Mbese, ushobora “gutandukanya icyiza n’ikibi”?
“Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima.”—ABEFESO 5:10.
1. Ni mu buhe buryo ubuzima bushobora kutugora muri iki gihe, kandi se kuki?
“UWITEKA, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Uko kuri kw’ingenzi Yeremiya yabonye gufite ireme kurushaho kuri twe muri iki gihe. Kubera iki? Ni ukubera ko turi mu ‘bihe birushya’ nk’uko Bibiliya yabihanuye (2 Timoteyo 3:1). Buri munsi, tuba turi mu mimerere igoranye idusaba ko tugira amahitamo. Ayo mahitamo yaba akomeye cyangwa yoroheje, ashobora kugira ingaruka mu buryo bwimbitse ku mimerere yacu myiza—haba mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka.
2. Ni ayahe mahitamo ashobora kubonwa ko adafite icyo avuze cyane, ariko se, ni gute Abakristo biyeguriye Imana bayabona?
2 Amahitamo menshi tugira mu mibereho yacu ya buri munsi ashobora gufatwa nk’aho ari ibintu bisanzwe cyangwa bitagize icyo bivuze cyane. Urugero, buri munsi duhitamo imyenda twambara, ibyokurya turya, abantu tureba, n’ibindi n’ibindi. Kugira ayo mahitamo bisa n’aho byikora, tutabanje kubitekerezaho cyane. Ariko se koko, ibyo bintu nta cyo bivuze? Ku Bakristo biyeguriye Imana, duhangayikishwa mu buryo bwimbitse n’uko amahitamo tugira mu bihereranye n’imyambarire yacu n’uko tugaragara, mu byo turya n’ibyo tunywa, hamwe no mu magambo tuvuga n’imyifatire yacu, buri gihe yagaragaza ko turi abagaragu b’Isumbabyose, ari yo Yehova Imana. Twibutswa amagambo yavuzwe n’intumwa Pawulo agira ati “namwe iyo murya, cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.”—1 Abakorinto 10:31; Abakolosayi 4:6; 1 Timoteyo 2:9, 10.
3. Ni ayahe mahitamo aduhangayikisha cyane by’ukuri?
3 Hanyuma, hari amahitamo agomba kuduhangayikisha kurushaho. Urugero, nko gufata umwanzuro wo gushaka cyangwa gukomeza kuba umuseribateri, nta gushidikanya ko bigira ingaruka zimbitse kandi zirambye ku buzima bw’umuntu rwose. Mu by’ukuri, guhitamo umuntu ukwiriye muzabana, mukazabana n’uwo muntu mu mibereho yose, si ikintu cyoroshyea (Imigani 18:22). Byongeye kandi, amahitamo tugira mu bihereranye n’incuti zacu n’abo twifatanya na bo, amashuri twiga, akazi dukora, n’imyidagaduro hamwe no kwirangaza, agira uruhare rukomeye, ndetse rw’ingenzi cyane mu mimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka—ku bw’ibyo, akaba yagira uruhare ku mimerere myiza yacu y’iteka.—Abaroma 13:13, 14; Abefeso 5:3, 4.
4. (a) Ni ubuhe bushobozi bwatubera ingirakamaro cyane? (b) Ni ibihe bibazo tugomba gusuzuma?
4 Kubera ku turebwa n’ayo mahitamo yose, nta gushidikanya ko byatugirira akamaro kugira ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi cyangwa gutandukanya igisa n’aho ari cyiza n’icyiza by’ukuri. Bibiliya itanga umuburo igira iti “hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu” (Imigani 14:12). Ku bw’ibyo, dushobora kwibaza tuti ‘ni gute twakwihingamo ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi? Ni hehe twashakira ubuyobozi dukeneye mu gihe tugize amahitamo? Ni iki abantu bo mu bihe byahise n’abo muri iki gihe bakoze mu birebana n’ibyo, kandi se, byagize izihe ngaruka?’
“Ubwenge bw’Abantu [“Filozofiya,” NW] n’Ibihendo by’Ubusa” by’Isi
5. Isi Abakristo ba mbere barimo yari iteye ite?
5 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari mu isi yari yiganjemo imico n’amahame by’Abagiriki n’Abaroma. Ku ruhande rumwe, hari ibintu by’iraha by’akataraboneka byarangwaga mu mibereho y’Abaroma, benshi bakaba barabonaga ko ari ibintu bigomba kwifuzwa. Ku rundi ruhande, itsinda ry’injijuke ryo muri icyo gihe ntiryari rishishikajwe n’ibitekerezo bishingiye kuri filozofiya ya Platon na Aristote gusa, ahubwo nanone ryari rishishikajwe n’amatsinda mashya y’abahanga mu bya filozofiya, urugero nk’Abepikureyo n’Abasitoyiko. Igihe intumwa Pawulo yageraga muri Athènes mu rugendo rwayo rwa kabiri rw’ubumisiyonari, yahuye n’Abepikureyo n’Abasitoyiko b’abahanga mu bya filozofiya bumvaga ko barutaga kure cyane uwo “munyamagambo,” Pawulo.—Ibyakozwe 17:18.
6. (a) Abakristo ba mbere bamwe na bamwe boshywaga gukora iki? (b) Ni uwuhe muburo watanzwe na Pawulo?
6 Ku bw’ibyo rero, ntibigoye kwiyumvisha impamvu bamwe mu Bakristo ba mbere bareshywaga n’imyifatire hamwe n’imibereho irangwa no kwibonekeza y’abantu bari babakikije (2 Timoteyo 4:10). Abari bagize iyo gahunda basaga n’aho babonaga inyungu nyinshi, kandi amahitamo bagiraga yasaga n’aho ahwitse. Isi yasaga n’aho yari ifite ikintu runaka cy’agaciro yashoboraga gutanga kitari gutangwa n’imibereho ya Gikristo irangwa no kwiyegurira Imana. Nyamara, intumwa Pawulo yatanze umuburo igira iti “mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu [“filozofiya,” NW ] n’ibihendo by’ubusa, bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi, bidakurikiza Kristo” (Abakolosayi 2:8). Kuki Pawulo yavuze atyo?
7. Ni akahe gaciro nyakuri k’ubwenge bw’isi?
7 Pawulo yatanze uwo muburo bitewe n’uko yiyumvishaga ko hari akaga nyakuri kari kihishe mu mitekerereze y’abakururwaga n’isi. Kuba yarakoresheje imvugo ngo “ubwenge bw’abantu [“filozofiya,” NW ] n’ibihendo by’ubusa” ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye. Ijambo “filozofiya” rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “gukunda no gushakisha ubwenge.” Ibyo ubwabyo bishobora kuba ingirakamaro. Mu by’ukuri, Bibiliya, cyane cyane mu gitabo cy’Imigani, idutera inkunga yo gushakisha ubumenyi bukwiriye n’ubwenge (Imigani 1:1-7; 3:13-18). Icyakora, Pawulo we yashyize hamwe ijambo filozofiya n’imvugo ngo “ibihendo by’ubusa.” Mu yandi magambo, Pawulo yabonaga ko ubwenge butangwa n’isi ari ubusa kandi ko buyobya. Kimwe n’igipirizo kibyimbye, bwasaga n’aho bufite ireme, ariko wasangaga budafite akamaro. Guhitamo icyiza n’ikibi ushingiye kuri ibyo bintu bidafite umumaro nk’ubwo ‘bwenge bw’abantu [“filozofiya,” NW ] n’ibihendo by’ubusa’ by’isi, nta mumaro byaba bifite, ndetse byateza akaga rwose.
“Abita Ikibi Icyiza n’Icyiza Bakacyita Ikibi”
8. (a) Ni bande abantu bashakiraho inama? (b) Ni izihe nama zitangwa?
8 Uko ibintu byari byifashe ntibitandukanye cyane no muri iki gihe. Mu nzego hafi ya zose z’imirimo, usangamo abahanga benshi. Abajyanama mu bihereranye n’ishyingiranwa hamwe n’umuryango, abanditsi b’ingingo z’ibanze zo mu binyamakuru, abiyita ko bazobereye mu bihereranye n’uburyo bwo kuvura, abaraguza inyenyeri, abashitsi, hamwe n’abandi, abo bose baba biteguye gutanga inama—hatanzwe ikiguzi runaka. Ariko se, batanga nama bwoko ki? Incuro nyinshi, amahame ya Bibiliya arebana n’umuco arahigikwa maze agasimbuzwa icyo bita ko ari amahame mbwirizamuco mashya. Urugero, mu kuvuga ibihereranye n’ukuntu leta yanze ko ishyingiranwa ry’abantu bahuje ibitsina ryandikwa, ijambo ry’ibanze ryo mu kinyamakuru gikomeye cyo muri Kanada cyitwa The Globe and Mail ryagize riti “mu mwaka wa 2000, ntibyumvikana ukuntu abantu babiri bakundana kandi babyiyemeje babuzwa kugera ku cyifuzo cyabo bakomeyeho cyane ngo ni ukubera ko gusa bahuje ibitsina.” Imyifatire yogeye muri iki gihe ni iyo koroherana, aho kuba iyo kunenga. Buri kintu cyose babona ko giterwa n’uko umuntu abyumva; ntihakibaho amahame adasubirwaho agenga icyiza n’ikibi.—Zaburi 10:3, 4.
9. Ni iki akenshi abantu bubahwa muri rubanda bakora?
9 Abandi bahanga amaso abagize icyo bageraho mu rwego rw’imibereho n’ubukungu—ni ukuvuga abakire n’abantu b’ibirangirire—akaba ari bo bababera ibyitegererezo mu gihe bafata imyanzuro. N’ubwo abakire n’ibirangirire babonwa ko ari abantu bubahwa mu muryango w’abantu wo muri iki gihe, akenshi usanga iby’imico myiza nko kuba inyangamugayo no kwiringirwa babivuga mu magambo gusa. Mu gihe biruka basiganwa bashaka ububasha n’amafaranga, abenshi usanga badafite umutima ubacira urubanza iyo barenga ku mategeko kandi bakica amahame mbwirizamuco. Kugira ngo babe ibirangirire n’ibyamamare, bamwe birengagiza amahame yashyizweho nta cyo bitayeho bagahitamo kugira imyifatire y’akahebwe kandi iteye ishozi. Ibyo bituma habaho umuryango wa kimuntu usunikwa no kwishakira inyungu, urangwa no kujenjeka, ugendera ku ihame rigira riti “buri kintu cyose kiremewe.” Mbese, byaba bitangaje kuba abantu bari mu rujijo kandi nta cyo bazi ku bihereranye n’icyiza n’ikibi?—Luka 6:39.
10. Ni gute amagambo yavuzwe na Yesaya ahereranye n’icyiza n’ikibi yagaragaye ko ari ay’ukuri?
10 Ingaruka zibabaje zituruka ku gufata imyanzuro mibi ushingiye ku buyobozi bujegajega ni zo zidukikije—zikubiyemo gutana kw’abashakanye n’ingo zisenyuka, gusabikwa n’ibiyobyabwenge n’inzoga, udutsiko tw’urubyiruko rw’inzererezi turangwa n’urugomo, ubwiyandarike, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, tutabimaze inyuma. Mu by’ukuri se, ni gute twakwitega ko ibintu byagenda ukundi mu gihe abantu bose birengagiza amahame yose cyangwa amabwiriza atwereka icyiza hamwe n’ikibi (Abaroma 1:28-32)? Ni nk’uko rwose umuhanuzi Yesaya yabivuze muri aya magambo ngo “bazabona ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi; umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima; ibisharira babishyira mu cyimbo cy’ibiryohereye, n’ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy’ibisharira. Bazabona ishyano abiyita abanyabwenge bajijutse.”—Yesaya 5:20, 21.
11. Kuki bidahuje n’ubwenge ko umuntu yishingikiriza ku buhanga bwe bwite mu gihe agena icyiza n’ikibi?
11 Kuba Imana yaragize icyo iryoza abo Bayahudi bo mu gihe cya kera ‘biyitaga abanyabwenge,’ bituma birushaho kuba ibintu by’ingenzi cyane ko twakwirinda kwishingikiriza ku buhanga bwacu bwite mu gihe tugena icyiza n’ikibi. Abantu benshi muri iki gihe bemeranya n’igitekerezo kigira kiti “kora icyo umutima wawe ukubwira,” cyangwa ngo “kora icyo wumva gikwiriye.” Mbese, iyo mitekerereze irahwitse? Si ko biri dukurikije Bibiliya, yo ivuga mu buryo bweruye iti “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara, ntiwizere gukira: ni nde ushobora kuwumenya uko uri?” (Yeremiya 17:9). Mbese, wakwishingikiriza ku muntu w’umuhemu kandi wihebye kugira ngo akuyobore mu gihe ufata imyanzuro? Oya rwose. Mu by’ukuri, ushobora wenda gukora ibinyuranye rwose n’ibyo bene uwo muntu akubwira. Ni yo mpamvu Bibiliya itwibutsa muri aya magambo ngo “uwiringira umutima we ubwawo ni umupfapfa; ariko ugendera mu bwenge azakizwa.”—Imigani 3:5-7; 28:26.
Tumenye Ibyo Imana Yemera
12. Kuki dukeneye kumenya neza “ibyo Imana ishaka”?
12 Kubera ko tutagomba kwishingikiriza ku bwenge bw’isi cyangwa kuri twe ubwacu mu gihe duhitamo icyiza n’ikibi, ni iki tugomba gukora? Zirikana iyi nama yumvikana neza kandi igusha ku ngingo yatanzwe n’intumwa Pawulo igira iti “ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa [“byemerwa,” NW ] kandi bitunganye rwose” (Abaroma 12:2). Kuki tugomba kumenya neza ibyo Imana ishaka? Muri Bibiliya, Yehova atanga impamvu igusha ku ngingo ariko ikomeye, igira iti “nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira” (Yesaya 55:9). Ku bw’ibyo, aho kwishingikiriza ku byitwa ko ari uburyo rusange bwo kumva ibintu cyangwa uko twe ubwacu tubyumva, tugirwa inama igira iti “mushake uko mwamenya ibyo Umwami ashima [“yemera,” NW ] .”—Abefeso 5:10.
13. Ni gute amagambo yavuzwe na Yesu aboneka muri Yohana 17:3 atsindagiriza akamaro ko kumenya ibyo Imana yemera?
13 Yesu Kristo yatsindagirije ko ibyo ari ngombwa ubwo yagiraga ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Imvugo y’Ikigiriki y’umwimerere yahinduwemo ngo “ko bakumenya” ifite ibisobanuro byimbitse cyane. Dukurikije inkoranyamagambo yitwa Vine’s Expository Dictionary, iyo mvugo “igaragaza isano riba riri hagati y’umuntu umenya n’icyo amenya; mu birebana n’ibyo, icyo amenya kiba ari icy’agaciro cyangwa ari icy’ingenzi k’ukimenya, kandi ku bw’ibyo iryo sano na ryo rikaba ari iry’ingenzi.” Kugirana imishyikirano n’umuntu bisobanura ibirenze ibyo kumenya gusa uwo muntu uwo ari we cyangwa kumenya izina rye. Binakubiyemo kumenya ibyo uwo muntu akunda n’ibyo yanga, kumenya amahame agenderaho, n’amahame amugenga—hanyuma ukayubahiriza.—1 Yohana 2:3; 4:8.
Nimucyo Dutoze Ubushobozi Bwacu bwo Kwiyumvisha Ibintu
14. Ni iki Pawulo yavuze ko ari cyo kintu cy’ibanze gitandukanya abana bo mu buryo bw’umwuka n’abantu bakuze mu buryo bw’umwuka?
14 None se, ni gute dushobora kugira ubusho bozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi? Amagambo Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo bo mu kinyejana cya mbere atanga igisubizo. Yaranditse ati “unywa amata aba ataraca akenge mu by’ijambo ryo gukiranuka, kuko akiri uruhinja; ariko ibyokurya bikomeye ni iby’abantu bakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza [“batoje ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu kugira ngo batandukanye icyiza n’ikibi binyuriye mu kubukoresha,” NW ] .” Aha ngaha, Pawulo yashyize itandukaniro hagati y’ “amata,” ayo yasobanuye ku murongo ubanziriza uwo ko ari “iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana,” n’ “ibyokurya bikomeye,” biribwa n’ “abantu bakuru,” bafite ‘ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe kugira ngo batandukanye icyiza n’ikibi.’—Abaheburayo 5:12-14, gereranya na NW.
15. Kuki tugomba gushyiraho umwete kugira ngo turonke ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana?
15 Ibyo bisobanura ko, mbere na mbere, tugomba gushyiraho umwete kugira ngo dusobanukirwe neza amahame y’Imana aboneka mu Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya. Ntiturimo dushakisha urutonde rw’amategeko y’ibyo tugomba gukora n’ibyo tutagomba gukora. Bibiliya si igitabo giteye gityo. Ahubwo, Pawulo yasobanuye agira ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose” (2 Timoteyo 3:16, 17). Kugira ngo twungukirwe n’uko kwigishwa, gucyahwa no guhanwa, tugomba gukoresha ubwenge bwacu n’ubushobozi bwacu bwo gutekereza. Ibyo bisaba imihati, ariko kandi ingaruka bigira—ni ukuvuga gutuma tuba ‘abantu bashyitse, bafite ibibakwiriye byose, ngo bakore imirimo myiza yose’—zigaragaza rwose ko iyo mihati atari imfabusa.—Imigani 2:3-6.
16. Gutoza ubushobozi bw’umuntu bwo kwiyumvisha ibintu bisobanura iki?
16 Hanyuma, nk’uko Pawulo yabigaragaje, abantu bakuze ‘batoza ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu kugira ngo bashobore gutandukanya icyiza n’ikibi.’ Aha ni ho hari ipfundo ry’ikibazo. Imvugo ngo ‘gutoza ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu’ ifashwe uko yakabaye isobanurwa ngo “kuba ibyumviro byaratojwe (nk’uko umukinnyi w’imikino ngororangingo yitoza)” (Kingdom Interlinear Translation). Umukinnyi w’imikino ngororangingo w’inararibonye ukorera siporo ku gikoresho runaka, urugero nko ku rwicundo cyangwa ku mutambiko w’igiti, mu gace gato k’isogonda ashobora gukora amasiporo mu buryo busa n’aho bwirengagiza amategeko agenga imbaraga rukuruzi cyangwa andi mategeko kamere. Buri gihe aba ashobora gutegeka ingingo z’umubiri we, kandi mu buryo busa n’aho buri muri kamere ye yiyumvisha ibintu agomba gukora kugira ngo arangize neza umukino we. Ibyo byose abikesha kuba yaritoje mu buryo bukomeye no kuba akora imyitozo ngororangingo buri gihe.
17. Ni mu buhe buryo twagombye kuba nk’abakinnyi b’imikino ngororangingo?
17 Natwe tugomba kwitoza mu buryo bw’umwuka nk’umukinnyi w’imikino ngororangingo, niba twifuza ko imyanzuro n’amahitamo tugira buri gihe byaba bihuje n’ubwenge. Igihe cyose tugomba gutegeka mu buryo bwuzuye ibyumviro byacu n’ingingo zacu z’umubiri (Matayo 5:29, 30; Abakolosayi 3:5-10). Urugero, mbese, ucyaha amaso yawe kugira ngo atareba ibintu by’ubwiyandarike cyangwa ubuza amatwi yawe kumva umuzika cyangwa amagambo by’akahebwe? Ni iby’ukuri ko ibyo bintu bibi tubisanga ahantu hose. Ariko kandi, ni twe ubwacu duhitamo niba twabireka bigashora imizi mu mitima yacu no mu bwenge bwacu. Dushobora kwigana umwanditsi wa Zaburi wagize ati “sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye: nanga imirimo y’abiyobagiza; ntizomekana nanjye. . . . Ubeshya ntazakomerezwa imbere yanjye.”—Zaburi 101:3, 7.
Toza Ubushobozi Bwawe bwo Kwiyumvisha Ibintu Binyuriye mu Kubukoresha
18. Imvugo ngo “binyuriye mu kubukoresha” yakoreshejwe mu bisobanuro Pawulo yatanze birebana no gutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu yumvikanisha iki?
18 Zirikana ko dushobora gutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu gutandukanya icyiza n’ikibi “binyuriye mu kubukoresha.” Mu yandi magambo, igihe cyose duhanganye n’ikibazo tugomba gufatira umwanzuro, twagombye kwitoza gukoresha ubushobozi bwacu bw’ubwenge kugira ngo dutahure amahame ya Bibiliya arebana n’icyo kibazo n’ukuntu ashobora gushyirwa mu bikorwa. Twihingemo akamenyero ko gukora ubushakashatsi mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bitangwa binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45). Birumvikana ko dushobora gusaba ubufasha bw’Abakristo bakuze. Ariko kandi, imihati dushyiraho mu buryo bwa bwite kugira ngo twige Ijambo ry’Imana, hamwe no gusenga Yehova tumusaba ko yaduha ubuyobozi n’umwuka we, amaherezo bizabyara inyungu zikungahaye.—Abefeso 3:14-19.
19. Ni iyihe migisha dushobora kwironkera turamutse turushijeho gutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu gahoro gahoro?
19 Uko tugenda turushaho gutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu gahoro gahoro, intego tuba dufite ni iy’uko “tu[t]akomeza kuba abana, duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu, n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya” (Abefeso 4:14). Ahubwo, dushingiye ku bumenyi dufite ku bihereranye n’ibyo Imana yemera n’ukuntu tubisobanukiwe, dushobora kugira amahitamo arangwa n’ubwenge, haba mu bintu bikomeye no mu byoroheje, ibintu bidufitiye akamaro byubaka bagenzi bacu duhuje ukwizera, kandi ikirenze byose, bishimisha Data wo mu ijuru (Imigani 27:11). Mbega ukuntu ibyo ari imigisha n’uburinzi muri ibi bihe bigoye!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu rutonde rw’ibintu bigoye cyane bisaga 40 biba mu mibereho y’abantu rwakozwe n’abaganga babiri, ari bo Thomas Holmes na Richard Rahe, gupfa k’umwe mu bashakanye, gutana no gutandukana, ni byo bintu bitatu biza mu mwanya wa mbere. Gushyingiranwa biza ku mwanya wa karindwi.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
• Ni ubuhe bushobozi dukeneye kugira ngo dufate imyanzuro ihuje n’ubwenge?
• Kuki bidahuje n’ubwenge guhanga amaso abantu bakomeye cyangwa kwishingikiriza ku byiyumvo byacu mu gihe duhitamo icyiza n’ikibi?
• Kuki twagombye kumenya neza tudashidikanya icyo Imana yemera mu gihe dufata imyanzuro, kandi se, ni gute twabigeraho?
• ‘Gutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu’ bisobanura iki?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Gushakira ubuyobozi ku bantu bakize no ku bikomerezwa nta cyo bimaze
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Kimwe n’umukinnyi w’imikino ngororangingo, tugomba gutegeka neza rwose ibyumviro byacu byose n’ingingo z’umubiri zacu zose