Mujye mwitwara nk’uko bikwiriye abayoboke b’Ubwami
“Mujye mwitwara nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza.”—FILI 1:27.
WASUBIZA UTE?
Ni ba nde bashobora kuba abayoboke b’Ubwami?
Ni iki tugomba gukora ku birebana n’ururimi ruvugwa n’abayoboke b’Ubwami, amateka yabwo n’amategeko yabwo?
Abayoboke b’Ubwami bagaragaza bate ko bakunda amategeko y’Imana?
1, 2. Kuki inama Pawulo yahaye abari bagize itorero ry’i Filipi yari ifite ibisobanuro byihariye?
INTUMWA PAWULO yashishikarije abari bagize itorero ry’i Filipi ‘kujya bitwara nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza.’ (Soma mu Bafilipi 1:27.) Ijambo ry’ikigiriki Pawulo yakoresheje rihindurwamo “kwitwara,” rishobora nanone guhindurwa ngo “kwitwara nk’uko bikwiriye abenegihugu.” Ayo magambo yari afite ibisobanuro byihariye ku bari bagize itorero ry’i Filipi. Kubera iki? Uko bigaragara, ni ukubera ko Filipi yari umwe mu migi yari yarahawe ubwenegihugu bw’Abaroma. Abantu b’i Filipi hamwe n’abandi bari batuye hirya no hino muri ubwo Bwami bari bafite ubwo bwenegihugu, bumvaga ari ishema kandi n’amategeko y’Abaroma yarabarengeraga.
2 Abari bagize itorero ry’i Filipi bari bafite impamvu ikomeye kurushaho yabateraga kumva bafite ishema. Pawulo yabibukije ko bari bafite ubwenegihugu “mu ijuru,” kubera ko bari Abakristo basutsweho umwuka (Fili 3:20). Ntibari abayoboke b’ubwami bwo ku isi, ahubwo bari abayoboke b’Ubwami bw’Imana. Ubwami bw’Imana bwarabarindaga kandi bugatuma babona ibintu byiza ubundi butegetsi butashoboraga kubaha.—Efe 2:19-22.
3. (a) Abayoboke b’Ubwami bw’Imana ni ba nde? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?
3 Inama Pawulo yahaye Abafilipi yo “kwitwara nk’uko bikwiriye abenegihugu” ireba mbere na mbere abazategekana na Kristo mu ijuru (Fili 3:20). Ariko kandi, ishobora no kureba abazaba abayoboke b’Ubwami bw’Imana ku isi. Kubera iki? Ni ukubera ko Abakristo biyeguriye Imana bose bakorera Umwami umwe, ari we Yehova, kandi bose bakaba basabwa kubahiriza amahame amwe (Efe 4:4-6). Muri iki gihe, abantu bakora ibishoboka byose kugira ngo babone ubwenegihugu mu bihugu bikize. Icyakora, kuba umuyoboke w’Ubwami bw’Imana ni byo bifite agaciro kenshi kurushaho. Kugira ngo turusheho kubifatana uburemere, nimucyo turebe isano riri hagati y’ibyo umuntu ushaka kuba umwenegihugu mu gihugu iki n’iki agomba kuba yujuje, n’ibyo umuntu ushaka kuba umuyoboke w’Ubwami bw’Imana agomba kuba yujuje. Hanyuma turi busuzume ibintu bitatu tugomba gukora kugira ngo dukomeze kuba abayoboke b’ubwo Bwami.
IBISABWA UMUNTU USHAKA KUBA UMWENEGIHUGU
4. Ururimi rutunganye ni uruhe, kandi se turuvuga dute?
4 Kwiga ururimi. Ibihugu bimwe na bimwe bisaba ko umuntu ushaka ubwenegihugu yiga ururimi rukoreshwa cyane muri ibyo bihugu. Hari n’igihe abantu bahabwa ubwenegihugu, ariko bakamara imyaka myinshi barwana no kumenya neza ururimi rushya. Bashobora guhita bamenya amategeko y’ikibonezamvugo, ariko bakamara igihe bataramenya kuvuga neza amagambo yarwo. Ubwami bw’Imana na bwo busaba abayoboke babwo kwiga icyo Bibiliya yita “ururimi rutunganye.” (Soma muri Zefaniya 3:9.) Urwo rurimi ni uruhe? Ni ukuri ku byerekeye Imana ndetse n’imigambi yayo dusanga muri Bibiliya. Tuvuga ururimi rutunganye iyo dufite imyitwarire ihuje n’amategeko y’Imana n’amahame yayo. Abayoboke b’Ubwami bw’Imana bashobora kumenya inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya mu gihe gito maze bakabatizwa. Icyakora, na nyuma yo kubatizwa baba bagomba kwihatira kurushaho kuvuga neza ururimi rutunganye. Mu buhe buryo? Buri wese muri twe aba agomba gukomeza gushyiraho imihati kugira ngo akore ibihuje n’ibyo yiga muri Bibiliya.
5. Kuki twagombye kumenya byinshi ku birebana n’amateka y’umuteguro wa Yehova?
5 Kwiga amateka. Umuntu wifuza kubona ubwenegihugu bw’igihugu runaka, ashobora gusabwa kugira ibintu runaka amenya ku mateka y’icyo gihugu. Mu buryo nk’ubwo, abantu bashaka kuba abayoboke b’Ubwami bw’Imana baba bagomba kumenya byinshi ku birebana n’ubwo Bwami. Reka turebe urugero rw’abahungu ba Kora, bakoreraga Imana muri Isirayeli ya kera. Bakundaga cyane Yerusalemu n’aho basengeraga Yehova, kandi bishimiraga kubwira abandi amateka y’uwo mugi. Icyabashishikazaga cyane si ubwiza bwawo, ahubwo ni uko wari “umurwa w’Umwami Ukomeye” Yehova, ukaba wari ihuriro ry’ugusenga kutanduye. I Yerusalemu ni ho abantu bigiraga Amategeko ya Yehova. Yehova yagaragarizaga ineza yuje urukundo abantu bategekwaga n’Umwami wa Yerusalemu. (Soma muri Zaburi ya 48:1, 2, 9, 12, 13.) Ese nawe wifuza kwiga amateka y’igice cyo ku isi cy’umuteguro wa Yehova wo muri iki gihe, kandi ukayabwira abandi? Uko uzagenda umenya byinshi kurushaho ku birebana n’umuteguro wa Yehova n’uko ashyigikira abagize ubwoko bwe, ni na ko uzagenda ubona ko Ubwami bw’Imana ari nyakuri. Bizatuma urushaho kumva ushaka kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.—Yer 9:24; Luka 4:43.
6. Ese kuba Yehova adusaba kumenya amategeko n’amahame agenga abayoboke b’Ubwami kandi tukayumvira bishyize mu gaciro?
6 Kumenya amategeko. Leta zisaba abaturage bazo kumenya amategeko y’igihugu cyabo no kuyakurikiza. Ntibitangaje rero kuba Yehova yitega ko tumenya amategeko n’amahame agenga abayoboke b’Ubwami kandi tukayumvira (Yes 2:3; Yoh 15:10; 1 Yoh 5:3). Amategeko y’abantu ntaburamo amakosa, kandi ashobora kurengera abantu bamwe abandi ntabarengere. “Amategeko ya Yehova” yo “aratunganye” (Zab 19:7). Ese twishimira amategeko y’Imana kandi tugasoma Ijambo ryayo buri munsi (Zab 1:1, 2)? Uburyo bumwe rukumbi dushobora kumenyamo amategeko y’Imana ni ukuyiyigisha. Nta wundi muntu wabidukorera.
ABAYOBOKE B’UBWAMI BAKUNDA AMAHAME Y’IMANA
7. Ni ayahe mahame yo mu rwego rwo hejuru abayoboke b’Ubwami bakurikiza?
7 Kugira ngo dukomeze kuba abayoboke b’Ubwami, ntitugomba kumenya amahame y’Imana gusa, ahubwo tugomba no kuyakunda. Abenegihugu benshi bavuga ko bemera amategeko n’amahame yo mu gihugu babamo. Ariko iyo hari itegeko ritabanyuze kandi bakaba babona ko nta muntu ubareba, bararyica. Akenshi abantu nk’abo baba bashaka ‘kunezeza abantu’ (Kolo 3:22). Abayoboke b’Ubwami bakurikiza amahame yo mu rwego rwo hejuru. Twumvira amategeko y’Imana tubyishimiye, n’iyo nta muntu utureba. Kubera iki? Kubera ko dukunda Yehova, we udushyiriraho ayo mategeko.—Yes 33:22; soma muri Luka 10:27.
8, 9. Wabwirwa n’iki ko ukunda by’ukuri amategeko y’Imana?
8 Wabwirwa n’iki ko ukunda by’ukuri amategeko y’Imana? Jya usuzuma uko witwara iyo uhawe inama ku kintu wumva ko ari amahitamo yawe, urugero nko ku birebana n’imyambarire no kwirimbisha. Mbere y’uko uba umuyoboke w’Ubwami, ushobora kuba warakundaga kwambara imyenda itagira epfo na ruguru, cyangwa imyenda ibyutsa irari ry’ibitsina. Uko urukundo ukunda Imana rwagendaga rwiyongera, wize kwambara mu buryo buyubahisha (1 Tim 2:9, 10; 1 Pet 3:3, 4). Ubu ushobora kuba ubona ko wambara mu buryo bushyize mu gaciro. Ariko se, umusaza aramutse akubwiye ko imyambarire yawe isitaza benshi mu itorero, wabyifatamo ute? Ese wakwihagararaho, ukarakara cyangwa ukanga kuva ku izima? Rimwe mu mategeko y’ingenzi agenga abayoboke b’Ubwami bw’Imana ni ukwigana Kristo (1 Pet 2:21). Intumwa Pawulo yagize icyo avuga ku birebana n’urugero Yesu yatanze, agira ati “buri wese anezeze mugenzi we mu byiza kugira ngo bimwubake, kuko na Kristo atinejeje ubwe” (Rom 15:2, 3). Buri gihe Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka yirinda gukora ibintu bishobora gusitaza abandi, kugira ngo mu itorero hakomeze kurangwa amahoro.—Rom 14:19-21.
9 Reka dusuzume ibindi bintu bibiri by’ingenzi: uko tubona ibirebana n’ibitsina hamwe n’ishyingiranwa. Abantu bataraba abayoboke b’Ubwami bw’Imana bashobora gushyigikira ibyo kuryamana kw’abahuje ibitsina, bakumva ko porunogarafiya nta cyo itwaye, kandi ko guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa gutana na we ari umwanzuro ureba umuntu ku giti cye. Abayoboke b’Ubwami baciye ukubiri n’iyo mitekerereze y’abantu batareba kure kandi ishingiye ku bwikunde. Nubwo Abakristo benshi bahoze bafite imibereho y’ubwiyandarike, ubu babona ko imibonano mpuzabitsina hamwe n’ishyingiranwa ari impano zituruka ku Mana. Bakunda cyane amahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru kandi bemera n’umutima wabo wose ko abakomeza kwishora mu bwiyandarike badakwiriye rwose kuba abayoboke b’Ubwami (1 Kor 6:9-11). Icyakora, banazirikana ko umutima ushukana (Yer 17:9). Ku bw’ibyo, bishimira guhabwa imiburo ibafasha gukomeza kugendera kuri ayo mahame yo mu rwego rwo hejuru.
ABAYOBOKE B’UBWAMI BAHA AGACIRO IMIBURO BAHABWA
10, 11. Ni iyihe miburo ihuje n’igihe Ubwami bw’Imana butanga, kandi se uyibona ute?
10 Ibihugu byinshi bishobora guha abaturage babyo imiburo irebana n’ibyokurya cyangwa imiti. Icyakora, ntabwo imiti yose iba ari mibi kandi n’ibyokurya byose si ko biba ari bibi. Ariko iyo igihugu kibonye ko ikintu runaka gishobora guteza akaga, giha abaturage bacyo imiburo ishyize mu gaciro kugira ngo bacyirinde. Igihugu kiramutse kitabikoze, cyaba kitita ku baturage bacyo. Mu buryo nk’ubwo, Ubwami bw’Imana buha abayoboke babwo imiburo ihuje n’igihe irebana n’ibintu bishobora gutuma batumvira amategeko y’Imana, kandi bikangiza imishyikirano bafitanye na yo. Urugero, interineti ifasha abantu gushyikirana, kwiga no kwidagadura. Umuteguro w’Imana ukoresha interineti kandi ituma ugera ku bintu byinshi byiza. Icyakora, hari imiyoboro myinshi ya interineti ishobora kwangiza umuntu mu birebana n’umuco no mu buryo bw’umwuka. Imiyoboro ya interineti yerekana porunogarafiya ishobora guteza abayoboke b’Ubwami akaga ko mu buryo bw’umwuka. Hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo abagize itsinda ry’umugaragu wizerwa baduha imiburo yo kwirinda imiyoboro nk’iyo, kandi twishimira iyo miburo rwose.
11 Mu myaka ya vuba aha, haje indi miyoboro ikunzwe cyane. Yitwa imiyoboro ya interineti ihuza abantu benshi. Ni imiyoboro ishobora kuba myiza umuntu ayikoresheje abigiranye amakenga. Ariko iyo miyoboro na yo ishobora kwangiza umuntu, kuko ishobora gutuma ashyikirana n’incuti mbi (1 Kor 15:33). Ntibitangaje rero kuba umuteguro w’Imana waratanze imiburo ishyize mu gaciro ku birebana no gukoresha imiyoboro ihuza abantu benshi. Ese waba warasomye ingingo zose umugaragu wizerwa aherutse kwandika ku birebana no gukoresha iyo miyoboro? Mbega ukuntu byaba ari ubupfapfa kujya kuri iyo miyoboro utabanje gusoma izo ngingo!a Mu by’ukuri, ibyo byaba ari nko kunywa umuti ukomeye utabanje gusoma amabwiriza yanditse ku icupa urimo.
12. Kuki kwirengagiza imiburo ari ubupfapfa?
12 Abantu birengagiza imiburo itangwa n’umugaragu wizerwa, byanze bikunze bikururira akaga, kandi bakagateza abagize imiryango yabo. Hari abantu babaswe no kureba porunogarafiya cyangwa bakoze icyaha cy’ubusambanyi, ariko bagakomeza kwishuka batekereza ko Yehova atabona ibyo bakora. Turamutse dutekereje ko dushobora guhisha Yehova ibyo dukora, byaba ari ubupfapfa! (Imig 15:3; soma mu Baheburayo 4:13.) Imana yifuza gufasha abantu nk’abo kandi ishishikariza abayihagarariye hano ku isi kugerageza kubafasha (Gal 6:1). Icyakora, kimwe n’uko leta ishobora kwambura ubwenegihugu umuntu wakoze amakosa runaka, Yehova na we azambura ubwenegihugu abantu bica amategeko ye ariko ntibihaneb (1 Kor 5:11-13). Ariko kandi, Yehova ni umunyambabazi. Iyo abantu bicujije bagahindura imyitwarire yabo, bashobora kongera kwemerwa na we kandi bagakomeza kuba abayoboke b’Ubwami (2 Kor 2:5-8). Gukorera Umwami nk’uwo urangwa n’urukundo nta ko bisa!
ABAYOBOKE B’UBWAMI BW’IMANA BAHA AGACIRO IBIREBANA NO KWIGA
13. Ni mu buhe buryo abayoboke b’Ubwami bagaragaza ko baha agaciro ibirebana no kwiga?
13 Leta nyinshi zikora ibishoboka byose kugira ngo abaturage bazo bige. Zishinga amashuri yigisha gusoma no kwandika kandi agatuma abantu bagira ubumenyi bazakoresha mu kazi. Abayoboke b’Ubwami bishimira cyane ayo mashuri, bagashyiraho umwete kugira ngo bamenye gusoma no kwandika, banagire ubuhanga buzabafasha kwitunga. Nanone kandi, baha agaciro kenshi kurushaho inyigisho zo mu rwego rwo hejuru zihabwa abayoboke b’Ubwami bw’Imana. Binyuze ku itorero rya gikristo, Yehova atuma abagize ubwoko bwe bamenya gusoma no kwandika neza. Ababyeyi baterwa inkunga yo gusomera abana babo bato. Buri kwezi, umugaragu wizerwa asohora amapaji menshi y’inyigisho zishingiye kuri Bibiliya mu Munara w’Umurinzi na Nimukanguke! Buri munsi ugiye usoma amapaji runaka, wakungukirwa n’inyigisho Yehova aduha.
14. (a) Ni iyihe myitozo duhabwa? (b) Ni izihe nama zatanzwe ku birebana n’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango mwashyize mu bikorwa?
14 Buri cyumweru, abayoboke b’Ubwami bahabwa imyitozo mu materaniro y’itorero. Urugero, Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi rimaze imyaka isaga mirongo itandatu rifasha abaryiyandikishamo kuba abigisha beza b’Ijambo ry’Imana. Ese nawe waryiyandikishijemo? Mu myaka ya vuba aha, umugaragu wizerwa yadushishikarije cyane kugira umugoroba w’iby’umwuka mu muryango buri cyumweru. Iyo gahunda ituma abagize umuryango barushaho kunga ubumwe. Ese mwaba mwarashyize mu bikorwa inama zagiye zitangwa mu bitabo byacu ku birebana n’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango?c
15. Imwe mu nshingano nziza kurusha izindi dufite ni iyihe?
15 Abenegihugu benshi bagerageza gushishikariza abandi kuyoboka amashyaka barimo, ndetse bakaba bajya no ku nzu n’inzu bashaka abayoboke. Abayoboke b’Ubwami bagaragaza ko bashyigikiye Ubwami bw’Imana mu rugero rwagutse kurushaho, babwiriza abantu mu mihanda no ku nzu n’inzu. Koko rero, nk’uko byavuzwe mu gice cyo kwigwa cyabanjirije iki, Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova ni yo gazeti igera ku bantu benshi ku isi. Imwe mu nshingano nziza kurusha izindi dufite ni ukubwira abandi iby’Ubwami bw’Imana. Ese ugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza?—Mat 28:19, 20.
16. Wagaragaza ute ko uri umuyoboke mwiza w’Ubwami bw’Imana?
16 Vuba aha, Ubwami bw’Imana ni bwo butegetsi bwonyine buzaba butegeka isi. Amategeko y’Ubwami ni yo yonyine abantu bazaba bakurikiza. Ese icyo gihe uzaba umuyoboke mwiza w’Ubwami bw’Imana? Iki ni cyo gihe cyo kubigaragaza. Mu myanzuro yose ufata buri munsi, ujye ukorera byose guhesha Yehova ikuzo bityo ugaragaze ko witwara nk’uko bikwiriye umuyoboke mwiza w’Ubwami bw’Imana.—1 Kor 10:31.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Urugero, reba igazeti ya Nimukanguke! yo muri Nyakanga 2011, ku ipaji ya 24-27 (mu gifaransa), iyo muri Kanama 2011, ku ipaji ya 10-13 (mu gifaransa), n’iyo muri Gashyantare 2012, ku ipaji ya 3-9.
c Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 2011, ku ipaji ya 6-7, n’Umurimo wacu w’Ubwami wo muri Mutarama 2011, ku ipaji ya 3-6.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 14]
Ese wumvira imiburo ishingiye kuri Bibiliya irebana na interineti?
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Kimwe n’abahungu ba Kora, ese nawe wishimira ugusenga kutanduye n’amateka yako?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Umugoroba w’iby’umwuka mu muryango ushobora gutuma wowe n’abagize umuryango wawe murushaho kuba abayoboke beza b’Ubwami