Ibyahishuriwe Yohana
12 Nuko mu ijuru haboneka ikintu* kidasanzwe. Habonetse umugore+ wari umeze nk’uwambaye izuba, ukwezi kuri munsi y’ibirenge bye, no ku mutwe we hari ikamba ry’inyenyeri 12. 2 Uwo mugore yari atwite. Nuko atangira gutaka cyane kubera ibise.* Yarababaraga cyane kuko yari agiye kubyara.
3 Nanone mu ijuru haboneka ikindi kintu kidasanzwe. Cyari ikiyoka kinini gitukura nk’umuriro,+ gifite imitwe irindwi n’amahembe icumi, kandi ku mitwe yacyo gifite amakamba arindwi. 4 Umurizo w’icyo kiyoka ukurura kimwe cya gatatu cy’inyenyeri+ zo mu ijuru ukijugunya ku isi.+ Icyo kiyoka gikomeza guhagarara imbere ya wa mugore+ wari ugiye kubyara, kugira ngo nabyara gihite kimira bunguri umwana we.
5 Nuko abyara umwana w’umuhungu+ uzakoresha inkoni y’icyuma+ agahana ibihugu byose byo ku isi. Uwo mwana ahita ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo y’ubwami. 6 Uwo mugore na we ahungira mu butayu ahantu Imana yamuteguriye, kugira ngo amareyo iminsi 1.260 kandi ayimareyo agaburirwa.+
7 Nuko mu ijuru haba intambara. Mikayeli*+ n’abamarayika be barwana na cya kiyoka, cya kiyoka na cyo kibarwanya kiri kumwe n’abamarayika bacyo. 8 Ariko icyo kiyoka n’abamarayika bacyo baratsindwa, kandi birukanwa mu ijuru, ntibongera kuhaboneka. 9 Icyo kiyoka kinini+ kijugunywa hasi. Ni cyo ya nzoka ya kera+ yitwa Satani+ Usebanya,+ kandi ni cyo kiyobya abari ku isi yose.+ Nuko kijugunywa ku isi+ kandi abamarayika bacyo na bo bajugunywa ku isi. 10 Hanyuma numva ijwi riranguruye rivugira mu ijuru riti:
“Ubu noneho agakiza karabonetse.+ Imana yagaragaje imbaraga zayo iratsinda kandi yashyizeho Ubwami bwayo.+ Kristo, uwo Imana yatoranyije, yatangiye gutegeka, kuko uwaregaga abavandimwe bacu, akabarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu,+ yajugunywe hasi. 11 Bamutsinze+ binyuze ku maraso y’Umwana w’Intama+ n’ubutumwa bwiza batangazaga.+ Nanone bari biteguye kwigomwa ubuzima bwabo,+ bagapfa. 12 Ubwo rero, wa juru we namwe abaririmo, nimwishime! Naho wowe wa si we nawe wa nyanja we,+ muhuye n’ibyago bikomeye kuko Satani yamanutse abasanga, arakaye cyane, kubera ko azi ko asigaje igihe gito.”+
13 Nuko icyo kiyoka kibonye ko kijugunywe ku isi,+ gitoteza cyane wa mugore+ wabyaye umwana w’umuhungu. 14 Ariko uwo mugore ahabwa amababa abiri ya kagoma*+ nini cyane, kugira ngo aguruke ajye mu butayu aho Imana yamuteguriye. Aho ni ho azamara igihe n’ibihe bibiri n’igice cy’igihe*+ agaburirwa, ari kure ya cya kiyoka.+
15 Nuko icyo kiyoka gicira amazi ameze nk’uruzi inyuma y’uwo mugore kugira ngo arohame muri urwo ruzi. 16 Ariko isi iza gutabara uwo mugore, irasama imira rwa ruzi icyo kiyoka cyaciriye. 17 Icyo kiyoka kirakarira uwo mugore, maze kijya kurwanya abasigaye bo mu rubyaro+ rwe bitondera amategeko y’Imana kandi bafite umurimo wo gutangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu.+