Ukwizera kwawe gukomeye mu rugero rungana iki?
‘Kwizera ni ko mushikamyemo mukomeye.’—2 ABAKORINTO 1:24.
1, 2. Kuki tugomba kugira ukwizera, kandi se ni iki twakora kugira ngo kurusheho gukomera?
ABAGARAGU ba Yehova bazi ko bagomba kugira ukwizera. Kandi koko, ‘utizera ntibishoboka ko anezeza Imana’ (Abaheburayo 11:6). Ni yo mpamvu dusenga Imana tuyisaba umwuka wera no kwizera, kubera ko kwizera ari kimwe mu bigize imbuto y’umwuka wera (Luka 11:13; Abagalatiya 5:22, 23). Nanone kwigana ukwizera kwa bagenzi bacu duhuje ukwizera bishobora kudufasha gushimangira ukwizera kwacu.—2 Timoteyo 1:5; Abaheburayo 13:7.
2 Ukwizera kwacu kuzarushaho gukomera nidukomeza gushikama ku mahame yo mu Ijambo ry’Imana agenga Abakristo bose. Dushobora gushimangira ukwizera kwacu binyuriye mu gusoma Bibiliya buri munsi no kwigana umwete Ibyanditswe, twifashishije ibitabo duhabwa n’ ‘igisonga gikiranuka’ (Luka 12:42-44; Yosuwa 1:7, 8). Ukwizera kwacu gutera inkunga bagenzi bacu natwe tugaterwa inkunga n’ukwabo, binyuriye mu kujya mu materaniro no mu makoraniro ya Gikristo buri gihe (Abaroma 1:11, 12; Abaheburayo 10:24, 25). Nanone kandi, ukwizera kwacu kurushaho gukomera iyo tuganira n’abandi mu murimo wo kubwiriza.—Zaburi 145:10-13; Abaroma 10:11-15.
3. Mu birebana no kwizera, ni mu buhe buryo abasaza b’Abakristo buje urukundo bashobora kudufasha?
3 Abasaza b’Abakristo buje urukundo badufasha gukomeza ukwizera kwacu binyuriye mu kuduha inama zishingiye ku Byanditswe no kudutera inkunga. Bagira imyifatire nk’iyo intumwa Pawulo yari afite, we wabwiye Abakorinto ati “dufatanya namwe mu byishimo byanyu, kuko kwizera ari ko mushikamyemo mukomeye” (2 Abakorinto 1:23, 24). Hari ubundi buhinduzi bwa Bibiliya bugira buti ‘turabafasha ngo muhimbarwe, kuko ukwemera kwanyu kutajegajega’ (Bibiliya Ntagatifu). Abakiranutsi bazabeshwaho no kwizera. Icyakora, nta wundi ushobora kutwizerera cyangwa ngo ashikame mu mwanya wacu. Kuri iyo ngingo, ‘buri wese agomba kwikorera umutwaro we.’—Abagalatiya 3:11; 6:5.
4. Ni mu buhe buryo inkuru zo mu Byanditswe zivuga iby’abagaragu b’Imana bizerwa zakomeza ukwizera kwacu?
4 Ibyanditswe bikubiyemo inkuru nyinshi z’abantu bari bafite ukwizera. Dushobora kuba tuzi ibikorwa byinshi bihambaye bakoze. Ariko se, twaba tuzi n’ukwizera bagiye bagaragaza mu mibereho yabo ya buri munsi, ndetse wenda mu gihe cy’imyaka myinshi babayeho? Ubu rero, nidutekereza ku kuntu bagiye bagaragaza uwo muco mu mimerere imeze nk’iyo turimo, bishobora gukomeza ukwizera kwacu.
Kwizera bidutera kugira ubutwari
5. Ibyanditswe bigaragaza bite ko kwizera bitwongerera imbaraga zo gutangaza ijambo ry’Imana dufite ubutwari?
5 Kwizera bitwongerera imbaraga zo gutangaza ijambo ry’Imana dufite ubutwari. Henoki yahanuye iby’urubanza rw’Imana afite ubutwari. Yagize ati “dore Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be, kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriwe ho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw’imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, n’amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse” (Yuda 14, 15). Abanzi ba Henoki batubahaga Imana bakimara kumva ayo magambo, bagomba kuba barashatse uko bamwica. Nyamara, Henoki yakomeje kuvuga ashize amanga, asunitswe n’ukwizera. Hanyuma, Imana yaje ‘kumwimura’ imusinziriza mu rupfu, uko bigaragara ikaba yaramurinze gupfa ababaye (Itangiriro 5:24; Abaheburayo 11:5). Ubu ngubu, twe ntidukorerwa bene ibyo bitangaza, icyakora Yehova asubiza amasengesho yacu kugira ngo tubashe gutangaza ijambo rye dufite ukwizera n’ubutwari.—Ibyakozwe 4:24-31.
6. Ukwizera n’ubutwari Imana yahaye Nowa byamufashije bite?
6 Kwizera ni ko kwatumye Nowa ‘abaza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye’ (Abaheburayo 11:7; Itangiriro 6:13-22). Nowa yari n’ “umubwiriza wo gukiranuka,” wagize ubutwari bwo kugeza ku bantu bo mu gihe cye umuburo yari yahawe n’Imana (2 Petero 2:5). Abantu bagomba kuba baramukobye igihe yababwiraga ko hagiye kuzaba Umwuzure, nk’uko natwe hari abadukoba iyo tubahaye ibihamya bishingiye ku Byanditswe bigaragaza ko iyi si igiye kuzarimbuka (2 Petero 3:3-12). Icyakora, kimwe na Henoki na Nowa, natwe dushobora kugeza ku bandi bene ubwo butumwa kubera ko Imana iduha ukwizera n’ubutwari.
Kwizera bituma dushobora kwihangana
7. Ni gute Aburahamu n’abandi bagaragaje ukwizera no kwihangana?
7 Tugomba kugira ukwizera no kwihangana, cyane cyane muri iki gihe dutegereje iherezo ry’iyi si mbi. Ku rutonde rw’abantu ‘bazaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana,’ hakubiyemo n’umukurambere Aburahamu watinyaga Imana (Abaheburayo 6:11, 12). Kwizera ni ko kwatumye ava mu mujyi wa Uri, yemera guhara ibyiza byaho, maze ajya kuba umusuhuke mu gihugu cy’amahanga Imana yari yaramusezeranyije kuzamuha. Isaka na Yakobo, na bo basezeranyijwe kuzaragwa icyo gihugu. Nyamara, “abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe.” Kwizera kwatumye ‘bashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba nziza, ari yo yo mu ijuru.’ Ku bw’ibyo, Imana “yabiteguriye umudugudu” (Abaheburayo 11:8-16). Ni koko, Aburahamu, Isaka na Yakobo hamwe n’abagore babo bubahaga Imana, barihanganye, bategereza Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru. Nibutangira gutegeka, bazazuka bature hano ku isi.
8. Ni iyihe mimerere Aburahamu, Isaka na Yakobo bagaragajemo kwihangana no kwizera?
8 Aburahamu, Isaka na Yakobo ntibigeze batakaza ukwizera. Tuzi ko batigeze bigarurira Igihugu cy’Isezerano. Yewe, nta nubwo bigeze babona uko amahanga yose yihesheje umugisha binyuriye ku rubyaro rwa Aburahamu (Itangiriro 15:5-7; 22:15-18). Nubwo ‘umudugudu wubatswe n’Imana’ wari kuzabaho hashize ibinyejana byinshi nyuma yabo, abo bagabo bakomeje kwizera no kwihangana mu mibereho yabo yose. Murumva rero ko natwe tugomba kurushaho kwizera no kwihangana, dore ko ubu Ubwami bwa Mesiya butegeka mu ijuru.—Zaburi 42:6, 12; 43:5.
Kwizera bituma twishyiriraho intego ziyubashye
9. Ni izihe ngaruka kwizera bigira ku ntego dufite?
9 Kubera ko abo bakurambere bizerwa bari bafite intego ziyubashye, ntibigeze bigana imyifatire y’akahebwe y’Abanyakanaani. Nguko uko kwizera bituma twishyiriraho intego z’iby’umwuka zidufasha kutishushanya n’iyi si itegekwa n’umubi, ari we Satani.—1 Yohana 2:15-17; 5:19.
10. Ni iki kitwemeza ko Yozefu yari yarishyiriyeho intego z’agaciro kuruta guharanira kuba ikirangirire mu isi?
10 Binyuriye ku buyobozi bw’Imana, Yozefu, umuhungu wa Yakobo, yashinzwe ibyo gutanga ibiribwa mu Misiri. Icyakora, intego ye ntiyari iyo kuba ikirangirire muri iyi si. Kubera ko Yozefu yizeraga ko amasezerano ya Yehova azasohora nta kabuza, igihe yari afite imyaka 110 yabwiye bene se ati “ngiye gupfa, ariko Imana ntizabura kubagenderera ikabakura muri iki gihugu, ikabajyana mu gihugu yarahiriye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izabaha.” Yozefu yabasabye kuzamuhamba mu gihugu cy’isezerano. Amaze gupfa, umurambo we waroshejwe, maze ushyirwa mu isanduku mu Misiri. Noneho igihe Abisirayeli babohorwaga bagakurwa mu bucakara mu Misiri, umuhanuzi Mose yategetse ko batwara amagufwa ya Yozefu bakajya kuyashyingura mu Gihugu cy’Isezerano (Itangiriro 50:22-26; Kuva 13:19). Kugira ukwizera nk’ukwa Yozefu byagombye kudusunikira kwishyiriraho intego z’agaciro, aho guharanira kuba ibirangirire muri iyi si.—1 Abakorinto 7:29-31.
11. Mose yagaragaje ate ko yari yarishyiriyeho intego z’iby’umwuka?
11 Mose ‘yahisemo kurengananywa n’ubwoko bw’Imana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by’ibyaha’ yitwa intiti yo mu muryango w’ibwami wo mu Misiri (Abaheburayo 11:23-26; Ibyakozwe 7:20-22). Ibyo byatumye ataba igikomerezwa mu isi, ndetse wenda ngo nanapfa azakorerwe imihango y’akataraboneka, ahambwe mu isanduku itatswe mu buryo buhambaye muri rimwe mu marimbi y’ibyamamare yo mu Misiri. Ariko se, ibyo byari kuba bifite gaciro ki ubigereranyije n’icyubahiro yaje kubona cyo kuba “umuntu w’Imana,” umuhuza w’isezerano ry’Amategeko, umuhanuzi wa Yehova n’umwanditsi wa Bibiliya (Ezira 3:2)? Ese, wowe icyo uharanira ni ugukataza mu by’iyi si? Cyangwa ahubwo kwizera byaba byaratumye wishyiriraho intego z’iby’umwuka?
Kwizera bituma tugira imibereho irangwa no kunyurwa
12. Kwizera byagize izihe ngaruka ku mibereho ya Rahabu?
12 Uretse no kuba ukwizera gutuma abantu bishyiriraho intego ziyubashye, kunatuma bagira imibereho irangwa no kunyurwa. Rahabu w’i Yeriko akiri indaya, agomba kuba yarumvaga ubuzima nta cyo bumumariye. Ariko se mbega ukuntu imibereho ye yahindutse cyane amaze kwizera! “Mbese, ntiyatsindishirijwe n’imirimo [yakoze asunitswe no kwizera] ubwo yacumbikiraga za ntumwa [z’Abisirayeli], akaziyobora indi nzira,” bityo zikabona uko zicika abanzi bazo b’Abanyakanaani (Yakobo 2:24-26)? Rahabu yemeye ko Yehova ari we Mana y’ukuri, agaragaza nanone ukwizera binyuriye mu kureka uburaya (Yosuwa 2:9-11; Abaheburayo 11:30, 31). Aho gushyingiranwa n’umugabo utizera w’Umunyakanaani, yashyingiranywe n’umugaragu wa Yehova (Gutegeka 7:3, 4; 1 Abakorinto 7:39). Rahabu yagize icyubahiro kidasanzwe cyo kuba nyirakuruza wa Mesiya (1 Ngoma 2:3-15; Rusi 4:20-22; Matayo 1:5, 6). Kimwe n’abandi, hakubiyemo n’abigeze kugira imibereho y’ubwiyandarike, hari indi ngororano Rahabu na we ahishiwe: azazuka ature muri paradizo hano ku isi.
13. Ni ibihe byaha Dawidi yakoze ku birebana na Batisheba, ariko se, yagize iyihe myifatire?
13 Uko bigaragara, Rahabu amaze guca ukubiri n’uburaya, agomba kuba yarakomeje gukiranuka mu mibereho ye yose. Nyamara, hari bamwe bari bamaze igihe kirekire bariyeguriye Imana, bageze aho bakora icyaha gikomeye. Umwami Dawidi yasambanye na Batisheba, yicisha umugabo we ku rugamba, hanyuma aramucyura (2 Samweli 11:1-27). Dawidi yihannye afite agahinda kenshi cyane, atakambira Yehova ati ‘ntunkureho umwuka wawe wera.’ Nta bwo Imana yakuye kuri Dawidi umwuka wayo. Kubera ko Yehova agira imbabazi, Dawidi yizeye ko Yehova adashobora gusuzugura ‘umutima umenetse kandi ushenjaguwe’ bitewe n’icyaha (Zaburi 51:13, 19; 103:10-14). Kwizera kwatumye Dawidi na Batisheba bagororerwa kuba bamwe mu basekuruza ba Mesiya.—1 Ngoma 3:5; Matayo 1:6, 16; Luka 3:23, 31.
Kwizera gukomezwa no kumenya ko Imana izadufasha
14. Ni ibihe bihamya Gideyoni yahawe, kandi se ni irihe sano iyo nkuru ifitanye n’ukwizera kwacu?
14 Nubwo ubusanzwe tuba dufite ukwizera, hari igihe dukenera igihamya cy’uko Imana izadufasha. Uko ni ko byagenze ku Mucamanza Gideyoni, umwe muri ba bandi ‘batsinze abami babiheshejwe no kwizera’ (Abaheburayo 11:32, 33). Igihe Abamidiyani n’abambari babo bateraga Isirayeli, umwuka w’Imana waje kuri Gideyoni. Kubera ko yashakaga kumenya niba koko Yehova ari kumwe na we, yamusabye ibimenyetso byari kugaragarira ku bwoya bw’intama yari kuraza ku mbuga. Mu kimenyetso cya mbere, ikime cyatonze gusa ku bwoya, imbuga bwariho yo ikomeza kumuka. Mu kimenyetso cya kabiri, imbuga ni yo yatoheshejwe n’ikime, ariko ubwoya bwo busigara bwumye. Amaze gukomezwa n’ibyo bihamya, umunyamakenga Gideyoni yagize kwizera, maze anesha abanzi ba Isirayeli (Abacamanza 6:33-40; 7:19-25). Niba tubanza gushaka ibihamya by’uko Yehova ari kumwe natwe igihe tugiye gufata umwanzuro, ibyo ntibiba bigaragaza ko tudafite ukwizera. Ahubwo iyo tubanje gusuzuma Bibiliya n’ibitabo byacu bya Gikristo kandi tugasenga dusaba Imana ubuyobozi bw’umwuka wayo wera mbere yo gufata imyanzuro, icyo gihe mu by’ukuri tuba tugaragaje ko dufite ukwizera.—Abaroma 8:26, 27.
15. Ni gute gutekereza ku kwizera kwa Baraki bishobora kudufasha?
15 Ukwizera k’Umucamanza Baraki kwakomejwe n’igihamya yahawe mu buryo bwo kumutera inkunga. Umuhanuzikazi Debora yamuteye inkunga yo gufata iya mbere, akabohoza Abisirayeli bakandamizwaga n’Umwami Yabini w’i Kanaani. Kubera ko Baraki yari afite ukwizera kandi akaba yari amaze kubona igihamya cy’uko Imana izamufasha, yayoboye ingabo 10.000 zitari zifite ibikoresho bihagije, banesha ingabo za Yabini zabarushaga ubwinshi zari ziyobowe na Sisera. Abisirayeli bishimiye uko gutsinda baririmba indirimbo ishishikaje ya Debora na Baraki (Abacamanza 4:1–5:31). Debora yateye Baraki inkunga yo guhaguruka agakora, kuko yari umuyobozi wa Isirayeli washyizweho n’Imana. Nanone Baraki yabaye umwe mu bagaragu ba Yehova ‘banesheje ingabo z’abanyamahanga babiheshejwe no kwizera’ (Abaheburayo 11:34). Gutekereza ku kuntu Imana yahaye Baraki umugisha kubera ko ibyo yakoze yabikoze asunitswe no kwizera, bishobora rwose kudusunikira kugira icyo dukora niba dusa n’aho tujijinganya mu gusohoza inshingano iruhije mu murimo wa Yehova.
Kwizera bidufasha kwimakaza amahoro
16. Dushingiye ku kuntu Aburahamu yimakaje amahoro hagati ye na Loti, ni uruhe rugero rwiza yadusigiye?
16 Nk’uko kwizera bidufasha gusohoza inshingano iruhije mu murimo w’Imana, ni na ko bidufasha kwimakaza amahoro tukagira n’umutuzo. Igihe abashumba ba Aburahamu batonganaga n’aba Loti bikaza kuba ngombwa ko batandukana, Aburahamu wari ukuze yararetse muhungu wabo Loti wari muto kuri we yitoranyiriza inzuri nziza (Itangiriro 13:7-12). Aburahamu agomba kuba yarabanje gusenga yizeye ko Imana yari kumufasha gukemura icyo kibazo. Aho gushyira inyungu ze bwite imbere, yakemuye icyo kibazo mu mahoro. Nituramuka tugiranye amakimbirane n’umuvandimwe wacu w’Umukristo, tugomba gusenga Imana twizeye, kandi ‘tugashaka amahoro,’ twibuka urugero rwa Aburahamu, we wazirikanaga abandi mu buryo bwuje urukundo.—1 Petero 3:10-12.
17. Kuki twavuga ko agatotsi kaje mu mishyikirano ya Pawulo, Barinaba na Mariko kakemutse mu mahoro?
17 Reka dufate urugero rw’ukuntu gushyira mu bikorwa amahame ya Gikristo twizeye bishobora kudufasha kwimakaza amahoro. Igihe Pawulo yari agiye kujya mu rugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari, Barinaba yemeye igitekerezo Pawulo yagize cyo gusubira gusura amatorero y’i Kupuro no muri Aziya Ntoya. Icyakora, Barinaba yashakaga kujyana na mwene se wabo Mariko. Ibyo Pawulo yarabyanze rwose, kubera ko Mariko yari yarigeze kubasiga i Pamfiliya akigendera. Hahise havuka “intonganya nyinshi” hagati ya Pawulo na Barinaba, bituma batandukana. Barinaba yajyanye na Mariko i Kupuro. Pawulo na we atoranya Sila, bafatanya urugendo, ‘banyura i Siriya n’i Kilikiya, bakomeza amatorero’ (Ibyakozwe 15:36-41). Uko bigaragara, ako gatotsi kaje mu mishyikirano yabo kaje gukemuka, kubera ko hari igihe nyuma yaho Mariko na Pawulo bari kumwe i Roma kandi iyo ntumwa ikaba yaramuvugaga neza (Abakolosayi 4:10; Filemoni 23, 24). Igihe Pawulo yari afungiwe i Roma mu mwaka wa 65 I.C., yabwiye Timoteyo ati “shaka Mariko umuzane, kuko angirira umumaro wo kunkorera” (2 Timoteyo 4:11). Uko bigaragara rero, Pawulo yasunitswe no kwizera, asenga asaba ko imishyikirano yari afitanye na Barinaba hamwe na Mariko yamera neza. Ibyo byatumye agira umutuzo ujyanirana n’ “amahoro y’Imana.”—Abafilipi 4:6, 7.
18. Ikibazo Ewodiya na Sintike bari bafitanye gishobora kuba cyararangiye gite?
18 Birumvikana ariko ko kubera ko tudatunganye, “twese ducumura muri byinshi” (Yakobo 3:2). Hari abagore babiri b’Abakristo bigeze kugirana amakimbirane, maze Pawulo yandika agira ati ‘ndahugura Ewodiya, ndahugura na Sintike ngo bahurize imitima mu Mwami. Ndakwinginze ujye ufasha abo bagore kuko bakoranaga nanjye bakamfasha kurwanira ubutumwa bwiza’ (Abafilipi 4:1-3). Birashoboka cyane rwose ko abo bagore bubahaga Imana bagomba kuba barakemuye ikibazo cyabo mu mahoro binyuriye mu gushyira mu bikorwa inama zo muri Bibiliya, urugero nk’inama iboneka muri Matayo 5:23, 24. No muri iki gihe, gushyira mu bikorwa amahame yo mu Byanditswe tubigiranye ukwizera bizagira uruhare rugaragara mu gutuma twimakaza amahoro.
Kwizera bidufasha kwihangana
19. Ni ikihe kigeragezo kitoroshye Isaka na Rebeka bari bahanganye na cyo, kikaba kitarigeze gisenya ukwizera kwabo?
19 Kwizera bishobora no kudufasha kwihanganira amakuba. Dushobora kuba tubabazwa n’uko umuntu wo mu muryango wacu wabatijwe yanze kumvira Imana agashakana n’umuntu utizera (1 Abakorinto 7:39). Isaka na Rebeka na bo bababazwaga n’uko umuhungu wabo Esawu yari yarashatse abagore batubahaga Imana. Abo bagore b’Abahetikazi ‘bababazaga imitima ya Isaka na Rebeka,’ ku buryo Rebeka yageze ubwo avuga ati “ubugingo bwanjye burambiwe ba Bahetikazi. Yakobo yarongora Umuhetikazi nka ba bandi, ubugingo bwanjye bwamarira iki” (Itangiriro 26:34, 35; 27:46)? Icyakora ariko, icyo kigeragezo kitoroshye nticyigeze gisenya ukwizera kwa Isaka na Rebeka. Nimucyo tujye dukomeza kugira ukwizera gukomeye mu gihe hari imimerere igoranye iturembeje.
20. Mu birebana no kwizera, ni uruhe rugero Rusi na Nawomi badusigiye?
20 Umupfakazi w’Umuyahudi wari ugeze mu za bukuru witwaga Nawomi yari azi ko mu bagore b’i Buyuda harimo abari kuzabyara abana bashoboraga kuzaba abakurambere ba Mesiya. Icyakora, kubera ko abahungu be bose bari barapfuye nta bana basize, kandi na we akaba yari yaracuze, igitekerezo cy’uko umuryango we washoboraga kuzabarirwa mu gisekuru cya Mesiya cyari kure nk’ukwezi. Nyamara Rusi, umukazana we w’umupfakazi, yaje kurongorwa na Bowazi wari usheshe akanguhe maze amubyarira umwana w’umuhungu, bityo Rusi aba abaye nyirakuruza wa Yesu, Mesiya (Itangiriro 49:10, 33; Rusi 1:3-5; 4:13-22; Matayo 1:1, 5)! Ukwizera kwa Nawomi na Rusi kwatsinze amakuba, kubazanira ibyishimo. Natwe tuzishima cyane nidukomeza kwizera mu gihe cy’amage.
21. Kwizera bitumarira iki, kandi se ni iki twagombye kwiyemeza?
21 Nubwo tudashobora kumenya icyo ejo haduhishiye, dushobora kunesha ikigeragezo icyo ari cyo cyose tubiheshejwe no kwizera. Kwizera bidutera kugira ubutwari no kwihangana. Bituma twishyiriraho intego ziyubashye kandi tukagira imibereho irangwa no kunyurwa. Kwizera bigira ingaruka nziza ku mishyikirano tugirana n’abandi, kandi bidufasha gutsinda amakuba. Nimucyo rero twiyemeze kuba abantu ‘bafite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu’ (Abaheburayo 10:39). Nimucyo nanone dukomeze kugira ukwizera gukomeye tubiheshejwe n’imbaraga Yehova Imana yacu idukunda atanga, kandi tugamije kumuhesha ikuzo.
Ni gute wasubiza?
• Ni ibihe bihamya bishingiye ku Byanditswe bigaragaza ko kwizera bishobora kudutera kugira ubutwari?
• Kuki twavuga ko kwizera bituma tugira imibereho irangwa no kunyurwa?
• Ni gute kwizera bidufasha kwimakaza amahoro?
• Ni iki kigaragaza ko kwizera bidufasha kwihangana mu makuba?
[Amafoto yo ku ipaji ya 16]
Kwizera byatumye Nowa na Henoki batangaza ubutumwa bwa Yehova bafite ubutwari
[Amafoto yo ku ipaji ya 17]
Kugira ukwizera nk’ukwa Mose bidusunikira kwishyiriraho intego z’iby’umwuka
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Ukwizera kwa Baraki, Debora na Gideyoni, kwakomejwe n’ibihamya bahawe by’uko Imana yari kubafasha