Igice cya 7
Hembera rwa Rukundo rwa Mbere!
EFESO
1. Ni irihe torero Yesu yoherereje ubutumwa bwe bwa mbere, kandi ni iki yibutsa abagenzuzi?
UBUTUMWA bwa mbere bwa Yesu ni ubw’itorero ryo muri Efeso, umudugudu kera wari ukungahaye cyane kandi uturiye inkengero [z’inyanja] hafi y’ikirwa cya Patimosi ho muri Aziya ntoya. Yesu ategeka Yohana ati “Wandikire maraika w’Itorero ryo mw Efeso, uti: Ūfash’ inyenyeri ndwi mu kuboko kw’i buryo, akagendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu, aravug’ aya magamb’ ati” (Ibyahishuwe 2:1). Kimwe no mu butumwa butandatu bundi, aha Yesu aribanda mu buryo bwihariye ku mwanya we w’ubutware. Aributsa abagenzuzi bo muri Efeso ko abasaza bose barindwa kandi bakagenzurwa nawe ndetse ko anasuzuma amatorero yose. Kugeza no mu kinyajana cyacu cya makumyabiri, ntiyahwemye gukoresha ubwo butware burangwa n’urukundo, yita ku basaza kandi aragirana ubugwaneza abagize itorero bose. Buri gihe, agorora ibintu mu itorero kugira ngo umucyo urusheho kumurika. Ni koko, Yesu ni Umwungeri mukuru w’umukumbi w’Imana.—Matayo 11:28-30; 1 Petero 5:2-4.
2. (a) Ni ibihe bintu byiza Yesu yashimiye itorero ryo muri Efeso? (b) Uko bigaragara ni iyihe nama y’intumwa Paulo abagenzuzi bo muri Efeso bari barumviye?
2 Nyuma y’ibyo Yesu ashyiraho urugero rwari kurangwa kuri butanu mu butumwa bwe burindwi abimbuza amagambo yuje ubwuzu yo gushimira. Dore ubutumwa yoherereje itorero ryo muri Efeso: “Nz’ imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuk’ utabasha kwihanganir’ abanyangeso mbi, n’uko wagenzuy’ abiyit’ intumwa, kandi atari zo, ukabona kw ar’ abanyabinyoma. Uzi kwihangana, kandi warenganyirijw’ izina ryanjye, ntiwacogora” (Ibyahishuwe 2:2, 3). Imyaka [itari mike] mbere y’aho, intumwa Paulo yari yarihanangirije abasaza ku bihereranye n’ “amaseg’ aryana,” abahakanyi bazana impagarara mu mukumbi, kandi yari yaranabasabye ‘kuba maso,’ maze bakaba bakurikije urugero rwe rwo kudacogora (Ibyakozwe 20:29, 31). Ubwo noneho Yesu abashimira kubwo umurimo wabo, ukwihangana kwabo no kuba bataracogoye, ni ukuvuga ko bumviye iyo nama.
3. (a) Ni gute “intumwa z’ibinyoma” zashatse kuyobya ab’indahemuka bo muri iki gihe cyacu? (b) Ni uwuhe muburo werekeye ku bahakanyi Petero yatanze?
3 Ku munsi w’Umwami nabwo hadutse “intumwa z’ibinyoma,” ‘zavugiye ibigoramye, kugira ngo zikururire abigishwa inyuma zabo’ (2 Abakorinto 11:13; Ibyakozwe 20:30; Ibyahishuwe 1:10). Abo bantu ngo nta kibi baba babona mu madini yose arangwamo amacakubiri kandi anavuguruzanya; bakemeza ko Imana itagira umuteguro kandi bagahakana ko Yesu yeguriwe ubwami mu wa 1914. Basohoza ubuhanuzi bwo muri 2 Petero 3:3, 4: “Mu minsi y’imperuka hazaz’ abakobanyi bakobana, bakurikiz’ irari ryabo, babaza bati: Isezerano ryo kuza kwe riri he: K’ uherey’ aho basogokuruza basinziririye, byose bihor’ uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi.”
4. (a) Ni gute ubwibone bw’abakobanyi n’ubwigomeke bwabo bigaragara? (b) Abakristo bo muri iki gihe bagaragaza ko ari nk’Abefeso binyuriye ku kihe gikorwa bagirira ababarwanya b’abanyabinyoma?
4 Abo bakobanyi biha kurwanya ibyo kwatura ku mugaragaro ukwizera kwabo (Abaroma 10:10). Bishingikirije inkunga y’abayobozi ba Kristendomu kandi bifashisha itangaza makuru na za televiziyo kugira ngo basebye abahoze ari bagenzi babo. Abakristo b’indahemuka ntibatinze gutahura ko amagambo n’imyifatire by’abo banyabinyoma bitarangwamo ukuri. Kimwe n’Abefeso, Abakristo bo muri iki gihe ‘ntibabasha kwihanganira abanyangeso mbi,’ ahubwo babaca mu matorero yabo.a
5. (a) Yesu yavuze ko intege nke z’Abefeso zari izihe? (b) Ni ayahe magambo Abefeso bagombaga kwibuka?
5 Hanyuma, nanone nk’uko abigira no kuri atanu mu matorero arindwi, Yesu azamura ikibazo gikomeye. Abwira itorero ryo muri Efeso ati “Ariko rero mfit’ icyo nkugaya, n’ uko warets’ urukundo rwawe rwa mbere” (Ibyahishuwe 2:4). Abefeso ntibagombaga guteshuka bigeze aho, kuko imyaka 35 mbere y’aho intumwa Paulo yari yarabandikiye ababwira iby’ ‘urukundo rwinshi Imana yadukunze,’ kandi yari yarabihanangirije agira ati “Nuko mwigan’ Imana, nk’abana bakundwa. Kandi mugendere mu rukundo, nk’uko Kristo yadukunze” (Abefeso 2:4; 5:1, 2). Byongeye kandi, amagambo ya Yesu akurikira yagombye kuba yariyanditse mu mitima yabo ubudasibangana: “Uwiteka [Yehova, MN] Imana yacu ni we Mwami [Yehova, MN] wenyine. Nuko rero, ukundish’ Uwiteka [Yehova, MN] Imana yaw’ umutima wawe wose n’ubugingo bgawe bgose n’ubgenge bgawe bgose n’imbaraga zawe zose” (Mariko 12:29-31). Abefeso bari bararetse urwo rukundo rwa mbere.
6. (a) Twaba turambye mu itorero cyangwa se turi bashya, ni iyihe myifatire n’akahe kaga tugomba kwirinda? (b) Ni iki urukundo rwacu dufitiye Yehova rwagombye kudutera gukora?
6 Twaba tumaze igihe kirekire cyangwa se gito mu itorero, tugomba kwirinda gutakaza urukundo rwacu rwa mbere dufitiye Yehova. Mbese, twatakaza urwo rukundo dute? Twarutakaza turetse umurimo wacu w’umubiri ukatubata, cyangwa kugira irari ryo kubona amafaranga menshi, cyangwa se dutuma uguhihibikanira ibinezeza biba iby’ibanze mu mibereho yacu. Bityo ibitekerezo byacu tukabihanga kuby’ umubiri aho kubihanga kuby’umwuka (Abaroma 8:5-8; 1 Timoteo 4:8; 6:9, 10). Urukundo dufitiye Yehova rwagombye kudutera gukosora icyatuma tugira imyifatire nk’iyo cyose rukanadutera ‘kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo,’ ku buryo ‘twibikira ubutunzi mu ijuru.’—Matayo 6:19-21, 31-33
7. (a) Umurimo dukorera Yehova wagombye kuba ushingiye ku ki? (b) Ni iki Yohana yavuze ku bihereranye n’urukundo?
7 Ni mucyo rero umurimo wacu dukorera Yehova uhore iteka ushingiye ku rukundo rwinshi tumufitiye! Twishimire cyane ibyo Yehova na Kristo badukoreye byose. Nk’uko Yohana ubwe yaje kubyandika nyuma y’aho: “Mur’iki ni mw’ urukundo ruri, s’ uko twebge twakunz’ Imana, ahubgo n’ ukw Imana ari yo yadukunze, igatum’ Umwana wayo kub’ impongano y’ibyaha byacu.” Yohana akomeza agira ati “Imana n’ urukundo, kand’ ūguma mu rukundo, aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we.” Urukundo dufitiye Yehova, Umwami Yesu Kristo hamwe n’Ijambo rizima ry’Imana, ntirugacogore na rimwe! Urwo rukundo ntirushobora kugaragarira gusa ku murimo wa Yehova dukorana umwete, ahubwo kandi no kumvira “iri tegeko ryavuye kuri yo, ng’ ūkund’ Imana, akunde na mwene Se.”—1 Yohana 4:10, 16, 21; Abaheburayo 4:12; reba nanone 1 Petero 4:8; Abakolosai 3:10-14; Abefeso 4:15.
‘Ukore Imirimo nk’Iya Mbere’
8. Yesu yavuze ko Abefeso basabwaga gukora iki?
8 Itorero ryo muri Efeso rigomba guhembera urukundo ryahoranye mbere, kugira ngo ridatakaza byose. Yesu araribwira ati “Nukw ibuk’ aho wavuye ukagwa; wihane, ukor’ imirimo nk’iya mbere; kuko n’ utabikora, nzaz’ ah’ uri, nkūr igitereko cy’itabaza cyaw’ ahacyo, n’ utīhana” (Ibyahishuwe 2:5). Ni gute Abakristo bo muri Efeso bakiriye ayo magambo? Ntacyo tubiziho. Turizera ko baba barisubiyeho bagahembera urukundo rwabo kuri Yehova. Iyo bitaba bityo, itabaza ryabo ryajyaga kuzima n’igitereko cyabo cy’amatabaza bakacyamburwa. Bari gutakaza igikundiro bari bafite cyo gutuma ukuri kumurika.
9. (a) Ni irihe jambo ritera inkunga Yesu yari afitiye Abefeso? (b) Nyuma y’urupfu rwa Yohana, ni mu buhe buryo amatorero yirengagije gukurikiza inama Yesu yahaye Abefeso?
9 Nyamara, Yesu abatera inkunga muri aya magambo ngo “Ariko rero ufit’ icyo ngushimira, n’ uko wang’ imirimo y’Abanikolaiti, iyo nanjye nanga” (Ibyahishuwe 2:6). Nibura, Abefeso ntibemeraga abicamo ibice, nk’uko Umwami Yesu Kristo na we ubwe atabemera. Ikibabaje ariko, ni uko uko igihe cyagiye gihita amatorero menshi yagiye adohoka kuri ayo magambo ya Kristo. Kudakunda Yehova, ukuri ndetse na bagenzi babo byatumye barohama mu mwijima w’iby’umwuka. Biciyemo uduce twinshi dushyamiranye. Abandukuye ibyanditswe bya Bibiliya b’ “Abakristo” badakunda Yehova baje kuvana izina ry’Imana ubwaryo mu byanditswe bya Kigiriki bya Bibiliya. Uko kubura urukundo ni na ko kandi kwatumye inyigisho z’imyizerere y’i Babuloni no mu Bugiriki zitangwa mu izina ry’Ubukristo, urugero nk’umuriro utazima, purugatori ndetse n’Ubutatu. Kudakunda Yehova n’ukuri byatumye abenshi mu biyitaga Abakristo bareka kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Baje kugez’ ubwo bategekwa n’agatsiko k’abayobozi ba kidini bikunda bihangiye ubwabo bwami hano ku isi.—Gereranya na 1 Abakorinto 4:8.
10. Ni iyihe mimerere yarangwaga mu madini ya Kristendomu mu wa 1918?
10 Mu gihe urubanza rwabanzirizaga mu nzu y’Imana mu wa 1918, abayobozi ba Kristendomu biciyemo uduce bareruye bashyigikira Intambara ya Mbere y’Isi Yose, bahatira Abagatolika n’Abaporotesitanti b’imitwe yombi kwicana (1 Petero 4:17). Ibinyuranye n’itorero ryo muri Efeso ryangaga imirimo y’Abanikolaiti, kuva kera cyane amadini ya Kristendomu yo yari yariyandurishije imyizerere ivuguruzanya kandi irwanya Imana, n’abayobozi bayo bari baranywanye n’isi, kandi Yesu yari yaravuze ko abigishwa be batagombaga kuba abayo (Yohana 15:17-19). Amatorero yabo atari azi umutwe mukuru wa Bibiliya ari wo Bwami bw’Imana, si yo yari kuba ibitereko by’amatabaza birangwa n’ukuri kw’ibyanditswe, kandi abayoboke bayo na bo ntibari abo mu rusengero ry’umwuka rwa Yehova. Aho kuba inyenyeri, abayobozi babo (abagabo n’abagore) babaye abo mu bagize ‘urya munyabugome.’—2 Abatesalonike 2:3; Malaki 3:1-3.
11. (a) Ni irihe tsinda ry’Abakristo mu isi [yose] mu wa 1918 ryubahirije amagambo Yesu yabwiye Abefeso? (b) Abo mu itsinda rya Yohana bakoze iki uhereye mu wa 1919?
11 Na ho ab’itsinda rya Yohana bo, basohotse mu midugararo y’intambara ya mbere y’isi yose bagifite urukundo bakunda Yehova n’ukuri, urukundo rwabateye kumukorera n’ishyaka ryinshi. Abo Bakristo bananiye abageragezaga kubazanamo amacakubiri, urugero kubahiriza by’agakabyo, Charles T. Russell, Perezida wambere wa Sosayiti, bimeze nko kumusenga, nyuma y’urupfu rwe mu wa 1916. Bamaze gucyahwa n’ibitotezo n’ingorane, bumvise Shebuja ababwira ngo “Nuko nuko,” maze binjizwa mu munezero we (Matayo 25:21, 23). Uruhererekane rw’ibyagiye byaduka mu isi hamwe n’ibyagiye bigera kuri abo Bakristo ubwabo byababereye isohozwa ry’ikimenyetso Yesu yatanze cyari kuranga ukuhaba kwe kutaboneka ari Umwami. Guhera mu wa 1919, bakomeje kujya mbere barangamiye isohozwa ry’ikindi gice cy’ubuhanuzi bukomeye bwa Yesu bari kugiramo uruhare, aribwo ubu: “Kand’ ubu butumwa bgiza bg’ubgami buzigishwa mw isi yose, ngo bub’ ubuhamya bgo guhamiriz’ amahanga yose: ni bg’ imperuk’ izaherakw ize” (Matayo 6:9, 10; 24:3-14). N’ubwo urukundo bakunda Yehova rwari rwarigeze gusa n’urukonja, uhereye ubwo noneho rwaragurumanye.
12. (a) Ni ukuhe guhamagarwa kwatangiwe mu ikoraniro ritazibagirana ryabaye mu wa 1922? (b) Ni irihe zina Abakristo b’ukuri bafashe mu wa 1931, kandi bihannye iki?
12 Mu ikoraniro ritazibagirana ryakoraniwemo na bamwe muri abo Bakristo 18.000 i Cedar Point, Ohio (soma Seda Poyinti), muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuva kuwa 5 kugeza ku wa 13 Nzeri 1922, hatanzwe ihamagara rikurikira: “Nimusubire mu mirima, yemwe bana b’Isumba byose mwe! . . . Isi igomba kumenya ko Yehova ari Imana kandi ko Yesu Kristo ari Umwami w’Abami. . . . Nuko rero: Nimwamamaze, mwamamaze, mwamamaze Umwami n’ubwami bwe!” Izina ryiza cyane rya Yehova ryarushijeho kuvugwa. Mu wa 1931, abo Bakristo bateraniye mu ikoraniro i Columbus, Ohio, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bakiranye ibyishimo izina ryivugiwe n’Imana mu buhanuzi bwa Yesaya—ari ryo ry’Abahamya ba Yehova (Yesaya 43:10, 12). Uhereye ku igazeti yo ku wa 1 Werurwe 1939, izina ry’ikinyamakuru cy’ingenzi cy’umuteguro ryarahindutse riba Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova, bityo icyubahiro cyose cyegurirwa Umuremyi wacu n’ubutegetsi bwe bwa cyami. Abahamya ba Yehova bari baricujije kuba mbere hose basa naho batahaga izina rya Yehova n’ubwami bwe bitagereranywa icyubahiro n’ikuzo byuzuye noneho bamugirira urukundo ruvuguruye.—Zaburi 106:6, 47, 48.
‘Unesha’
13. (a) Ni uwuhe mugisha wari uteganyirijwe Abefeso iyo baza ‘kunesha’? (b) Abakristo bo muri Efeso bari ‘kunesha’ bate?
13 Mu kurangiza, kimwe n’uko abigira no mu butumwa bwe bundi, Yesu arerekeza ku mwuka w’Imana umenyekanisha ingororano y’ubudahemuka binyuze kuri we. Abwira Abefeso ati “Ūfit’ ugutwi, niyumv’ iby’ Umwuka abgir’ amatorero. Ūnesha, nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kiri muri Paradiso y’Imana” (Ibyahishuwe 2:7). Abafite amatwi yumva bari kwihutira gushishikazwa n’ubwo butumwa ntangabuzima, bazirikana ko budaturuka kuri Yesu ubwe, ahubwo ku Mwami w’Ikirenga Yehova binyuriye ku mwuka we wera ari yo mbaraga ikoreshwa. Ni gute bajyaga kuba abanesha? Ni mu kugera ikirenge mu cya Yesu we wakomeje ubudahemuka kugeza k’ugupfa, bityo akabasha kuvuga ati “Mw isi mugir’ umubabaro, ariko nimuhumure, naneshej’ isi.”—Yohana 8:28; 16:33; reba na 1 Yohana 5:4.
14. “Paradiso y’Imana” yavuzwe na Yohana igereranya iki?
14 Ubwo batarangamiye kuzaba muri paradizo ku isi, bishoboka bite ko Abakristo basizwe nk’Abefeso bahabwa ingororano yo kurya “ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kiri muri Paradiso y’Imana”? Iyo ntishobora kuba ari paradizo yagaruwe ku isi, kuko Abakristo basizwe 144.000, habariwemo n’abo muri Efeso, bacunguriwe mu bantu kugira ngo bategekane n’Umwana w’Intama Kristo Yesu ku Musozi Siyoni wo mu ijuru ari abana b’umwuka (Abefeso 1:5-12; Ibyahishuwe 14:1, 4). Ubwo rero, aha havugwa hashobora kuba ari ahantu ho mu ijuru hagereranywa na paradizo abo banesha bahamagarirwa kuragwa. Iyo ngiyo “muri Paradiso y’Imana,” aho Yehova ubwe aba, abo banesheje bazaba barambitswe kudapfa bazakomeza kwiberaho iteka ryose, ari byo aha bigereranywa no kuba barya ku giti cy’ubugingo.
15. Ni kuki inkunga yo kunesha yatanzwe na Yesu ari intangabuzima ku bagize imbaga nyamwinshi muri iki gihe?
15 Bite rero kuri bagenzi b’abo 144.000 na bo b’indahemuka? Imbaga nyamwinshi y’abo bahamya, na yo izanesha. Ariko rero ibyiringiro by’abo byo ni ibyo kwinjira muri paradizo yo ku isi, aho bazanywera k’ “uruzi rw’amazi y’ubugingo” kandi bakavurwa n’ ‘ibibabi by’ibiti’ biteye hakurya no hakuno y’urwo ruzi (Ibyahishuwe 7:4, 9, 17; 22:1, 2). Niba uri umwe mu bagize iryo tsinda, cyo nawe garagaza urukundo rw’igishyuhirane ufitiye Yehova kandi unesheshe ukwizera! Uko ni ko wazagera ku munezero wo kwiberaho iteka muri paradizo yo ku isi.—Gereranya na 1 Yohana 2:13, 14.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku byerekeye ubusobanuro burambuye bw’amateka y’iyaduka ry’intumwa z’ibinyoma, reba ku mapaji 386 kugeza 393 y’igitabo Comment raisonner à partir des Écritures, kiboneka ku banditsi b’iki gitabo.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 36]
Ibisingizo Bihabwa Yehova n’Umwana We
Igitabo cy’indirimbo cyasohowe n’abantu ba Yehova mu wa 1905, cyarimo incuro ebyiri indirimbo zihimbaza Yesu kurusha Yehova Imana. Mu gitabo cyo mu wa 1928, indirimbo zikuza Yehova zendaga kungana n’izakuzaga Yesu. Naho icya vuba aha cyasohotse mu wa 1984, cyo kirimo incuro enye indirimbo zubahisha Yehova kurusha izubahisha Yesu. Ibyo bikaba bihuje n’amagambo Yesu yivugiye ubwe agira ati “Kuko Data anduta” (Yohana 14:28). Urukundo rugirirwa Yehova rugomba kwiganza, rukongerwaho gukunda Yesu urukundo rwinshi no gushimira kubw’ igitambo cye cy’agaciro kenshi, no kuba ari Umutambyi Mukuru n’Umwami.
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 34]
Uko Yesu Atanga Inama
(mu bice n’imirongo by’Ibyahishuwe)
Ubutumwa bwohererejwe itorero rya Ubutware bwo gutanga inama Intangiriro itera inkunga Ingorane igaragara Uguhwiturwa hamwe n’/cyangwa inkunga Imigisha ya byo
Efeso 2:1 2:2, 3 2:4 2:5, 6 2:7
Simuruna 2:8 2:9 — 2:10 2:11
Perugamo 2:12 2:13 2:14, 15 2:16 2:17
Tuatira 2:18 2:19 2:20, 21 2:24, 25 2:26-28
Sarudi 3:1 — 3:1, 2 3:3, 4 3:5
Filadelifia 3:7 3:8 — 3:8-11 3:12
Laodikia 3:14 — 3:15-17 3:18-20 3:21