Ihumure ku bantu b’indahemuka
“Kandi jyeweh’ unkomereza gukiranuka kwanjye.”—ZABURI 41:12.
1. Ni ukubera mpamvu ki abantu ba Yehova bakeneye ihumure?
ABAHAMYA ba Yehova b’indahemuka bakeneye ihumure kubera ko bahura n’ibitotezo. Ubundi ibigeragezo nk’ibyo ntibyagombye kubatangaza kubera ko Yesu Kristo yaburiye abigishwa be muri aya magambo ngo: “Umugaragu ntaruta shebuja. Niba bandenganije, namwe bazabarengaya.” (Yohana 15:20) Ariko abagaragu b’Imana mu buryo bwihariye bakeneye ihumure muri iyi minsi. Kubera iki se? Ni ukubera ko uwiyambuye ubudahemuka bwe wa mbere, Satani Umwanzi, yajugunywe hafi y’isi kandi iminsi ye ikaba ibaze. Ubwo rero ari mu ntambara ye ya nyuma arwanya Imana n’abagaragu bayo.—Ibyahishuwe 12:7-9, 17.
2. Abakristo bumva bamerewe bate iyo bazi ko bagenzi babo bababazwa?
2 Kubera ko turi abagaragu ba Yehova, dusengana umwete dusabira abavandimwe bacu na bashiki bacu bakorera aho umurimo wabujijwe cyangwa bagirirwa nabi n’ababatoteza. (Ibyakozwe 12:1; 2 Abatesalonike 1:4) Turashima bagenzi bacu bihanganira mu bwizerwa ibitotezo n’ibishungero by’abahakanyi cyangwa abandi bantu. (Matayo 5:11) Duhangayikiye mu rukundo abagomba guhura n’ibitotezo by’umuryango wabo cyangwa abari mu muryango watatanye. (Matayo 10:34-36) Dufitiye impuhwe abantu b’indahemuka bafashwe n’indwara zikomeye cyangwa bamugaye. Ariko se ni kuki Abakristo bangana batyo bababara bigeze aho? Abo bagabo n’abagore b’indahemuka babona he ihumure mu mimerere nk’iyo?
Ibyo bigeragezo ni iby’iki kandi ubuhungiro buboneka he?
3. Iyo Satani atoteza Abakristo aba agamije iki?
3 Satani ashaka “kumira” Abakristo akoresheje abantu cyangwa abadaimoni. (1 Petero 5:8) Ni byo, Satani abyutsa ibitotezo n’ibindi bigeragezo kugira ngo agerageze gusenya imishyikirano dufitanye na Yehova, no kwanduza ubudahemuka bwacu. Mbese tugomba guhura n’izo ntambara tudafite uko twakwitabara? Oya da!
4. Iyo abantu b’indahemuka bahuye n’ibitotezo cyangwa n’izindi ngorane ni iki bashobora kwiringira?
4 Yehova ni we uzaba Ubuhungiro bwacu nidushaka ubufasha bwe mu isengesho. Iyo ibitotezo n’ibindi byago biduturutse impande zose dushobora kumwinginga nk’umwanditsi wa Zaburi ngo: “Mana, mbabarira; mbabarira kuk’ ubugingo bganjye buguhungiraho: ni koko, mu gicucu cy’amababa yawe ni ho ngiye guhungira, kugez’ ahw ibi byago bizashirira.” (Zaburi 57:1) Nidushikama mu budahemuka, tuzashobora kwizera neza ko igihe ngombwa, Yehova Ubuhungiro bwacu, azaturuhura. Dushobora kugira kwiringira nka Dawidi wavuze mu isengesho rimwe yaturaga Imana ngo: ” Kandi jyeweh’ unkomereza gukiranuka kwanjye, kand’ unshyir’ imbere yaw’ iteka ryose.”—Zaburi 41:12.
5. Abakristo batotezwa bagomba kwitoza uwuhe muco, kandi bashobora kugira byiringiro ki?
5 Ibyo ari byo byose, ibigeragezo byacu bishobora kumara igihe, tugomba rero kwitoza kwihangana. Intumwa Paulo yinginze Abakristo b’Abaheburayo ngo: “Kuko mukwiriye kwihangana, kugira ngo ni mumara gukor’ icy’ Imana ishaka, muzahabg’ ibyasezeranijwe.” (Abaheburayo 10:32-36) Ku Bakristo basizwe ugusohozwa kw’iryo sezerano ry’Imana ni ubuzima buhoraho mu ijuru. Ku bagize umukumbi munini na bo biringira kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo (Ibyahishuwe 7:9; Luka 23:43) Ni koko, abazihangana kugeza ku iherezo ari indahemuka bazaronka ubuzima bw’iteka.—Mariko 13:13
6. Ni kuki Abahamya ba Yehova bakwiriye kwihangana ku buryo bwihariye kandi babona bufasha ki?
6 Mu bihugu bimwe, hashize imyaka mirongo Abahamya ba Yehova ari ‘abakwiriye kwihangana.’ Ni ukubera mpamvu ki? Ni ukubera ko bagomba gukora umurimo wabo wera ahantu bitaboroheye cyangwa se aho bahura n’ibigeragezo binyuranye harimo n’uko ubutegetsi bwahagaritse umurimo wabo. Kuri wowe ku giti cyawe, ushobora kuba warahuye n’ingorane z’uburwayi cyangwa se umuryango wawe urwany’imirimo ya Gikristo. Ingorane nk’izo zishobora guca intege abishingikiriza imbaraga zabo gusa ariko ntizishobora guhagarika Abahamya ba Yehova kubera ko “gutabarwa kwabo kuva k’ Uwiteka,[Yehova] waremy’ ijuru n’isi.”— Zaburi 121:1-3.
7. (a) Ibigeragezo bimaze igihe Biduha umwanya wo gukora iki? (b) Ni iki gituma twemera ibyo Paulo yavuze mu Abafilipi 4:13?
7 Wenda hari ibyo tugomba kuzihanganira kugeza ku iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu. Ariko ibigeragezo birambye biduha uburyo bwo kwemeza ko twomatanye n’Imana no gushimisha umutima wayo. (Imigani 27:11) Muri icyo gihe Imana iduha imbaraga dukeneye kugira ngo twihangane mu bwizerwa. Intumwa Paulo yaranditse ngo: “Nshobora muri wawundi untera imbaraga.” (Abafilipi 4:13, MN) Ushobora kwiringira ayo magambo atera inkunga, kuko ahora agaragarira kuri “bene Data bari mw’isi.”—1 Petero 5:9,10.
Ubudahemuka bwa bagenzi bacu budutera inkunga
8. Erekana ukuntu Abakristo b’indahemuka baba mu ngo zifite ingorane bashobora kuronka ibyiza.
8 Duterwa inkunga mu buryo bukomeye n’ubudahemuka ‘bwa bene Data bari mw’isi.’ Rimwe na rimwe ubwizerwa bwa bagenzi bacu babaga mu ngo zitarimo ubwumvikane bwaragororewe cyane. Igihe umugore umwe w’umugatolika wo muri Irlande yatangiraga kwiga Bibiliya yahuye n’ibitotezo biturutse ku mugabo we ku buryo uwo mugabo we , yashakaga ko batana. Ntibyamubujije gukomeza kwiga. Umunsi umwe yaje guha umugabo we igitabo Vous pouvez vivre eternellement sur une terre qui deviendra un paradis. Umugabo we yatangajwe n’ukwerura n’ubusobanuzi buhagije kimwe n’amashusho y’icyo gitabo ku buryo yahise yemera kwiga Bibiliya akoresheje icyo gitabo. Yahise areka no kunywa itabi. Nyuma y’igihe gito basabye gusibwa mu bitabo bya Kiliziya Gatolika bamenagura n’amashusho “matagatifu” bari batunze. Umugore ntiyatinze kubatizwa, hanyuma ahita yaka ubupayiniya bw’umufasha, naho umugabo we akomeza kugira amajyambere mu murimo. Ibintu nk’ibyo bishobora gutera inkunga nyayo abashikama mu budahemuka mu rugo rufite ingorane.— 1 Abakorinto 7:12-16.
9. Abakristo bamugaye bashikama mu budahemuka bashobora gufasha bate abavandimwe babo?
9 Abandi bantu b’indahemuka bakomeza kuba abizerwa mu bumuga. Mu Bwongereza hari Umukristo waremaye ugendera ku igare ry’abamugaye wishimira uruhare afite mu murimo. Yaranditse ngo: “Nubwo kuva muri 1949, ntashoboye gukora umurimo umpa amafaranga, Yehova yashimishijwe n’uko yankoresheje muri icyo gihe cyose. Igihe cyahise vuba cyane. Jye n’umugore wanjye twabereye abandi bagenzi bacu bo mw’itorero nk’igitsik’ umutima. Kubera uko tumerewe, tuba turi aho, tuboneka buri gihe.” Na bagenzi bacu bamugaye ntibakwiye kwiheba, kuko bashobora kubera ababakikije isoko y’inkunga.
10. Abakristo bashobora gufasha bate bagenzi babo iyo bihangana mu bitotezo?
10 Abakristo b’indahemuka ntibashoborwa n’ibitotezo. Umukristo wari ufungiye ko ativanganga muri politiki yaranditse ati: “Namenyereye ibihano bibabaza umubiri . . . babimpanisha buri gihe kandi bikabije. Akenshi banyimaga ibyo kurya, imbaraga zanshiragamo buri munsi. Nasenze Yehova ubutitsa, kandi nshobora kuvuga ko atigeze antererana. Ni koko, uko nakubitwaga niko narushagaho kutumva inkoni.” N’ubwo uwo Muhamya wa Yehova yafunzwe imyaka ibiri, yarashikamye mu budahemuka. (Yesaya 2:2-4; Yohana 15:19) Abandi Bakristo b’indahemuka benshi babyifashemo kimwe na we. Nta gushidikanya ko urugero rwabo rutera inkunga rushobora gutuma bagenzi babo baba abizerwa.
Isoko y’ihumure idakama
11. Ni ayahe masezerano y’ihumure dusanga muri Bibiliya?
11 Ibyo ni bimwe byerekana ko Yehova ashyigikiye abagaragu be b’abizerwa, dushobora no kuvuga ibindi. Ni “Data wa twese w’imbabazi, n’Imana nyir’ ihumure ryose.” (2 Abakorinto 1:3, 4) Ni koko, “Imana ni yo buhungiro bgacu n’imbaraga zacu, n’umufash’utabura kuboneka mu byago no mu makuba.”’(Zaburi 46:1-3) Mbese ntibiduhumuriza kumenya ko azadushyigikira, twe na bagenzi’ bacu mu makuba yacu yose?
12. Ubudahemuka bwacu bushobora kugeza ku ki?
12 Duterwa inkunga na bene Data na bashiki bacu bahura n’ibigeragezo binyuranye. Kera ni ko byagendekeye abitegerezaga ubwizerwa bw’intuma Paulo. Yaranditse ngo: “Ibyangwiririye byaziye ahubwo urwunguko rw’ubutumwa bwiza kuko byamenyekanye yuko ari ku bwa Yesu naboshywe nuko ibyo bituma abenshi muri bene Data bari mu mwami Yesu na bo biringizwa n’ingoyi zanjye, , bakarushaho no gutinyuka no kuvuga ijambo ry’Imana bashize amanga.”—Abafilipi 1:12-14, MN)
13. Ubudahemuka bwacu bushobora kugera ku ki?
13 Ni koko, iyo twunvise ko bamwe mu bavandimwe bacu bashikamye mu budahemuka mu bitotezo bidutera gushikama mu bwizerwa. Natwe ku giti cyacu dutera abavandimwe bacu inkunga yo kuvuga Ijambo ry’Imana bashize amanga. Iyo twiboneye ko ubwizerwa bwacu bubabereye isoko y’inkunga n’ibindi byiza biduha umunezero mwinshi
14. Vuga inzira ebyiri Yehova akoresha iyo aduhunuriza?
14 Yehova adushyigikira akoresheje umwuka we wera. Nk’uko Petero yabyanditse, “ubgo badutuka baduhor’ izina rya Kristo, turahirwa: kuk’ umwuka w’ubgiz’uba kuri twe.’ (1 Petero 4:12-16, MN) Ikindi kandi, Imana ihumuriza abageragezwa yakira amasengesho yabo. Paulo aratugira inama ngo: “Ntimukagir’ icyo mwiganyira, ahubg’ ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nukw’ amahoro y’Imana, ahebuje rwos’ ay’ umuntu yamenya azarindir’ imitima yanyu n’ibyo mwibgira muri Kristo Yesu.” (Abafilipi 4:6, 7) Mbese nawe ujya wiringira “wumv’ iby’usabga”?—Zaburi 65:2.
Tubonere ihumure mu Ijambo ry’Imana
15. Wakwerekana ute ko amagambo ari mu Abaroma 15:4 ari amanyakuri?
15 Ijambo ryera ry’Imana na ryo ni isoko y’ihumure tutakwirengagiza. Ibyo ni byo intumwa Paulo atubwira ngo: “Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo, biduhesh’ ibyiringiro.” (Abaroma 15:4) Urugero, iyo dusomye ko Abisiraeli bagobotowe muri Egiputa ku buryo bw’igitangaza cyangwa ko Abayuda barinzwe mu gihe cy’umwamikazi Esiteri, mbese ntibidukomeza mu kwemera ko Yehova ari Umukiza utagereranywa? Twavuga iki se ku nkuru itubwira ko Yobu yashikamye mu budahemuka n’ubwo yari mu bigeragezo bikomeye? Byerekana mu buryo bugaragara ko abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bashobora kwihanganira ububabare kubw’imbaraga bahabwa n’Imana. “Guhumurizwa bitangwa n’Ibyanditswe,” nta gushidikanya ko kuzuza ikizere n’ubutwari mu Bakristo bihata gushikama mu budahemuka.
16. Ni ayahe masezerano ahumuriza dusanga muri 1 Petero 5:6, 7 no muri 1 Abakorinto 10:13?
16 Mbese twakora iki niba duhangayikishijwe n’ingorane zidukikije? Amasezerano y’ihumure ari mu Byanditswe atuma twiringira ubuhungiro Yehova aduha kandi akadufasha gutsinda ukwiheba kwacu. Intumwa Petero yaranditse ngo: “Nuko mwicishe bugufi, muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngw’ ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikorez’ amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.” (1 Petero 5:6, 7) Ni byo, Yehova “yita kuri mwe.” Mbega ihumure! Nta kintu na kimwe gishobora kuba Imana itabireba cyangwa idashobora kugikoresha uko lshaka. Paulo na we yaratwijeje ngo: “Nta kigeregezo kibasha kubageraho kitar’ urusange mu bantu; kand’ Imana ni iyo kwizerwa, kukw’ itazabakundira kugeragezwa ibirut’ ibyo mushobora.” 1 Abakorinto 10:13) Niba wiyemeje gushikama mu budahemuka ushobora kwiringira iryo sezerano.
17. Ni mu buhe buryo bundi dushobora kuronka ihumure?
17 Igihe duhagaritse imitima, dushobora kubonera ihumure mu kwiga Bibiliya n’izindi nyandiko zanditswe n’ “umugarag’ ukiranuka w’ubgenge“. (Matayo 24:45-47; Zaburi 119:105) Inama zuzuye ubwenge zo mu Byanditswe abasaza baduhana ubugwaneza zishobora kuduhumuriza. Ijambo ry’Imana risaba abasaza ‘gukomez’ abacogora, gufash’ abadakomeye, kwihanganire bose.’—1 Abatesalonike 5:14.
18. Ni iki gishobora guhumuriza abadafite ubukungu bwinshi?
18 Mbese ni iki gishobora guhumuriza abari mu bukene? Birashimishije kumenya ko muri gahunda nshya y’Imana abantu bazaba batuye neza, bazagira ibiribwa bihagije n’ibindi bintu bishimishije. (Zaburi 72:16; 2 Petero 3:13; reba Yesaya 65:17-25) Ariko kuva ubu imibereho ya Gikristo dufite ituma tudatagaguza ibyo dutunze dushimisha akamenyero kabi nko kunywa itabi, ubusinzi, urusimbi, n’izindi ngeso mbi. Amafaranga azigamwe atyo atuma tubona ibyo umuryango wacu ukeneye. Gukurikiza ibyo twiga mu Ijambo ry’Imana na byo bidufasha kunyurwa n’uduke tuba dutunze nk’uko Paulo yavuze ngo: “Icyakora koko kubah’ Imana, iyo gufatanije no kugir’ umutim’ unyuzwe, kuvamw’ inyungu nyinshi: kukw’ ari nta cyo twazanye mw’ isi, kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo. Arik’ ubgo dufit’ ibyo kurya n’imyambaro biduhagije, tunyurwe na byo.” (1 Timoteo 6:6-8; Abafilipi 4:11, 12) Iyo ubwenge bwacu bwerekeje ku ngabire tubonera mu gukorera Yehova, turonka ibyiza yinshi bitanga ubukire nyabwo.—Imigani 10:22.
19. Umuntu yakwifata ate igihe arwaye?
19 Niba se turwaye igihe kirekire? Ubufasha bwa Yehova n’ihumure aduhesha Ijambo rye bituma twihanganira imimerere nk’iyo. Dore nk’ibyo umwanditsi wa Zaburit Dawidi yanditse ngo: “Hahirw’ uwita ku bakene, Uwiteka azamukiza ku munsi w’ibyago . . . azamwiyegamiza, ahondobereye ku buriri.” (Zaburi 41:1-3) Ntitwari twabaho mu gihe cyo gukizwa indwara mu buryo bw’igitangaza. Ibyo ari byo byose, Abakristo barwaye baha inyungu z’Ubwami umwanya wa mbere mu buzima bwabo, Imana ibaha ubwenge n’imbaraga za ngombwa kugira ngo barwanye iyo mimerere.—Matayo 6:33; 2 Abakorinto 12:7-10.
20. Dushobora dute kunesha agahinda gaterwa n’urupfu rw’umukundwa?
20 Mbese dushobora dute kunesha agahinda gaterwa n’urupfu rw’ umukundwa? Ibyiringiro byo muri Bibiliya by’umuzuko ni isoko y’ihumure. (Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15) N’ubwo rero urupfu rw’umukundwa rubabaza, “ntitubabara nka ba bandi badafit’ ibyiringiro.” (1 Abatesalonike 4:13) Ntawahakana ko abantu b’indahemuka baronkera ihumure rinini mu isezerano ry’umuzuko.
Tujye twiringira Imana y’ihumure
21. Ni iki kiba’akenshi iyo twihanganiye ibitotezo?
21 Ntushidikanye ko Yehova “Imana nyir’ ihumure ryose,” atazatererana na rimwe abitangiye kumukorera kandi b’abizerwa (2 Abakorinto 1:3; Zaburi 94:14 Ni ingirakamaro nanone kwibuka ko iyo Abakristo bihanganiye ibitotezo bahimbaza Yehova. Ibitotezo bituma abantu bashaka kumeny’ abantu b’Imana n’ubutumwa bw’Ubwami bamamaza. Ubwo rero akenshi, umubare w’abasingiza izina rya Yehova uriyongera.—Reba Ibyakozwe 8:4-8; 11:19-21.
22. Ni iki tugomba kwiyemeza?
22 Kubera ko dushobora kwishingikiriza ku bufasha bw’Imana twiyemeze kutagwa mu mitego Umwanzi adushyiramo kugira ngo asenye ubudahemuka bwacu. Tuyobowe n’ukwizera gufite ibikorwa duhora twiringira Yehova. Ntitukibagirwe na rimwe ibyo adukorera kugira ngo aduhe umugisha, adushyigikire anaduhumuriza. Dutange icyemezo ko twamwitanzeho, ko tuzirikana amahame ye akiranuka kandi dushyigikiye ubutware bwe. Ikindi kandi, twibuke ko ibyo bitureba twebwe ku giti cyacu. Ntitukareke na rimwe gukora ubushake bw’Imana dufatanye n’umuteguro wa Yehova muri ibi bihe bidasanzwe. Tujye dushimira ko ubwizerwa bwacu bushobora gushimisha umutima wa Yehova, kandi ntitwibagirwe ko Imana ari isoko y’ihumure idakama ku bantu b’indahemuka
Wasubiza ute?
◻ Ni kuki abagaragu ba Yehova bakeneye ihumure mu buryo bwihariye?
◻ Ni kuki Satani atoteza Abakristo?
◻ Ubudahemuka bwa bagenzi bacu bushobora kudutera inkunga bute?
◻ Dushobora dute kuronkera ihumure mu Ijambo ry’Imana?
◻ Muri 1 Petero 5:6, 7 na 1 Abakorinto 10:13 hatwizeza iki?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Satani ashaka kumira abagaragu ba Yehova, ariko abo bantu bafite kivurira
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Yehova yumva amasengesho y’abantu b’indahemuka. Mbese ujya umusenga buri gihe?