Duterane Ishyaka ryo Gukundana n’Iry’Imirimo Myiza—Mu Buhe Buryo?
“Tujye tuzirikana[na] ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza . . . duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ariko murushaho kugenza mutyo.”—ABAHEBURAYO 10:24, 25.
1, 2. (a) Kuki byari iby’ingenzi ko Abakristo bo mu gihe cya mbere babonera ihumure n’inkunga mu guteranira hamwe? (b) Ni iyihe nama ya Pawulo yatsindagirije ko guteranira hamwe bikenewe?
BATERANIRAGA hamwe mu bwiherero, bikingiraniye mu nzu. Hanze, akaga kari kabubikiriye impande zose. Umutware wabo, Yesu, yari amaze kwicirwa mu ruhame, kandi yari yaraburiye abigishwa be ko batari kuzagirirwa ibiruta ibyo yagiriwe (Yohana 15:20; 20:19). Ariko kandi, mu gihe babaga baganira bucece ku bihereranye n’umukunzi wabo Yesu, kuba hamwe bigomba kuba byaratumaga nibura bumva ko bafite umutekano kurushaho.
2 Uko imyaka yagiye ihita, Abakristo bahanganye n’ibigeragezo hamwe n’ibitotezo by’uburyo bwose. Kimwe n’abo bigishwa ba mbere, baboneye ihumure n’inkunga mu guteranira hamwe. Bityo rero, intumwa Pawulo yanditse mu Baheburayo 10:24, 25 igira iti “tujye tuzirikana[na] ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe, nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ariko murushaho kugenza mutyo.”
3. Kuki wavuga ko ibivugwa mu Baheburayo 10:24, 25, birenze kuba ari itegeko risaba Abakristo guteranira hamwe?
3 Ayo magambo, arenze cyane kuba ari itegeko ridusaba gukomeza guteranira hamwe. Agaragaza ihame ryahumetswe n’Imana ku bihereranye n’amateraniro yose ya Gikristo—kandi mu by’ukuri, no ku bihereranye n’ikindi gihe cyose Abakristo baba babonye cyo guhurira hamwe. Muri iki gihe, ubwo tubona neza umunsi wa Yehova urushaho kwegereza, imihangayiko n’akaga by’iyi gahunda mbi bituma biba ngombwa kurusha ikindi gihe cyose, ko amateraniro yacu abera bose ahantu h’ubwihisho harangwa n’umutekano, n’isoko y’imbaraga n’inkunga. Ni iki dushobora gukora kugira ngo bigende bityo? Mu by’ukuri, reka dusuzume amagambo ya Pawulo, tubigiranye ubwitonzi, tubaza ibibazo bitatu by’ingenzi bikurikira: ‘kuzirikanana’ bisobanura iki? ‘guterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza’ bisobanura iki? Hanyuma, ni gute ‘twahugurana’ muri ibi bihe birushya?
“Tuzirikana[na] Ubwacu”
4. “Kuzirikana[na]” bisobanura iki?
4 Ubwo Pawulo yateraga Abakristo inkunga yo “kuzirikana[na],” yakoresheje inshinga y’Ikigiriki ka·ta·no·eʹo, ikaba ari imvugo yimbitse y’ijambo risanzwe rivuga ngo “kwitegereza.” Igitabo cyitwa Theological Dictionary of the New Testament kivuga ko iyo nshinga isobanura “kwerekeza ibitekerezo byose by’umuntu ku kintu runaka.” Dukurikije uko W. E. Vine abivuga, ishobora no gusobanura “gusobanukirwa mu buryo bwuzuye, kwitegereza cyane.” Bityo, mu gihe Abakristo ‘bazirikanana,’ nta bwo bareba ibyo hejuru gusa, ahubwo bakoresha ubwenge bwabo bwose, kandi bakagerageza gusobanukirwa mu buryo bwimbitse.—Gereranya n’Abaheburayo 3:1.
5. Ni iyihe miterere imwe n’imwe y’umuntu ishobora kuba yihishe itagaragara, kandi se, kuki tugomba kuyizirikana?
5 Tugomba kwibuka ko kubona isura, ibikorwa, cyangwa kamere y’umuntu mu buryo bwo hejuru, bidashobora kugaragaza uko ateye koko (1 Samweli 16:7). Incuro nyinshi, isura ituje ihisha ibyiyumvo byimbitse cyangwa urwenya rushimishije. Ikindi nanone, imimerere abantu barerewemo iratandukanye cyane. Hari bamwe bagiye baca mu bigeragezo bikaze mu mibereho yabo, abandi na bo ubu bakaba bahanganye n’imimerere tudashobora kwiyumvisha. Incuro nyinshi, usanga uburakari twajyaga duterwa n’ingeso runaka y’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu buyoyoka, mu gihe tumenye byinshi ku bihereranye n’aho akomoka cyangwa imimerere arimo.—Imigani 19:11.
6. Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe bushobora gutuma turushaho kumenyana, kandi se ni iyihe ngaruka nziza bishobora kugira?
6 Birumvikana ko ibyo bidashaka kuvuga ko twagombye kwivanga mu bintu bya bagenzi bacu bitatureba (1 Abatesalonike 4:11). Nanone kandi, nta gushidikanya ko buri wese ashobora kugaragaza ko yita kuri mugenzi we mu buryo bwa bwite. Ibyo bikubiyemo ibirenze ibyo gusuhuzanya ku Nzu y’Ubwami. Kuki utahitamo umuntu wifuza kumenya neza kurushaho, maze ugateganya iminota mike yo kuganira na we mbere cyangwa nyuma y’amateraniro? Icyaba cyiza kurushaho, ni uko ‘washishikarira gucumbikira abashyitsi,’ utumira incuti imwe cyangwa ebyiri mu rugo rwawe, kugira ngo musangire amazimano yoroheje (Abaroma 12:13). Garagaza ko bigushishikaje. Batege amatwi. Byonyine, kubaza umuntu ku giti cye uko yaje kumenya kandi agakunda Yehova, bishobora guhishura byinshi. Ikindi kandi, ushobora kumenya byinshi, mu gihe mukorana umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Kuzirikanana muri ubwo buryo, bizadufasha kugirirana urukundo rutaryarya, cyangwa kwita ku byiyumvo bya bagenzi bacu.—Abafilipi 2:4; 1 Petero 3:8.
“Duterane Ishyaka”
7. (a) Ni gute inyigisho za Yesu zagize ingaruka ku bantu? (b) Ni iki cyatumaga inyigisho za Yesu zishishikaza cyane?
7 Nituzirikanana, tuzaba twiteguye neza kurushaho guterana ishyaka, no guterana inkunga yo gukora imirimo. Mu buryo bwihariye, abasaza b’Abakristo bagira uruhare rw’ibanze mu bihereranye n’ibyo. Igihe kimwe, ubwo Yesu yavugiraga mu ruhame, dusoma ngo “ba bantu batangazwa no kwigisha kwe” (Matayo 7:28). Ikindi gihe, ndetse hari n’abasirikare bari boherejwe kugira ngo bamufate, maze bagaruka bavuga amagambo agira ati “yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we” (Yohana 7:46). Ni iki cyatumaga inyigisho za Yesu zishishikaza bene ako kageni? Ni uko se yagaragazaga ibyiyumvo? Reka da; Yesu yavuganaga ubutware. Ariko kandi, iteka yabaga agamije kugera ku mitima y’ababaga bamuteze amatwi. Kubera ko yitaga ku bantu, yari azi uburyo bwo kubashishikaza. Yakoreshaga ingero zishishikaje kandi zoroheje, zagaragazaga imimerere nyayo yo mu mibereho ya buri munsi (Matayo 13:34). Mu buryo nk’ubwo, abatanga inyigisho mu materaniro yacu bagomba kwigana Yesu, batanga ibyerekanwa birangwa n’igishyuhirane kandi bishishikaje. Kimwe na Yesu, dushobora kwihatira gushaka ingero zikwiranye n’abaduteze amatwi, kandi zibagera ku mutima.
8. Ni gute Yesu yateraga ishyaka abantu binyuriye mu gutanga ingero, kandi se, ni gute dushobora kumwigana mu bihereranye n’ibyo?
8 Mu murimo dukorera Imana yacu, twese dushobora guterana ishyaka binyuriye ku gutanga ingero. Nta gushidikanya ko Yesu yateraga ishyaka ababaga bamuteze amatwi. Yakundaga gukora umurimo wa Gikristo, kandi yarawushimagizaga. Yavuze ko uwo murimo wari nk’ibyo kurya bye (Yohana 4:34; Abaroma 11:13). Igishyuhirane nk’icyo, gishobora kugira ingaruka ku bandi. Mbese, nawe ushobora gukora uko ushoboye kugira ngo ibyishimo ubonera mu murimo bigaragarire abandi? Ushobora kugeza ku bandi bantu bagize itorero inkuru z’ibintu byiza wiboneye, ari na ko wirinda kubivugana ubwirasi. Mu gihe utumiye abandi kugira ngo mujyane mu murimo, reba niba ushobora kubafasha kubona ibyishimo nyakuri, babwira abandi ibihereranye n’Umuremyi wacu Mukuru, ari we Yehova.—Imigani 25:25.
9. (a) Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe bwo gutera abandi ishyaka tugomba kwirinda, kandi kuki? (b) Ni iki cyagombye kudusunikira kwitanga mu murimo wa Yehova?
9 Icyakora, wirinde gutera abandi inkunga mu buryo budakwiriye. Urugero, dushobora gutuma bagira umutima ubacira urubanza kuko badakora ibihagije, kandi tutabishakaga. Dushobora gutuma biyumvaho umugayo tutabishakaga, tubagereranyije mu buryo budakwiriye n’abandi bagaragaza umurava cyane, cyangwa se wenda hari n’ubwo twashyiraho amahame adakuka, maze tukaba twasuzugura abatashoboye kuyashyira mu bikorwa. Uburyo ubwo ari bwo bwose muri ubwo, bushobora gutera umuntu ishyaka ryo kugira icyo akora ibi by’akanya gato gusa, ariko kandi Pawulo ntiyanditse adusaba ko ‘duterana ishyaka ryo kugira umutima wicira urubanza hamwe n’iry’imirimo myiza.’ Reka da, ahubwo tugomba guterana ishyaka ryo gukundana, hanyuma imirimo ikazakurikiraho, biturutse ku mutima mwiza. Nta muntu n’umwe wagombye ahanini gushishikazwa bitewe no kwita ku byo abandi bagize itorero bazamutekerezaho, mu gihe azaba ananiwe kugera ku byo yari ategerejweho.—Gereranya na 2 Abakorinto 9:6, 7.
10. Kuki twagombye kwibuka ko tudatwaza igitugu ku bihereranye n’ukwizera kw’abandi?
10 Guterana ishyaka, nta bwo bishaka kuvuga gutegekana. N’ubwo intumwa Pawulo yari ifite ubutware yari yarahawe n’Imana, yicishije bugufi, yibutsa itorero ry’i Korinto igira iti “ibyerekeye ku kwizera kwanyu ntabwo tubatwaza igitugu” (2 Abakorinto 1:24). Kimwe na we, natwe nitwibuka ko kugena ibyo abandi bagombye gukora mu murimo bakorera Yehova, cyangwa se gutegeka imitimanama yabo ku byerekeye amahitamo y’umuntu ku giti cye atari inshingano yacu, tuzirinda ‘gukabya gukiranuka,’ kuba abantu batagira ibyishimo, batava ku izima, batarangwa n’icyizere cyangwa bakabya mu gutsimbarara ku mategeko (Umubwiriza 7:16). Imico nk’iyo ntitera ishyaka, ahubwo irakandamiza.
11. Ni iki cyatumye abantu basunikirwa gutanga impano mu gihe cyo kubaka ihema ry’ibonaniro ry’Isirayeli, kandi se, ni gute ibyo bishobora kubaho muri iki gihe?
11 Turifuza ko imihati yose ikorwa mu murimo wa Yehova, yakoranwa umutima nk’uwari muri Isirayeli ya kera, igihe hari hakenewe impano zo kubaka ihema ry’ibonaniro. Mu Kuva 35:21 hasomwa ngo “haza umuntu wese utewe umwete n’umutima we, uwemejwe na wo wese, bazana amaturo batura Uwiteka.” Nta bwo batewe umwete n’imbaraga ziturutse ahandi, ahubwo batewe umwete n’imbaraga zari zibarimo, bivuye ku mutima. Mu by’ukuri, bivuzwe uko byakabaye ijambo ku rindi, mu rurimi rw’Igiheburayo hasomwa ngo “umuntu wese wahagurukijwe n’umutima we” yatanze izo mpano. (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Byongeye kandi, nimucyo twihatire guhagurutsanya imitima mu gihe cyose turi kumwe. Umwuka wa Yehova ushobora gukora ibindi byose bisigaye bitera abantu ishyaka.
“Duhugurane” [“Duterane Inkunga,” NW]
12. (a) Ni ibihe bisobanuro bimwe na bimwe by’ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “guhugurana [“guterana inkunga,” NW ]”? (b) Ni gute incuti za Yobu zananiwe kumutera inkunga? (c) Kuki tugomba kuzibukira ikintu cyo gucira bagenzi bacu urubanza?
12 Ubwo Pawulo yandikaga avuga ko tugomba ‘guhugurana [“guterana inkunga,” NW],’ yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki pa·ra·ka·leʹo, rishobora nanone gusobanurwa ngo ‘gukomeza, guhumuriza.’ Mu buhinduzi bwa Bibiliya y’Ikigiriki yitwa La Septante, iryo jambo ryanakoreshejwe muri Yobu 29:25, aho Yobu yavuzweho kuba yari umuhumuriza w’ababoroga. Ikibabaje ni uko Yobu atigeze abona inkunga nk’iyo, igihe we ubwe yari mu bigeragezo bikaze. “Abahumuriza” be batatu bahugiraga mu kumucira urubanza bamwuka inabi, ku buryo bananiwe kumwumva, cyangwa ngo babe bakwishyira mu mwanya we. Mu by’ukuri, mu byo bavuze byose, nta na rimwe bigeze bahingutsa izina rya Yobu. (Gereranya na Yobu 33:1, 31.) Uko bigaragara, babonaga ateye ikibazo, aho kugira ngo bamubone nk’umuntu. Ntibitangaje rero kuba Yobu yarababwiranye uburakari agira ati “iyaba ari mwe mwari mumeze nkanjye” (Yobu 16:4)! Muri iki gihe na bwo, niba hari uwo ushaka gutera inkunga, ishyire mu mwanya we! Ntumucire urubanza. Nk’uko mu Baroma 14:4 habivuga, “uri nde, wowe ucira umugaragu w’abandi urubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa?”
13, 14. (a) Ni ukuhe kuri kw’ibanze dukeneye kumvisha abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo tubatere inkunga? (b)Ni gute Daniyeli yakomejwe n’umumarayika?
13 Imvugo yakoreshejwe ku ijambo pa·ra·ka·leʹo hamwe n’izina bifitanye isano, byahinduwemo “guhumuriza” mu 2 Abatesalonike 2:16, 17, hagira hati “nuko, Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n’Imana Data wa twese yadukunze, ikaduha ihumure ry’iteka ryose n’ibyiringiro byiza, ku bw’ubuntu bwayo, ihumurize imitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza n’amagambo yose meza.” Uzirikane ko Pawulo ashyira isano hagati y’igitekerezo cyo guhumuriza imitima yacu, hamwe n’ukuri kw’ibanze guhereranye n’uko Yehova adukunda. Ku bw’ibyo rero, dushobora guterana inkunga kandi tugahumurizanya, mu gihe twibukiranya uko kuri kw’ingenzi.
14 Igihe kimwe, umuhanuzi Daniyeli yari yavurunganye cyane, bitewe n’uko yari amaze kwerekwa ibintu biteye ubwoba, ku buryo yagize ati “ubwiza bwanjye bwampindukiyemo ububore, ndatentebuka.” Yehova yohereje umumarayika, wibukije Daniyeli incuro nyinshi ko “[a]kundwa cyane” mu maso y’Imana. Ingaruka yabaye iyihe? Daniyeli yabwiye uwo mumarayika ati ‘urankomeje.’—Daniyeli 10:8, 11, 19.
15. Ni gute abasaza n’abagenzuzi basura amatorero bashobora kutabogama, ku bihereranye no gushimira hamwe no gukosora?
15 Bityo rero, ubwo ni ubundi buryo bwo gutera abandi inkunga. Bashimire! Biroroshye cyane kudohoka ukagira ibitekerezo byo kunenga n’ubugome. Ni iby’ukuri ko hari igihe biba ngombwa ko habaho gukosora ibintu, cyane cyane bikozwe n’abasaza hamwe n’abagenzuzi basura amatorero. Ariko kandi, byaba byiza ko bashimirwa inkunga zirangwa n’igishyuhirane batanga, aho kugira ngo bafatwe nk’abantu baca imanza gusa.
16. (a) Mu gihe dutera inkunga abihebye, kuki incuro nyinshi kubabwira ko bagomba kurushaho gukora byinshi mu murimo wa Yehova bidahagije? (b) Ni gute Yehova yafashije Eliya igihe yari yihebye?
16 Abantu bihebye ni bo bakeneye inkunga mu buryo bwihariye, kandi Yehova aba yiteze ko twebwe Abakristo bagenzi babo twabafasha—cyane cyane niba turi abasaza (Imigani 21:13). Ni iki dushobora gukora? Igisubizo gishobora kutaba ibi byo kubabwira ngo barusheho gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Kubera iki? Kubera ko ibyo bishobora kumvikanisha ko kwiheba kwabo biba byaratewe n’uko badakora ibihagije. Uko si ko biba bimeze buri gihe. Igihe kimwe, umuhanuzi Eliya yigeze kwiheba cyane bikabije ku buryo yifuje gupfa, nyamara kandi, ibyo byabaye mu gihe yahirimbanaga cyane mu murimo yakoreraga Yehova. Ni gute Yehova yamufashije? Yohereje umumarayika kugira ngo amuhe ubufasha bw’ingirakamaro. Eliya yagaragarije Yehova ibyiyumvo bye byimbitse, amuhishurira ko yumvaga nta cyo amaze kimwe na ba sekuruza bapfuye, akaba yarumvaga ko n’imirimo ye yose yabaye imfabusa, kandi ko yari wenyine rwose. Yehova yaramwumvise, maze amuhumuriza amwereka ibintu biteye ubwoba byagaragaje imbaraga Ze, kandi amwizeza ko atari wenyine na hato, kandi ko umurimo yari yatangiye azawurangiza. Nanone, Yehova yasezeranyije Eliya ko yari kuzamuha mugenzi we yagombaga gutoza, kugira ngo azamusimbure..—1 Abami 19:1-21.
17. Ni gute umusaza ashobora gutera inkunga uwumva yarihararutswe?
17 Mbega ukuntu biteye inkunga! Muri ubwo buryo, nimucyo natwe dutere inkunga bagenzi bacu bari muri twe, bavurunganye bitewe n’ibyiyumvo. Tugerageze kubumva tubatega amatwi (Yakobo 1:19). Tubahe ihumure rihuje n’ibibazo byabo bwite, twifashishije Ibyanditswe (Imigani 25:11; 1 Abatesalonike 5:14). Kugira ngo abasaza batere inkunga abantu bihararutswe, bashobora gutanga ibihamya bishingiye ku Byanditswe babigiranye impuhwe, bagaragaza ko Yehova abakunda, kandi ko abona ko bafite agaciro.a Kuganira ku bihereranye n’incungu, bishobora kuba uburyo bukomeye bwo gutera inkunga abumva ko nta cyo bamaze. Umuntu uterwa agahinda n’icyaha yaba yarakoze mu gihe cyahise, ashobora kuba akeneye kugaragarizwa ko incungu yamwejeje, niba koko yarihannye agahindukira, maze akazibukira gukora igikorwa icyo ari cyo cyose nk’icyo.—Yesaya 1:18.
18. Ni gute inyigisho ihereranye n’incungu ishobora gukoreshwa mu gutera inkunga uwagiriwe nabi n’undi muntu, wenda nko mu gufatwa ku ngufu?
18 Birumvikana ko, umusaza azatekereza mu buryo bwihariye kuri icyo kibazo, kugira ngo akoreshe mu buryo bukwiriye neza iyo nyigisho. Dufate urugero, ibitambo by’amatungo byo mu gihe cy’Amategeko ya Mose, byasabwaga kugira ngo bibe impongano y’ibyaha byose, byari igicucu cy’igitambo cy’incungu cya Yesu (Abalewi 4:27, 28). Icyakora, nta mpamvu n’imwe yagombaga gutuma uwabaga yafashwe ku ngufu, atanga igitambo cy’ibyaha nk’icyo. Amategeko yavugaga ko ‘bagombaga kutagira icyo bamutwara’ (Gutegeka 22:25-27). Ku bw’ibyo rero, muri iki gihe, mushiki wacu aramutse aguwe gitumo agafatwa ku ngufu kandi ibyo bikaba byaramuteye kumva ko yanduye kandi ko nta cyo amaze, mbese, byaba bikwiriye gutsindagiriza ko akeneye incungu yo kumwezaho icyo cyaha cye? Nta gushidikanya ko atari byo. Nta bwo yakoze icyaha mu gihe yarimo agirirwa urugomo. Ahubwo uwamufashe ku ngufu ni we wakoze icyaha, kandi ni we ukeneye kwezwa. Icyakora, urukundo Yehova na Kristo bagaragaje batanga incungu, rushobora kuba igihamya cy’uko mu maso y’Imana atandujwe n’icyaha cy’undi muntu, ahubwo ko ari uw’agaciro kuri Yehova, kandi akaba agikunzwe na we.—Gereranya na Mariko 7:18-23; 1 Yohana 4:16.
19. Kuki tutagomba guteganya ko imishyikirano yose tugirana n’abavandimwe hamwe na bashiki bacu itera inkunga, ariko se, ni iki tugomba kwiyemeza gukora?
19 Ni koko, uko imimerere ya buri muntu mu mibereho ye yaba imeze kose, n’ubwo mu gihe cyahise yaba yaragize imimerere igoye cyane, yagombye gushobora kubonera inkunga mu itorero ry’ubwoko bwa Yehova. Kandi ibyo birashoboka, mu gihe twebwe buri muntu ku giti cye twihatira kuzirikanana, duterana ishyaka, kandi tugaterana inkunga igihe cyose duteraniye hamwe. Nyamara ariko, bitewe n’uko tudatunganye, rimwe na rimwe usanga twese tunanirwa kubigeraho. Byanze bikunze, turahemukirana ndetse tukanababazanya buri kanya. Ku bihereranye n’ibyo, ntitukagerageze kwibanda ku makosa ya bagenzi bacu. Mu gihe twibanze ku makosa, twaba turi mu kaga ko kuba twatangira kunenga itorero bikabije, kandi wenda tukaba twagwa mu mutego Pawulo yari ashishikariye kudufasha kwirinda, ari wo, kwirengagiza guteranira hamwe. Ibyo ntibikabeho! Uko iyi gahunda ishaje igenda irushaho kurangwa n’akaga no kudukandamiza, nimucyo twiyemeze mu buryo bwimazeyo gukora ibishoboka byose, kugira ngo imishyikirano tugirana mu materaniro ibe iyubaka—kandi turusheho kugenza dutyo uko tubona urya munsi wa Yehova urushaho kwegereza!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Umusaza ashobora guhitamo kwigana n’uwo muntu ingingo zo mu Munara w’Umurinzi cyangwa muri Réveillez-vous! zitera inkunga—urugero, nk’ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, Uzungukirwa n’Ubuntu Wagiriwe?” n’ifite umutwe uvuga ngo “Gutsinda Intambara yo Kwiheba.”—Umunara w’Umurinzi, wo ku itariki ya 15 Gashyantare n’uwo ku itariki ya 1 Werurwe 1990 (mu Gifaransa).
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki ari iby’ingenzi ko amateraniro yacu n’imishyikirano tugirana, biba bitera inkunga muri iyi minsi y’imperuka?
◻ Kuzirikanana bisobanura iki?
◻ Guterana ishyaka bisobanura iki?
◻ Guterana inkunga bikubiyemo iki?
◻ Ni gute abihebye bashobora guterwa inkunga?
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Umuco wo kwakira abashyitsi, udufasha kurushaho kumenyana
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Igihe Eliya yari yihebye, Yehova yamuhumurije abigiranye ubugwaneza