Igice cya 11
Iyi Ni Iminsi y’Imperuka!
1. Ni kuki benshi bumva bumiwe iyo bitegereje ibintu bibera ku isi, ariko se, ni hehe umuntu yavana ubusobanuro bwiringirwa ku bihereranye n’ibintu biba ku isi?
NI GUTE iyi si yacu yaje kugera ubwo ivurungana bene aka kageni? Turagana he? Mbese, waba warigeze kwibaza bene ibyo bibazo? Abantu benshi bumva bumiwe iyo babonye iyi mimerere iri ku isi. Ibintu bibaho nk’intambara, indwara, n’ubwicanyi, bituma abantu batangira kwibaza icyo igihe kizaza gihatse. Abategetsi ba gipolitiki batanga icyiringiro gike cyane. Icyakora, ubusobanuro bwiringirwa buhereranye n’iyi minsi mibi bushobora kuboneka mu Ijambo ry’Imana. Mu buryo bwiringirwa, Bibiliya idufasha kumenya aho tugeze muri iki gihe cy’ishiraniro. Itwereka ko turi mu “minsi y’imperuka” y’iyi gahunda y’ibintu.—2 Timoteyo 3:1.
2. Ni ikihe kibazo Abigishwa ba Yesu bamubajije, kandi se, ni gute yabasubije?
2 Dufate nk’urugero rw’ibisubizo Yesu yahaye abigishwa be ku bibazo bimwe bari bamubajije. Iminsi itatu mbere yuko Yesu apfa, baramubajije bati “ikimenyetso cyo kuza [“kuhaba,” MN] kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe”a (Matayo 24:3)? Mu kubasubiza, Yesu yavuze ibihereranye n’ibintu biba ku isi hamwe n’imimerere byihariye byari kwerekana mu buryo bugaragara ko iyi gahunda itarangwamo kubaha Imana yinjiye mu minsi yayo ya nyuma.
3. Ni kuki imimerere yo ku isi yarushijeho kuzamba uhereye igihe Yesu yatangiriye gutegeka?
3 Nk’uko byagaragajwe mu gice kibanziriza iki, uruhererekane rw’ibivugwa muri Bibiliya biganisha ku mwanzuro w’uko Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka. Ariko se, ibyo byashoboka bite? Ibintu byarushijeho kuzamba, nta byiyunguye ngo bibe byiza. Mu by’ukuri, icyo ni igihamya gikomeye kigaragaza rwose ko Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka. Kubera iki? Ni byo koko, muri Zaburi 110:2 hatubwira ko mu gihe runaka Yesu yari gutegekera ‘hagati y’abanzi be.’ Koko rero, igikorwa cye cya mbere yakoze ari Umwami mu ijuru cyari icyo kujugunya Satani n’abamarayika be b’abadayimoni ahahereranye n’isi (Ibyahishuwe 12:9). Ingaruka yabaye iyihe? Byagenze nk’uko byari byarahanuwe mu Byahishuwe 12:12 ngo “wowe, wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.” Ubu turi muri icyo “gihe gito.”
4. Ni ibihe bintu biranga iminsi y’imperuka, kandi se, ni iki bigaragaza? (Reba agasanduku.)
4 Ku bw’ibyo rero, ntibitangaje kuba igisubizo Yesu yatanze cyarahumurizaga, ubwo bamubazaga ikimenyetso cyo kuhaba kwe n’icy’imperuka ya gahunda y’ibintu. Ibintu byinshi bigize ikimenyetso bisangwa mu gasanduku kari ku ipaji ya 102. Nk’uko ushobora kubibona, intumwa z’Abakristo, ari zo Pawulo, Petero, na Yohana ziduha ubusobanuro bwimbitse ku bihereranye n’iminsi y’imperuka. Ni byo koko, ibintu byinshi bigize ikimenyetso hamwe n’ibiranga iminsi y’imperuka, bikubiyemo imimerere igoranye cyane. Nyamara ariko, isohozwa ry’ubwo buhanuzi rigomba kutwemeza ko iyi gahunda mbi yegereje iherezo ryayo. Nimucyo dusuzumane ubwitonzi ibintu bimwe na bimwe by’ingenzi biranga iminsi y’imperuka.
IBINTU BIRANGA IMINSI Y’IMPERUKA
5, 6. Ni gute ubuhanuzi buhereranye n’intambara hamwe n’inzara burimo busohozwa?
5 “Ishyanga rizatera irindi shyanga n’ubwami buzatera ubundi bwami” (Matayo 24:7; Ibyahishuwe 6:4). Umwanditsi umwe witwa Ernest Hemingway yise Intambara ya Mbere y’Isi Yose “ibagiro rinini cyane ryakorewemo ubwicanyi butagira rutangira kandi bukomeye cyane butigeze kubaho ku isi.” Dukurikije igitabo cyitwa The World in the Crucible—1914-1919, iyo yari “intera nshya y’intambara, intambara ya mbere yuzuye yari ibayeho mu mibereho y’abantu. Igihe yamaze, uburemere bwayo, n’urugero yakozwemo yarutaga ikintu cyose cyigeze kumenywa cyangwa se muri rusange abantu bari biteze.” Hanyuma, yaje gukurikirwa n’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, yagaragaye ko ari yo yangije ibintu byinshi cyane kuruta Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Umwarimu umwe wo muri Kaminuza wigisha ibihereranye n’amateka witwa Hugh Thomas yagize ati “ikinyejana cya makumyabiri cyaranzwe ahanini n’imbunda za rutura, ibimodoka by’intambara, indege z’intambara zo mu bwoko bwa B-52, za bombe za kirimbuzi hamwe n’intwaro zo mu bwoko bwa missile. Yaranzwe n’intambara zamennye amaraso menshi kandi zangiza kuruta iz’ikindi gihe icyo ari cyo cyose.” Ni koko, hari byinshi byagiye bivugwa ku bihereranye no kugabanya intwaro nyuma y’Intambara yo Kurebana Igitsure. Ikindi kandi, hari raporo imwe yabaze igasanga nyuma y’icyo gitekerezo cyatanzwe cyo kugabanya intwaro, hari gusigara ibitwaro bya kirimbuzi biri hagati ya 10.000 kugeza ku 20.000—ni ukuvuga zikubye incuro 900 intwaro zakoreshejwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose.
6 “Hazabaho inzara” (Matayo 24:7; Ibyahishuwe 6:5, 6, 8). Uhereye mu mwaka wa 1914 habayeho nibura inzara zikomeye zigera kuri 20. Mu turere twazahajwe n’izo nzara harimo nka Bangladesh, Etiyopiya, Kamboje, Nijeriya, Somaliya, Sudani, u Bugiriki, u Buhindi, u Burundi, u Burusiya, u Bushinwa, n’u Rwanda. Ariko kandi, inzara ntiterwa buri gihe no kubura ibyo kurya. Itsinda ry’abahanga mu bya siyansi yiga iby’ubuhinzi n’iby’ubukungu, ryageze kuri uyu mwanzuro ngo “muri iyi myaka ya nyuma ibarirwa muri za mirongo, ibyo kurya biboneka ku isi bimaze kuba byinshi kuruta umubare w’abatuye isi. Ariko kandi, kubera ko abantu babarirwa muri miriyoni 800 bakomeza kuba mu butindi nyakujya, . . . ntibashobora kwigurira kuri ibyo byo kurya byinshi ngo barwanye icyorezo cy’indyo mbi.” Mu bindi bice, hakubiyemo no kwivanga mu bya gipolitiki. Umuganga umwe, akaba n’umwarimu wo muri Kaminuza y’i Toronto witwa Abdelgalil Elmekki, yatanze ingero z’ibihugu bibiri aho usanga abaturage babarirwa mu bihumbi bicwa n’inzara mu gihe ibihugu byabo bigurisha ibyo kurya byinshi cyane mu mahanga. Leta zisa n’aho zihihibikanira cyane ibyo kunguka amafaranga yo kujyana mu ntambara kuruta kugaburira abaturage bazo. Ni uwuhe mwanzuro Muganga Elmekki yafashe? Akenshi inzara “ituruka ku buryo basaranganya ibyo kurya hamwe n’imitegekere ya leta.”
7. Ni ibihe bintu bifatika bihereranye n’ibyorezo by’indwara biriho muri iki gihe?
7 “Ibyorezo by’indwara” (Luka 21:11; Ibyahishuwe 6:8). Gisore (Grippe Espagnole) yo mu myaka ya 1918-19 yahitanye abantu bagera kuri miriyoni 21. Mu gitabo cye cyitwa The Great Epidemic, uwitwa A. A. Hoehling yanditse agira ati “mu mateka, isi ntiyigeze iyogozwa n’umwicanyi wahitanye abantu benshi gutyo kandi mu kanya gato bene ako kageni.” Muri iki gihe, ibyorezo by’indwara biracyakomeza kuyogoza ibintu. Buri mwaka, kanseri yica abantu bagera kuri miriyoni eshanu, indwara z’impiswi zihitana impinja n’abana bato basaga miriyoni eshatu, kandi igituntu cyivugana abantu bagera kuri miriyoni eshatu. Indwara z’ubuhumekero, cyane cyane umusonga, zica buri mwaka abana bato bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko bagera kuri miriyoni 3,5 Hari kandi n’umubare utangaje w’abantu babarirwa muri miriyari 2,5—ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’abantu batuye isi yose—bafatwa n’indwara ziterwa n’amazi adahagije cyangwa yanduye, hamwe n’isuku nke. Icyorezo cy’indwara ya SIDA kitwibutsa nanone ko umuntu, n’ubwo yageze ku majyambere mu bihereranye n’ubuvuzi, adashobora kuvanaho burundu ibyorezo by’indwara.
8. Ni gute abantu bagaragaza ko “bakunda impiya”?
8 “Abantu bazaba . . . bakunda impiya” (2 Timoteyo 3:2). Mu bihugu byo hirya no hino ku isi, abantu basa n’aho bafite inyota idashira yo gukungahara cyane. Akenshi, kugira “uburumbuke” mu buzima bipimirwa ku mafaranga umuntu afite, “kugubwa neza” bipimirwa ku byo umuntu atunze. Umuyobozi wungirije uhagarariye ikigo gishinzwe iby’iyamamaza yagize ati “gukunda ubutunzi bizakomeza kuba kimwe mu bintu bigenga umuryango wo muri Amerika . . . bikaba nanone ari byo bigenga amasoko akomeye.” Mbese, ibyo byaba bibera n’aho utuye?
9. Ni iki twavuga ku bihereranye n’ibyo kutumvira ababyeyi byari byarahanuwe?
9 “Batumvira ababyeyi babo” (2 Timoteyo 3:2). Ababyeyi bo muri iki gihe, abarimu n’abandi bantu bafite ibihamya simusiga by’uko abana benshi batubaha kandi bakaba batumvira. Bamwe na bamwe muri abo bana baba babikora kubera imico mibi y’ababyeyi babo cyangwa bayigana. Umubare urushaho kwiyongera w’abana urimo uratakariza icyizere—kandi wigomeka—ku ishuri, amategeko, idini, n’ababyeyi babo. Umwarimu umwe umaze igihe kirekire muri uwo mwuga yagize ati “mu buryo bwo kubogama, basa n’abadafatana uburemere cyane ikintu icyo ari cyo cyose.” Igishimishije ariko, ni uko abana benshi batinya Imana ari intangarugero mu myifatire yabo.
10, 11. Ni ikihe gihamya cyerekana ko abantu bagira urugomo kandi ko badakunda n’ababo?
10 “Bagira urugomo” (2 Timoteyo 3:3). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kugira urugomo” risobanura ‘kutiyoroshya, ubunyamaswa, kutarangwaho impuhwe n’ibyiyumvo bya kimuntu.’ Mbega ukuntu ibyo bihuje neza n’abantu benshi bateza ubugome bwo muri iki gihe! Iriburiro ry’ikinyamakuru kimwe ryagize riti “ubuzima buteye ubwoba cyane, burangwamo kumena amaraso guteye ishozi, ku buryo bisaba umuntu kwiyumanganya kugira ngo abashe gusoma amakuru ya buri munsi.” Umupolisi umwe ushinzwe iby’umutekano mu kigo kimwe, yasanze burya ko urubyiruko rwinshi rwirengagiza ingaruka z’ibyo rukora. Yagize ati “abantu benshi bakunda kuvuga ngo, ‘bucya bucyana ayandi. Amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri.’”
11 “Badakunda n’ababo” (2 Timoteyo 3:3). Iyo nteruro yahinduwe ivanywe mu ijambo ry’Ikigiriki risobanura ngo “utagira umutima, imyifatire ya kinyamaswa” kandi rishaka kuvuga “kudakunda ababo, abo mu muryango” (The New International Dictionary of New Testament Theology). Koko rero, akenshi usanga urukundo rutagaragara aho rwagombye kurangwa—ni ukuvuga mu muryango. Hari raporo zivuga iby’imyifatire igayitse abantu bagirira abo bashakanye, abana, ndetse n’ababyeyi bakuze, yakwiriye hose ku buryo bibuza abantu amahwemo. Hari itsinda rimwe rikora ubushakashatsi ryagize riti “ubugome bw’abantu—byaba ari agashyi cyangwa gusunika, byaba ari ugukoresha icyuma cyangwa kurashisha imbunda—bikorerwa akenshi cyane mu bagize umuryango kurusha ahandi hantu aho ari ho hose mu bantu.”
12. Ni kuki twavuga ko abantu bafite ishusho yo kwera gusa?
12 “Bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako” (2 Timoteyo 3:5). Bibiliya ifite imbaraga zo guhindura imibereho y’umuntu ikarushaho kuba myiza (Abefeso 4:22-24). Ariko kandi, abantu benshi muri iki gihe bikinga inyuma y’idini kugira ngo bakore ibikorwa bikiranirwa bidashimisha Imana. Kubeshya, kwiba, no kwiyandarika mu bihereranye n’ibitsina, akenshi bishyigikirwa n’abayobozi ba kidini. Amadini menshi yigisha urukundo, ariko kandi agashyigikira intambara. Mu ijambo ry’ibanze ry’ikinyamakuru cyitwa India Today haragira hati “mu izina ry’Umuremyi w’Ikirenga, abantu bagiye bakorera ibiremwa bagenzi babo ibikorwa by’ubugome by’ibizira.” Koko rero, intambara ebyiri z’inkoramaraso ziherutse kubaho vuba aha—ari zo Intambara ya Mbere y’Isi Yose n’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose—zashorejwe muri Kristendomu rwagati.
13. Ni ikihe gihamya cyerekana ko isi irimo yangizwa?
13 “Barimbura isi” (Ibyahishuwe 11:18). Abahanga mu bya siyansi basaga 1.600, harimo n’abantu 104 begukanye ingororano ya Nobeli baturuka imihanda yose, batanze umuburo ari na wo wanditswe n’Ishyirahamwe ry’Abahanga mu bya Siyansi (UCS) muri aya magambo ngo “abantu n’ibidukikije bari mu nzira yo kugongana. . . . Mu myaka itarenze icumi iri imbere, icyizere cyo kwikinga akaga katwugarije kizayoyoka.” Iyo raporo yavuze ko ibikorwa by’umuntu byugarije ubuzima bwe “bishobora guhindura isi cyane ku buryo itazashobora kuramira ubuzima nk’uko twari dusanzwe tubizi.” Kugabanuka kw’agakingirizo kayungurura imirasire y’izuba, kwanduza amazi, gutema amashyamba, kugunduka k’ubutaka, hamwe n’itsembwa ry’ubwoko bw’inyamaswa n’ibimera byinshi byavuzwe mu bibazo byihutirwa bigomba gukemurwa. Ishyirahamwe ry’abahanga mu bya siyansi (UCS) ryagize riti “guhindagura urusobe rw’ubuzima, bishobora guteza ingaruka nyinshi, hakubiyemo no kuzimangatana kw’ibintu birebana n’ubuzima, ibyo tuba tudasobanukiwe imiterere yabyo mu buryo nyabwo.”
14. Ni gute wagaragaza ko muri Matayo 24:14 harimo hasohozwa muri iki gihe turimo?
14 “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose” (Matayo 24:14). Yesu yahanuye ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwari kwigishwa ku isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose. Binyuriye ku bufasha bw’Imana n’imigisha iyiturukaho, Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni bamara amasaha agera kuri za miriyari bakora uwo murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa (Matayo 28:19, 20). Koko rero, abo Bahamya babona ko baba bafite umwenda w’amaraso baramutse batabwirije ubutumwa bwiza (Ezekiyeli 3:18, 19). Ariko kandi, bishimira kubona buri mwaka abantu ibihumbi n’ibihumbi bitabira ubwo butumwa bw’Ubwami babigiranye umutima ukunze kandi bakaba ari Abakristo b’ukuri bashikamye, ni ukuvuga Abahamya ba Yehova. Ni igikundiro kitagereranywa gukorera Yehova no kwamamaza ubumenyi ku byerekeye Imana. Maze ubu butumwa bwiza nibumara kwigishwa ku isi yose, imperuka y’iyi gahunda mbi izaza.
ITABIRE IBIHAMYA
15. Ni gute iyi gahunda mbi ya none izarangira?
15 Ni gute iyi gahunda izarangira? Bibiliya ihanura iby’“umubabaro ukomeye” uzabimburirwa n’igitero cy’imbaraga za gipolitiki z’iyi si kuri “Babuloni Ikomeye,” ari bwo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (Matayo 24:21; Ibyahishuwe 17:5, 16). Yesu yavuze ko icyo gihe ‘izuba rizijima, kandi n’ukwezi ntikuve umwezi wako, n’inyenyeri zikagwa ziva mu ijuru, kandi n’imbaraga zo mu ijuru zikanyeganyega’ (Matayo 24:29). Ibyo bishobora kuzaba bikubiyemo ibimenyetso byo mu ijuru bibonwa n’amaso. Ibyo ari byo byose, urumuri rw’isi ya kidini ruzaba rwarashyizwe ahagaragara kandi rwararimbuwe. Nuko rero, Satani, ari we witwa “Gogi wa Magogi,” azakoresha abantu batumvira mu kugaba igitero ku bwoko bwa Yehova. Ariko Satani nta cyo azageraho, kuko Imana izabatabara (Ezekiyeli 38:1, 2, 14-23). “Umubabaro ukomeye” uzagera ku ndunduro yawo kuri Harimagedoni, “intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.” Izavanaho ibisigisigi by’umuteguro wa Satani wo ku isi, yugurura amarembo aganisha ku migisha idashira izasesekazwa ku bantu bazarokoka.—Ibyahishuwe 7:9, 14; 11:15; 16:14, 16; 21:3, 4.
16. Tuzi dute ko ibimenyetso biranga iminsi y’imperuka byahanuwe birebana n’iki gihe turimo?
16 Ibintu bimwe na bimwe by’ubuhanuzi biranga iminsi y’imperuka ubwabyo, bishobora gusa n’aho bireba ibindi bihe byo mu mateka. Ariko kandi iyo bikusanyirijwe hamwe, ibyo bihamya byahanuwe bihuza neza n’iki gihe cyacu. Urugero, imirongo igize igikumwe cy’umuntu iteye ku buryo idashobora gusa n’iy’undi muntu uwo ari we wese. Mu buryo buhuje n’ubwo, iminsi y’imperuka ifite ibimenyetso biyiranga cyangwa ibintu biyibamo. Ibyo bikaba bigize “igikumwe” kidashobora kuba icy’ikindi gihe icyo ari cyo cyose. Iyo tubisuzumiye hamwe n’ibindi bimenyetso byerekanwa na Bibiliya bigaragaza ko Ubwami bwo mu ijuru bw’Imana ubu burimo butegeka, bigaragaza urufatiro rukomeye rutuma twemeza ko ubu turi mu minsi y’imperuka koko. Ikindi kandi, hari ibihamya simusiga by’Ibyanditswe bigaragaza neza ko iyi gahunda mbi ya none igiye kurimburwa vuba hano.
17. Kumenya ko ubu turi mu minsi y’imperuka, ni iki byagombye kudutera gukora?
17 Ni gute uzitabira ibyo bihamya by’uko ubu turi mu minsi y’imperuka? Dufate urugero: iyo tubonye imvura y’amahindu iteye ubwoba ikubakubye, duhita dufata ingamba zo kugira uko tubyifatamo tutazuyaje. Mu by’ukuri, ibyo Bibiliya ihanura ku bihereranye n’iyi gahunda ya none, byagombye kudutera kugira icyo dukora (Matayo 16:1-3). Dushobora kubona neza mu buryo bugaragara ko ubu turi mu minsi y’imperuka y’iyi gahunda y’ibintu. Ibyo byagombye kudutera kugira ihinduka rya ngombwa dukora kugira ngo twemerwe n’Imana (2 Petero 3:3, 10-12). Yesu yagize icyo avuga yiyerekezaho agaragaza ko ari we agakiza kabonerwamo, muri uyu muburo wihutirwa, agira ati “mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego. Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose, kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.”—Luka 21:34-36.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Bibiliya zimwe na zimwe zikoresha ijambo “isi” aho gukoresha “gahunda y’ibintu.” Igitabo cya W. E. Vine cyitwa Expository Dictionary of New Testament Words kivuga ko ijambo ry’Ikigiriki ai·onʹ “risobanura igihe kitazwi, cyangwa igihe kigenwa hakurikijwe ibintu bibera muri icyo gihe.” Mu gitabo cy’uwitwa Parkhurst cyitwa Greek and English Lexicon to the New Testament (ku ipaji ya 17), hakubiyemo iyi mvugo ngo “iyi gahunda y’ibintu” mu gusobanura imikoreshereze y’ijambo ai·oʹnes (mu bwinshi) mu Baheburayo 1:2. Bityo rero, gukoresha imvugo ngo “gahunda y’ibintu,” bihuje n’inyandiko y’umwimerere y’Ikigiriki.
SUZUMA UBUMENYI BWAWE
Ni iki Bibiliya yahanuye ku bihereranye n’ibintu bishya bibera mu isi mu ntangiriro y’ubutegetsi bwa Kristo?
Ni ibihe bintu bimwe biranga iminsi y’imperuka?
Ni iki kikwemeza ko iyi ari iminsi y’imperuka koko?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 102]
IBINTU BIRANGA IMINSI Y’IMPERUKA
• Intambara zitari zarigeze kubaho mbere.—Matayo 24:7; Ibyahishuwe 6:4.
• Inzara.—Matayo 24:7; Ibyahishuwe 6:5, 6, 8.
• Ibyorezo by’indwara.—Luka 21:11; Ibyahishuwe 6:8.
• Ukwiyongera k’ubwicamategeko.—Matayo 24:12.
• Kurimbura isi.—Ibyahishuwe 11:18.
• Imitingito y’isi.—Matayo 24:7.
• Ibihe birushya.—2 Timoteyo 3:1.
• Gukunda impiya bikabije.—2 Timoteyo 3:2.
• Kutumvira ababyeyi.—2 Timoteyo 3:2.
• Kudakunda ababo.—2 Timoteyo 3:3.
• Gukunda ibinezeza aho gukunda Imana.—2 Timoteyo 3:4.
• Kutirinda.—2 Timoteyo 3:3.
• Kudakunda ibyiza.—2 Timoteyo 3:3.
• Kutita ku kaga kugarije.—Matayo 24:39.
• Abakobanyi bahakana ibihamya by’iminsi y’imperuka.—2 Petero 3:3, 4.
• Kubwiriza ku isi yose Ubwami bw’Imana.—Matayo 24:14.
[Ifoto yuzuye ipaji ya 101]