Igice cya cumi na kabiri
Icyo Umubatizo Wawe Usobanura
1. Kuki buri wese muri twe yagombye gushishikazwa mu buryo bwa bwite n’umubatizo wo mu mazi?
MU MWAKA wa 29 I.C., Yesu yarabatijwe, yibizwa na Yohana Umubatiza mu Ruzi rwa Yorodani. Yehova ubwe yarabyitegerezaga kandi yagaragaje ko abyemeye (Matayo 3:16, 17). Bityo, Yesu yatanze urugero abigishwa be bose bari kuzakurikiza. Hashize imyaka itatu n’igice nyuma y’aho, Yesu yahaye abigishwa be aya mabwiriza agira ati “nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera” (Matayo 28:18, 19). Mbese, waba warabatijwe mu buryo buhuje n’ubwo Yesu yategetse? Niba atari ko biri se, waba urimo ubyitegura?
2. Ku birebana n’umubatizo, ni ibihe bibazo bigomba kubonerwa ibisubizo?
2 Uko byaba biri kose, gusobanukirwa neza iby’umubatizo ni ikintu cy’ingenzi cyane ku muntu wese wifuza gukorera Yehova no kuzaba mu isi nshya ye ikiranuka. Mu bibazo bikwiriye kubonerwa ibisubizo, hakubiyemo ibi bikurikira: mbese, umubatizo wa Gikristo wo muri iki gihe waba ufite ibisobanuro bimwe n’iby’umubatizo wa Yesu? Kubatizwa “mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera” bisobanura iki? Ni ibiki bikubiye mu kubaho mu buryo buhuje n’icyo umubatizo wo mu mazi wa Gikristo usobanura?
Imibatizo ya Yohana
3. Umubatizo wa Yohana wari ugenewe bande?
3 Amezi agera hafi kuri atandatu mbere y’uko Yesu abatizwa, Yohana Umubatiza yagendaga abwiriza mu butayu bwa Yudaya, agira ati “mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi” (Matayo 3:1, 2). Abantu bumvise ibyo Yohana yavugaga maze bibagera ku mutima. Batuye ibyaha byabo mu buryo bweruye, barabyihana, maze basanga Yohana kugira ngo ababatize mu Ruzi rwa Yorodani. Uwo mubatizo wari ugenewe Abayahudi bonyine.—Luka 1:13-16; Ibyakozwe 13:23, 24.
4. Kuki Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bari bakeneye kwihana mu buryo bwihutirwa?
4 Abo Bayahudi bari bakeneye kwihana mu buryo bwihutirwa. Ku Musozi Sinayi, mu mwaka wa 1513 M.I.C., abakurambere babo bari baragiranye na Yehova Imana isezerano mu ruhame mu rwego rw’ishyanga, kandi bibavuye ku mutima. Ariko kubera ibyaha byabo bikomeye, ntibashoboye kubaho mu buryo buhuje n’inshingano basabwaga n’iryo sezerano, ku bw’ibyo rikaba ryarabaciriyeho iteka. Mu gihe cya Yesu, imimerere barimo yari igeze aharindimuka. “Umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba” wahanuwe na Malaki wari hafi. Mu mwaka wa 70 I.C., uwo ‘munsi’ warasohoye igihe ingabo z’Abaroma zarimburaga Yerusalemu, urusengero rwayo n’Abayahudi basaga miriyoni. Yohana Umubatiza, wari ufitiye ishyaka ugusenga k’ukuri, yoherejwe mbere y’uko iryo rimbuka riza, kugira “ngo ategure ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana.” Abari kuba bagize ubwo bwoko bagombaga kwihana ibyaha bakoze bica isezerano ry’Amategeko ya Mose kandi bakitegura kwakira Umwana w’Imana, ari we Yesu, uwo Yehova yari kuboherereza.—Malaki 3:22-24 (4:4-6 muri Biblia Yera); Luka 1:17; Ibyakozwe 19:4.
5. (a) Igihe Yesu yazaga kubatizwa, kuki Yohana yabyibajijeho? (b) Ni iki umubatizo wa Yesu wagaragazaga?
5 Mu basanze Yohana kugira ngo ababatize, harimo na Yesu ubwe. Ariko se, kuki? Kubera ko Yohana yari azi ko Yesu nta byaha yari afite yakwicuza, yagize ati “ko ari jye wari ukwiriye kubatizwa nawe; none ni wowe unsanze?” Ariko kandi, hari ikindi kintu umubatizo wa Yesu wagombaga kugaragaza. Ku bw’ibyo, Yesu yaramushubije ati “emera ubikore! Kuko ari byo bidukwiriye, ngo dusohoze gukiranuka kose” (Matayo 3:13-15). Kubera ko nta cyaha Yesu yari afite, umubatizo we ntiwagaragazaga ko yihannye ibyaha; nta nubwo yari akeneye kwiyegurira Imana, kubera ko yari umwe mu bari bagize ishyanga ryari ryariyeguriye Yehova. Ahubwo, umubatizo yabatijwe afite imyaka 30, wari wihariye, kandi wagaragazaga ko aje imbere ya Se wo mu ijuru kugira ngo akore n’ibindi Se yari kuba ashaka.
6. Ni mu rugero rungana iki Yesu yafatanaga uburemere ibyo gukora ibyo Imana yashakaga ko yakora?
6 Ibyo Imana yashakaga ko Kristo Yesu akora, byari bikubiyemo no gukora umurimo ufitanye isano n’Ubwami (Luka 8:1). Nanone byari bikubiyemo gutanga ubuzima bwe bwa kimuntu butunganye bukaba igitambo cy’incungu n’urufatiro rw’isezerano rishya (Matayo 20:28; 26:26-28; Abaheburayo 10:5-10). Yesu yafatanaga uburemere icyo umubatizo we wo mu mazi wagaragazaga. Ntiyemeraga kugira izindi nyungu yitaho. Kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe bwo ku isi, yiziritse ubutanamuka ku gukora ibyo Imana ishaka, kubwiriza Ubwami bw’Imana abigira umurimo we w’ibanze.—Yohana 4:34.
Umubatizo wo mu Mazi w’Abigishwa b’Abakristo
7. Uhereye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., ni iki Abakristo babwiwe gukora gifitanye isano n’umubatizo?
7 Abigishwa ba mbere ba Yesu babatijwe na Yohana mu mazi, maze bayoborwa kuri Yesu ari bamwe mu bashoboraga kuzaba bamwe mu bagize Ubwami bwo mu ijuru (Yohana 3:25-30). Abo bigishwa na bo barabatije bayobowe na Yesu, uwo mubatizo ukaba warasobanuraga kimwe n’uwa Yohana (Yohana 4:1, 2). Icyakora, guhera kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., batangiye gusohoza inshingano yo kubatiza “mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era” (Matayo 28:19). Kongera kureba icyo ibyo bisobanura bizakubera ingirakamaro cyane.
8. Kubatizwa mu “mu izina rya Data” bisobanura iki?
8 Kubatizwa “mu izina rya Data” bisobanura iki? Bisobanura kwemera izina rye, umwanya we, ubutware bwe, umugambi we n’amategeko ye. Reka dusuzume ibikubiye muri ibyo. (1) Ku bihereranye n’izina rye, muri Zaburi ya 83:19 (umurongo wa 18 muri Biblia Yera), hagira hati “[wowe] uwitwa UWITEKA [“Yehova,” NW] [ni] wowe wenyine Usumbabyose, utegeka isi yose.” (2) Ku bihereranye n’umwanya we, mu 2 Abami 19:15 hagira hati “Uwiteka [“Yehova,” NW] . . . , ni wowe wenyine Mana [y’ukuri].” (3) Ku bihereranye n’ubutware bwe, mu Byahishuwe 4:11 hagira hati “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho, kandi icyatumye biremwa, ni uko wabishatse.” (4) Nanone tugomba kwemera ko Yehova ari we Nyir’Ugutanga ubuzima, akaba afite umugambi wo kudukiza icyaha n’urupfu: “agakiza kabonerwa mu Uwiteka [“Yehova,” NW].” (Zaburi 3:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera; 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) (5) Tugomba kwemera ko Yehova ari we Nyir’Ugutanga Amategeko w’Ikirenga: “Uwiteka [ni] we Mucamanza wacu; Uwiteka ni we utanga amategeko; Uwiteka ni we Mwami wacu” (Yesaya 33:22). Kubera ko ibyo byose ari we byerekezaho, duterwa inkunga igira iti “ukundishe Uwiteka, Imana yawe, umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose.”—Matayo 22:37.
9. Kubatizwa ‘mu izina ry’Umwana’ bisobanura iki?
9 Kubatizwa ‘mu izina ry’Umwana’ bisobanura iki? Bisobanura kwemera izina, umwanya Yesu Kristo arimo n’ubutware bwe. Izina rye, ari ryo Yesu, risobanurwa ngo “Yehova Ni Agakiza.” Umwanya we awuhabwa no kuba ari Umwana w’ikinege w’Imana, ni ukuvuga imfura mu byo Imana yaremye (Matayo 16:16; Abakolosayi 1:15, 16). Ku bihereranye n’uwo Mwana, muri Yohana 3:16 hagira hati “kuko Imana yakunze abari mu isi cyane [abashobora gucungurwa], byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Kubera ko Yesu yapfuye ari uwizerwa, Imana yamuzuye mu bapfuye maze imwongerera ubutware. Dukurikije uko intumwa Pawulo ibivuga, Imana ‘yashyize [Yesu] hejuru cyane’ mu ijuru no mu isi, ni ukuvuga ko akurikira Yehova ubwe. Ni yo mpamvu ‘amavi yose apfukama mu izina rya Yesu kandi indimi zose zigahamya ko Yesu Kristo ari Umwami, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.’ (Abafilipi 2:9-11, gereranya na NW.) Ibyo bisobanura kumvira amategeko ya Yesu aba aturutse kuri Yehova ubwe.—Yohana 15:10.
10. Kubatizwa ‘mu izina ry’umwuka wera’ bisobanura iki?
10 Kubatizwa ‘mu izina ry’umwuka wera’ bisobanura iki? Bisobanura kwemera uruhare rw’umwuka wera n’imikorere yawo. Kandi se, umwuka wera ni iki? Ni imbaraga rukozi ya Yehova, iyo akoresha mu gusohoza imigambi ye. Yesu yabwiye abigishwa be ati “nzasaba Data, na we azabaha undi [m]ufasha wo kubana namwe ibihe byose, ni w[o] [m]wuka w’ukuri” (Yohana 14:16, 17). Uwo mwuka wari gutuma bashobora gukora iki? Yesu yakomeje ababwira ati “muzahabwa imbaraga, [u]mwuka [w]era n[u]bamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya no kugeza ku mpera y’isi” (Ibyakozwe 1:8). Binyuriye ku mwuka wera, nanone Yehova yahumetse ibyanditse muri Bibiliya: “nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana, bashorewe n’[u]mwuka [w]era” (2 Petero 1:21). Bityo rero, twemera uruhare rw’umwuka wera binyuriye mu kwiga Bibiliya. Ubundi buryo tugaragarizamo ko twemera umwuka wera ni ugusaba Yehova kudufasha kwera ‘imbuto [y]’umwuka,’ ari yo “urukundo, n’ibyishimo, n’amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n’ingeso nziza, no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda.”—Abagalatiya 5:22, 23, gereranya na NW.
11. (a) Muri iki gihe, umubatizo usobanura iki by’ukuri? (b) Ni gute umubatizo ugereranywa no gupfa no kuzuka?
11 Abantu ba mbere babatijwe mu buryo buhuje n’amabwiriza ya Yesu, bari Abayahudi n’abanyamahanga bahindukiriye idini rya Kiyahudi guhera mu mwaka wa 33 I.C. Bidatinze, Abasamariya na bo baratoneshejwe bahabwa kuba abigishwa b’Abakristo. Hanyuma, mu mwaka wa 36 I.C., guhamagarwa kwaragutse kugera no ku Banyamahanga batakebwe. Mbere y’uko Abasamariya n’Abanyamahanga babatizwa, bagombaga kwiyegurira Yehova mu buryo bwa bwite kugira ngo bamukorere ari abigishwa b’Umwana we. Icyo ni cyo umubatizo wo mu mazi wa Gikristo ukomeza gusobanura no muri iki gihe. Kwibizwa mu mazi ni ikimenyetso gikwiriye cy’uko kwiyegurira Imana mu buryo bwa bwite, kubera ko kubatizwa ari nko guhambwa mu buryo bw’ikigereranyo. Kwibizwa mu mazi bigereranywa no gupfa ku bw’imibereho wari usanganywe. Kwiburuka uvanwa mu mazi bigaragaza ko uba ubaye muzima kugira ngo ukore ibyo Imana ishaka. Uwo ‘mubatizo umwe’ ureba abantu bose baba Abakristo b’ukuri. Igihe cy’umubatizo baba Abahamya ba Yehova b’Abakristo, ni ukuvuga abakozi bemewe b’Imana.—Abefeso 4:5; 2 Abakorinto 6:3, 4.
12. Umubatizo wo mu mazi wa Gikristo uhuje n’iki, kandi gute?
12 Mu maso y’Imana, uwo mubatizo ufite agaciro kenshi gashobora kurokora ubuzima. Urugero, intumwa Petero amaze kuvuga iby’ukuntu Nowa yubatse inkuge, ari na yo we n’umuryango we barokokeyemo Umwuzure, yaranditse ati ‘na n’ubu amazi ni yo akibakiza namwe, mu buryo bw’igishushanyo cyo kubatizwa; icyakora, si uko akuraho ico ryo ku mubiri, ahubwo ni isezerano ku Mana ry’umutima uticīra urubanza, ribakirisha kuzuka kwa Yesu Kristo’ (1 Petero 3:21). Inkuge yari igihamya kigaragara cy’uko Nowa yari yarasohoje mu budahemuka umurimo yahawe n’Imana. Umurimo wo kubaka inkuge umaze kurangira, ‘isi ya kera yarenzweho n’amazi, irarimbuka’ (2 Petero 3:6). Ariko Nowa n’umuryango we, ni ukuvuga abantu “umunani, bakijijwe n’amazi.”—1 Petero 3:20.
13. Umukristo arokorwa iki binyuriye ku mubatizo wo mu mazi?
13 Muri iki gihe, abiyegurira Yehova bashingiye ku kwizera Kristo wazutse, barabatizwa, bityo ibyo bikaba ikimenyetso kigaragaza ko bamwiyeguriye. Batangira gukora ibyo Imana ishaka ko bikorwa muri iki gihe, kandi bakarokorwa iyi si mbi ya none (Abagalatiya 1:3, 4). Ntibaba bagitegereje kurimburanwa n’iyi gahunda mbi y’ibintu. Imana ibakiza iryo rimbuka kandi ikabaha umutimanama mwiza. Intumwa Yohana yizeza abagaragu b’Imana igira iti “isi irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose.”—1 Yohana 2:17.
Dusohoze Inshingano Zacu
14. Kuki umubatizo ubwawo udatuma umuntu abona agakiza byanze bikunze?
14 Byaba ari ukwibeshya gufata umwanzuro w’uko umubatizo ubwawo watuma umuntu abona agakiza byanze bikunze. Umubatizo ugira agaciro gusa iyo umuntu yiyeguriye Yehova by’ukuri binyuriye kuri Yesu Kristo kandi nyuma y’aho agakora ibyo Imana ishaka, akaba uwizerwa kugeza ku mperuka. “Uwihangana akageza imperuka, ni we uzakizwa.”—Matayo 24:13.
15. (a) Ni iki Imana ishaka ko Abakristo babatijwe bakora muri iki gihe? (b) Kuba umwigishwa w’Umukristo byagombye kugira akahe gaciro mu mibereho yacu?
15 Ibyo Imana yashakaga ko Yesu akora byari bikubiyemo ukuntu yakoresheje ubuzima bwe ari umuntu. Ubuzima bwe bwari gupfa bukaba igitambo. Ku rwacu ruhande, imibiri yacu igomba guhabwa Imana kandi tugomba kugira imibereho yo kwitanga binyuriye mu gukora ibyo Imana ishaka (Abaroma 12:1, 2). Nta gushidikanya ko tutaba turimo dukora ibyo Imana ishaka niba hari igihe, kabone n’iyo byaba ari rimwe na rimwe, twaba tugira imyifatire iranga isi idukikije tubigiranye ubushake, cyangwa se niba dushingira imibereho yacu ku guhihibikanira ibintu bishingiye ku bwikunde, naho Imana tukayikorera mu buryo bw’umuhango gusa (1 Petero 4:1-3; 1 Yohana 2:15, 16). Igihe Umuyahudi umwe yabazaga Yesu icyo yagombaga gukora kugira ngo azabone ubuzima bw’iteka, Yesu yemeje ko ari iby’ingenzi kugira imibereho itanduye mu by’umuco. Hanyuma ariko, yaje kugaragaza ikintu cy’agaciro kurushaho: ni ngombwa kuba umwigishwa w’Umukristo, ni ukuvuga kuba umwigishwa wa Yesu. Icyo ni cyo kintu kigomba kuba icy’ingenzi mu buzima. Icyo ntigishobora kuza ku mwanya wa kabiri ngo kwiruka inyuma y’ubutunzi bize ku mwanya wa mbere.—Matayo 19:16-21.
16. (a) Ni iyihe nshingano Abakristo bose bafite ifitanye isano n’Ubwami? (b) Nk’uko byagaragajwe ku mapaji ya 116 na 117, ni ubuhe buryo bumwe na bumwe bugira ingaruka nziza twakoramo umurimo w’Ubwami? (c) Kwifatanya kwacu mu murimo wo kubwiriza tubigiranye umutima wacu wose bigaragaza iki?
16 Byagombye kongera gutsindagirizwa ko ibyo Imana yashakaga ko Yesu akora byari bikubiyemo gukora umurimo w’ingenzi wari ufitanye isano n’Ubwami bw’Imana. Yesu ubwe yasigiwe kuba Umwami. Ariko igihe yari ku isi, nanone yabwirije iby’Ubwami abigiranye umwete. Dufite umurimo nk’uwo wo kubwiriza, kandi dufite impamvu zose zo kuwifatanyamo tubigiranye umutima wacu wose. Mu kubigenza dutyo, tuba tugaragaza ko twishimira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, kandi ko dukunda bagenzi bacu (Matayo 22:36-40). Nanone tuba tugaragaza ko twunze ubumwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera ku isi hose, bose bakaba ari ababwiriza b’Ubwami. Twese hamwe, twunze ubumwe ku isi hose, duhatanira kugera ku ntego yo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi izategekwa n’ubwo Bwami.
Ibibazo by’Isubiramo
• Ni iki umubatizo wa Yesu n’umubatizo wo mu mazi wo muri iki gihe bihuriyeho, kandi se bitandukaniye he?
• Kubatizwa “mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera” bisobanura iki?
• Ni ibiki bikubiye mu gusohoza inshingano z’umubatizo wo mu mazi wa Gikristo?
[Amafoto yo ku ipaji ya 116 n’iya 117]
UBURYO BUMWE NA BUMWE BWO GUTANGAZA UBWAMbI
Ku nzu n’inzu
Kuri bene wacu
Ku bo dukorana
Ku bo twigana
Mu mihanda
Gusubira gusura abashimishijwe
Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo