Ibyahishuriwe Yohana
6 Hanyuma mbona Umwana w’Intama+ avanyeho imwe muri za kashe zirindwi,+ maze numva kimwe muri bya biremwa bine+ kivuga mu ijwi rimeze nk’iry’inkuba, kigira kiti: “Ngwino!” 2 Ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru,+ kandi uwari uyicayeho yari afite umuheto. Nuko ahabwa ikamba,+ arasohoka agenda arwanya abanzi be kugira ngo abatsinde burundu.+
3 Avanyeho kashe ya kabiri, numva ikiremwa cya kabiri+ kivuga kiti: “Ngwino!” 4 Nuko haza indi farashi itukura nk’umuriro, maze uwari uyicayeho ahabwa ububasha bwo gukura amahoro mu isi kugira ngo abantu bicane, kandi ahabwa inkota nini.+
5 Avanyeho kashe ya gatatu,+ numva ikiremwa cya gatatu+ kivuga kiti: “Ngwino!” Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y’umukara. Uwari uyicayeho yari afite umunzani mu ntoki ze. 6 Numva ijwi risa n’irituruka hagati ya bya biremwa bine rivuga riti: “Ikiro kimwe* cy’ingano zisanzwe kigurwe idenariyo*+ imwe, n’ibiro bitatu by’ingano za sayiri bigurwe idenariyo imwe. Ariko amavuta ya elayo na divayi, byo ntugire icyo ubikoraho.”+
7 Avanyeho kashe ya kane, numva ijwi ry’ikiremwa cya kane+ kivuga kiti: “Ngwino!” 8 Ngiye kubona mbona ifarashi y’ikijuju,* kandi uwari uyicayeho yitwaga Rupfu. Nuko Imva* igenda imukurikiye, bahabwa ububasha kuri kimwe cya kane cy’isi, kugira ngo bacyicishe inkota ndende, n’inzara,+ n’icyorezo cy’indwara yica, n’inyamaswa z’inkazi zo mu isi.+
9 Avanyeho kashe ya gatanu, mbona munsi y’igicaniro+ amaraso+ y’abantu bishwe bazira ijambo ry’Imana n’umurimo wo kubwiriza bakoraga.+ 10 Nuko bataka mu ijwi riranguruye bavuga bati: “Mwami w’Ikirenga wera kandi w’umunyakuri,+ uzageza ryari ureka gucira urubanza abatuye isi no kubahana ubaziza ko batwishe?”+ 11 Buri wese muri bo ahabwa ikanzu y’umweru,+ kandi babwirwa ko bagomba kumara igihe gito bategereje, kugeza aho umubare w’abagaragu bagenzi babo n’abavandimwe babo bari bagiye kwicwa nk’uko na bo bishwe wari kuzurira.+
12 Hanyuma mbona avanyeho kashe ya gatandatu, maze haba umutingito ukomeye. Izuba ririjima risa n’umwenda w’umukara,* n’ukwezi kose guhinduka nk’amaraso.+ 13 Inyenyeri zo mu ijuru zirahanuka zigwa ku isi, nk’uko bigenda iyo igiti cy’umutini kinyeganyejwe n’umuyaga mwinshi maze imitini itarera igahunguka. 14 Ijuru rivaho nk’umuzingo bazinze+ kandi imisozi yose n’ibirwa byose na byo bikurwa mu myanya yabyo.+ 15 Hanyuma abami bo mu isi, abategetsi bo mu nzego zo hejuru, abakuru b’abasirikare, abakire, abakomeye, abagaragu bose n’abafite umudendezo bose, bihisha mu myobo no mu bitare byo mu misozi.+ 16 Bakomeza kubwira imisozi n’ibitare bati: “Nimutugwire,+ muduhishe Imana yicaye ku ntebe y’ubwami+ n’Umwana w’Intama warakaye cyane,+ 17 kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo wageze.+ Kandi se ni nde ushobora guhagarara adatsinzwe?”+