Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo
24 Igihe Yesu yari avuye mu rusengero, abigishwa be baramwegereye kugira ngo bamwereke uko urusengero rwubatse. 2 Yesu arababwira ati: “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri ko nta buye* rizasigara rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”+
3 Igihe Yesu yari yicaye ku Musozi y’Imyelayo, abigishwa baramwegera biherereye, baramubaza bati: “Tubwire, ibyo bizaba ryari? Ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ko uhari*+ kandi kikagaragaza iminsi y’imperuka?”+
4 Yesu arabasubiza ati: “Mube maso hatagira umuntu ubayobya,+ 5 kuko hari benshi bazaza biyitirira izina ryanjye, bavuga bati: ‘ni njye Kristo,’ kandi bazayobya benshi.+ 6 Muzumva iby’intambara n’inkuru zivuga iby’intambara. Muramenye ntibizabahangayikishe cyane, kuko ibyo bintu bigomba kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.+
7 “Igihugu kizatera ikindi n’ubwami burwane n’ubundi,+ kandi hirya no hino hazaba inzara+ n’imitingito.+ 8 Ibyo byose bizaba ari intangiriro y’imihangayiko myinshi.*
9 “Icyo gihe abantu bazabatoteza babababaze*+ kandi bazabica.+ Muzangwa n’abantu bo mu bihugu byinshi babahora izina ryanjye.+ 10 Nanone icyo gihe benshi bazitandukanya n’Imana, bagambanirane kandi bangane. 11 Hazaza abahanuzi benshi b’ibinyoma kandi bazayobya benshi.+ 12 Kubera ko ubugome* buzaba bwariyongereye, abantu benshi ntibazakomeza gukundana. 13 Ariko uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.+ 14 Nanone ubu butumwa bwiza bw’Ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere abantu bose ubuhamya,+ hanyuma imperuka ibone kuza.
15 “Ku bw’ibyo rero, nimubona igiteye ishozi kirimbura cyavuzwe binyuze ku muhanuzi Daniyeli gihagaze ahera,+ (ubisoma akoreshe ubushishozi), 16 icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira mu misozi.+ 17 Umuntu uzaba ari hejuru y’inzu* ntazamanuke ngo ajye gukura ibintu mu nzu ye, 18 kandi umuntu uzaba ari mu murima ntazasubire mu nzu ngo ajye gufata umwitero we. 19 Abagore bazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazahura n’ibibazo bikomeye! 20 Mukomeze gusenga kugira ngo igihe cyo guhunga kitazagera ari mu gihe cy’imbeho* cyangwa ku Isabato,* 21 kuko icyo gihe hazabaho umubabaro ukomeye+ utarigeze ubaho kuva isi yaremwa, kandi ntuzongera kubaho ukundi.+ 22 Mu by’ukuri, iyo minsi iyo itaza kugabanywa, nta n’umwe wari kuzarokoka. Ariko ku bw’abatoranyijwe, iyo minsi izagabanywa.+
23 “Icyo gihe nihagira ubabwira ati: ‘dore Kristo ari hano,’+ cyangwa ati: ‘ari hariya!,’ ntimuzabyemere,+ 24 kuko hazaza ba Kristo b’ibinyoma n’abahanuzi b’ibinyoma.+ Bazakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza kugira ngo bayobye abantu,+ ndetse nibibashobokera bayobye n’abatoranyijwe. 25 Dore mbaburiye hakiri kare. 26 Ubwo rero, abantu nibababwira bati: ‘dore ari mu butayu,’ ntimuzajyeyo kandi nibababwira bati: ‘dore ari mu nzu,’* ntimuzabyemere.+ 27 Nk’uko umurabyo urasira iburasirazuba ukamurika n’iburengerazuba, ni na ko bizaba bimeze igihe Umwana w’umuntu azaba ahari.*+ 28 Aho intumbi iri, ni na ho kagoma* zizateranira.+
29 “Nyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi, izuba rizahita ryijima. Ukwezi ntikuzamurika,+ inyenyeri zizahanuka zivuye mu ijuru, kandi ibintu byo mu ijuru bizanyeganyega.+ 30 Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizaboneka mu ijuru, kandi abantu bose bo mu isi bazagira agahinda kenshi.+ Hanyuma bazabona Umwana w’umuntu+ aje ku bicu byo mu ijuru, afite ububasha n’icyubahiro cyinshi.+ 31 Azohereza abamarayika be n’ijwi ry’impanda* rikomeye, bateranyirize hamwe abo yatoranyije kuva mu majyaruguru kugeza mu majyepfo, kuva mu burasirazuba kugeza mu burengerazuba, no kuva ku mpera y’ijuru ukageza ku yindi.+
32 “Mufatire urugero ku giti cy’umutini: Iyo amashami yacyo atoshye kandi kikazana amababi, mumenya ko impeshyi yegereje.+ 33 Namwe rero nimubona ibyo bintu byose, muzamenye ko ageze hafi, ndetse ageze ku rugi.+ 34 Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye. 35 Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye azahoraho iteka.+
36 “Naho uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi,+ naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Papa wo mu ijuru wenyine.+ 37 Nk’uko byari bimeze mu minsi ya Nowa,+ ni na ko bizagenda mu gihe Umwana w’umuntu azaba ahari.+ 38 Mbere y’Umwuzure abantu bararyaga, baranywaga, abagabo bashakaga abagore n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza igihe Nowa yinjiriye mu bwato.+ 39 Ntibitaye ku byari biri kuba kugeza ubwo Umwuzure waje ukabatwara bose.+ Uko ni na ko bizagenda igihe Umwana w’umuntu azaba ahari. 40 Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe ajyanwe, undi asigare. 41 Icyo gihe abagore babiri bazaba bari gusya ku rusyo rumwe, umwe ajyanwe undi asigare.+ 42 Nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho.+
43 “Ariko mumenye ibi: Nyiri urugo aramutse amenye igihe umujura ari buzire nijoro,+ yakomeza kuba maso maze ntamwemerere gupfumura inzu ye ngo yinjiremo.+ 44 Ku bw’ibyo rero, namwe mujye muhora mwiteguye,+ kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.
45 “Mu by’ukuri se, ni nde mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, shebuja yashinze abandi bagaragu be ngo ajye abaha ibyokurya mu gihe gikwiriye?+ 46 Uwo mugaragu azabona imigisha shebuja naza agasanga abigenza atyo!+ 47 Ndababwira ukuri ko azamushinga ibyo atunze byose.
48 “Ariko uwo mugaragu naba mubi maze akibwira mu mutima we ati: ‘databuja aratinze,’+ 49 agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira n’abasinzi, 50 shebuja w’uwo mugaragu azaza ku munsi atari amwitezeho no ku isaha atazi,+ 51 maze amuhane bikomeye, kandi azamushyira hamwe n’abantu b’indyarya. Aho ni ho azaririra kandi akarakara cyane, agahekenya amenyo.+