“Mureke ukwihangana kurangize umurimo wako”
“mureke ukwihangana kurangize umurimo wako, kugira ngo mube mwuzuye rwose kandi mutariho umugayo muri byose, mutagize icyo mubuze.”—YAK 1:4.
1, 2. (a) Ni irihe somo tuvana ku kwihangana kwa Gideyoni n’ingabo ze 300? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Dukurikije ibivugwa muri Luka 21:19, kuki kwihangana ari ngombwa?
URUGAMBA rwari rugeze mu mahina. Ingabo z’Abisirayeli zari ziyobowe n’Umucamanza Gideyoni zakomeje gukurikirana ijoro ryose abanzi babo b’Abamidiyani n’abo bari bafatanyije, zibageza ku birometero 32. Bibiliya ivuga uko byagenze nyuma yaho igira iti “amaherezo Gideyoni agera kuri Yorodani, ayambukana na ba bagabo magana atatu. Bari bananiwe.” Icyakora, Gideyoni n’ingabo ze bari bataratsinda urwo rugamba, kuko hari hakiri ingabo z’abanzi babo 15.000. Kubera ko Abisirayeli bari bamaze imyaka myinshi bakandamizwa n’Abamidiyani, ntibari kwemera ko abanzi babo babacika. Kugira ngo babamareho, ‘bakomeje kubakurikirana’ barabanesha burundu.—Abac 7:22; 8:4, 10, 28.
2 Natwe duhora turwana intambara itoroshye. Mu banzi bacu harimo Satani, isi ye no kudatungana. Bamwe muri twe bamaze imyaka myinshi barwana iyo ntambara, kandi Yehova yagiye abafasha gutsinda. Ariko muri iyo ntambara turwana n’abanzi bacu, rimwe na rimwe dushobora kumva tunaniwe. Dushobora no kurambirwa gutegereza iherezo ry’iyi si. Koko rero, ntituratsinda burundu urwo rugamba. Yesu yatanze umuburo w’uko twe abariho muri iyi minsi ya nyuma twari guhangana n’ibigeragezo bikomeye kandi tukagirirwa nabi, ariko yanavuze ko tugomba kwihangana kugira ngo tuzashobore gutsinda. (Soma muri Luka 21:19.) None se, kwihangana ni iki? Ni iki kizadufasha kwihangana? Ni ayahe masomo tuvana ku bantu bihanganye? Kandi se, ni mu buhe buryo ‘twareka ukwihangana kukarangiza umurimo wako’?—Yak 1:4.
KWIHANGANA NI IKI?
3. Kwihangana ni iki?
3 Muri Bibiliya, kwihangana bisobanura ibirenze guhangana n’ibigeragezo cyangwa imimerere igoranye. Bikubiyemo uko tubona ibigeragezo n’uko tubyitwaramo. Umuntu wihangana agaragaza ubutwari kandi agashikama. Hari igitabo kivuga ko kwihangana ari umuco udufasha kugira ibyiringiro bihamye no kwirinda gucika intege igihe duhanganye n’ibigeragezo. Utuma dukomeza gushikama kandi ntitugamburure nubwo twaba duhanganye n’ibigeragezo bikomeye cyane. Utuma dushobora kunesha ibyo bigeragezo, kandi tugahanga amaso intego dufite aho kwibanda ku mibabaro yacu.
4. Kuki twavuga ko urukundo ari rwo rutuma twihangana?
4 Urukundo ni rwo rutuma twihangana. (Soma mu 1 Abakorinto 13:4, 7.) Urukundo dukunda Yehova rutuma twihanganira ikintu cyose yemeye ko kiba (Luka 22:41, 42). Urukundo dukunda abavandimwe bacu rutuma twihanganira kudatungana kwabo (1 Pet 4:8). Urukundo dukunda abo twashakanye rutuma twihanganira “imibabaro” igera no ku bantu bafite ingo nziza, kandi rugatuma turushaho kubana neza.—1 Kor 7:28.
NI IKI KIZAGUFASHA KWIHANGANA?
5. Kuki Yehova ari we ukwiriye kudufasha kugira ngo twihangane?
5 Jya usaba Yehova imbaraga. Yehova ni “Imana itanga ukwihangana n’ihumure” (Rom 15:5). Ni we wenyine ushobora gusobanukirwa neza ibibazo duhanganye na byo, kandi ni we uba uzi imimerere turimo, ibyiyumvo byacu n’uko turemwe. Ubwo rero ni we ukwiriye kuduha ibyo dukeneye kugira ngo twihangane. Bibiliya igira iti ‘ahaza ibyifuzo by’abamutinya, kandi yumva ijwi ryo gutabaza kwabo maze akabakiza’ (Zab 145:19). Ubwo se Imana isubiza ite amasengesho tuyitura tuyisaba imbaraga zo kwihangana?
6. Nk’uko Bibiliya ibisezeranya, mu gihe duhanganye n’ibigeragezo Yehova ‘aducira akanzu’ ate?
6 Soma mu 1 Abakorinto 10:13. Iyo dusabye Yehova ko adufasha kwihanganira ibigeragezo, ‘aducira akanzu.’ Ese Imana igira icyo ikora kugira ngo idukurireho ikigeragezo? Birashoboka. Ariko incuro nyinshi, iducira akanzu ‘kugira ngo dushobore kucyihanganira.’ Koko rero, Yehova aduha imbaraga kugira ngo ‘dushobore kwihangana mu buryo bwuzuye dufite ibyishimo’ (Kolo 1:11). Kubera ko Yehova azi aho ubushobozi bwacu bugarukira, haba mu buryo bw’umubiri, mu mitekerereze no mu buryo bw’ibyiyumvo, ntazigera yemera ko tugerwaho n’imimerere yatuma tudakomeza kuba indahemuka.
7. Tanga urugero rugaragaza impamvu dukeneye ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka kugira ngo dushobore kwihangana.
7 Jya wigaburira mu buryo bw’umwuka kugira ngo urusheho kugira ukwizera. Kugira ngo umuntu ashobore kuzamuka umusozi muremure cyane ku isi witwa Everest, aba akeneye kurya ibyokurya bimuha imbaraga ubusanzwe yagombye gukoresha mu minsi itatu cyangwa ine. Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo dukomeze isiganwa ryacu rya gikristo kandi tuzarirangize, tugomba buri gihe kwigaburira amafunguro menshi yo mu buryo bw’umwuka. Tugomba kwicyaha, kugira ngo tubone igihe cyo gusoma, kwiyigisha no kujya mu materaniro. Ibyo bintu byose bituma tubona “ibyokurya bitangirika, bitanga ubuzima bw’iteka,” bityo tukagira ukwizera gukomeye.—Yoh 6:27.
8, 9. (a) Dukurikije ibivugwa muri Yobu 2:4, 5, iyo duhanganye n’ibigeragezo ni iki kiba kigambiriwe? (b) Mu gihe uhanganye n’ibigeragezo, ni iki ushobora gusa n’ureba?
8 Jya wibuka ko ugomba kubera Imana indahemuka. Iyo duhanganye n’ikigeragezo tuba tubabaye. Ariko hari ikiba kigambiriwe. Tuba turi kugeragezwa kugira ngo tugaragaze niba turi indahemuka ku Mana. Uko twitwara mu bigeragezo duhanganye na byo, bigaragaza niba koko tubona ko Yehova ari we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Satani, we mwanzi w’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, yatutse Yehova agira ati ‘ibyo umuntu atunze byose yabitanga kugira ngo acungure ubugingo bwe. Ariko noneho gira icyo uhindura, ubangure ukuboko kwawe ukore ku magufwa ya [Yobu] no ku mubiri we, maze urebe niba atazakuvuma ari imbere yawe’ (Yobu 2:4, 5). Satani yavuze ko nta muntu n’umwe ukorera Yehova atabitewe n’ubwikunde. Ese yahinduye uko yabonaga ibintu? Oya rwose. Nyuma y’ibinyejana byinshi, igihe yirukanwaga mu ijuru, na bwo yitwaga “umurezi w’abavandimwe bacu ubarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu” (Ibyah 12:10). Na n’ubu Satani aracyavuga ko abantu basenga Imana babitewe n’ubwikunde. Yishimira ko dutsindwa n’ibigeragezo maze tukareka gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana.
9 Ubwo rero, mu gihe uhanganye n’ikigeragezo, jya usa n’ureba ibi bintu: Satani n’abadayimoni be bari ku ruhande rumwe, barareba uko uri bwitware mu bigeragezo uhanganye na byo, kandi bakavuga ko uri bugamburure. Ku rundi ruhande, hari Yehova, Umwana we wamaze kwima ingoma, abasutsweho umwuka bazutse n’abamarayika babarirwa muri za miriyari. Barimo barakogeza, bishimiye ukuntu buri munsi wihangana kandi ugashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Jya wumva ko Yehova arimo akubwira ati “mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye, kugira ngo mbashe gusubiza untuka.”—Imig 27:11.
10. Ni mu buhe buryo wakwigana Yesu mu birebana no kwibanda ku ngororano uzaheshwa no kwihangana?
10 Jya wibanda ku ngororano uzaheshwa no kwihangana. Tekereza urimo ukora urugendo. Ugeze mu nzira ndende inyura munsi y’ubutaka. Aho urebye hose urabona hijimye. Ariko uzi ko nukomeza kugenda uri buze kugera aho iyo nzira irangirira, maze ukongera kubona urumuri. Ubuzima na bwo bwagereranywa n’urugendo nk’urwo. Ushobora guhura n’ibibazo byinshi ukumva bikurenze. Birashoboka ko Yesu na we yigeze kumva ameze atyo. Igihe yicirwaga ku giti cy’umubabaro, yakojejwe isoni kandi yarababaraga cyane. Icyo ni cyo gihe cyamugoye kurusha ibindi. Ni iki cyamufashije kwihangana? Bibiliya ivuga ko yabitewe n’“ibyishimo byamushyizwe imbere” (Heb 12:2, 3). Yibanze ku ngororano yari guheshwa no kwihangana, cyane cyane uko yari kugira uruhare mu kweza izina ry’Imana no kugaragaza ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga. Yari azi ko ibyo bigeragezo byari iby’akanya gato, kandi ko ingororano yari guhabwa mu ijuru yari kuba iy’iteka ryose. Ubu ushobora kuba uhanganye n’ibigeragezo bikubabaza kandi biguca intege. Ariko wibuke ko iyo mibabaro uhura na yo mu nzira igana ku buzima bw’iteka ari iy’igihe gito.
“ABIHANGANYE”
11. Kuki twagombye gusuzuma ingero z’“abihanganye”?
11 Ntitwihanganira imibabaro turi twenyine. Kugira ngo intumwa Petero atere Abakristo inkunga yo kwihanganira imibabaro Satani abateza, yaranditse ati “mumurwanye mushikamye, mufite ukwizera gukomeye, muzi ko imibabaro nk’iyo igera ku muryango wose w’abavandimwe banyu bo ku isi” (1 Pet 5:9). Ingero z’abantu ‘bihanganye’ zitwigisha uko twakomeza gushikama, zikaduha icyizere cy’uko dushobora gutsinda, kandi zikatwibutsa ko nidukomeza kuba indahemuka tuzagororerwa (Yak 5:11). Nimucyo dusuzume zimwe muri zo.[1]
12. Abakerubi bahawe inshingano yo kurinda ubusitani bwa Edeni batwigisha iki?
12 Abakerubi. Urugero twasigiwe n’abo bamarayika rushobora kutwigisha kwihangana mu gihe duhawe inshingano ikomeye. Yehova Imana yashyize ‘mu burasirazuba bw’ubusitani bwa Edeni abakerubi n’inkota yaka umuriro yahoraga yikaraga. Ibyo yabikoreye kugira ngo arinde inzira ijya kuri cya giti cy’ubuzima’[2] (Intang 3:24). Mu by’ukuri abo bakerubi ntibari bararemewe gusohoza iyo nshingano. N’ubundi kandi, Yehova ntiyateganyaga ko abantu bari gukora icyaha kandi bakigomeka. Nyamara ntaho dusoma ko abo bamarayika bo mu rwego rwo hejuru baba baritotombye bavuga ko bakomeye ku buryo batari bakwiriye gusohoza iyo nshingano. Ntibigeze barambirwa ngo bareke kuyisohoza. Ahubwo barumviye bakomeza kuyisohoza kugeza igihe bayirangirije, wenda mu gihe cy’Umwuzure, nyuma y’imyaka irenga 1.600 bayihawe.
13. Ni iki cyafashije Yobu kwihanganira ibigeragezo?
13 Umukurambere Yobu. Mu gihe uciwe intege n’amagambo ubwiwe n’incuti yawe cyangwa umuntu wo mu muryango wawe, mu gihe urwaye indwara ikomeye cyangwa mu gihe ubabajwe no gupfusha uwo wakundaga, ushobora guhumurizwa n’urugero rwa Yobu (Yobu 1:18, 19; 2:7, 9; 19:1-3). Nubwo atari azi impamvu yahuraga n’ibibazo, ntiyigeze yiheba. Byatewe n’iki? Kimwe mu byamufashije ni uko ‘yatinyaga Imana’ (Yobu 1:1). Yobu yari yariyemeje gushimisha Yehova, mu bihe byiza no mu bihe bibi. Yobu abifashijwe n’Imana, yatekereje ku bintu bitangaje Yehova yari yarakoze binyuze ku mwuka wera. Ibyo byatumye arushaho kwiringira ko Yehova yari kumuvaniraho ibyo bigeragezo mu gihe gikwiriye (Yobu 42:1, 2). Kandi ni ko byagenze. Bibiliya igira iti “Yehova amukiza amakuba ye. Yehova atangira guha Yobu ibyahoze ari ibye byose, ndetse abimukubira kabiri.” Nuko ‘asaza neza kandi anyuzwe.’—Yobu 42:10, 17.
14. Dukurikije ibivugwa mu 2 Abakorinto 1:6, kwihangana kwa Pawulo byafashije abandi bite?
14 Intumwa Pawulo. Ese uhanganye n’ibigeragezo bikomeye ndetse wenda ukaba utotezwa? Ese waba uri umusaza w’itorero cyangwa umugenzuzi w’akarere, ukaba wumva uremerewe n’inshingano zikomeye ufite? Gutekereza ku rugero rwa Pawulo bishobora kugufasha. Yaratotejwe cyane, kandi buri gihe yabaga ahangayikiye abavandimwe bo mu matorero (2 Kor 11:23-29). Ariko ntiyigeze acika intege, kandi urugero rwe rwakomeje abandi. (Soma mu 2 Abakorinto 1:6.) Mu gihe uhanganye n’ibibazo, ujye wibuka ko kuba wihangana bishobora gutuma abandi na bo bihangana.
ESE UZEMERA KO KWIHANGANA ‘KURANGIZA UMURIMO WAKO’?
15, 16. (a) Kwihangana kugomba kurangiza uwuhe ‘murimo’? (b) Tanga ingero z’ukuntu ‘twareka ukwihangana kukarangiza umurimo wako.’
15 Yakobo yarahumekewe maze arandika ati “mureke ukwihangana kurangize umurimo wako.” Ni uwuhe ‘murimo’ ukwihangana kugomba kurangiza? Kudufasha kuba abantu ‘buzuye rwose kandi batariho umugayo muri byose, batagize icyo babuze’ (Yak 1:4). Akenshi ibigeragezo bigaragaza intege nke zacu, ni ukuvuga ibintu biri muri kamere yacu tugomba guhindura. Ariko iyo twihanganiye ibyo bigeragezo, kamere yacu ya gikristo irushaho kuba nziza. Urugero, dushobora kurushaho kuba abantu bihangana, bashimira kandi bagira impuhwe.
16 Kubera ko kwihangana kurangiza umurimo ukomeye wo kuduhindura tukaba Abakristo beza, ntituzigere turenga ku mahame yo muri Bibiliya duharanira ko ibigeragezo duhanganye na byo bihagarara. Reka dufate urugero. Byagenda bite uramutse uhanganye n’ibitekerezo by’ubwiyandarike? Aho kugira ngo ugwe mu mutego w’ubwiyandarike, jya usenga Yehova umusaba kwikuramo ibyo bitekerezo bibi. Ibyo bizatuma urushaho kugira umuco wo kumenya kwifata. Ese uhanganye n’ikigeragezo cyo kurwanywa n’umuntu wo mu muryango wawe utizera? Ntugacike intege. Iyemeze gukomeza gukorera Yehova. Ibyo bizatuma urushaho kumwiringira. Jya wibuka ko tugomba kwihangana kugira ngo twemerwe n’Imana.—Rom 5:3-5; Yak 1:12.
17, 18. (a) Tanga urugero rugaragaza akamaro ko kwihangana kugeza ku iherezo. (b) Ni iki dushobora kwiringira uko imperuka igenda yegereza?
17 Ntitugomba kwihangana igihe gito, ahubwo tugomba kwihangana kugeza ku iherezo. Urugero, tekereza ubwato bwarohamye. Kugira ngo abagenzi barokoke, bagomba koga bakagera ku nkombe. Umuntu aramutse acitse intege habura metero nke ngo agere ku nkombe yapfa, nk’uko uwacitse intege mbere ye na we yaba yapfuye. Mu buryo nk’ubwo, natwe tugomba gukomeza kwihangana kugeza mu isi nshya. Icyo ni cyo cyonyine kizatuma turokoka. Dukwiriye kugira imyifatire nk’iy’intumwa Pawulo wavuze incuro ebyiri ati “ntiducogora.”—2 Kor 4:1, 16.
18 Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azadufasha kwihangana kugeza ku iherezo. Dufite icyizere nk’icyo Pawulo yari afite igihe yavugaga amagambo yo mu Baroma 8:37-39. Yaravuze ati “tubivamo tunesheje rwose binyuze ku wadukunze. Nemera ntashidikanya ko naho rwaba urupfu cyangwa ubuzima cyangwa abamarayika cyangwa ubutegetsi cyangwa ibintu biriho ubu cyangwa ibizaza cyangwa ububasha cyangwa ubuhagarike cyangwa ubujyakuzimu cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazashobora kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.” Ni iby’ukuri ko hari igihe tuzajya twumva tunaniwe. Ariko nimucyo tujye twigana Gideyoni n’ingabo ze. Bari bananiwe ariko ntibacitse intege. Bibiliya ivuga ko ‘bakomeje gukurikirana abanzi babo.’—Abac 8:4.
^ [1] (paragarafu ya 11) Gusuzuma inkuru z’abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bihanganye, na byo bizagufasha. Urugero, Igitabo nyamwaka cyo mu wa 1992, icyo mu wa 1999 n’icyo mu wa 2008 (mu gifaransa), birimo inkuru zikomeza ukwizera z’abavandimwe bacu bo muri Etiyopiya, Malawi no mu Burusiya.
^ [2] (paragarafu ya 12) Bibiliya ntivuga umubare w’abakerubi bahawe iyo nshingano.