Turwanirire Ukwizera Kwacu
“Mwubahe Kristo mu mitima yanyu, ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite.”—1 PETERO 3:15.
1, 2. Kuki Abahamya ba Yehova badatangazwa n’uko barwanywa, ariko se, icyifuzo cyabo ni ikihe?
MU BIHUGU byinshi, Abahamya ba Yehova muri rusange bazwiho kuba ari inyangamugayo, abantu bitwararika mu bihereranye n’umuco. Benshi bababona ko ari abaturanyi beza badashobora guteza akaga ako ari ko kose. Ikibabaje ariko, ni uko abo Bakristo bakunda amahoro bagiye batotezwa bazira akarengane—mu bihe by’intambara no mu bihe by’amahoro. Nta bwo batangazwa n’uko kurwanywa. Mu by’ukuri, baba babyiteze. N’ubundi kandi, bazi ko Abakristo bizerwa bo mu kinyejana cya mbere I.C., bagaragarijwe ‘urwango.’ Ku bw’ibyo se, kuki abihatira kuba abigishwa nyakuri ba Kristo muri iki gihe bagombye kwitega ko bafatwa mu buryo butandukanye n’ubwo (Matayo 10:22)? Byongeye kandi, Bibiliya igira iti “abashaka kujya bubaha Imana bose, bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.”—2 Timoteyo 3:12.
2 Nta bwo Abahamya ba Yehova ari bo bishakira gutotezwa, nta n’ubwo bishimira ingorane ibyo bishobora kubateza—urugero nko gucibwa amafaranga, gufungwa cyangwa kugirirwa nabi. Bifuza ‘guhora mu mahoro batabona ibyago,’ kugira ngo bashobore kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana nta nkomyi (1 Timoteyo 2:1, 2). Bishimira umudendezo wo mu rwego rw’idini bafite mu bihugu byinshi, utuma babona uburyo bwo gusenga, kandi bakora uko bashoboye kose babivanye ku mutima kugira ngo ‘babane amahoro n’abantu bose,’ hakubiyemo n’abategetsi ba kimuntu (Abaroma 12:18; 13:1-7). None se, kuki ‘bangwa’?
3.Ni iyihe mpamvu imwe yatumye Abahamya ba Yehova bangwa bazira akarengane?
3 Mu buryo bw’ibanze, impamvu zagiye zituma Abahamya ba Yehova bangwa bazize akarengane, ni nk’izatumye Abakristo ba mbere batotezwa. Mbere na mbere, uburyo Abahamya ba Yehova bakurikiza imyizerere yabo y’idini butuma bamwe na bamwe batabishimira. Urugero, babwirizanya umwete ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, ariko akenshi, abantu bafata mu buryo butari bwo umwete bagira, bakabona ko umurimo wabo wo kubwiriza ari “uburyo bwo guhindura abantu ku gahato.” (Gereranya n’Ibyakozwe n’Intumwa 4:19, 20.) Nanone kandi, birinda kugira aho babogamira muri politiki n’intambara zishyamiranya amahanga, kandi rimwe na rimwe, ibyo byagiye bifatwa mu buryo bubi, ko Abahamya ari abaturage b’abahemu.—Mika 4:3, 4.
4, 5.(a) Ni gute Abahamya ba Yehova bibasiwe n’ibirego by’ibinyoma? (b) Ni ba nde incuro nyinshi bagiye baba ba nyirabayazana b’ibanze bo gutotezwa kw’abagaragu ba Yehova?
4 Icya kabiri, Abahamya ba Yehova bagiye bashinjwa ibirego by’ibinyoma—ni ukuvuga ibinyoma byambaye ubusa hamwe no kugaragaza imyizerere yabo mu buryo bugoretse. Ibyo byatumye mu bihugu bimwe na bimwe bitwa agatsiko k’idini gashobora guteza akaga. Ikindi kandi, kubera ko bashaka uburyo bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso, ibyo bikaba bihuje n’icyifuzo cyabo cyo kumvira itegeko rya Bibiliya ridusaba ‘kwirinda amaraso,’ bagiye bavugwa nabi bakitwa abantu “bica abana,” n’ “idini ry’abiyahuzi” (Ibyakozwe 15:29). Ariko kandi, icyo tuzi cyo ni uko Abahamya ba Yehova babona ko ubuzima ari ubw’agaciro gahanitse, kandi ko bashakisha uko bavurwa mu buryo bwiza bushobora kuboneka, kuri bo no ku bana babo. Ikirego cy’uko hari abana benshi b’Abahamya ba Yehova bapfa buri mwaka bitewe no kwanga guterwa amaraso, nta shingiro gifite na mba. Nta mibare ibigaragaza bashobora gutanga. Kubera ko abagize umuryango bose batitabira ukuri kwa Bibiliya mu buryo bumwe, Abahamya bagiye banaregwa ko basenya imiryango. Ariko kandi, abazi neza Abahamya ba Yehova bazi ko bafatana uburemere bwinshi imibereho y’umuryango, kandi bakagerageza gukurikiza amategeko ya Bibiliya avuga ko umugabo n’umugore bagomba gukundana no kugaragarizanya icyubahiro, kandi ko abana bagomba kumvira ababyeyi babo, baba bizera cyangwa batizera.—Abefeso 5:21–6:3.
5 Incuro nyinshi, ba nyirabayazana b’ibanze bo gutotezwa kw’abagaragu ba Yehova, bagaragaye ko ari abanyamadini babarwanya, bakoresheje uruhare bafite ku bategetsi ba gipolitiki no ku itangazamakuru kugira ngo bagerageze kuzimangatanya imirimo y’Abahamya. None se, ni gute twebwe Abahamya ba Yehova twagombye kubyifatamo mu gihe turwanyijwe muri ubwo buryo—byaba bitewe n’imyizerere hamwe n’ibikorwa byacu, cyangwa bitewe n’ibirego by’ibinyoma?
“Gushyira mu Gaciro Kwanyu Bimenywe n’Abantu Bose”
6. Kuki ari iby’ingenzi ko tubona abo hanze y’umuteguro wa Gikristo mu buryo bushyize mu gaciro?
6 Mbere na mbere, tugomba kubona mu buryo bukwiriye—ni ukuvuga nk’uko Yehova abona—abo tudahuje imyizerere y’idini. Naho ubundi, dushobora kwikururira kurwanywa cyangwa kuvugwa nabi n’abandi bitari ngombwa. Intumwa Pawulo yanditse igira iti “gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose” (Abafilipi 4:5, NW). Bityo rero, Bibiliya idutera inkunga yo kubona abantu bo hanze y’itorero rya Gikristo mu buryo bushyize mu gaciro.
7. ‘Kwirinda kwanduzwa n’isi’ (NW ) hakubiyemo iki?
7 Ku rundi ruhande, Ibyanditswe biduha mu buryo bweruye inama yo ‘kwirinda kwanduzwa n’isi’ (Yakobo 1:27, NW; 4:4). Aha ngaha, ijambo “isi,” kimwe n’ahandi henshi muri Bibiliya, ryerekeza ku mbaga y’abantu batari Abakristo b’ukuri. Turi hagati y’uwo muryango w’abantu; duhura na bo ku kazi, ku ishuri, n’aho dutuye (Yohana 17:11, 15; 1 Abakorinto 5:9, 10). Ariko kandi, twirinda kwanduzwa n’isi, kugira imitekerereze, imvugo n’imyifatire binyuranye n’inzira zikiranuka z’Imana. Nanone kandi, ni iby’ingenzi ko twamenya ko hari akaga gashobora guturuka ku kugirana imishyikirano ya bugufi n’ab’iyi si, cyane cyane kwifatanya n’abantu basuzugura amahame ya Yehova mu buryo bwuzuye.—Imigani 13:20.
8. Kuki inama idusaba kwirinda kwanduzwa n’isi itaduha impamvu iyo ari yo yose yo gusuzugura abandi?
8 Ariko kandi, inama idusaba kwirinda kwanduzwa n’isi ntiduha impamvu iyo ari yo yose yo gusuzugura mu buryo budasubirwaho abatari Abahamya ba Yehova (Imigani 8:13). Ibuka urugero rw’abayobozi ba kidini b’Abayahudi, rwasuzumwe mu gice kibanziriza iki. Idini bashyizeho ntiryemewe na Yehova; ndetse nta n’ubwo ryatumye bagirana imishyikirano myiza n’abatari Abayahudi (Matayo 21:43, 45). Kubera ko bari biyiziho gukiranuka, abo bantu b’abafana basuzuguraga Abanyamahanga. Ntitugomba kugira imitekerereze nk’iyo irangwa n’urwikekwe, dusuzugura abatari Abahamya. Kimwe n’intumwa Pawulo, twifuza ko abumva ubutumwa bw’ukuri kwa Bibiliya bose bakwemerwa n’Imana.—Ibyakozwe 26:29; 1 Timoteyo 2:3, 4.
9. Kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro, buhuje n’Ibyanditswe, byagombye kugira izihe ngaruka ku buryo tuvuga abo tudahuje imyizerere?
9 Kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro, buhuje n’Ibyanditswe, byagombye kugira ingaruka ku buryo tuvuga abatari Abahamya. Pawulo yategetse Tito kwibutsa Abakristo bo mu kirwa cy’i Kirete ‘kutagira uwo basebya, batarwana, ahubwo bagira ineza [“bashyira mu gaciro,” NW ] , berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose’ (Tito 3:2). Zirikana ko Abakristo bagombaga ‘kutagira uwo’ basebya—baba ndetse n’Abatari Abakristo b’i Kirete, bamwe muri bo bakaba bari bazwiho kuba babeshya, bagwa ivutu ari n’abanebwe (Tito 1:12). Bityo rero, byaba bidahuje n’Ibyanditswe turamutse dukoresheje amagambo apfobya, mu gihe tuvuga abo tudahuje imyizerere. Nta bwo imyifatire yo kwishyira hejuru izatuma abandi bareshywa no kuyoboka Yehova. Ahubwo, igihe tubona kandi tugafata abandi mu buryo buhuje n’amahame ashyize mu gaciro yo mu Ijambo rya Yehova, tuba ‘twizihiza inyigisho’ z’Imana.—Tito 2:10.
Igihe cyo Guceceka, n’Igihe cyo Kuvuga
10, 11. Ni gute Yesu yagaragaje ko yari azi (a) “igihe cyo guceceka”? (b) “igihe cyo kuvuga”?
10 Mu Mubwiriza 3:7 havuga ko hari “igihe cyo guceceka, n’igihe cyo kuvuga.” Aho ikibazo kiri, ni ukumenya igihe tugomba kwirengagiza abaturwanya, n’igihe tugomba kugira icyo tuvuga kugira ngo turwanirire ukwizera kwacu. Dushobora kumenyera byinshi ku rugero rwa Yesu—we wahoraga afata imyanzuro mu buryo butunganye (1 Petero 2:21). Yari azi “igihe cyo guceceka.” Urugero, igihe abatambyi bakuru n’abakuru bashinjaga Yesu ibinyoma imbere ya Pilato, ‘ntiyagize icyo yireguza na hato’ (Matayo 27:11-14). Ntiyashatse kuvuga ikintu icyo ari cyo cyose cyashoboraga kubangamira isohozwa ry’ibyo Imana yashakaga ku birebana na we. Ahubwo, yahisemo kureka ngo ibikorwa bye bibe ari byo byivugira ubwabyo. Yari azi ko n’ukuri ubwako kutari guhindura imitekerereze n’imitima yabo yarangwaga n’ubwibone. Bityo rero, yirengagije ibirego byabo, yanga kugira icyo avuga abigambiriye.—Yesaya 53:7.
11 Ariko kandi, Yesu yari azi n’ “igihe cyo kuvuga.” Igihe kimwe, yahanganye n’abamunengaga abagisha impaka abigiranye ubushizi bw’amanga kandi yeruye, yamaganira kure ibirego byabo by’ibinyoma. Urugero, igihe abanditsi n’Abafarisayo bageragezaga kumutesha agaciro imbere y’abantu, bamushinja ko yirukana abadayimoni binyuriye kuri Belizebuli, Yesu yahisemo kutareka ibyo birego by’ikinyoma ngo bikomeze. Binyuriye ku bitekerezo bisenya no ku rugero ruhebuje yatanze, yavuguruje ibyo binyoma. (Mariko 3:20-30; reba nanone muri Matayo 15:1-11; 22:17-21; Yohana 18:37.) Mu buryo nk’ubwo, igihe Yesu yashyikirizwaga Abanyarukiko, nyuma y’aho agambaniwe maze agafatwa, Umutambyi Mukuru Kayafa yamubajije mu buryo bw’amayeri ati “nkurahirije Imana ihoraho, tubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w’Imana.” Icyo na cyo cyari “igihe cyo kuvuga,” kubera ko guceceka byashoboraga kwitwa ko ahakanye ko atari we Kristo. Bityo rero, Yesu yashubije agira ati “ndi we.”—Matayo 26:63, 64; Mariko 14:61, 62.
12. Ni iyihe mimerere yatumye Pawulo na Barinaba bavugira mu Ikoniyo bashize amanga?
12 Dufate nanone urugero rwa Pawulo na Barinaba. Mu Byakozwe n’Intumwa 14:1, 2 hagira hati “bari mu Ikoniyo binjirana mu isinagogi y’Abayuda, bavuga amagambo atuma Abayuda n’Abagiriki benshi cyane bizera. Ariko Abayuda batizeye boshya imitima y’abanyamahanga, banyagisha bene Data.” Bibiliya yitwa The New English Bible igira iti “ariko Abayuda batizeye boshya abanyamahanga maze babangisha Abakristo.” Abayahudi babarwanyaga ntibanyuzwe n’uko bo ubwabo banze ubwo butumwa, ahubwo bakoze poropagande mu Banyamahanga, bagerageza gutuma bagirira Abakristo urwikekwe.a Mbega ukuntu bagomba kuba barangaga Ubukristo mu buryo bukomeye! (Gereranya n’Ibyakozwe n’Intumwa 10:28.) Pawulo na Barinaba bumvise ko icyo cyari “igihe cyo kuvuga,” kubera ko abigishwa bashya bashoboraga gucibwa intege n’ibyo babasebyaga imbere y’abantu. “Nuko [Pawulo na Barinaba] bamara iminsi myinshi bavuga bashize amanga biringiye . . . [“Yehova,” NW ] ,” wagaragaje ko abemeye igihe yabahaga ubushobozi bwo gukora ibitangaza. Ibyo byatumye bamwe babogamira “ku Bayuda, abandi bajya ku ntumwa.”—Ibyakozwe 14:3, 4.
13. Ni ryari akenshi biba ari “igihe cyo guceceka,” mu gihe hari ibyo batuvugaho badusebya?
13 None se, ni gute twagombye kubyifatamo, mu gihe bagize ibyo badusebya? Byose biterwa n’imimerere y’ibintu. Hari imimerere imwe n’imwe idusaba gukurikiza ihame rivuga ko hari “igihe cyo guceceka.” Ibyo ni ko biri cyane cyane iyo abiyemeje kuturwanya bagerageza kudukururira mu mpaka zidafite shinge na rugero. Ntitugomba kwibagirwa ko hari abantu bamwe na bamwe badashaka kumenya ukuri (2 Abatesalonike 2:9-12). Kwihatira kugirana ibiganiro n’abo bantu bafite imitima yanga kwizera b’abibone, nta cyo bishobora gutanga. Ikirenze ibyo, twihaye kujya impaka n’udushinja ibinyoma wese utwibasiye, dushobora guta umurongo ntidukore umurimo w’ingenzi cyane kurushaho kandi uhesha ingororano—ari wo wo gufasha abantu bafite imitima itaryarya bashaka rwose kumenya ukuri kwa Bibiliya. Bityo rero, mu gihe duhuye n’abaturwanya bahatanira gukwirakwiza ibinyoma batubeshyera, inama yahumetswe twakurikiza, ni iyo ‘kubazibukira.’—Abaroma 16:17, 18; Matayo 7:6.
14. Ni mu buhe buryo dushobora kurwanirira ukwizera kwacu imbere y’abandi?
14 Birumvikana ko ibyo bidashaka kuvuga ko tutarwanirira ukwizera kwacu. N’ubundi kandi, hariho n’ “igihe cyo kuvuga.” Duhangayikishwa mu buryo bukwiriye n’abantu b’imitima itaryarya bagiye bumva amagambo atesha agaciro yo kudusebya. Twiteguye gusobanurira abandi mu buryo bwumvikana ibihereranye n’ibyo twizera tubivanye ku mutima, kandi twishimira umwanya tubona wo kubikora. Petero yanditse agira ati “mwubahe Kristo mu mitima yanyu, ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha” (1 Petero 3:15). Iyo abantu bashimishijwe by’ukuri batubajije aho imyizerere yacu ishingiye, bakatubaza ibyerekeye ibirego by’ibinyoma abaturwanya bazamura, dufite inshingano yo kurwanirira ukwizera kwacu, tubaha ibisubizo byiza bishingiye kuri Bibiliya. Byongeye kandi, imyifatire yacu myiza ishobora gutanga ubuhamya. Iyo abatwitegereza badafite uruhande babogamiyemo babonye ko tugerageza by’ukuri gukurikiza amahame akiranuka y’Imana mu mibereho yacu, bashobora guhita babona ko ibyo birego baturega ari ibinyoma.—1 Petero 2:12-15.
Bite se ku Birebana no Gukwirakwiza Inkuru Zisebanya?
15. Ni uruhe rugero rumwe rugaragaza ukuntu Abahamya ba Yehova bagiye bavugwa n’itangazamakuru mu buryo bugoretse?
15 Rimwe na rimwe, itangazamakuru ryagiye rivuga Abahamya ba Yehova mu buryo bugoretse. Urugero, ku itariki ya 1 Kanama 1997, ikinyamakuru cyo mu Burusiya cyanditse ingingo isebanya, yavugaga ko mu byo Abahamya basaba abayoboke babo, harimo n’uko bagomba mu buryo budasubirwaho ‘guta abagore, abagabo n’ababyeyi babo, mu gihe baba banze kumva ibyerekeye ukwizera kwabo no kukwifatanyamo.’ Umuntu uwo ari we wese waba uzi Abahamya ba Yehova by’ukuri, azi ko icyo kirego ari ikinyoma. Bibiliya igaragaza ko Abakristo bagomba gukunda no kubaha abo mu muryango wabo batizera, kandi Abahamya bihatira gukurikiza iryo tegeko (1 Abakorinto 7:12-16; 1 Petero 3:1-4). N’ubwo ari uko biri, iyo ngingo yarasohowe bityo abasomyi benshi babwirwa ibintu uko bitari. Ni gute dushobora kurwanirira ukwizera kwacu mu gihe dusebejwe?
16, 17, n’ibiri mu gasanduku ku ipaji ya 16. (a) Ni iki igazeti y’Umunara w’Umurinzi yigeze kuvuga ku byerekeye uburyo bwo kwitabira inkuru z’ibinyoma zivugwa n’itangazamakuru? (b) Ni mu yihe mimerere Abahamya ba Yehova bashobora kugira icyo bavuga ku nkuru zidashimishije zivugwa n’itangazamakuru?
16 Aha nanone, hari “igihe cyo guceceka, n’igihe cyo kuvuga.” Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yigeze kubivugaho igira iti “twakwirengagiza inkuru z’ibinyoma zivugwa n’itangazamakuru, cyangwa twarwanirira ukuri dukoresheje uburyo bukwiriye, byose biterwa n’imimerere y’ibintu, bigaterwa na nyirabayazana w’uko kunenga hamwe n’intego ze.” Rimwe na rimwe, bishobora kuba byiza cyane twirengagije inkuru zidashimishije zituvugwaho, bityo ntidutume izo nkuru z’ibinyoma zirushaho kwamamara.
17 Mu bindi bihe, bishobora kuba ari “igihe cyo kuvuga.” Umunyamakuru cyangwa umutaramakuru wiringirwa, ashobora kuba yarabwiwe nabi ibyerekeye Abahamya ba Yehova, bityo akaba ashobora kwemera ibisobanuro bihuje n’ukuri bitwerekeyeho. (Reba ibiri mu gasanduku kagira kati “Bakosoye Ibintu Byagaragajwe mu Buryo Butari Bwo.”) Mu gihe inkuru zidashimishije zavuzwe n’itangazamakuru zibyukije urwikekwe maze bigatuma umurimo wacu wo kubwiriza upfukiranwa, abahagarariye ibiro by’ishami rya Watch Tower Society bashobora gufata ingamba zo kurwanirira ukuri bakoresheje uburyo runaka bukwiriye.b Urugero, abasaza babishoboye bashobora guhabwa inshingano yo kugaragaza uko ibintu biri, urugero nko muri porogaramu ya televiziyo, niba mu gihe baba batabikoze byagaragaza ko Abahamya ba Yehova badafite icyo babivugaho. Abahamya ku giti cyabo bashobora kwifatanya n’ubuyobozi bwa Watch Tower Society n’abayihagarariye muri ibyo bibazo, mu buryo burangwa n’ubwenge.—Abaheburayo 13:17.
Kurwanirira Ubutumwa Bwiza Hakoreshejwe Amategeko
18. (a) Kuki tudakeneye icyemezo cyo kubwiriza gituruka ku butegetsi bw’abantu? (b) Tubyifatamo dute iyo tudahawe uburenganzira bwo kubwiriza?
18 Icyemezo cyo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, tugihabwa kivuye mu ijuru. Yesu, waduhaye inshingano yo gukora uwo murimo, yahawe “ubutware bwose mu ijuru no mu isi” (Matayo 28:18-20; Abafilipi 2:9-11). Ku bw’ibyo rero, ntidukeneye icyemezo gitangwa n’ubutegetsi bw’abantu, kitwemerera kubwiriza. N’ubwo ari uko biri ariko, tuzi ko kugira umudendezo wo mu rwego rw’idini bifite uruhare mu gutuma ubutumwa bw’Ubwami bukwirakwizwa. Mu bihugu dufitemo umudendezo wo kuyoboka Imana nta nkomyi, tuzakoresha amategeko kugira ngo tuwurinde. Aho twimwe uwo mudendezo, tuzihatira kuwubona, uko amategeko abitwemerera kose. Nta bwo intego yacu ari iyo guhindura umuryango w’abantu, ahubwo ni iyo “kurwani[ri]ra ubutumwa bwiza.”—Abafilipi 1:7.c
19. (a) ‘[Guha] Imana iby’Imana’ bishobora kutugiraho izihe ngaruka? (b) Ni iki twiyemeje gukora?
19 Twebwe Abahamya ba Yehova, twemera ko Yehova ari we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Amategeko ye ni ay’ikirenga. Twumvira ubutegetsi bw’abantu tubivanye ku mutima, bityo ‘ibya Kayisari tukabiha Kayisari.’ Ariko kandi, ntituzemera ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose kitubangamira mu gusohoza inshingano yacu y’ingenzi cyane kurushaho—yo ‘[guha] Imana iby’Imana’ (Matayo 22:21). Dusobanukiwe mu buryo bwuzuye ko kubigenza dutyo bizatuma ‘twangwa’ n’amahanga, ariko kandi, twemera ko ibyo biri mu byo kuba umwigishwa bidusaba. Amateka ahereranye n’ubutabera y’Abahamya ba Yehova bo mu kinyejana cya 20, ni igihamya kigaragaza ko twiyemeje kurwanirira ukwizera kwacu. Tuzakomeza “kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza [ubudasiba],” tubifashijwemo na Yehova kandi dushyigikiwe na we.—Ibyakozwe 5:42.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igitabo cyitwa Matthew Henry’s Commentary on the Whole Bible kivuga ko Abayahudi barwanyaga Ubukristo “bagambiriye gusanga abo [Banyamahanga] bari baziranye na bo bose, maze bababwira ibyo ubwenge cyangwa ubugome bwabo bwashoboraga guhimba byose, batagamije gusa kubashyiramo ibyo gusuzugura Ubukristo, ahubwo bagamije no gutuma babubona nabi, ibyo bakaba bari barabigize umwuga.”
b Nyuma y’aho ya ngingo isebanya isohorewe mu kinyamakuru cyo mu Burusiya (cyavuzwe muri paragarafu ya 15), Abahamya ba Yehova bajuririye imbere y’Ibiro bya Perezida w’Ishyirahamwe ryo mu Burusiya Rishinzwe Iby’Imanza Zihereranye n’Impaka Zishingiye ku Itangazamakuru, bamusaba ko yasuzuma ibirego by’ibinyoma byavuzwe muri iyo ngingo. Vuba aha, urwo rukiko rwemeje ko icyo kinyamakuru gikwiriye guhabwa igihano, kubera ko cyasohoye iyo ngingo isebanya.—Reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Ugushyingo 1998, ku ipaji ya 26-27.
c Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Turinde Ubutumwa Bwiza Hakoreshejwe Amategeko,” ku ipaji ya 19-22.
Mbese, Uribuka?
◻ Kuki Abahamya ba Yehova ‘bangwa’?
◻ Ni gute twagombye kubona abo tudahuje imyizerere y’idini?
◻ Ni uruhe rugero rushyize mu gaciro Yesu yatanze mu bihereranye n’ukuntu yitwaraga ku bamurwanyaga?
◻ Mu gihe dusebejwe, ni gute dushobora gukurikiza ihame rivuga ko hari “igihe cyo guceceka, n’igihe cyo kuvuga”?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 16]
Gukosora Ibintu Byagaragajwe mu Buryo Butari bwo
“Mu mujyi wa Yacuiba ho muri Boliviya, itsinda ry’abavugabutumwa bo muri ako karere ryumvikanye n’ikigo kimwe cya televiziyo kugira ngo cyerekane filimi yagaragaraga ko yakozwe n’abahakanyi. Mu kuzirikana ingaruka mbi zashoboraga gutezwa n’iyo porogaramu, abasaza biyemeje kugana ibigo bibiri bya televiziyo, maze basaba kubiriha kugira ngo byerekane kasete videwo zitwa Les Témoins de Jéhovah—Un nom, une organisation na La Bible: des réalités et des prophéties. Aho umuntu umwe wari ufite ikigo cya radiyo amariye kureba izo kasete videwo za Sosayiti, yababajwe n’ibyari byagaragajwe mu buryo butari bwo muri ya porogaramu y’abahakanyi, maze yitangira guhitishiriza Abahamya ba Yehova amatangazo nta kiguzi, avuga ibihereranye n’ikoraniro ryabo ry’Intara ryari ryegereje. Umubare w’abateranye wariyongereye mu buryo budasanzwe, kandi abantu benshi bafite imitima itaryarya batangiye kubaza ibibazo babivanye ku mutima, igihe Abahamya babasuraga bakora umurimo wo kubwiriza.”—Byavanywe mu gitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah 1997, ku ipaji ya 61-62.
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Rimwe na rimwe, Yesu yavuguruzaga ku mugaragaro ibinyoma yashinjwaga n’abamunengaga