Ntimubererekere Satani!
“Nimurakara ntimugakor’ icyaha: izuba ntirikarenge mukirakaye, kandi ntimubererekere Satani.”—ABEFESO 4:26, 27
1. Intumwa Petero adushushanyiriza ate umwanzi, kandi ni iki yijeje Abakristo?
INYAMASWA y’inkazi ubu irabunga ishaka uwo yafata. Ifite inzara idashira ituma ishaka kumira Abakristo. Nicyo gituma intumwa Petero atuburira ati “Mube maso; kuk’ umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga, ashak’ uw’ aconshomera. Mumurwanye mushikamye, kandi mufite kwizera gukomeye . . . Kand’ Imana igir’ ubuntu bgose, yabahamagariy’ ubgiza bgayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwos’ ubgayo, ibakomeze, ibongerer’imbaraga, nimumara kubabazw’ akanya gato.”—1 Petero 5:8-10.
2. (a) Ni iki gishobora gutuma Satani atunesha? (b) Ni kuki uguye mu buhakanyi nta kindi aba azize atari we ubwe? (c) Ni iyihe ngeso ya Yuda Iskaryata Umwanzi yakoresheje kugira ngo ashyire mu mutima we ibyo gutanga Yesu?
2 Dushobora kwizera ko Umwanzi n’abakozi be, ari bo badaimoni cyangwa abantu bamwe, bahagurukiye gushakashaka uburyo bwose mu gushidikanya tuba dufite, no mu ntege nke zacu cyangwa mu kintu cyose tutakwitaho kigatuma tudakomeza gukomera mu kwizera. Ariko Ijambo rya Yehova ritwizeza ko Umwanzi atazaduconshomera nitumurwanya dushikamye (Yakobo 4:7). Ubwo rero, ntawe uzagwa mu buhakanyi ari ukubera ko gusa nta kundi yabigenza. Ntawe uba yaragenewe kuzareka ukwizera. Ibitwoshya biri mu mutima wacu na byo bifitemo uruhare. Ni byo koko, nk’uko intumwa Yohana avuga, bamwe “bavuye muri twe: icyakora ntibar’ abacu by’ukuri. (1 Yohana 2:19). Ibyo ari byo byose, ibyo byabaye kubera ko batoranije inzira y’ubuhakanyi, wenda ari ukubera ko, kuva mbere hose, binjiye mu muteguro wa Yehova bafite ibibasunika bibi. Yuda Iskaryota yari afite umutima mwiza igihe atoranywa ngo abe mu ntumwa 12 za Yesu, ariko Umwanzi yamufatiye ku irari rye. Mbere y’ijoro Yesu yatanzwemo, “Satani yari yamaze koshy’ umutima wa Yuda Iskaryota mwene Simoni ngw’ amugambanire.”—Yohana 13:2.
3. Ni ibiki bishobora gutuma umuntu agwa mu buhakanyi?
3 Iyo umuntu agiye mu nzira mbi n’uko aba yatumye amagambo y’ubwikunde n’irari rye n’ibyifuzo bye, ndetse n’abo agenderera n’abamukikije yatoranije, byose biha ishusho ibitekerezo bye no kumuyobora mu myifatire. Paulo yavuze ‘abasogonger’ impan’ iva mw’ ijuru, maze bakagwa bakavamo.’ (Abaheburayo 6:4-6) Niba tudakomeje kuba maso, Umwanzi ashobora gutuma umutima wacu wakira ubuhakanyi akoresheje kubwamamazanya ubwenge. Ariko se ashobora ate gutuma umuntu agwa mu buhakanyi?
4. Ni ibiki bishobora kutubaho turamutse tuguye mu burakari no mu kubabara no kuvuga ibintu nabi?
4 Umwanzi acunga imyifatire isanzwe nk’umubabaro, uburakari no gushaka kuvuga nabi ibintu. Iyo myifatire mibi ishobora kutwororokamo ku buryo hasigara umwanya muto w’urukundo no gushima. Bamwe ahari bafite ku mutima ikibazo kitabonewe umuti ku buryo barakaye kandi bakumva ko batagomba kujya mu materaniro y’Abakristo y’ingenzi. Iyo bamaze igihe kirekire barakaye, ‘babererekera Satani.’ (Abefeso 4:27) Abo bantu bafite imivurungano nk’iyo babona gusa intege nkeya za bagenzi babo kandi ubundi bagombye kuba bashobora kubabarira kugeza ‘ku nshuro mirongwirindwi n’irindwi.’ Nta bwo babona mu bihe bikomeye umwanya wo kunononsora imico yabo ya gikristo (Matayo 18:22). Niba igihe ari mu mimerere iteye ityo umumenyesheje ko umuteguro wa Yehova ari uw’igitugu kandi ko bibeshya mu nyigisho z’ibanze, umutima usharira w’abo bakristo uba uri bugufi yo kwemera izo nyigisho zidafite ishingiro. Ni ngombwa rero ko tudatuma uburakari n’ubusharire bitwarikamo. Izuba ntirikarenge tukirakaye! Ahubwo tujye twerekana byuzuye urukundo mu buzima bwacu.
5. (a) Ubwibone n’uburakari buturutse mu gucyahwa bishobora bite kutubera umutego? (b) Kwicisha bugufi bidufasha bite gushikama mu kwizera?
5 Mbese ni iyihe mimerere y’umutima yindi Umwanzi acunga? Ari ubwibone, kumva twihagije cyangwa uburakari bwaturutse k’uko twumva tutitabwaho nk’uko bikwiye, byose ni imitego ashobora gushyira mu nzira zacu (Abaroma 12:3). Ikindi kandi, nugirwa inama cyangwa ucyashywe kubera ko wagize imyifatire mibi, birashoboka ko Umwanzi abonera kuri uwo mwanya atari yizeye agatuma wibaza niba koko uri mu muteguro w’Imana. Ni yo mpamvu wakomeza kwiyoroshya ukitwara ‘nk’abana’ ntutume ubwibone bukubuza gushikama mu kwizera.—Luka 9:48; 1 Petero 5:9.
6, 7. (a) Vuga bimwe mu bibonekamo kurambirwa Umwanzi aba yiteguye gukoresha? (b) Niba umuntu abuze ubwenge yabigenza ate?
6 Kurambirwa na byo ni imyifatire Umwanzi yifuza kutubonamo. Ahari hari igihe tuzatekereza guhindura ibintu bimwe na bimwe. Dushaka ko ibyemezo bifatwa vuba cyangwa ko ibibazo byacu bibonerwa umuti. Tujya twumva imvugo ngo ‘lki kibazo kigomba kubonerwa umuti cyangwa nkabireka byose. Ngomba kubonera umuti iki kibazo naho ubundi nta cyo ngikoze kindi. Hashize imyaka bavuga ngo Harumagedoni na gahunda nshya ni ejo. Jyewe ndarambiwe gutegereza.’ Menya ko Umwanzi aba yiteguye kubiba ugushidikanya no kwivumbura mu mitima irambirwa. Iyo ni yo mpamvu dukeneye kwihangana no kwizera.—Abaheburayo 10:36, 39.
7 Umwigisha Yakobo yaranditse ati “Ariko mureke kwihangana gusohoz’ umurimo wako, mubone gutungana rwose, mushyitse, mutabuzeho na gato. Ariko niba harih’ umuntu muri mw’ ubuz’ ubgenge, abusab’ Imana, ih’ abantu bos’ itimana, itishama, kand’ azabuhabga. Ariko rero, asabe yizeye, ari nta cy’ ashidikanya: kuk’ ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga, ushushubikanywa. Umez’ atyo ye kwibgira kw’ azagir’ icy’ ahabga n’Umwami Imana, kuk’ umuntu w’imitim’ ibiri anamuka mu nzira ze zose.” (Yakobo 1:4-8) Ntugatume Umwanzi abonera akanya mu kurambirwa kwawe, n’ibyo ushaka no gushidikanya ushobora kugira ku masezerano y’Imana maze akakuganisha mu buhakanyi. Wirambirwa, hora ushima kandi wiringira Yehova.—Zaburi 42:5.
8. Satani akoresha ate ingeso umuntu agira yo gushaka kwigomeka kugira ngo yoshye umuntu kwanga ibyo ategekwa na Bibiliya?
8 Mbese ni izihe nzira zindi Umwanzi azakoresha kugira ngo agerageze kutuyobya? Mbese ntahora agerageza gushyira ubwigomeke mu bagaragu ba Yehova aboshya kuvuga nabi ababayobora? Bamwe bajya bijujuta ngo ‘Abasaza ntibatwumva. Barakaze kandi badutegeka ibikomeye.’ Abandi bagera n’aho kwemeza ko Inteko Nkuru y’Abahamya ba Yehova cyangwa n’abandi bafite inshingano batsikamira ubwigenge bw’umutimanama wabo n’ “uburenganzira” mu gusobanura Ibyanditswe uko bishakiye. Ibyo ari byo byose wibuke aya magambo Yosefu yavuze ngo “Gusobanura s’ ukw’Imana se?” (Itangiriro 40:8) Ikindi kandi mbese nta bwo Yesu yavuze ko umuteguro w’Abakristo basizwe, ‘umugaragu wo gukiranuka w’ubgenge’, uzaba ushinzwe kugabura ifunguro ry’umwuka mu gihe gikwiye (Matayo 24:45-47)? Ubwo rero, ujye wirinda abashaka gushyira imbere ibitekerezo byabo binyuranye n’inyigisho z’“umugaragu.” Wirinde kandi abarota kwigizayo icyo bategetswe cyose n’abashaka kwigenga bemeza ko Abahamya ba Yehova ari imbata. Ku byerekeye abo bigisha b’ibinyoma, Petero yaravuze ngo “Babasezerany’ umudendezo, nyamar’ ubgabo ar’ imbata z’ibiboze: kukw’ icyaneshej’ umuntu kiba kimuhinduye n’imbata yacyo.”—2 Petero 2:1, 19.
9. Akenshi ni iyihe myifatire y’abavuga nabi ababayobora mu itorero?
9 Mbese akenshi igitera abantu kuvuga nabi Sosiyeti n’Abakristo babayobora ni iki? Mbese ntibagenza batyo akenshi ari ukubera ko gukurikiza inyigisho runaka iri muri Bibiliya bibabangamiye? Aho gukurikiza inyigisho n’amabwiriza y’agakiza bahabwa, bifuza ko bahindura umuteguro. Dutange ingero zimwe:
10. Dushobora ‘kubererekera Umwanzi’ dute niba dukomeje kwambara no gusokoza mu buryo buhambaye?
10 Tuvuge nk’umukristo ukomeza kwambara no gusokoza mu buryo buhambaye. Abasaza babona ko adatanga urugero rwiza bigatuma atagabirwa inshingano zimwe mu Nzu y’Ubwami. Kubera ibyo, uwo muvandimwe biramubabaza akumva ko abandi bashaka guhungabanya ubwigenge bwe bwa Gikristo. Mbese gutekereza batyo bisobanura iki? Mbese akenshi si ubwibone, n’umutima wo kwigenga cyangwa kwifuza gukora icyo umuntu yishakiye nk’iby’abana? N’ubwo tutabiha agaciro kabyo, umuntu utekereza atyo aba ashobora “kubererekera Satani.” Naho urukundo no kwicisha bugufi bizatuma twambara kandi tunasokoza mu buryo bworoheje bukwiye. Tuzakora uko dushoboye ngo tugire amajyambere mu butumwa bwiza atari mu kwishimisha twe ubwacu.—Abaroma 15:1, 2; 1 Abakorinto 10:23, 24.
11. Ni iki gishobora gutuma umuntu ahakana itegeko rya Yehova ritubwira kwirinda amaraso?
11 Dufate urundi rugero: Ahari wigeze kumva hari ubaza niba itegeko rya Bibiliya ribuza kurya amaraso ryerekeye koko kuyahabwa mu mutsi. Ubwo se ni iki kihishe inyuma y’iryo shidikanya? Mbese aho si ubwoba bwo gupfa cyangwa gutakaza ubuzima bw’uwo umuntu akunda? Mbese utekereza atyo ntaba atangiye kwibagirwa ibyiringiro by’umuzuko? Abakristo b’indahemuka nta bwo bajya bagambana, kandi ntibajya bahindagura amategeko y’Imana. Tugomba kwirinda amaraso, ari ukuyakoresha mu kugaburira umubiri wacu kimwe n’uko tugomba kwirinda ubusambanyi no gusenga ibigirwamana. Ibyo byose byaciriweho iteka n’itegeko rimwe intumwa n’abasaza bashyizeho bayobowe n’umwuka wera i Yerusalemu.—Ibyakozwe 15:19, 20, 28, 29.
12. Ni kuki tutagomba kureka kumva ubudahemuka byatuma tutarenga ku itegeko ritubwira ko tutagomba kugira imishyikirano ya gicuti n’abantu birukanywe mu itorero?
12 Abavuga nabi umuteguro akenshi babona ko utazuyaza igihe udusaba kudashyikirana n’abantu birukanywe mu itorero. (2 Yohana 1:10, 11) Ni kuki se biyumvisha ko ari ibyo? Mbese ahari si uko bashyira amasano yabo yo mu muryango cyangwa ubucuti mbere y’ubwizerwa kuri Yehova n’amahame n’amategeko bye? Twibuke nanone ko nidukomeza kugirana imishyikirano ya gicuti n’umuntu wirukanywe mu itorero, naho yaba ari uwo mu muryango wacu nta bwo uwo azabona ko imyifatire ye nta cyo itwaye, ibyo bigatuma icyaha cye kiyongera. Ariko twirinze guhorana na we, birashoboka ko yagira icyifuzo cyo kwongera kubona ibyo yatakaje. Inzira za Yehova zihora ari nziza kandi ziraturinda.—Imigani 3:5.
13. Tugomba gufata dute ibyo kubwiriza inzu ku nzu?
13 Bamwe bashyigikira bitari byo ko kubwiriza inzu ku nzu bidashingiye ku Byanditswe. Nyamara se aho ntibaba batekereza batyo kubera ko badakunda kugira uruhare muri uwo murimo w’ingenzi kuruta iyindi kandi bakaba bashaka urwitwazo rwo kubireka? Urukundo dufitiye Yehova na mugenzi wacu rwagombye gutuma tubona kwihutirwa k’uwo murimo w’agakiza. Aho rero hagomba ukwihangana. Intumwa Paulo yerekanye ukuntu atahwemye guhamiriz’ “Abayuda n’Abagiriki” yigisha mu ruhame n’inzu ku nzu. (Ibyakozwe 20:18-21) Aho kwijujuta, mbese si byiza ko twakurikiza mu budahemuka urwo rugero rwiza? Twibaze abantu amahumbi bakoranirijwe mu “mukumbi umwe” k’ubw’ umugisha Yehova yahaye igikorwa cyo kubwiriza inzu ku nzu. (Yohana 10:16) Ntitwibagirwe nanone ko turonka ibyiza byinshi tumenyekanisha ubutumwa bwiza inzu ku nzu: turiga, tukitwara mu buryo buboneye kandi tugakomeza ukwizera kwacu.—Reba Ibyakozwe 5:42; 1 Timoteo 4:16.
14. Kuri wowe wumva umeze ute igihe abasebanya bavuze ko Abahamya ari abahanuzi b’ibinyoma?
14 Hanyuma birakwiye kuvuga ibyo Sosiyeti yatangaje ku bibazo byo gukurikiranya ibihe. Kubera ibyo, bamwe bise Abahamya ba Yehova abahanuzi b’ibinyoma. Uko abo bantu bavuga, Abahamya bavuze ibizaba mu bihe runaka ariko ntihagira ikiba. Ubwo twakwibaza tuti abo basebanya bagamije iki? Mbese barashaka gutera inkunga abagaragu b’Imana ngo babe maso, cyangwa barashaka kwerekana ko bari mu kuri, bo baba baraguye mu bitotsi byo kutagira icyo bakora? (1 Abatesalonike 5:4-9) Ariko igikomeye kurusha ibindi, wakora iki wumvise amagambo nk’ayo? Niba umuntu ashidikanya ko ubu turi mu ‘minsi ya nyuma’ y’iyi gahunda y’ibintu cyangwa yibwira ko Imana igira impuhwe ku buryo itazica abantu amamiliyoni mu ‘mubabaro ukomeye,’ ubwo n’uko aba yarateguriye umutima gutega ugutwi amagambo nk’ayo avuga nabi ibintu.—2 Timoteo 3:1; Matayo 24:21.
15. Ni iki cyemeza ko Abahamya ba Yehova atari abahanyuzi b’ibinyoma ahubwo bizera Ijambo ry’Imana n’amasezerano ye yo kwizerwa?
15 Ni koko abantu ba Yehova basubiyemo uburyo babonaga ibintu mu bihe bimwe na bimwe. Ubwira bwacu rimwe na rimwe bwatwijeje ko gahunda nshya izashyirwaho mbere y’igihe kalendari ya Yehova yabiteganije. Nyamara twerekana ko twizera Ijambo ry’Imana n’amasezerano yizerwa twamamaza muri bagenzi bacu ubutumwa bukubiyemo. Ikindi kandi, nta bwo ari ukubera ko twasubiyemo rimwe na rimwe uko twumvaga ibintu byatuma tuba abahanuzi b’ibinyoma. Ibyo nta cyo bihinduraho ko turi mu ‘minsi ya nyuma,’ ko twegereje ‘umubabaro ukomeye’ uzatugeza kuri Paradizo yo ku isi. Nta bwo ari ubwenge gutekereza ko ibintu bike byakosowe bya ngombwa byatuma ukuri gusubirwaho mu buryo rusange. Ahubwo ibyo byose birerekana ko Yehova akomeza gukoresha umuteguro umwe utegekwa n, “umugarag’ ukiranuka w’ubgenge.” Ubwo tuvuga rumwe n’intumwa Petero igihe yavugaga ati “Databuja, twajya kuri nde? Kw’ ari wow’ ufit’ amagambo y’ubugingo buhoraho.”—Yohana 6:68.
16, 17. (a) Amagambo ya Yesu ari muri Matayo 7:15-20 atuma tumenya dute umuteguro Yehova aha umugisha? (b) Vuga zimwe mu mbuto nziza abagaragu ba Yehova b’ukuri bera mu buzima bwabo
16 Nk’uko Yesu yavuze, urukundo rudashaka inyungu rwagombye kuranga abigishwa b’ukuri ruboneka gusa muri paradizo y’umwuka hagati y’Abahamya ba Yehova (Yohana 13:34, 35). Abahanuzi b’ibinyoma bavumburwa n’imbuto mbi bera, Ariko Yesu yavuze ko ibiti byiza bizamenyekanira ku mbuto nziza (Matayo 7:15-20). Izo mbuto nziza tuzibona muri paradizo y’umwuka! Mu mahanga hafi yose,hari ubwiyongere butangaje. Kuri ubu hari abantu barenga 3.000.000 bafite umunezero bagengwa n’ubwami bw’Imana mu isi yose. Icyo ni icyemezo ko Yehova afite koko abantu be aha munsi.
17 Kubera ko bigishwa n’Imana, Abahamya ba Yehova bera koko imbuto z’ubukristo mu buzima bwabo (Yesaya 54:13). Abagaragu ba Yehova bonyine ni bo bigobotoye burundu ibyo gutinya bituruka kuri Babuloni. Bagize umuteguro wihariye ukurikiza ibyo Ijambo ry’Imana rivuga ku byerekeye ubusambanyi, kuvanamo inda, ubusinzi, ubusambo, gusenga ibigirwamana, kuvangura amoko n’indi migenzereze y’iyi si. Nta rindi tsinda ryumvira Yehova ryigisha ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwe (Matayo 24:14). Nta gushidikanya ko mu Ijambo ry’Imana yerekana ko Abahamya ba Yehova ari bo bantu bonyine bafite umuteguro bahundagazwaho umugisha we.
18. Abahamya ba Yehova bagomba kujya ku ruhe ruhande ku byerekeranye n’inyigisho z’abahakanyi?
18 Ni koko, twizeye neza ko ku bakurikirana mu budahemuka urugendo rwa gikristo, ukuri kw’Imana kuracyari kwiza kandi gufite ubukungu no kurusha igihe twakuvumburiye. Ubwo rero dufate icyemezo cyo kudakora na rimwe ku burozi abahakanyi bashaka kuturohamo. Twumvire Yehova iyo adutegeka mu bwenge atazuyaza, ko twirinda kimwe n’uko twirinda icyorezo, abashaka kutubeshya, kutuyobya, no kutuyobora mu nzira z’urupfu. Niba dukunda Yehova n’umutima wacu wose, n’ubugingo bwacu bwose, n’ubwenge bwacu bwose, tunakunda mugenzi wacu nk’uko twikunda, ubuhakanyi nta bwo buzabona umwanya muri twe (Matayo 22:37-39). Nta bwo ‘tuzabererekera Satani’ nta n’ubwo tuzigera tugira icyifuzo cyo kureba ahandi hirya. Ntituzigere ‘tunamuka vuba tukava mu bwenge’ tubitewe n’inyigisho zidafite ishingiro.—2 Abatesalonike 2:1, 2.
19. Dushobora kugenza dute kugira ngo ‘hatagir’ utuvuts’ ingororano zacu’ z’ubuzima bw’iteka?
19 Tujye dushimira Yehova kuba yaratugabiye kubaho muri paradizo y’umwuka aho turonkera ibyiza byinshi. Tuzi neza abihambiriye mu budahemuka ku magambo y’ubuzima bw’iteka. Dukomeze gushyikirana na bo tuzi neza ko ari abavandimwe bacu na bashiki bacu b’indahemuka mu kwizera. Turajye duhora twumva ibyishimo n’umunezero twagize igihe tuvumbura ukuri twizeye neza ko tuzaronka igihembo kirenze cy’ubuzima bw’iteka muri gahunda nshya y’ibintu Yehova yadusezeranije! Ni koko, nk’uko intumwa Paulo avuga: “Ntihakagir’ umunt’ ubavuts’ ingororano zanyu.”!—Abakolosai 2:18.
Washobora gusubiza?
◻ Ni kuki nta n’umwe wagenewe guta ukwizera?
◻ Uburakari, ubwibone, no kurambirwa biha bite Umwanzi icyuho mu mutima wacu?
◻ Ni iki gisunika abantu bamwe kuvuga nabi inama zitangwa n’abatuyobora?
◻ Ni izihe mbuto z’Abahamya ba Yehova zemeza ko bagize umuteguro wihariye ukoreshwa n’Imana?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Niba twanga kugirwa inama, dushobora ‘kubererejera Satani’
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Ubwibone bushobora gutuma umuntu agwa burundu
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Abagaragu ba Yehova b’abakozi kandi bafite umunezero ntibajya ‘babererekera Satani’ n’inyigisho z’abahakanyi