Ese ubona itandukaniro mu bantu?
‘Muzabona itandukaniro hagati y’umukiranutsi n’umunyabyaha.’—MAL 3:18.
1, 2. Ni ikihe kibazo abagaragu b’Imana bahura na cyo muri iki gihe? (Reba amafoto abimburira iki gice.)
ABAGANGA benshi n’abaforomo bavura abantu barwaye indwara zandura. Bita ku barwayi kuko baba bifuza kubafasha. Icyakora baba bagomba kwirinda kugira ngo batandura izo ndwara. Natwe Abahamya ba Yehova, tumeze nk’abo baganga. Benshi muri twe tubana cyangwa tugakorana n’abantu bafite ingeso n’imyitwarire bihabanye cyane n’imico y’Imana. Ibyo biduteza ibibazo.
2 Muri iyi minsi y’imperuka, abantu badakunda Imana birengagiza amahame agenga ikiza n’ikibi. Mu rwandiko rwa kabiri intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo, yagaragaje ingeso mbi zari kubaranga. Yavuze ko uko twari kugenda turushaho kwegereza imperuka, ari na ko bari kugenda barushaho kugaragaza ingeso mbi. (Soma muri 2 Timoteyo 3:1-5, 13.) Nubwo izo ngeso tuzanga, dushobora kuzanduzwa n’abantu badukikije, tukigana imitekerereze yabo, imvugo zabo n’ibindi (Imig 13:20). Muri iki gice, turi busuzume uko ingeso ziranga abantu bo mu minsi y’imperuka zihabanye cyane n’imico iranga abagaragu b’Imana. Nanone turi burebe uko twakwirinda kwandura izo ngeso mbi mu gihe dufasha abandi kumenya Yehova.
3. Ni ba nde barangwa n’ingeso zivugwa muri 2 Timoteyo 3:2-5?
3 Intumwa Pawulo yavuze ko mu “minsi y’imperuka” hari kubaho “ibihe biruhije, bigoye kwihanganira.” Hanyuma yanditse urutonde rw’ingeso 19 zari kuranga abantu. Urwo rutonde rusa n’uruboneka mu Baroma 1:29-31, uretse ko mu rutonde ruri mu rwandiko Pawulo yandikiye Timoteyo yakoresheje amagambo atagira ahandi aboneka mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo. Pawulo yatangiye agira ati: “kuko abantu bazaba . . . ” Icyakora ibyo ntibishaka kuvuga ko abantu bose barangwa n’izo ngeso mbi. Abakristo bo bafite imico myiza itandukanye cyane n’izo ngeso.—Soma muri Malaki 3:18.
UKO TWITEKEREZAHO
4. Abantu bibona baba bameze bate?
4 Pawulo amaze kuvuga ko abantu bari kuba bikunda, bakunda n’amafaranga, yongeyeho ko bari no kuba birarira, bishyira hejuru, kandi bibona. Izo ngeso ni zo ziranga abantu bumva ko baruta abandi bitewe n’ubushobozi bafite, uko bagaragara, ubutunzi cyangwa urwego bagezemo. Abantu bameze batyo bahatanira ko abandi babemera. Hari umuhanga wanditse ibiranga umwibone agira ati: “Mu mutima we haba harimo igicaniro gito yikubita imbere, we ubwe akiramya.” Hari abavuze ko ubwibone ari bubi cyane ku buryo n’abibone ubwabo babwanga iyo babubonye ku bandi.
5. Ni mu buhe buryo n’abagaragu ba Yehova b’indahemuka bagiye badukwaho n’ingeso y’ubwibone?
5 Yehova yanga urunuka ubwibone. Yanga “amaso y’ubwibone” (Imig 6:16, 17). Ubwibone butandukanya umuntu n’Imana (Zab 10:4). Ni bwo buranga Satani (1 Tim 3:6). Ikibabaje ariko ni uko hari n’abagaragu ba Yehova bizerwa bagiye badukwaho n’ingeso y’ubwibone. Urugero, umwami w’u Buyuda witwaga Uziya, yamaze imyaka myinshi ari indahemuka. Icyakora Bibiliya igira iti: “amaze gukomera, umutima we wishyize hejuru kugeza ubwo yirimbuza. Yahemukiye Yehova Imana ye, yinjira mu rusengero rwa Yehova yosereza umubavu ku gicaniro cyo koserezaho umubavu.” Nyuma yaho, Umwami Hezekiya na we yaganjwe n’ubwibone, nubwo bitamaze igihe kirekire.—2 Ngoma 26:16; 32:25, 26.
6. Ni iki cyashoboraga gutuma Dawidi aba umwibone? Ariko se ni iki cyamufashije gukomeza kwicisha bugufi?
6 Hari bamwe bahinduka abibone bitewe n’uko bafite uburanga, bazwi cyane, bafite impano y’umuzika, bafite imbaraga cyangwa bemerwa n’abandi. Nubwo Dawidi yari afite ibyo byose, yakomeje kwicisha bugufi mu buzima bwe bwose. Igihe yari amaze kwica Goliyati kandi agahabwa umukobwa w’Umwami Sawuli ngo amubere umugore, yaravuze ati: “jyewe ndi nde, cyangwa se bene wacu, umuryango wa data, ni ba nde muri Isirayeli ku buryo naba umukwe w’umwami” (1 Sam 18:18)? Ni iki cyafashije Dawidi gukomeza kwicisha bugufi? Imico yari afite, ibyo yakoze n’inshingano yari afite, yabikeshaga Imana ‘yaciye bugufi’ ikamwitaho (Zab 113:5-8). Dawidi yari azi ko ibintu byose byiza yari afite, yari yarabihawe na Yehova.—Gereranya no mu 1 Abakorinto 4:7.
7. Ni iki kizadufasha kwicisha bugufi?
7 Abagaragu ba Yehova muri iki gihe, bihatira kwicisha bugufi nka Dawidi. Iyo tumenye ko Yehova, Imana Isumbabyose, yicisha bugufi, bidukora ku mutima (Zab 18:35). Tuzirikana inama yahumetswe igira iti: “mwambare impuhwe zuje urukundo, kugwa neza, kwiyoroshya, kwitonda no kwihangana” (Kolo 3:12). Nanone tuzi ko urukundo ‘rutirarira, ntirwiyemere’ (1 Kor 13:4). Iyo abantu babona ko twicisha bugufi, bashobora kwifuza kumenya Yehova. Nk’uko abagabo bashobora kuyoboka Imana barehejwe n’imyifatire y’abagore babo b’Abakristo, iyo abantu babonye ukuntu abagaragu ba Yehova bicisha bugufi, bishobora gutuma bifuza kumuyoboka.—1 Pet 3:1.
UKO TUBANA N’ABANDI
8. (a) Bamwe babona bate ibyo kutumvira ababyeyi muri iki gihe? (b) Ni iki Ibyanditswe bitegeka abana?
8 Pawulo yavuze uburyo abantu bo mu minsi y’imperuka bari gufata abandi. Yanditse ko mu minsi y’imperuka abana bari kuba batumvira ababyeyi. Muri iki gihe, hari ibitabo, firimi n’ibiganiro byo kuri tereviziyo, bigaragaza ko kutumvira ababyeyi ari ibintu bisanzwe kandi byemewe. Icyakora kutumvira ababyeyi bituma umuryango ujegajega kandi ari wo shingiro ry’imibereho y’abantu. Kuva kera byari bizwi ko abana bagomba kumvira ababyeyi. Urugero, mu Bugiriki bwa kera, iyo umuntu yakubitaga ababyeyi be yamburwaga uburenganzira bwe bwose. Naho mu mategeko y’Abaroma, umuntu wakubitaga se yabaga akoze icyaha gikomeye, kimwe no kwica umuntu. Ibyanditswe by’Igiheburayo n’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo bitegeka abana kumvira ababyeyi.—Kuva 20:12; Efe 6:1-3.
9. Ni iki cyafasha abakiri bato kumvira ababyeyi babo?
9 Abana bashobora kwirinda kwandura umwuka wo kutumvira baramutse batekereje ibyo ababyeyi babo babakoreye. Iyo bazirikanye ko Imana, Data wa twese, ibasaba kumvira ababyeyi, bituma barushaho kumva ko bagomba kubashimira. Iyo abana bavuga neza ababyeyi babo, bishobora gutuma abandi bana b’inshuti zabo na bo bavuga neza ababyeyi babo. Birumvikana ko iyo ababyeyi badakunda abana babo, bishobora kugora abana kubumvira babivanye ku mutima. Icyakora iyo umwana abona ko umubyeyi we amukunda, yumva agomba gukora ibishoboka byose ngo amushimishe, no mu gihe yaba ahanganye n’igishuko cyo kutumvira. Austin yaravuze ati: “Nubwo inshuro nyinshi numvaga nakwirengagiza ibintu bimwe na bimwe, ababyeyi bange banshyiriragaho amabwiriza ashyize mu gaciro, bakansobanurira impamvu bashyizeho amategeko runaka kandi tukabiganiraho twisanzuye. Ibyo byamfashaga kumvira. Niboneraga ko banyitaho, kandi ibyo byatumaga nifuza kubashimisha.”
10, 11. (a) Ni izihe ngeso zigaragaza ko abantu batagikundana? (b) Abakristo b’ukuri bakunda abandi bantu mu rugero rungana iki?
10 Pawulo yavuze izindi ngeso zari kugaragaza ko abantu badakundana. Amaze kuvuga ko bari kuba “batumvira ababyeyi,” yongeyeho ko bari kuba ari “indashima.” Ibyo bifite ishingiro kubera ko abantu b’indashima badaha agaciro ibintu byiza abandi babakoreye. Nanone abantu bari kuba ari abahemu. Bari kuba batumvikana n’abandi, mu yandi magambo bari kuba badashaka kubana amahoro n’abandi. Bari kuba batuka Imana kandi bagambana. Ni ukuvuga ko bari kuba bavuga nabi Imana na bagenzi babo. Nanone bari kuba basebanya, ni ukuvuga ko bari kuba babeshyera bagenzi babo bagamije kubaharabika.a
11 Abagaragu ba Yehova bakundana urukundo nyakuri, bakaba batandukanye cyane n’abantu bo muri iyi si badakunda bagenzi babo. Uko ni ko byari bimeze kuva kera. Yesu yavuze ko amategeko abiri yari akomeye mu Mategeko ya Mose, ari ugukunda bagenzi bacu no gukunda Imana (Mat 22:38, 39). Nanone yavuze ko urukundo ari rwo rwari kuranga Abakristo b’ukuri. (Soma muri Yohana 13:34, 35.) Abakristo b’ukuri bakunda n’abanzi babo.—Mat 5:43, 44.
12. Yesu yagaragaje ate ko akunda abantu?
12 Yesu yagaragaje ko yakundaga abantu cyane. Yagiye mu migi yose abwira abantu ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Yahumuye abatabona, akiza abamugaye, ababembe n’abatumva, azura n’abapfuye (Luka 7:22). Nanone Yesu yemeye gupfira abantu nubwo benshi muri bo bamwangaga. Yagaragaje mu buryo butunganye urukundo Se akunda abantu. Ku isi hose, Abahamya ba Yehova bigana Yesu, bagakunda abandi.
13. Iyo tugaragarije abandi urukundo bibafasha bite kumenya Yehova?
13 Iyo tugaragarije abandi urukundo, bituma bifuza kumenya Data wo mu ijuru. Urugero, hari umugabo wo muri Tayilandi wagiye mu ikoraniro ry’iminsi itatu, maze abona ukuntu abavandimwe bakundana, bimukora ku mutima. Igihe yasubiraga iwe, yasabye ko bazajya bamwigisha Bibiliya kabiri mu cyumweru. Yatangiye kubwiriza bene wabo, maze nyuma y’amezi atandatu gusa avuye mu ikoraniro, atanga ikiganiro cya mbere cyo gusoma Bibiliya mu Nzu y’Ubwami. Kugira ngo twisuzume turebe niba koko dukunda bagenzi bacu, dushobora kwibaza tuti: “Ese nifuza gufasha abandi mu muryango wange, mu itorero no mu murimo wo kubwiriza? Ese nihatira kubona abandi nk’uko Yehova ababona?”
IBIRURA N’INTAMA
14, 15. Ni iyihe myitwarire ya kinyamaswa abantu benshi bagaragaza? Ni irihe hinduka bamwe bagize?
14 Abantu bo muri iyi minsi y’imperuka bafite ingeso mbi Abakristo bagomba kwirinda. Urugero, benshi ntibakunda ibyiza. Ntibanga ibyiza gusa, ahubwo baranabirwanya. Ntibamenya kwifata, kandi bafite ubugome. Abandi ni ibyigenge. Bakora ibibajemo kandi ntibita ku ngaruka z’ibikorwa byabo.
15 Benshi mu bahoze bafite bene iyo myitwarire ya kinyamaswa, barahindutse baba beza. Ibyo byari byarahanuwe muri Bibiliya. (Soma muri Yesaya 11:6, 7.) Ubwo buhanuzi buvuga ibirebana n’inyamaswa z’inkazi, urugero nk’ibirura n’intare, bibanye amahoro n’amatungo, urugero nk’intama n’inyana. Ni iki gituma bibana amahoro? Bibiliya ibisobanura igira iti: “kuko isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova” (Yes 11:9). Kubera ko inyamaswa zidashobora kwiga ibyerekeye Yehova, ubwo buhanuzi busohora mu buryo bw’ikigereranyo, bugasohorera ku bantu.
16. Ni mu buhe buryo Bibiliya yafashije abantu guhindura kamere yabo?
16 Hari abantu benshi bahoze ari abagome nk’ibirura, ariko ubu bakaba babana amahoro n’abandi. Ushobora gusoma inkuru zabo mu ngingo zifite umutwe uvuga ngo: “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu,” ku rubuga rwa jw.org. Abamenye Yehova kandi bakamukorera, batandukanye n’abafite ishusho yo kwiyegurira Imana ariko batemera imbaraga zako. Bene abo bantu bavuga ko basenga Imana ariko imyitwarire yabo ikabihakana. Icyakora, mu Bahamya ba Yehova hari benshi bahoze ari abagome, ariko ubu ‘bambaye kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka kandi ikaba ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri’ (Efe 4:23, 24). Iyo abantu bamenye Imana, babona ko bagomba gukurikiza amahame yayo. Ibyo bibafasha guhindura imyizerere yabo, imitekerereze yabo n’imyitwarire yabo. Kugira ihinduka nk’iryo ntibyoroshye, ariko umwuka w’Imana ufasha abifuza gukora ibyo ishaka.
“BENE ABO UJYE UBATERA UMUGONGO”
17. Twakora iki ngo abantu babi batatwanduza ingeso zabo?
17 Itandukaniro riri hagati y’abakorera Imana n’abatayikorera, rigenda rirushaho kwigaragaza. Twe dukorera Imana tugomba kwitonda kugira ngo imyitwarire mibi y’abandi itatwanduza. Twifuza kumvira inama yo gutera umugongo abantu bavugwa muri 2 Timoteyo 3:2-5. Birumvikana ko tudashobora kwirinda burundu abantu bameze batyo. Hari igihe tuba dukorana na bo, twigana cyangwa tubana. Icyakora dushobora kwirinda imitekerereze yabo kandi ntitwigane imyitwarire yabo. Ibyo tubigeraho dushimangira ubucuti dufitanye na Yehova, twiyigisha Bibiliya kandi tugatoranya inshuti zimukunda.
18. Ni mu buhe buryo ibyo tuvuga n’ibyo dukora bifasha abandi kumenya Yehova?
18 Nanone tugomba gufasha abandi kumenya Imana. Jya ushakisha uko wabwiriza abandi, kandi usenge Yehova umusaba kugufasha kuvuga ibikwiriye mu gihe gikwiriye. Tugomba kumenyesha abandi ko turi Abahamya ba Yehova. Ibyo bizatuma imyifatire yacu myiza ihesha Imana ikuzo aho kugira ngo tube ari twe twihesha ikuzo. Twatojwe “kuzibukira kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi.” Nanone twatojwe “kubaho muri iyi si tugaragaza ubwenge no gukiranuka no kwiyegurira Imana” (Tito 2:11-14). Nitugira imyitwarire ishimisha Imana, abandi bazatubona maze wenda bamwe bavuge bati: “turajyana namwe kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.”—Zek 8:23.
a Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “usebanya” cyangwa “ubeshyera abandi” ni di·aʹbo·los. Muri Bibiliya, iryo ni izina rya Satani, umugome usebya Imana.