Ibibazo by’abasomyi
Kuki Abahamya ba Yehova bavuga ko umubare 144.000 uvugwa mu Byahishuwe atari umubare w’ikigereranyo, ko ahubwo ugomba gufatwa uko wakabaye?
Intumwa Yohana yaranditse ati “nuko numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso: abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine” (Ibyahishuwe 7:4, Bibiliya Ntagatifu). Muri Bibiliya, amagambo agira ati “abashyizweho ikimenyetso,” yerekeza ku itsinda ry’abantu batoranyirijwe kuzategekana na Kristo bari mu ijuru, bagategeka iyi si igiye kuzahinduka Paradizo (2 Abakorinto 1:21, 22; Ibyahishuwe 5:9, 10; 20:6). Hari impamvu nyinshi zituma twumva ko uwo mubare wabo 144.000 ugomba gufatwa uko wakabaye. Impamvu imwe tuyibona dusuzumye imirongo ikikije mu Byahishuwe 7:4.
Nyuma y’aho intumwa Yohana abwiriwe mu iyerekwa ibihereranye n’iryo itsinda ry’abantu 144.000, yeretswe n’irindi tsinda. Yohana avuga ko iryo tsinda rya kabiri ari imbaga y’‘abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose.’ Iyo mbaga y’abantu benshi yerekeza ku bazarokoka “umubabaro mwinshi,” ugiye kuza, uzarimbura iyi si mbi.—Ibyahishuwe 7:9, 14.
Ariko zirikana itandukaniro Yohana ashyira hagati y’umurongo wa 4 n’uwa 9 w’Ibyahishuwe igice cya 7. Avuga ko itsinda rya mbere rigizwe n’“abashyizweho ikimenyetso,” rifite umubare udakuka uzwi neza. Ariko itsinda rya kabiri rigizwe n’imbaga y’“abantu benshi,” umubare wabo ntuzwi. Tukizirikana ibyo rero, bihuje n’ubwenge ko tubona ko umubare 144.000 ugomba gufatwa uko wakabaye. Iyo umubare 144.000 uza kuba ari ikigereranyo, ukaba mu by’ukuri ari umubare utazwi, ubwo nta tandukaniro ryari kuba riri hagati y’iyo mirongo ibiri. Bityo rero, imirongo ihakikije igaragaza neza rwose ko umubare 144.000 ugomba gufatwa uko wakabaye.
Intiti mu bya Bibiliya zitandukanye, zaba izo mu gihe cyashize n’izo muri iki gihe, na zo zibona ko uwo mubare ugomba gufatwa uko wakabaye. Urugero, mu myaka igera ku 100 ishize, igihe umuhanga mu byo gusesengura amagambo wo mu Bwongereza witwa Dr. Ethelbert W. Bullinger yasobanuraga Ibyahishuwe 7:4, 9, yagize ati “ni amagambo avuga ibintu byumvikana neza: muri iki gice havugwa umubare udakuka uzwi neza utandukanye n’umubare utazwi” (The Apocalypse or “The Day of the Lord,” ipaji ya 282). Vuba aha, porofeseri Robert L. Thomas, Jr., wigisha Isezerano Rishya muri Seminari Nkuru yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaranditse ati “umuntu uzi gusesengura ibintu nta ho yahera avuga ko uwo mubare ari ikigereranyo.” Yongeyeho ati “[mu Byahishuwe 7:4] havugwa umubare udakuka uzwi neza, utandukanye n’umubare utazwi uvugwa mu gice cya 7:9. Niba uwo mubare ugomba gufatwa ko ari ikigereranyo, ubwo nta n’undi mubare wo mu Byahishuwe wafatwa uko wakabaye.”—Revelation: An Exegetical Commentary, Volume 1, ipaji ya 474.
Bamwe bavuga ko ngo ubwo Ibyahishuwe bikoresha cyane imvugo z’ikigereranyo, imibare yose iboneka muri icyo gitabo, hakubiyemo n’umubare 144.000, igomba kuba ari ikigereranyo (Ibyahishuwe 1:1, 4; 2:10). Ariko uwo mwanzuro ntabwo ari uw’ukuri rwose. Ni iby’ukuri ko mu Byahishuwe harimo imibare myinshi y’ikigereranyo; ariko nanone harimo imibare igomba gufatwa uko yakabaye. Reka dufate urugero, Yohana avuga “amazina cumi n’abiri y’intumwa cumi n’ebyiri z’Umwana w’Intama” (Ibyahishuwe 21:14). Uko bigaragara, umubare 12 uvugwa muri uyu murongo, ugomba gufatwa uko wakabaye nta bwo ari ikigereranyo. Nanone kandi intumwa Yohana yanditse iby’“imyaka igihumbi” y’ubutegetsi bwa Kristo. Uwo mubare na wo ugomba gufatwa uko wakabaye nk’uko bigaragara iyo umuntu asuzumanye ubwitonzi Bibiliyaa (Ibyahishuwe 20:3, 5-7). Ku bw’ibyo, kugira ngo tumenye niba umubare wo mu Byahishuwe ugomba gufatwa uko wakabaye cyangwa ari ikigereranyo, biterwa n’imimerere wanditswemo n’imirongo iwukikije.
Umwanzuro w’uko umubare 144.000 ugomba gufatwa uko wakabaye kandi ko uvuga umubare udakuka w’abantu bagize itsinda rito urigereranyije n’imbaga y’“abantu benshi,” uhuza nanone n’indi mirongo ya Bibiliya. Dufate urugero; mu iyerekwa intumwa Yohana yabonye nyuma, abantu 144.000 bavugwaho ko ‘bacunguriwe mu bantu kugira ngo babe umuganura’ (Ibyahishuwe 14:1, 4). Imvugo ngo “umuganura” ishaka kuvuga ko ari abantu bake batoranyijwe ngo bahagararire abandi. Nanone kandi, ubwo Yesu yari ku isi yavuze kuri abo bazategekana na we mu Bwami bwe bwo mu ijuru, kandi abita ‘umukumbi muto’ (Luka 12:32; 22:29). Koko rero, abatoranyijwe mu bantu bazategeka bari mu ijuru ni bake ugereranyije n’abantu bazatura kuri iyi isi igiye kuzahinduka Paradizo.
Ku bw’ibyo rero, imirongo ikikije Ibyahishuwe 7:4 hamwe n’andi magambo bifitanye isano aboneka mu yindi mirongo ya Bibiliya, byemeza ko umubare 144.000 ugomba gufatwa uko wakabaye. Uwo ni umubare w’abazategekana na Kristo bari mu ijuru bategeka isi izaba yahindutse paradizo, isi izaba ituwe n’umubare munini utazwi w’abantu bishimye basenga Yehova Imana.—Zaburi 37:29.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku Myaka Igihumbi y’Ubutegetsi bwa Kristo, reba igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi! ipaji ya 289-290, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 31]
Umubare udakuka w’abazaragwa ijuru ni 144.000
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Umubare w’abagize imbaga y’“abantu benshi” ntuzwi
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 31 yavuye]
Inyenyeri: Courtesy of Anglo-Australian Observatory, photograph by David Malin