarambuye ukuboko kwe akora kuri uwo mubembe, maze avuga mu ijwi rifite imbaraga kandi rigaragaza urukundo ati “ndabishaka. Kira”; nuko “ibibembe bye bimushiraho” (Luka 5:13). Mu by’ukuri, Yehova yahaye Kristo imbaraga zo gukora icyo gitangaza gikomeye no kugaragaza ukuntu yakundaga abantu cyane.—Luka 5:17.
6. Ni iki gishishikaje ku birebana n’ibitangaza Yesu yakoze, kandi se bigaragaza iki?
6 Imbaraga z’Imana zatumye Yesu Kristo akora ibitangaza byinshi. Ntiyakijije gusa abari barwaye ibibembe, ahubwo yanakijije abari bafite izindi ndwara n’ubumuga butandukanye. Inkuru yahumetswe igira iti ‘abantu baratangara babonye ibiragi bivuga, ibirema bigenda n’impumyi zireba’ (Mat 15:31). Kugira ngo Yesu akore ibyo bikorwa birangwa n’impuhwe, ntiyari akeneye abantu bazima bo gutanga ingingo zabo ngo zisimbure iz’abari barwaye. Yakizaga ingingo z’umubiri zabaga zirwaye. Ikindi kandi, yahitaga akiza abantu, ndetse rimwe na rimwe akabakiza atari kumwe na bo (Yoh 4:46-54). Ibyo bintu bihebuje yakoze bigaragaza iki? Bigaragaza ko ubu Yesu wimitswe akaba ari Umwami mu ijuru adafite gusa ubushobozi bwo gukiza indwara burundu, ahubwo ko anabishaka. Kumenya ukuntu Yesu yafataga abantu biduha icyizere cy’uko mu isi nshya azasohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya bugira buti “azagirira impuhwe uworoheje n’umukene” (Zab 72:13). Koko rero, icyo gihe Yesu azakiza abantu bose bababara, kuko afite ubushake bwo kubikora.
“HAGURUKA UFATE INGOBYI YAWE UGENDE”
7, 8. Sobanura uko byagenze kugira ngo Yesu ahurire n’umuntu wari waramugaye ku kidendezi cy’i Betesida.
7 Yesu amaze amezi runaka akijije uwo mubembe, yavuye i Galilaya ajya i Yudaya kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Abantu babarirwa mu bihumbi bagomba kuba barumvise ubutumwa bwa Yesu, kandi urukundo yabagaragarije rukabakora ku mutima. Mu by’ukuri, Yesu yashakaga kugeza ubutumwa bwiza ku bakene, gutangariza imbohe ko zibohowe no gupfuka ibikomere by’abafite imitima imenetse.—Yes 61:1, 2; Luka 4:18-21.
8 Mu kwezi kwa Nisani, Yesu yagiye i Yerusalemu kwizihiza Pasika. Uwo mugi warimo abantu b’urujya n’uruza bazaga kwizihiza uwo munsi mukuru wera. Ahagana mu majyaruguru y’urusengero hari ikidendezi cyitwaga Betesida, kandi Yesu yahahuriye n’umuntu wari urwaye.
9, 10. (a) Ni iki cyatumaga abantu bajya ku kidendezi cy’i Betesida? (b) Ni iki Yesu yakoze ageze kuri icyo kidendezi, kandi se bitwigisha iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
9 Abantu benshi babaga barwaye n’abamugaye bakoraniraga i Betesida. Babaga baje gukora iki? Batekerezaga ko iyo umuntu wabaga urwaye yajyaga muri icyo kidendezi igihe amazi yabaga yibirinduye, yakiraga mu buryo bw’igitangaza. Tekereza ukuntu abantu benshi babaga bari aho babaga bashobewe, bahangayitse kandi bihebye. Ariko se, ni iki cyari cyatumye Yesu ajyayo kandi yari umuntu utunganye, utari ufite uburwayi ubwo ari bwo bwose? Impuhwe zatumye Yesu yegera uwo muntu wari umaze imyaka myinshi arwaye kuruta iyo Yesu yari amaze ku isi.—Soma muri Yohana 5:5-9.
10 Yesu yabajije uwo muntu niba yarashakaga gukira. Tekereza agahinda yari afite igihe yabwiraga Yesu ko yabishakaga ariko ko bitari gushoboka, kuko nta muntu yari afite wo kumufasha kujya muri icyo kidendezi. Yesu yamubwiye gukora ikintu cyasaga n’aho kidashoboka. Yamusabye gufata ingobyi ye akagenda. Uwo mugabo yemeye ibyo Yesu amubwiye maze afata ingobyi ye atangira kugenda. Mu by’ukuri, uwo ni umusogongero ususurutsa umutima w’ibyo Yesu azakora mu isi nshya. Nanone kandi, icyo gitangaza kigaragaza impuhwe za Yesu. Yashakaga abari bakeneye gufashwa. Urugero rwa Yesu rwagombye gutuma dukomeza gushaka abantu bo mu ifasi yacu bahangayikishijwe n’ibintu bibabaje bibera muri iyi si.
“NI NDE UKOZE KU MYENDA YANJYE?”
11. Inkuru ivugwa muri Mariko 5:25-34 igaragaza ite ko Yesu agirira impuhwe abarwayi?
11 Soma muri Mariko 5:25-34. Uwo mugore yari amaze imyaka 12 arwaye indwara yatumaga yumva afite isoni. Iyo ndwara ye yagiraga ingaruka ku mibereho ye yose, hakubiyemo na gahunda ye yo kuyoboka Imana. Nubwo “abaganga benshi bari baragiye bamubabaza, [kandi] yarabahaye ibye byose,” yagendaga arushaho kumererwa nabi. Ariko umunsi umwe, uwo mugore yagize ikindi gitekerezo cy’uko yabigenza kugira ngo akire. Yashatse uko yagera hafi ya Yesu. Yanyuze mu bantu maze akora ku mwitero we (Lewi 15:19, 25). Yesu yumvise imbaraga zimuvuyemo maze abaza umukozeho uwo ari we. Uwo mugore ‘yagize ubwoba ahinda umushyitsi, amwikubita imbere amubwiza ukuri kose.’ Yesu yamenye ko Se Yehova ari we wari wakijije uwo mugore, maze amubwira mu bugwaneza ati “mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije. Genda amahoro kandi ukire indwara yakubabazaga.”
12. (a) Dukurikije ibyo tumaze gusuzuma, gira icyo uvuga ku birebana na Yesu? (b) Ni uruhe rugero Yesu yadusigiye?
12 Kubona ukuntu Yesu yakundaga abantu, cyane cyane ababaga barwaye, bidukora ku mutima. Satani aba ashaka kutwemeza ko tudakundwa kandi ko nta cyo tumaze. Ibitangaza bya Yesu byagaragaje ko mu by’ukuri atwitaho akita no ku bibazo byacu. Rwose ni Umwami n’Umutambyi Mukuru wishyira mu mwanya w’abandi (Heb 4:15). Kwiyumvisha uko abarwaye indwara zababayeho akarande bumva bamerewe bishobora kutatworohera, cyane cyane niba bitarigeze bitubaho. Ariko kandi, dukwiriye kuzirikana ko Yesu yagiriraga impuhwe abarwayi nubwo atigeze arwara. Nimucyo tujye tumwigana uko bishoboka kose.—1 Pet 3:8.
“YESU ARARIRA”
13. Umuzuko wa Lazaro ugaragaza iki ku birebana na kamere ya Yesu?
13 Iyo Yesu yabonaga abandi bababaye, na we yarababaraga. Urugero, igihe incuti ye Lazaro yapfaga, ‘yashuhuje umutima’ kandi “arababara cyane” abonye ukuntu abari bagize umuryango wa Lazaro n’incuti zabo bari bababaye. Yagize ibyo byiyumvo nubwo yari azi ko yari agiye kumuzura. (Soma muri Yohana 11:33-36.) Yesu ntiyagize isoni zo kugaragaza uko yumvaga ameze. Abari aho biboneye ukuntu yakundaga Lazaro n’umuryango we. Yesu yagaragaje impuhwe rwose igihe yakoreshaga ububasha yahawe n’Imana azura incuti ye.—Yoh 11:43, 44.
14, 15. (a) Ni iki kigaragaza ko Yehova yifuza cyane kuvaniraho abantu imibabaro? (b) Kuki amagambo ngo “imva zirimo abantu Imana izirikana” ashishikaje?
14 Bibiliya ivuga ko Yesu ari we “shusho nyakuri ya kamere [y’Umuremyi]” (Heb 1:3). Ku bw’ibyo, ibitangaza bya Yesu byagaragaje ko we na Se bifuza kuvanaho imibabaro iterwa n’indwara n’urupfu. Bazazura abantu benshi kuruta abavugwa muri Bibiliya bazuwe. Yesu yaravuze ati ‘igihe kigiye kugera, maze abari mu mvaa bose bavemo.’—Yoh 5:28, 29.
15 Kuba Yesu yarakoresheje amagambo ngo “imva zirimo abantu Imana izirikana,” birakwiriye rwose. Imana Ishoborabyose yaremye isanzure ry’ikirere, ishobora kwibuka buri kintu cyose cyarangaga abantu twakundaga bapfuye, hakubiyemo na kamere zabo (Yes 40:26). Yehova n’Umwana we ntibafite gusa ubushobozi bwo kubibuka ahubwo baranabishaka. Umuzuko wa Lazaro n’uw’abandi bavugwa muri Bibiliya ugaragaza uko bizagenda ku isi hose mu gihe cy’isi nshya.
ICYO IBITANGAZA BYA YESU BITWIGISHA
16. Ni iyihe nshingano ihebuje Abakristo benshi bakomeza kuba indahemuka bazagira?
16 Nidukomeza kuba indahemuka, dushobora kuzibonera kimwe mu bitangaza bikomeye kurusha ibindi byose byabayeho cyo kurokoka umubabaro ukomeye. Nyuma y’intambara ya Harimagedoni, hazabaho ibindi bitangaza byinshi. Icyo gihe abantu bose bazagira amagara mazima (Yes 33:24; 35:5, 6; Ibyah 21:4). Tekereza kubona abantu batagifite amadarubindi, inkoni, imbago, amagare y’abamugaye n’utumashini dufasha abafite ubumuga bwo kutumva. Yehova azi ko abazarokoka Harimagedoni bose bazaba bakeneye kugira imbaraga n’amagara mazima, kuko bazaba bafite byinshi byo gukora. Ni bo bazahindura uyu mubumbe wacu mwiza, ukaba paradizo.—Zab 115:16.
17, 18. (a) Kuki Yesu yakoze ibitangaza? (b) Kuki wagombye gukora uko ushoboye kose kugira ngo uzabe mu isi nshya y’Imana?
17 Kuba Yesu yarakijije abantu bitera inkunga abagize “imbaga y’abantu benshi” muri iki gihe, bigatuma barushaho kwiringira ko bazakizwa indwara zose (Ibyah 7:9). Byagaragaje ibyiyumvo byimbitse by’Umwana w’imfura w’Imana, n’ukuntu akunda abantu cyane (Yoh 10:11; 15:12, 13). Impuhwe za Yesu zigaragaza ukuntu Yehova akunda cyane buri wese mu bagaragu be.—Yoh 5:19.
18 Muri iki gihe, abantu baraniha, bakababara cyane, kandi bagapfa (Rom 8:22). Dukeneye isi nshya y’Imana aho abantu bazakizwa burundu nk’uko yabisezeranyije. Muri Malaki 4:2 haduha icyizere cy’uko ‘tuzakinagira nk’inyana z’imishishe,’ twishimye kandi tunejejwe n’uko twakize, tukanavanirwaho ukudatungana. Nimucyo tujye dushimira Imana tubikuye ku mutima kandi twizere mu buryo bwuzuye amasezerano yayo, maze twuzuze ibisabwa byose kugira ngo tuzabe muri iyo si nshya. Dushimishwa cyane no kumenya ko ibitangaza Yesu yakoze igihe yari ku isi byari umusogongero w’ihumure rirambye abantu bazagira vuba aha mu gihe cy’ubutegetsi bwe.
a Ijambo ry’ikigiriki ryakoreshejwe risobanurwa ngo “imva zirimo abantu Imana izirikana.”