Ibyahishuriwe Yohana
7 Nyuma y’ibyo, mbona abamarayika bane bahagaze ku nguni enye z’isi, bafashe imiyaga ine y’isi bayikomeje, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha ku isi cyangwa ku nyanja cyangwa ku giti icyo ari cyo cyose. 2 Mbona undi mumarayika azamutse aturuka iburasirazuba, afite kashe yahawe n’Imana ihoraho kugira ngo ayikoreshe ashyira ikimenyetso ku bantu. Nuko arangurura ijwi abwira ba bamarayika bane bari bahawe kugirira nabi isi n’inyanja, 3 ati: “Ntimugirire nabi isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti, kugeza ubwo turi bube tumaze gushyira ikimenyetso+ mu gahanga k’abagaragu b’Imana yacu.”+
4 Nuko numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso kandi bari 144.000.+ Bashyizweho ikimenyetso bavanywe mu miryango yose y’Abisirayeli.+
5 Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho ikimenyetso bari 12.000.
Abo mu muryango wa Rubeni bari 12.000.
Abo mu muryango wa Gadi bari 12.000.
6 Abo mu muryango wa Asheri bari 12.000.
Abo mu muryango wa Nafutali bari 12.000.
Abo mu muryango wa Manase+ bari 12.000.
7 Abo mu muryango wa Simeyoni bari 12.000.
Abo mu muryango wa Lewi bari 12.000.
Abo mu muryango wa Isakari bari 12.000.
8 Abo mu muryango wa Zabuloni bari 12.000.
Abo mu muryango wa Yozefu bari 12.000.
Naho abo mu muryango wa Benyamini bashyizweho ikimenyetso bari 12.000.
9 Nyuma y’ibyo, ngiye kubona mbona imbaga y’abantu benshi umuntu adashobora kubara, bakomoka mu bihugu byose, mu miryango yose, mu moko yose n’indimi zose,+ bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye amakanzu y’umweru,+ kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo.+ 10 Nuko bakomeza kuvuga mu ijwi riranguruye bati: “Agakiza tugakesha Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami+ n’Umwana w’Intama.”+
11 Abamarayika bose bari bahagaze bakikije ya ntebe y’ubwami, na ba bakuru,+ na bya biremwa bine, bapfukama imbere ya ya ntebe y’ubwami bakoza imitwe hasi maze basenga Imana. 12 Bayisenga bavuga bati: “Amen!* Ibisingizo, ikuzo, ubwenge, ishimwe, icyubahiro, ubushobozi n’imbaraga bibe iby’Imana yacu iteka ryose.+ Amen.”
13 Nuko umwe muri ba bakuru arambaza ati: “Aba bantu bambaye amakanzu y’umweru+ ni ba nde, kandi se baturutse he?” 14 Nuko mpita musubiza nti: “Nyakubahwa, ni wowe ubizi.” Arambwira ati: “Aba bantu bavuye muri wa mubabaro ukomeye,+ kandi bameshe amakanzu yabo barayeza bakoresheje amaraso y’Umwana w’Intama.+ 15 Ni yo mpamvu bari imbere y’intebe y’ubwami y’Imana, bakayikorera umurimo wera ku manywa na nijoro mu rusengero rwayo. Imana yicaye ku ntebe y’ubwami+ izabashyira mu ihema ryayo, maze ibarinde.+ 16 Ntibazongera kugira inzara n’inyota, kandi ntibazongera kwicwa n’izuba cyangwa ubushyuhe bwotsa.+ 17 Umwana w’Intama+ uri hagati y’intebe y’ubwami azabitaho+ nk’uko umwungeri yita ku ntama ze, kandi azabayobora ku masoko y’amazi y’ubuzima.+ Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.”+