Jya ukoresha neza “inkota y’umwuka”
“Mwemere . . . inkota y’umwuka, ni ukuvuga ijambo ry’Imana.”—EFE 6:17.
1, 2. Twakora iki niba tuzirikana ko hakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi?
YESU amaze kubona ko imbaga y’abantu yari ikeneye ibintu by’umwuka, yabwiye abigishwa be ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake. Nuko rero, mwinginge Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye.” Yesu ntiyavuze ibyo ngo arekere aho. Amaze kuvuga ayo magambo, ‘yahamagaye abigishwa be cumi na babiri’ maze abohereza kujya kubwiriza, cyangwa ‘gusarura’ (Mat 9:35-38; 10:1, 5). Nyuma yaho, Yesu ‘yatoranyije abandi mirongo irindwi, maze atuma babiri babiri’ kujya gukora umurimo nk’uwo.—Luka 10:1, 2.
2 Muri iki gihe nabwo hakenewe ababwiriza benshi kurushaho. Abantu baje kwizihiza Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo mu mwaka w’umurimo wa 2009 bari 18.168.323 ku isi hose. Barenze umubare w’Abahamya ba Yehova bose ho miriyoni 10. Koko rero, umurima ureze kugira ngo usarurwe (Yoh 4:34, 35). Ku bw’ibyo, twagombye gusenga dusaba abakozi benshi. Ariko se ni gute twakora ibihuje n’ibyo twasenze dusaba? Ibyo twabikora tuba abakozi bagira icyo bageraho mu gihe twifatanya mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa tubigiranye ishyaka.—Mat 28:19, 20; Mar 13:10.
3. Ni gute umwuka w’Imana ugira uruhare rw’ingenzi mu kudufasha kuba ababwiriza bagira icyo bageraho?
3 Igice cyabanjirije iki, cyavuze ibihereranye n’ukuntu kuba tuyoborwa n’umwuka w’Imana ari byo bidufasha ‘kuvuga ijambo ry’Imana dushize amanga’ (Ibyak 4:31). Uwo mwuka ushobora no kudufasha kuba ababwiriza bafite ubuhanga. Bumwe mu buryo bwadufasha kurushaho kugira icyo tugeraho mu murimo, ni ugukoresha neza igikoresho cyiza cyane kuruta ibindi Yehova yatanze, ni ukuvuga Ijambo rye Bibiliya. Yanditswe binyuze ku mwuka wera (2 Tim 3:16). Ubutumwa burimo bwahumetswe n’Imana. Ni yo mpamvu iyo dusobanura neza ukuri ko mu Byanditswe mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza, burya tuba tuyoborwa n’umwuka wera. Mbere y’uko tureba uko twabigeraho, reka dutekereze ukuntu iryo Jambo ry’Imana rifite imbaraga rwose.
‘Ijambo ry’Imana rigira imbaraga’
4. Ni gute ubutumwa bw’Imana buboneka muri Bibiliya bushobora gutuma umuntu ahinduka?
4 Mbega ukuntu ijambo ry’Imana, ari ryo butumwa bwayo, rifite imbaraga (Heb 4:12)! Mu buryo bw’ikigereranyo, ubutumwa bwo muri Bibiliya buratyaye kuruta inkota iyo ari yo yose, kuko bugabanya amagufwa n’umusokoro. Ukuri ko mu Byanditswe kugera ku muntu w’imbere kukinjira mu bitekerezo bye n’ibyiyumvo bye, kugashyira ahabona uwo ari we by’ukuri. Uko kuri gushobora gukoresha imbaraga zako zo guhindura, kugatuma umuntu agira ihinduka rigaragara. (Soma mu Bakolosayi 3:10.) Koko rero, Ijambo ry’Imana rishobora guhindura imibereho y’abantu.
5. Ni mu buhe buryo Bibiliya ishobora kutuyobora, kandi se bitugirira akahe kamaro?
5 Nanone kandi, Bibiliya ni igitabo kirimo ubwenge butagira akagero. Irimo inama z’ingirakamaro zishobora kwereka abantu uko babaho muri iyi si igoranye. Ijambo ry’Imana rimurikira intambwe zacu rikatwereka aho dukwiriye kunyura muri iki gihe, ndetse rikanatwereka inzira ituri imbere dukwiriye gukomeza kugenderamo (Zab 119:105). Riduha ubufasha bw’ingirakamaro igihe turi mu bibazo cyangwa igihe dushaka gufata imyanzuro irebana no guhitamo incuti, imyidagaduro, akazi, imyambaro n’ibindi (Zab 37:25; Imig 13:20; Yoh 15:14; 1 Tim 2:9). Gushyira mu bikorwa amahame aboneka mu Ijambo ry’Imana bituma tubana neza n’abandi (Mat 7:12; Fili 2:3, 4). Iyo twemeye ko ijambo ry’Imana rimurikira inzira zacu, tuba dushobora kubona uko bizatugendekera bitewe n’imyanzuro dufata (1 Tim 6:9). Nanone kandi, kuba Ibyanditswe bitubwira mbere y’igihe umugambi w’Imana, bidufasha kugira imibereho ihuje n’uwo mugambi (Mat 6:33; 1 Yoh 2:17, 18). Mbega ukuntu umuntu yabaho neza aramutse aretse amahame y’Imana akayobora imibereho ye!
6. Ni mu buhe buryo Bibiliya ari intwaro ikomeye mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka turwana?
6 Tekereza nanone ukuntu Bibiliya ari intwaro ikomeye cyane mu ntambara turwana yo mu buryo bw’umwuka. Pawulo yavuze ko ijambo ry’Imana ari “inkota y’umwuka.” (Soma mu Befeso 6:12, 17.) Iyo ubutumwa bwo muri Bibiliya bukoreshejwe neza, bushobora kubatura abantu mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka Satani yabashyizemo. Ni inkota irokora ubuzima bw’abantu, aho kubica. None se ntitwagombye kwihatira gukoresha neza iyo nkota y’umwuka?
Jya uyikoresha neza
7. Kuki ari iby’ingenzi ko twitoza gukoresha neza “inkota y’umwuka”?
7 Umusirikare ashobora gukoresha neza intwaro ze mu ntambara ari uko gusa yize uko zikoreshwa, kandi agakora imyitozo yo kuzikoresha neza. Uko ni na ko bimeze ku bijyanye no gukoresha “inkota y’umwuka” mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka turwana. Pawulo yaranditse ati “ukore uko ushoboye kose kugira ngo wihe Imana uri umukozi wemewe udakwiriye kugira ipfunwe, ukoresha neza ijambo ry’ukuri.”—2 Tim 2:15.
8, 9. Ni iki kizadufasha gusobanukirwa ibyo Bibiliya ivuga? Tanga urugero.
8 Ni iki kizadufasha ‘gukoresha neza ijambo ry’ukuri’ mu murimo dukora wo kubwiriza? Mbere y’uko ducengeza mu bandi icyo Bibiliya yigisha, natwe ubwacu tugomba kubanza kuyisobanukirwa neza. Ibyo bidusaba kwita ku mirongo ikikije aho dusoma.
9 Gusobanukirwa neza umurongo w’Ibyanditswe, bisaba gusuzuma imirongo ikikije uwo murongo. Amagambo ya Pawulo aboneka mu Bagalatiya 5:13, abigaragaza neza. Yaranditse ati “ni koko mwahamagariwe umudendezo bavandimwe, icyakora uwo mudendezo ntimukawukoreshe muha urwaho umubiri; ahubwo mukorerane mu rukundo mumeze nk’imbata.” Ni uwuhe mudendezo Pawulo yavugaga? Ese yaba yarerekezaga ku mudendezo wo kutubatura ku cyaha n’urupfu no ku myizerere y’ikinyoma, cyangwa hari ikindi kintu yashakaga kuvuga? Imirongo ikikije uwo, igaragaza ko yavugaga umudendezo wo ‘kudukiza umuvumo w’Amategeko’ (Gal 3:13, 19-24; 4:1-5). Yerekezaga ku mudendezo wa Kristo. Abantu bishimiraga uwo mudendezo, bakoreranaga ibikorwa byiza babitewe n’urukundo, mu gihe abatararangwaga n’urukundo bo basebanyaga kandi bagatongana.—Gal 5:15.
10. Kugira ngo dusobanukirwe neza umurongo w’Ibyanditswe, ni ibihe bintu twagombye gusuzuma, kandi se twabigeraho dute?
10 Nanone kandi, kugira ngo dusobanukirwe neza umurongo w’Ibyanditswe, twagombye gusuzuma ibintu bihereranye n’igihe wandikwaga, urugero nk’uwanditse igitabo cyo muri Bibiliya, igihe cyandikiwe n’imimerere cyanditswemo. Ikindi kandi, ni iby’ingirakamaro kumenya impamvu icyo gitabo cyanditswe, kandi byashoboka, umuntu akamenya uko abantu babagaho, umuco wabo n’uko basengaga muri icyo gihe.a
11. Ni iki twagombye kwitondera mu gihe dusobanura imirongo y’Ibyanditswe?
11 ‘Gukoresha neza ijambo ry’ukuri’ bikubiyemo ibirenze gusobanura neza ukuri kw’Ibyanditswe. Twagombye kwitonda kugira ngo tudakoresha Bibiliya tugamije gutera abantu ubwoba. Nubwo dushobora gukoresha Ibyanditswe tuvuganira ukuri nk’uko Yesu yabigenje igihe Satani yamugeragezaga, ntitwagombye gukoresha Bibiliya nk’ikiboko cyo gukubitisha abaduteze amatwi (Guteg 6:16; 8:3; 10:20; Mat 4:4, 7, 10). Twagombye kumvira inama ya Petero igira iti “mwemere mu mitima yanyu ko Kristo ari uwera akaba n’Umwami, kandi muhore mwiteguye gusobanurira umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mubikore mu bugwaneza kandi mwubaha cyane.”—1 Pet 3:15.
12, 13. Ni ibihe ‘bintu byashinze imizi’ ukuri ko mu Ijambo ry’Imana gushobora kurandura? Tanga urugero.
12 Ni iki ukuri ko mu Ijambo ry’Imana kugeraho iyo rikoreshejwe neza? (Soma mu 2 Abakorinto 10:4, 5.) Ukuri kwa Bibiliya gushobora gusenya “ibintu byashinze imizi,” ni ukuvuga gushyira ahabona inyigisho z’ibinyoma, ibikorwa bibi na filozofiya zigaragaza ubwenge bw’abantu badatunganye. Dushobora gukoresha Bibiliya tugamije gukuraho ibitekerezo “byishyirira hejuru kurwanya ubumenyi buva ku Mana.” Inyigisho zo muri Bibiliya zishobora gukoreshwa mu gufasha abandi guhuza imitekerereze yabo n’ukuri.
13 Reka dufate urugero rw’umukecuru w’imyaka 93 uba mu Buhindi. Kuva mu bwana bwe yigishwaga ko iyo umuntu apfuye avukira mu kindi kinyabuzima. Igihe yatangiraga kwiga Bibiliya binyuze mu kwandikirana n’umuhungu we wabaga mu mahanga, yahise yemera ibyo yigaga ku bihereranye na Yehova n’amasezerano ye. Icyakora, ya nyigisho yari yarigishijwe kuva mu bwana bwe yari yarashinze imizi mu bwenge bwe ku buryo igihe umuhungu we yamwandikiraga ibihereranye n’imimerere abapfuye barimo, yabyamaganiye kure. Yagize ati “sinshobora kwemera ko icyo Ibyanditswe bivuga kuri iyo ngingo ari ukuri. Amadini yose yigisha ko dufite ikintu kidapfa kitubamo. Hashize igihe nemera ko umubiri upfa kandi ko hari ikintu kidapfa kivukira mu kindi kinyabuzima, bigakomeza kugera ku ncuro 8.400.000. Ni gute ibyo bitaba ari ukuri? Ese amadini hafi ya yose yaba abeshya?” Ese “inkota y’umwuka” ishobora gusenya iyo myizerere yashinze imizi? Bakomeje kujya bungurana ibitekerezo bishingiye ku Byanditswe kuri iyo ngingo, maze nyuma y’ibyumweru runaka arandika ati “amaherezo ntangiye gusobanukirwa ukuri ku bihereranye n’abapfuye. Kumenya ko umuzuko nuba tuzongera kubona abacu twakundaga bapfuye, biranshimisha cyane. Nifuza ko Ubwami bw’Imana bwaza vuba.”
Jya uyikoresha mu buryo bwemeza
14. Kwemeza abaduteze amatwi bisobanura iki?
14 Gukoresha Bibiliya neza mu murimo wo kubwiriza ntibivuga gusoma imirongo yo muri Bibiliya gusa. Pawulo yavugaga ‘yemeza,’ kandi natwe ni uko twagombye kubigenza. (Soma mu Byakozwe 19:8, 9; 28:23.) Umuntu bemeje agera aho akemera ko ikintu bamubwira ari ukuri koko. Iyo twemeje umuntu inyigisho zo muri Bibiliya, dutuma abona ko izo nyigisho ari ukuri kandi akazizera. Kugira ngo tubigereho, tugomba kwemeza umuntu uduteze amatwi ukuri kw’ibyo tuvuga. Dushobora kubikora mu buryo bukurikira.
15. Ni gute wakwerekeza ibitekerezo by’umuntu kuri Bibiliya mu buryo butuma ayubaha?
15 Erekeza ibitekerezo by’uguteze amatwi ku Ijambo ry’Imana ku buryo utuma aryubaha. Mu gihe ushaka gusomera umuntu umurongo, mufashe gutahura akamaro ko kumenya uko Imana ibona ibyo muganiraho. Numara kumubaza ikibazo no kumva igisubizo atanga, ushobora wenda kuvuga uti “reka turebe noneho uko Imana ibibona.” Cyangwa ushobora kumubaza uti “ni iki Imana ivuga kuri iyi ngingo?” Kubakira umurongo muri ubwo buryo, bigaragaza ko Bibiliya yaturutse ku Mana, kandi bituma uguteze amatwi ayiha agaciro. Kubigenza utyo ni iby’ingenzi, cyane cyane igihe tubwiriza umuntu wemera Imana, ariko akaba adasobanukiwe icyo Bibiliya yigisha.—Zab 19:8-11.
16. Ni iki kizagufasha gusobanura neza umurongo w’ibyanditswe?
16 Aho gusoma imirongo y’Ibyanditswe gusa, jya unayisobanura. Pawulo yari afite akamenyero ko ‘gusobanura’ ibyo yigishaga (Ibyak 17:3). Akenshi umurongo w’Ibyanditswe uba ukubiyemo ibitekerezo byinshi. Ubwo rero uba ugomba gutsindagiriza amagambo ahuje neza n’igitekerezo muganiraho. Ibyo wabikora usubiramo amagambo arimo icyo gitekerezo, cyangwa ubaza uwo muganira ibibazo bimufasha kumenya icyo gitekerezo cy’ingenzi. Hanyuma, musobanurire icyo aho hantu havuga. Ibyo nibirangira, umufashe kumenya uko we ku giti cye yashyira mu bikorwa ibyo uvuga.
17. Wafasha ute umuntu gutekereza ku Byanditswe ku buryo yemera ibyo umubwiye?
17 Mufashe gutekereza ku Byanditswe mu buryo bumwemeza. Kuba Pawulo yarakoreshaga ibitekerezo bihuje n’ubwenge mu gihe yabaga aganira n’ababaga bamuteze amatwi kandi akabinginga abikuye ku mutima, byatumaga abemeza mu gihe ‘bunguranaga ibitekerezo akoresheje Ibyanditswe’ (Ibyak 17:2, 4). Nawe ujye wihatira kugera ku mutima umuntu uguteze amatwi nk’uko Pawulo yabigenzaga. Koresha ibibazo birangwa n’ubugwaneza bishingiye ku bimushishikaza kugira ngo ‘ufindure’ ibimuri ku mutima (Imig 20:5). Jya wirinda guhubuka mu byo uvuga. Jya ugaragaza ibitekerezo mu buryo bwumvikana kandi buhuje n’ubwenge. Ibyo bitekerezo byagombye kuba bishingiye ku bintu bifatika ku buryo bituma umuntu yumva anyuzwe. Amagambo yawe yagombye kuba ashingiye rwose ku Ijambo ry’Imana. Byaba byiza usobanuye umurongo umwe neza kandi ukawutangaho ingero, aho gusoma imirongo ibiri cyangwa itatu uhushura. Gukoresha ibintu by’inyongera bishimangira ibyo uvuga, na byo ‘byongera ubushobozi bwo kwemeza’ (Imig 16:23, NW). Hari igihe bishobora kuba ngombwa ko ukora ubushakashatsi kugira ngo utange ibindi bisobanuro by’inyongera. Wa mukecuru w’imyaka 93 twigeze kuvuga, yari akeneye kumenya impamvu inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo yogeye. Byari ngombwa ko asobanukirwa aho iyo nyigisho yaturutse n’uko yaje kugera mu madini menshi yo ku isi, kugira ngo yemere ibyo Bibiliya yigisha kuri iyo ngingo.b
Komeza kuyikoresha ubigiranye ubuhanga
18, 19. Kuki twagombye gukomeza gukoresha neza “inkota y’umwuka”?
18 Bibiliya igira iti “ibibera kuri iyi si bigenda bihinduka.” Abantu babi bagenda barushaho kuba babi (1 Kor 7:31; 2 Tim 3:13). Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi ko dukomeza gusenya “ibintu byashinze imizi” dukoresheje “inkota y’umwuka, ni ukuvuga ijambo ry’Imana.”
19 Mbega ukuntu twishimira cyane kuba dufite Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya! Ikindi kandi, dushimishwa cyane no gukoresha ubutumwa bwaryo bufite imbaraga kugira ngo turandure inyigisho z’ibinyoma zashinze imizi, kandi tugere ku mitima y’abantu bifuza kumenya ukuri. Nta kintu cyashinze imizi ku buryo ubwo butumwa butakirandurana n’imizi. Nimucyo rero dushyireho imihati mu gihe dukoresha “inkota y’umwuka” neza mu murimo twashinzwe n’Imana wo kubwiriza Ubwami.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ibikoresho byiza cyane kuruta ibindi byadufasha kumenya ibintu byabayeho mu gihe ibitabo biri muri Bibiliya byandikwaga, ni igitabo “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile” n’igitabo “Étude perspicace des Écritures”, hamwe n’ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Ijambo rya Yehova ni rizima” zasohotse mu Munara w’Umurinzi.
b Reba agatabo Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?, ku ipaji ya 5-16.
Ni iki wamenye?
• Ni mu buhe buryo Ijambo ry’Imana rifite imbaraga?
• Ni gute ‘twakoresha neza ijambo ry’ukuri’?
• Ni iki ubutumwa bwo muri Bibiliya bushobora gukora ku ‘bintu byashinze imizi’?
• Ni gute wanonosora uburyo bwawe bwo kwemeza mu gihe ukora umurimo?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Uko wakoresha Ijambo ry’Imana mu buryo bwemeza
▪ Jya utuma yubaha Bibiliya
▪ Jya usobanura imirongo y’Ibyanditswe
▪ Jya ufasha umuntu uguteze amatwi gutekereza kugira ngo umugere ku mutima
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Ugomba kwiga gukoresha neza ”inkota y’umwuka”