Igice cya 23
Ishyano rya Kabiri Ingabo z’Abarwanira ku Mafarashi
1. N’ubwo abayobozi ba kidini bihatiye kurimbura inzige, nyamara byagenze bite, kandi kuba hagiye gukurikiraho andi mahano abiri bigaragaza iki?
KUVA mu wa 1919, abakuru b’amadini bababazwa cyane n’inzige z’ikigereranyo zitera Kristendomu ingorane nyinshi. Bagerageje kuzirimbura, ariko ntizihwema kwiyongera maze zikarushaho kubageraho ari nyinshi (Ibyahishuwe 9:7). Kandi si ibyo gusa! Yohana yaranditse ati “Ishyano rya mbere rirashize, dor’ ayandi mahan’ abir’ aribukurikireho” (Ibyahishuwe 9:12). Hari ibindi byago bigomba kugera kuri Kristendomu.
2. (a) Byagenze bite ubwo marayika wa gatandatu yavuzaga impanda? (b) ‘Ijwi riva ku mahembe y’igicaniro cya zahabu’ rigereranya iki? (c) Kuki havugwa abamarayika bane?
2 Ni nde uteza ishyano rya kabiri? Dore uko Yohana yabyanditse: “Maraika wa gatandat’ avuz’ impanda: numv’ ijwi riva ku mahemb’ ane y’igicaniro cy’izahabu kir’ imbere y’Imana, ribgira maraika wa gatandatu, ufit’ impanda, riti: Bohor’ abamaraika bane baboheye ku ruzi runini Ufurate” (Ibyahishuwe 9:13, 14). Ukubohorwa kw’abamarayika kwaturutse kuri rya jwi ryavuye ku mahembe y’igicaniro cya zahabu. Igicaniro kivugwa hano n’icyoserezwaho imibavu, kandi ku ncuro ebyiri zabanje, imibavu iri mu nzabya za zahabu yavanywe kuri icyo gicaniro yagiye ijyana n’amasengesho y’abera (Ibyahishuwe 5:8; 8:3, 4). Ku bw’ibyo, rya jwi rimwe rishushanya amasengesho abera bari ku isi bahurizaho. Barasaba kubohorwa kugira ngo bakomeze gukorana umwete ari “intumwa” za Yehova, ibyo bikaba bihuje n’ubusobanuro bw’ibanze bw’ijambo ry’Ikigiriki hano ryasobanuwemo ngo ‘abamarayika.’ Kuki havugwa abamarayika bane? Uwo mubare w’ikigereranyo usa n’uwerekana ko na bo bagomba kuba bafite gahunda iboneye kugira ngo bakwire ku isi yose.—Gereranya n’Ibyahishuwe 7:1; 20:8.
3. Ni mu buryo ki abamarayika bane “babohewe ku ruzi runini Ufurate”?
3 Ni mu buryo ki abo bamarayika bari “babohewe ku ruzi runini Ufurate”? Mu bihe bya kera, Ufurate yari umupaka w’amajyaruguru y’Uburasirazuba bw’igihugu Yehova yari yarasezeranyije Aburahamu (Itangiriro 15:18; Gutegeka kwa kabiri 11:24). Uko bigaragara abamarayika bari barakumiriwe ku mupaka w’igihugu Imana yari yarabahaye ari ho hantu bakoreraga imirimo yabo ku isi, bityo babuzwa gukora mu buryo bwuzuye umurimo Yehova yari yabateguriye. Byari bizwi kandi ko Ufurate itasiganaga n’umugi wa Babuloni, kandi na nyuma yo kugwa kwa Yerusalemu mu wa 607 mbere y’igihe cyacu, Abisirayeli ku mubiri bamaze imyaka 70 ari imfungwa i Babuloni, “babohewe ku ruzi Ufurate” (Zaburi 137:1). Mu wa 1919, Abisirayeli b’umwuka na bo bari bakumiriwe mu buryo nk’ubwo, maze mu kababaro kabo bagasaba Yehova ubuyobozi bwe.
4. Abamarayika bane batumwe gukora iki, kandi babishohoje bate?
4 Igishimishije ariko, ni uko Yohana yabashije kwandika ngo “Nukw abo bamaraika bane, bari bīteguriw’ iyo saha n’uwo munsi n’uko kwezi n’uwo mwaka, babohorerwa kugira ngo bīce kimwe cya gatatu cy’abantu” (Ibyahishuwe 9:15). Yehova yubahiriza igihe cyane. Afite gahunda y’ibyo akora kandi akayubahiriza. Bityo rero, izo ntumwa zarekuwe igihe cyagenwe cyo gukora umurimo wazo kigeze neza. Tekereza ibyishimo bagize ubwo bafungurwaga mu wa 1919, biteguriye umurimo! Umurimo bahawe si uwo kubabaza gusa ahubwo ni no kugira ngo “bīce kimwe cya gatatu cy’abantu.” Uwo murimo ufitanye isano n’ibyago byabanje gutangazwa n’ijwi ry’impanda enye za mbere, ari na byo byababaje kimwe cya gatatu cy’abatuye isi, n’inyanja, n’ibyaremwe biba mu nyanja, n’amasoko y’amazi n’inzuzi hamwe n’ibimurika byo mu ijuru (Ibyahishuwe 8:7-12). Abo bamarayika bane ntibahagarariye aho. ‘Barica’ mu buryo bw’uko bagaragaza ko Kristendomu yapfuye mu buryo bw’umwuka. Kuva mu wa 1922, ibyo babigeraho bakoresheje amagambo yamamaza agereranywa n’amajwi y’impanda kandi kugeza no muri iki gihe cyacu baracyakomeza.
5. Ku byerekeye Kristendomu, ni gute ijwi ry’impanda rya gatandatu ryumvikanishijwe mu wa 1927?
5 Twibuke ko umumarayika wo mu ijuru ari bwo yari akimara kuvuza impanda ya gatandatu. Mu kwikiriza iryo jwi, i Toronto, Ontario ho muri Kanada, habereye ku ncuro ya gatandatu y’uruhererekane, ikoraniro mpuzamahanga ry’Abigishwa ba Bibiliya riba buri mwaka. Ibyari kuri gahunda yo Ku Cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 1927, byumvikaniye ku maradiyo 53, bukaba ari bwo bwari bubaye ubwa mbere amaradiyo angana atyo akoresherezwa icyarimwe mu gutangariza rimwe ikintu kimwe. Ubwo butumwa bwatanzwe muri bene ubwo buryo bushobora kuba bwarageze kuri za miriyoni nyinshi z’abantu bari bateze amatwi. Mbere na mbere, icyemezo gikomeye cyahafatiwe cyashyize ahagaragara ko Kristendomu yapfuye mu buryo bw’umwuka, kandi cyari gikubiyemo amagambo yo gutumira agira ati “Muri iki gihe cyo kumanjirwa, Umwami Yehova arasaba amoko yose kureka no kwitarura burundu ‘Kristendomu’ ari yo ‘gahunda y’abiyita Abakristo,’ no kuyihunga rwose . . . ; [ahubwo] bakiyegurira n’umutima wose kuyoborwa na Yehova Imana n’Umwami yashyizeho hamwe n’Ubwami bwe.” Disikuru y’abantu bose yakurikiyeho yari ifite umutwe uvuga ngo “Umudendezo ku Bantu” yatanzwe na J. F. Rutherford, perezida wa Sosayiti Watch Tower ayitangana ubutwari yari asanganywe bisa rwose n’ “umuriro,” “umwotsi” n’ “amazuku” nk’uko Yohana yakomeje abibona mu iyerekwa.
6. Ni mu yahe magambo Yohana avuga iby’ingabo zirwanira ku mafarashi yabonye?
6 “Umubare w’ingabo z’abarwanira ku mafarashi war’ uduhumbagiza magan’ abiri: umubare wabo narawumvise. Kandi nerekw’ amafarashi n’abari bayicayeho. Bari bambay’ ibyuma bikingir’ ibituza, bisa n’umuriro na huwakinto n’amazuku: imitwe y’ayo mafarashi yasaga n’iy’intare, mu kanwa kayo havagamw umuriro n’umwotsi n’amazuku. Kimwe cya gatatu cy’abantu cyicwa n’ibyo byago, ukw ari bitatu; ni byo muriro n’umwotsi n’amazuku, bivuye mu kanwa k’ayo mafarashi”—Ibyahishuwe 9:16-18.
7, 8. (a) Ni nde uyobora izo ngabo z’abarwanira ku mafarashi zifite urusaku nk’urwo guhinda kw’inkuba? (b) Ni mu buhe buryo izo ngabo z’abarwanira ku mafarashi zifite ibyo zihuriyeho n’inzige zazibanjirije?
7 Uko bigaragara, abo barwanira ku mafarashi mu rusaku nk’urwo guhinda kw’inkuba bayoborwa na ba bamarayika bane. Mbega ibintu biteye ubwoba! Tekereza uko wabyifatamo ziriya ngabo zirwanira ku mafarashi zije ari wowe zitumye. No kuzibona ubwabyo byatuma wicwa n’ubwoba. Ariko se, waba wabonye ko izo ngabo z’abarwanira ku mafarashi zifite ibyo zihuriyeho na za nzige zazibanjirije? Inzige zasaga n’amafarashi kandi izo ngabo na zo ziri ku mafarashi. Ubwo rero, ibyo bice byombi bihuriye ku ntambara ya gitewokarasi (Imigani 21:31). Izo nzige zari zifite amenyo nk’ay’intare, n’amafarashi ya za ngabo na yo afite imitwe nk’iy’intare. Ku bw’ibyo rero, byombi bifite icyo bihuriyeho n’Intare y’intwari yo mu muryango wa Yuda, ari yo Yesu Kristo, we Muyobozi, Umutegeka n’Urugero rwabyo.—Ibyahishuwe 5:5; Imigani 28:1.
8 Ari inzige, ari n’abarwanira ku mafarashi bifatanya mu murimo wa Yehova wo guca amateka. Inzige zavuye mu mwotsi wasuraga ishyano hamwe n’umuriro wo kurimbura Kristendomu; mu kanwa k’ayo mafarashi havagamo umuriro, umwotsi n’amazuku. Inzige zari zifite ibikingira igituza by’ibyuma, bisobanura ko zifatanyije bidasubirwaho ku gukiranuka kurinda imitima; na ho abarwanira ku mafarashi bo bari bambaye ibikingira igituza bifite amabara atukura, asa n’ubururu n’umuhondo yarabagiraniraga ku muriro, umwotsi n’amazuku ari bwo butumwa bw’urubanza rwo gupfa buva mu kanwa k’ayo mafarashi. (Gereranya n’Itangiriro 19:24, 28; Luka 17:29, 30.) Inzige zari zifite imirizo nk’iya sikorupiyo zaryanishaga; amafarashi yo akagira imirizo nk’iy’inzoka ari na yo yicishaga! Uko bigaragara, umurimo watangiwe n’inzige ugomba gukomezwa n’ingabo z’abarwanira ku mafarashi zikoresheje imbaraga nyinshi kurushaho kugeza igihe uzarangirira.
9. Izo ngabo z’abarwanira ku mafarashi zishushanya iki?
9 Ubwo se, izo ngabo z’abarwanira ku mafarashi zishushanya iki? Abagize itsinda rya Yohana basizwe n’umwuka batangiye gutanga umuburo w’amateka ya Yehova yo guhora Kristendomu, ari na wo ugereranywa n’ijwi ry’impanda, bakoresheje ububasha bwo ‘kuruma no kubabaza.’ Ubwo rero twiteze ko abagize iryo tsinda bariho ubu bakoreshwa mu ‘kwica’ ari byo bivuga kumenyekanisha ko Kristendomu n’abayobozi bayo bapfuye burundu mu buryo bw’umwuka, baciwe na Yehova kandi ko bari hafi yo kujugunywa mu “itanura ry’umuriro,” ari byo kurimbuka kw’iteka. Mu by’ukuri, abagize Babuloni ikomeye bagomba gupfa (Ibyahishuwe 9:5, 10; 18:2, 8; Matayo 13:41-43). Ariko mbere y’uko kurimbuka, abagize itsinda rya Yohana bakoresha ‘inkota y’umwuka ari ryo jambo ry’Imana’ mu guhishura ko Kristendomu imeze nk’intumbi. Abamarayika bane hamwe n’abarwanira ku mafarashi ni bo bayobora iryo yicwa ryo mu buryo bw’ikigereranyo rya “kimwe cya gatatu cy’abantu” (Abefeso 6:17; Ibyahishuwe 9:15, 18). Ibyo byerekana ko iyo imbaga y’ababwiriza b’Ubwami igiye mu ntambara [yo kubwiriza] iba ifite gahunda iboneye kandi ikagira n’ubuyobozi bwa gitewokarasi bugenzurwa n’Umwami Yesu Kristo.
Uduhumbagiza Magana Abiri
10. Ni mu buhe buryo umubare w’abarwanira ku mafarashi ari uduhumbagiza magana abiri?
10 Ni mu buryo ki umubare w’izo ngabo zirwanira ku mafarashi ungana n’uduhumbagiza magana abiri? Ubwo agahumbagiza kamwe kangana na 1.000.000, uduhumbagiza magana abiri tungana na miriyoni 200.a N’ubwo bishimishije kumenya ko ubu hari amamiriyoni y’ababwiriza b’Ubwami, ariko kandi baracyari kure yo kugera kuri za miriyoni amagana! Nyamara twibuke amagambo ya Mose yanditse mu Kubara 10:36 ngo “Uwiteka [Yehova, MN], garukir’ inzovu z’ibihumbi by’ Abisiraeli.” (Gereranya n’Itangiriro 24:60.) Bifashwe uko byakabaye ijambo ku rindi, byavugwa ngo ‘Garukira za miriyoni mirongo z’Abisiraeli.’ Ariko rero mu gihe cya Mose, Abisirayeli bari miriyoni ebyiri cyangwa eshatu gusa. Ubwo se noneho Mose yashakaga kuvuga iki? Nta gushidikanya, yatekerezaga ko Abisirayeli bari kuzaba umubare munini cyane ungana n’ “inyenyeri zo mw ijuru . . . n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja,” ntibabarike (Itangiriro 22:17; 1 Ibyo ku Ngoma 27:23). Bityo yakoresheje ijambo ryahinduwemo “inzovu” yerekeza ku mubare utavuzwe mu buryo bweruye. Ni yo mpamvu Bibiliya yitwa Traduction Oecuménique de la Bible isobanura uriya murongo itya “MWAMI gumana n’ibihumbi bitabarika by’Abisirayeli.” Ibi bihuje n’ubusobanuro bwa kabiri bw’ijambo ryahinduwemo ngo “inzovu” buboneka mu nkoranyamagambo z’Ikigiriki n’iz’Igiheburayo buvuga “abantu benshi batabarika” cyangwa “imbaga.”—Dictionnaire grec-français ya Brailly; Lexique hébreu et anglais de l’Ancien Testament ya Gosenius, byahinduwe na Edward Robinson.
11. Kugira ngo abo mu itsinda rya Yohana babe uduhumbagiza n’ubwo byaba mu buryo bw’ikigereranyo, hakenerwa iki?
11 Ibyo ari byo byose, abo mu itsinda rya Yohana bakiri hano ku isi ntibageze ku 10.000—uko bigaragara ntibashyitse inzovu. Ubwo se kugira ngo bagereranywe n’ibihumbi bitabarika by’abarwanira ku mafarashi biterwa n’iki? Mbese ntibaba bakenera inkunga kugira ngo babe bashyika inzovu ndetse n’aho byaba mu buryo bw’ikigereranyo? Ibyo ni byo koko, kandi kubw’ubuntu Yehova yabagiriye, izo nkunga barazibonye! Zaturutse he?
12, 13. Kuva mu wa 1918 kugeza mu wa 1935, ni bintu ki byabaye bigaragaza aho inkunga yagombaga kuva?
12 Kuva mu wa 1918 kugeza mu wa 1922, abagize itsinda rya Yohana batangiye kumenyesha abanyamubabaro ibyiringiro bishimishije by’uko ‘amamiriyoni y’abantu bariho muri iki gihe batazigera bapfa.’ Mu wa 1923 nanone, batangaje ko intama zivugwa muri Matayo 25:31-34 zizahabwa ubuzima ku isi mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana. Ibyiringiro nk’ibyo byanatangajwe mu gatabo kitwa Umudendezo ku Bantu (mu Gifaransa) kasohotse mu ikoraniro mpuzamahanga ryabaye mu wa 1927. Mu ntangiriro ya za 30, abantu b’abakiranutsi bagize itsinda rya Yonadabu hamwe n’‘abantu bababara bakanihishwa’ n’imimerere y’umwuka iteye agahinda ya Kristendomu, bagereranyijwe n’intama z’ikigereranyo zifite ibyiringiro byo kuba ku isi (Ezekieli 9:4; 2 Abami 10:15, 16). Mu kuyobora abo bantu mu ‘midugudu y’ubuhungiro’ yo muri iki gihe, Umunara w’Umurinzi wo ku wa 15 Kanama 1934 (Icyongereza), wagiraga uti “Abo mu itsinda rya Yonadabu bumvise ijwi ry’impanda y’Imana maze bita kuri uwo muburo; ni yo mpamvu bahungiye mu muteguro w’Imana maze bakifatanya n’ubwoko bwayo kandi bagomba kuwugumamo.”—Kubara 35:6.
13 Mu wa 1935, abo mu itsinda rya Yonadabu batumiriwe by’umwihariko kuza mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye i Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ku wa gatanu tariki ya 31 Gicurasi, J. F. Rutherford yahatangiye Disikuru yamamaye cyane yari ifite umutwe uvuga ngo “Imbaga Nyamwinshi,” muri yo akaba yaratangaje ko itsinda rivugwa mu Byahishuwe 7:9 (Synodale) ari na zo ntama zivugwa muri Matayo 25:33—itsinda rigizwe n’abantu bitanze ku Mana kandi bafite ibyiringiro byo kuba ku isi. Muri iryo teraniro, Abahamya bashya 840 barabatijwe maze baba umuganura w’ibyiza byagombaga gukurikiraho, kandi abenshi muri abo bari abo mu mukumbi munini.b
14. Mbese umukumbi munini wari kwifatanya mu kugaba igitero cy’ingabo z’abarwanira ku mafarashi z’ikigereranyo, kandi ni ikihe cyemezo cyafashwe mu wa 1963?
14 Mbese uwo mukumbi munini wifatanyije mu kugaba igitero cy’abarwanira ku mafarashi cyari cyatangiye mu wa 1922, kandi kikaba cyaratewe imbaraga mu buryo bwihariye mu materaniro y’i Toronto mu wa 1927? Rwose pe! Babikoze bayobowe n’abamarayika bane, ari bo bagareranywa n’Abasizwe bagize itsinda rya Yohana. Mu makoraniro mpuzamahanga yari afite umutwe uvuga ngo “Ubutumwa Bwiza bw’Iteka” yabaye mu wa 1963, uwo mukumbi munini n’abagize itsinda rya Yohana bifatanyije mu gufata icyemezo gikomeye. Icyo cyemezo cyavugaga ko isi “igiye guhangana n’igihe cy’akaga kigereranywa n’igishyitsi kitigeze kiboneka ku isi kandi ko muri iki gihe bizanyeganyezwa kugeza aho bihirimiye.” Icyo gihe Abahamya biyemeje ibi bikurikira: “Tuzakomeza tutarobanura kubwira abantu bose ‘ubutumwa bwiza bw’iteka’ bwerekeye Ubwami bw’Imana buyobowe na Mesiya, buhereranye n’imanza zayo zigereranywa n’ibyago bizagera ku banzi bayo, ariko gusohozwa kwazo kukazazana kubaturwa kw’abantu bose bifuza gusenga Imana Umuremyi, bayisengera mu mwuka no mu kuri ari na byo yishimira.” Icyo cyemezo cyafatanywe ibyishimo byinshi mu makoraniro 24 yabereye ku isi yose, abayateraniyemo bakaba bari 454.977, kandi abarenze 95 ku ijana bo muri bo bari abo mu mukumbi munini.
15. (a) Mu wa 1988 umukumbi munini wagize irihe janisha ry’abakozi bose Yehova akoresha mu murima? (b) Ni mu buhe buryo isengesho rya Yesu riri muri Yohana 17:20, 21 rigaragaza ubumwe buri hagati y’umukumbi munini n’abo mu itsinda rya Yohana?
15 Uwo mukumbi munini wakomeje kugaragaza ubumwe butajegajega ufitanye n’abagize itsinda rya Yohana mu gusuka ibyago kuri Kristendomu. Mu wa 1988, abarenga 99,7 ku ijana by’abakozi bose Yehova akoresha mu murima bari abo mu mukumbi munini. Abawugize bifatanyije n’umutima wabo wose n’abagize itsinda rya Yohana ari na ryo Yesu yasabiraga muri Yohana 17:20, 21 agira ati “Sinsabir’ aba bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo, ngo bose bab’ umwe nk’uk’ uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe, ngo na bo bab’ umwe muri twe ngw’ ab’isi bizere kw ari wowe wantumye.” Mu gihe abagize itsinda rya Yohana ryasizwe batanga urugero bayobowe na Kristo, umukumbi munini urakorana umwete wifatanya na bo kugaba igitero cy’abarwanira ku mafarashi kirimbura kurenza ibyabayeho byose mu mateka ya kimuntu!c
16. (a) Ni mu yahe magambo Yohana avuga iby’iminwa n’imirizo y’amafarashi by’ikigereranyo? (b) Ni gute iminwa y’abakozi ba Yehova itegurirwa umurimo? (c) Iyi mvugo ngo “Imirizo yay’ isa n’inshira” isobanura iki?
16 Izo ngabo z’abarwanira ku mafarashi zikeneye guhabwa ibikoresho by’intambara byo kujyana ku rugamba. Mbega ukuntu Yehova yabamaze ubwo bukene mu buryo bw’igitangaza! Yohana aragira ati “Kukw akanwa [k’ayo mafarashi] n’imirizo yay’ ari byo byayabashishaga kurwana: kukw imirizo yay’ isa n’inshira ifit’ imitwe, kandi ni y’ aryanisha” (Ibyahishuwe 9:19). Abakozi ba Yehova bitanze kandi bakabatizwa yabahaye itegeko ryo gukora uwo murimo. Binyuriye ku Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, no ku yandi materaniro n’amashuri y’itorero, yabigishije uburyo bwo kubwiriza ijambo [rye], bityo bagashobora kuvugana ubutware “ururimi rw’abigishijwe.” Yashyize amagambo ye mu kanwa kabo abohereza gutangaza imanza ze mu ‘ruhame ndetse no ku nzu n’inzu’ (2 Timoteo 4:2; Yesaya 50:4; 61:2; Yeremiya 1:9, 10; Ibyakozwe 20:20, MN). Abagize itsinda rya Yohana hamwe n’umukumbi munini batanze ubuhamya bukaze bugereranywa “n’imirizo” ikubiye muri za miriyoni amagana n’amagana ya za Bibiliya, ibitabo, udutabo hamwe n’amagazeti bakwirakwije uko imyaka yagiye ihita. Na ho ku babarwanya bo, baburiwe ko Yehova agiye kubateza ‘imibabaro,’ izo ngabo z’abarwanira ku mafarashi koko rero kuri bo zisa n’aho ari uduhumbagiza magana abiri.—Gereranya na Yoeli 2:4-6.
17. Mbese Abahamya ba Yehova bifatanya mu kugaba igitero cy’ingabo z’abarwanira ku mafarashi mu bihugu badashobora gutangamo ibitabo bitewe n’uko umurimo wabo wabuzanijwe? Sobanura.
17 Igice kimwe cy’abafite umwete mwinshi muri izo ngabo zirwanira ku mafarashi kigizwe n’Abahamya ba Yehova baba mu bihugu umurimo wabo ubujijwemo. Kimwe n’intama ziri hagati y’amasega, bagomba kugira ‘ubwenge nk’inzoka ariko bakaba nk’inuma batagira amahugu.’ Mu buryo bwo kumvira Yehova, ntibabasha kwiyumanganya ngo baceceke bareke kuvuga ibyo babonye kandi bumvise (Matayo 10:16; Ibyakozwe 4:19, 20; 5:28, 29, 32). Bitewe n’uko bafite ibitabo bike by’imfashanyigisho za Bibiliya cyangwa se bakaba nta n’ibyo bafite rwose ngo babikwirakwize mu bantu, mbese twaherako tukavuga ko batifatanyije muri kiriya gitero cy’ingabo zirwanira ku mafarashi? Oya rwose. Kuko bashobora gukoresha umunwa wabo n’ububasha bahawe na Yehova kugira ngo bavuge ukuri kwa Bibiliya. Ibyo babikora uko babonye uburyo kandi mu buryo bwemeza, bikababashisha ndetse no gutangiza ibyigisho bya Bibiliya no ‘guhindurira benshi mu bukiranutsi’ (Danieli 12:3). Birumvikana ko batabasha kuryanisha imirizo yabo y’ikigereranyo mu buryo bwo gukwirakwiza ibitabo bishegesha bisobanura Bibiliya. Nyamara ariko, umuriro, umwotsi n’amazuku by’ikigereranyo bisohoka mu minwa yabo mu gihe batangana ubwenge n’ubushishozi ubuhamya bwerekeye umunsi uri bugufi ubwo Yehova azavana igitutsi ku izina rye.
18. Izo ngabo z’abarwanira ku mafarashi zatanze ubutumwa bugereranywa n’ibyago bwanditse mu rugero rungana iki, kandi mu ndimi zingahe?
18 Mu tundi turere, ibitabo bisobanura iby’Ubwami bikomeza guhishura inzira n’inyigisho za Kristendomu zikomoka i Babuloni, bityo bikayitera umubabaro uyikwiriye mu buryo bw’ikigereranyo. Hakoreshejwe uburyo bushya bwo kwandika, mu myaka 50 yabanjirije 1987, izo ngabo nyinshi z’abarwanira ku mafarashi zashoboye gutanga mu ndimi zirenga 200, umubare utubutse cyane wa 7.821.078.415 wa za Bibiliya, ibitabo amagazeti n’udutabo duto ku buryo birenze cyane uduhumbagiza magana abiri. Mbega ububabare bwatewe n’iyo mirizo!
19, 20. (a) N’ubwo ubwo butumwa bugereranywa n’ibyago bwibasira Kristendomu, bamwe mu batuye mu bihugu Kristendomu itashinzemo ibirindiro babyifashemo bate? (b) Ni mu yahe magambo Yohana asobanuramo imyifatire y’abantu muri rusange?
19 Umugambi wa Yehova ni uko ubwo butumwa bw’ibyago bwica “kimwe cya gatatu cy’abantu.” Ubwo rero ubwo butumwa burareba Kristendomu ku buryo bwihariye. Ariko rero bwageze no mu bihugu bitarimo Kristendomu, ibyinshi muri byo bikaba bizi neza uburyarya bw’amadini yiyita aya Gikristo. Mbese abaturage bo muri ibyo bihugu bamaze kubona icyago kigeze kuri uwo muteguro wa kidini wanduye biyegereje Yehova? Benshi barabikoze. Abenshi mu bantu bicisha bugufi kandi bafite umutima ukunze baba mu bihugu Kristendomu idakoreramo cyane ntibatinze kugira iyo myifatire myiza. Ariko Yohana avuga imyifatire y’abantu muri rusange ati “Nyamar’ abantu basigaye, batishwe n’ibyo byago, ntibarakīhan’ imirimo y’intoke zabo, ngo bareke guseng’ abadaimoni n’ibishushanyo byacuzwe mw izahabu no mw ifeza no mu miringa n’ibyaremwe mu mabuye no mu biti, bitabasha kureba cyangwa kūmva cyangwa kugenda: haba ngo bīhan’ ubgicanyi bgabo cyangw’ uburozi cyangw’ ubusambanyi cyangw’ ubujura” (Ibyahishuwe 9:20, 21). Ntabwo abantu batihana bose muri rusange bazahindukirira Imana. Abakomeza inzira zabo mbi bose bazatsindwa n’urubanza rwicisha rwa Yehova rwo ku munsi ukomeye azigaragarizaho uwo ari we. Ariko kandi, “Umuntu wes’ uzambaz’ izina ry’Uwiteka [Yehova, MN], azakizwa.”—Yoeli 2:32; Zaburi 145:20; Ibyakozwe 2:20, 21.
20 Ibyo tumaze kugenzura ni bigize ishyano rya kabiri. Nk’uko tugiye kubibona mu bice bikurikira, hari ibindi bintu bigomba kubaho, mbere yuko iryo shyano rirangira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igitabo cyitwa Commentary on Revelation (Ubusobanuro ku Byahishuwe), cya Henry Barclay Swete, buvuga ku byerekeye umubare “uduhumbagiza magan’ abiri” ngo “ubwinshi bw’ uwo mubare ntibutwemerera gushaka kuwufata uko uri ijambo ku rindi kandi amagambo akurikiraho ahuje n’uwo mwanzuro.”
b Reba ku mapaji abanza kuva ku ya 119 kugeza 126; reba nanone igitabo Justification, cyanditswe na Watch Tower Bible and Tract Society mu wa 1932 Umubumbe wa III ku mapaji ya 83 kugeza 84.
c Ibinyuranye n’uko bimeze ku nzige, ingabo z’abarwanira ku mafarashi Yohana yabonye zo ntizambaye “ibisa n’amakamba, asa n’izahabu” (Ibyahishuwe 9:7). Ibi bihuje n’uko umukumbi munini, ari na wo ugize igice kinini cy’abarwanira ku mafarashi, utiringiye gutegeka mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru.
[Ifoto yo ku ipaji ya 149]
Impanda ya gatandatu imaze kuvuzwa ni bwo hatangiye ishyano rya kabiri
[Amafoto yo ku ipaji ya 150, n’iya 151]
Abamarayika bane bayoboye igitero cy’abarwanira ku mafarashi kinini cyane kuruta ibindi byose byabayeho mu mateka
[Amafoto yo ku ipaji ya 153]
Umubare utabarika w’abarwanira ku mafarashi watanze amamiriyoni n’amamiriyoni y’inyandiko zisobanura Bibiliya
[Ifoto yo ku ipaji ya 154]
Abantu bari basigaye ntibarakihana