Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
4-10 NYAKANGA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 SAMWELI 18-19
“Barizilayi yatubereye urugero rwiza rwo kwiyoroshya”
Barizilayi umugabo wari uzi aho ubushobozi bwe bugarukira
Nta gushidikanya, Dawidi yari yarishimiye cyane ubufasha Barizilayi yamuhaye. Bisa n’aho Dawidi atifuzaga gusa kumushimira amuha ibintu. Ubukire si bwo Barizilayi yari akeneye. Dawidi ashobora kuba yarifuzaga kubana na we i bwami kubera imico myiza y’uwo musaza. Kwibera i bwami iteka byari kuba ari umwanya w’icyubahiro kandi byari gutuma Barizilayi yishimira kuba inkoramutima y’umwami.
Barizilayi umugabo wari uzi aho ubushobozi bwe bugarukira
Impamvu ya mbere yateye Barizilayi gufata umwanzuro nk’uwo ni uko yari ashaje kandi ubushobozi bwe bukaba bwari bwaragabanyutse. Barizilayi ashobora kuba yarumvaga ko atazamara igihe kirekire atarapfa (Zaburi 90:10). Yari yarakoze ibyo ashoboye byose afasha Dawidi, ariko yari azi n’aho ubushobozi bwe bugarukira kubera izabukuru. Barizilayi ntiyigeze areka ngo igitekerezo cyo kugira icyubahiro no gukomera kimuhume amaso, ye kubona uko ubushobozi bwe bungana. Mu buryo bunyuranye n’uko Abusalomu washakaga gukomera yabigenje, Barizilayi we yagaragaje kwicisha bugufi.—Imigani 11:2.
Barizilayi umugabo wari uzi aho ubushobozi bwe bugarukira
Inkuru ya Barizilayi igaragaza ukuntu gushyira mu gaciro ari ngombwa. Ku ruhande rumwe ariko, ntitwagombye kwanga inshingano yihariye mu murimo cyangwa ngo twoye kuzuza ibisabwa abayihabwa kubera ko twumva twishakira kugira ubuzima butuje cyangwa se twumva tutashobora inshingano zisaba ubwitange. Imana ishobora kudufasha gutsinda intege nke zacu turamutse tuyishingikirijeho kugira ngo iduhe imbaraga n’ubwenge.—Abafilipi 4:13; Yakobo 4:17; 1 Petero 4:11.
Ku rundi ruhande, tugomba kumenya aho ubushobozi bwacu bugarukira. Urugero, tuvuge ko Umukristo runaka asanzwe afite inshingano nyinshi mu murimo w’Imana. Ashobora kubona ko niyemera izindi nshingano azahura n’ingorane yo kudasohoza izo yari asanganywe mu buryo bukwiriye, nko kwita ku muryango mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Mbese muri iyo mimerere, ntibyaba bigaragaza umuco wo kwicisha bugufi no gushyira mu gaciro igihe umuntu atemeye inshingano z’inyongera?—Abafilipi 4:5; 1 Timoteyo 5:8.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Hatanira ‘kurangiza isiganwa’
19 Niba hari ibyo udashobora gukora kandi ukaba wumva ko abandi batiyumvisha uko umerewe, ibyabaye kuri Mefibosheti bishobora kugukomeza (2 Sam 4:4). Yari yaramugaye kandi Umwami Dawidi yaramurenganyije. Ibyabaye kuri Mefibosheti nta ruhare yabigizemo. Icyakora ntiyahindutse umurakare, ahubwo yishimiraga ibyiza yabonaga. Yashimiraga Dawidi ineza yari yaramugaragarije (2 Sam 9:6-10). Ubwo rero, igihe Dawidi yamurenganyaga, Mefibosheti si byo yibanzeho. Ntiyemeye ko ikosa rya Dawidi rimuhindura umurakare. Nanone ikosa Dawidi yakoze, Mefibosheti ntiyarigeretse kuri Yehova. Yibanze ku byo yashoboraga gukora kugira ngo ashyigikire umwami wimitswe na Yehova (2 Sam 16:1-4; 19:24-30). Yehova yandikishije mu Ijambo rye imyitwarire ihebuje ya Mefibosheti, kugira ngo tuge tuyikuramo amasomo.—Rom 15:4.
11-17 NYAKANGA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 SAMWELI 20-21
“Yehova agira ubutabera”
it-1 932 par. 1
Gibeyoni
Nubwo Umwami Sawuli yari yaragambiriye kwica Abagibewoni akabamaraho, bamaze imyaka myinshi bakiriho. Bamaze igihe bategereje ko Yehova abarenganura. Ibyo Yehova yabikoze ku ngoma y’Umwami Dawidi, igihe muri Isirayeli hateraga inzara ikamara imyaka itatu. Igihe Dawidi yabazaga Yehova impamvu maze akamenya ko igihugu cyariho umwenda w’amaraso y’Abagibeyoni, yababajije icyo yabakorera kugira ngo abahe impongano. Abagibeyoni bahise babwira Dawidi ko batifuzaga “ifeza cyangwa zahabu,” kuko amategeko yavugaga ko umuntu wishe undi atagombaga gutanga inshungu yo gucungura ubugingo bwe (Kb 35:30, 31). Nanone bamubwiye ko nta burenganzira bari bafite bwo kwica umuntu muri Isirayeli. Dawidi yababajije icyo yabakorera, maze bamusaba “abahungu” barindwi ba Sawuli ngo babamanike. Kuba Bibiliya ivuga ko Sawuli n’inzu ye bariho umwenda w’amaraso, bigaragaza ko nubwo Sawuli ari we wafashe iya mbere akica Abagibeyoni, n’“abahungu” be bashobora kuba barabigizemo uruhare (2Sm 21:1-9). Iyo abo ba bahungu baza kuba nta ruhare bagize, ntibari gutangwa ngo bicwe kuko amategeko yavugaga ko abana batagombaga kuzira ibyaha bya ba se (Gut 24:16). Ahubwo ibyakozwe byari bihuje n’amategeko, kuko yavugaga ko ‘ubugingo buhorerwa ubundi.’—Gut 19:21.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Abasaza b’Abakristo ni ‘abakozi bakorana natwe kugira ngo tugire ibyishimo’
14 Ku isi hose, twebwe abagize ubwoko bwa Yehova dukomeza gusohoza umurimo wacu nubwo duhura n’inzitizi zituruka kuri Satani n’abambari be. Bamwe muri twe bahanganye n’ibibazo by’ingutu. Ariko kandi, biringiye Yehova mu buryo bwuzuye maze bagira imbaraga zo gukomeza kuba abizerwa muri ibyo bihe byari bigoye, nk’uko Dawidi na we yagize imbaraga zo kwica Goliyati. Rimwe na rimwe ariko, guhora duhanganye n’imihangayiko yo muri iyi si bituma tunanirwa kandi tugacika intege. Mu bihe nk’ibyo, ibibazo ubusanzwe twakwihanganira biba bishobora kuduca intege. Icyo gihe, inkunga dutewe n’umusaza ishobora kudufasha kongera kugira ibyishimo n’imbaraga, nk’uko byagendekeye abandi benshi. Hari umupayiniya ufite imyaka isaga 60 wagize ati “mu gihe cyashize, numvaga ntameze neza kandi umurimo wo kubwiriza warananizaga. Hari umusaza wabonye ko ntari ngifite imbaraga maze aranyegera. Twagiranye ikiganiro giteye inkunga gishingiye ku murongo wo muri Bibiliya. Nashyize mu bikorwa inama yampaye kandi byangiriye akamaro.” Yongeyeho ati “mbega urukundo uwo musaza yagaragaje igihe yabonaga ko ntari ngifite imbaraga maze akamfasha!” Mu by’ukuri, kumenya ko dufite abasaza batwitaho babigiranye urukundo kandi biteguye ‘kudutabara,’ kimwe na Abishayi wo mu gihe cya kera, bidutera inkunga cyane.
18-24 NYAKANGA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 SAMWELI 22
“Jya usaba Yehova agufashe”
Mbese Koko, Ushobora ‘Kwegera Imana’?
11 Gusoma muri Bibiliya ko Imana ifite “imbaraga nyinshi” bitandukanye no gusoma inkuru ivuga ibihereranye n’ukuntu yarokoye Abisirayeli, ikabambutsa Inyanja Itukura, hanyuma igafasha iryo shyanga mu gihe cy’imyaka 40 ryamaze mu butayu (Yesaya 40:26). Bituma wiyumvisha ukuntu amazi yari asendereye yigabanyijemo kabiri. Ushobora kwiyumvisha ukuntu iryo shyanga—wenda ryari rigizwe n’abantu bose hamwe bagera kuri 3.000.000—ryarimo rigenda ku butaka bwo mu nyanja bwari bwumutse, amazi yahindutse barafu ahagaze nk’ikuta zikomeye kuri buri ruhande (Kuva 14:21; 15:8). Ushobora kubona igihamya cy’ukuntu Imana yabitayeho ikabarinda igihe bari mu butayu. Amazi yadudubije aturutse mu rutare. Ibyokurya byasaga n’utubuto tw’umweru, twari hasi ku butaka (Kuva 16:31; Kubara 20:11). Aha ngaha, Yehova ntiyagaragaje gusa ko afite imbaraga, ahubwo yanagaragaje ko azikoresha afasha ubwoko bwe. Mbese, ntibiduha icyizere kumenya ko amasengesho yacu tuyatura Imana ifite imbaraga nyinshi, ‘yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba’?—Zaburi 46:1.
“Uzaba indahemuka”
Reka dusuzume ayo magambo Dawidi yavuze. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “kuba indahemuka,” rishobora nanone guhindurwamo ngo “kugaragaza ineza yuje urukundo.” Kuba indahemuka by’ukuri, bishingira ku rukundo. Yehova ntatererana abamubera indahemuka, kubera ko abakunda.
Nanone, uzirikane ko kuba indahemuka birenze ibi byo kumva ko uri yo gusa, ahubwo ko bikubiyemo no kubigaragaza mu bikorwa. Nk’uko Dawidi yabyiboneye, Yehova ni indahemuka. Igihe Umwami wizerwa Dawidi yahuraga n’ingorane zikomeye mu buzima bwe, Yehova yamubereye indahemuka amurinda, kandi amuha ubuyobozi. Dawidi warangwaga no gushimira, yavuze ko Yehova ari we wamukijije “amaboko y’abanzi be bose.”—2 Samweli 22:1.
Ni iki ayo magambo ya Dawidi atwigisha? Ayo magambo atwereka ko Yehova atajya ahinduka (Yakobo 1:17). Buri gihe yubahiriza amahame ye, kandi asohoza ibyo yasezeranyije byose. Hari indi zaburi Dawidi yahimbye ibonekamo amagambo agira ati “Uwiteka . . . ntareka abakunzi be,” cyangwa indahemuka ze.—Zaburi 37:28.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Jya witoza kuba nk’umuto
7 Urugero Imana itanga rwo kwicisha bugufi rwakoze ku mutima Dawidi, umwanditsi wa zaburi. Yaririmbiye Yehova ati “uzampa agakiza kawe kambere ingabo inkingira, kandi kwicisha bugufi kwawe ni ko kungira umuntu ukomeye” (2 Sam 22:36). Dawidi yari azi ko ibintu bikomeye byose yakoze muri Isirayeli yabikeshaga kuba Yehova yaricishije bugufi akamwitaho, kandi akamufasha (Zab 113:5-7). Ese natwe si uko? Ari imico dufite, ari ubushobozi cyangwa inshingano, ni iki ‘tutahawe’ na Yehova muri ibyo byose (1 Kor 4:7)? Uwitwara nk’umuto aba “ukomeye” mu buryo bw’uko aba umugaragu wa Yehova ufite agaciro kenshi (Luka 9:48). Reka turebe impamvu ibyo ari ukuri.
25-31 NYAKANGA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 SAMWELI 23-24
“Ese ibyo ukora bigaragaza ko wigomwa?”
it-1 146
Arawuna
Uko bigaragara Arawuna yahaye Dawidi imbuga yo kubakaho igicaniro, amuha inka zo gutamba n’inkwi ku buntu ariko Dawidi arabyanga, avuga ko agomba kubigura. Inkuru yo muri 2 Samweli 24:24 igaragaza ko Dawidi yaguze iyo mbuga n’inka shekeli mirongo itatu z’ifeza (asaga 108 000 Rwf). Icyakora inkuru yo mu 1 Ngoma 21:25, ivuga ko Dawidi yishyuye shekeli 600 za zahabu (asaga 76 114 100 Rwf) kugira ngo agure aho hantu. Uwanditse inkuru yo muri 2 Samweli yibanda gusa ku mbuga no ku byari gukoreshwa mu gutamba ibitambo, ni yo mpamvu yivugiye amafaranga yaguze ibyo bintu. Ariko uwanditse inkuru yo mu 1 Ngoma we, yanditse iyo nkuru avuga iby’urusengero rwaje kubakwa aho hantu nyuma yaho n’amafaranga yarutanzweho (1Ng 22:1-6; 2Ng 3:1). Kubera ko urwo rusengero rwubatswe ahantu hanini cyane, biragaragara ko izo shekeli 600 za zahabu ari zo zahaguze, aho kuba imbuga nto gusa Dawidi yubatsemo igicaniro.
Sobanukirwa ‘ibintu by’ingenzi by’ukuri’
8 Umwisirayeli yashoboraga gutanga igitambo ku bushake agaragaza ko ashimira Yehova abivanye ku mutima, cyangwa agatanga igitambo gikongorwa n’umuriro ashaka ko amwemera. Icyo gihe, guhitamo itungo ryiza kuruta ayandi ntibyari kumugora. Uwo Mwisirayeli yari kwishimira guha Yehova igitambo cyiza kuruta ibindi. Muri iki gihe Abakristo ntibatanga ibitambo nk’ibyasabwaga n’Amategeko ya Mose, ariko na bo batanga ibitambo kuko bakoresha igihe cyabo, imbaraga zabo n’umutungo wabo kugira ngo bakorere Yehova. Intumwa Pawulo yavuze ko ‘gutangariza mu ruhame’ ibyiringiro bya gikristo, “gukora ibyiza no gusangira n’abandi” ari ibitambo bishimisha Imana (Heb 13:15, 16). Umutima abagize ubwoko bwa Yehova bakorana ibikorwa nk’ibyo, ugaragaza urugero bashimiramo Imana ibyo yabahaye byose. Ku bw’ibyo, kimwe n’Abisirayeli, tugomba kwisuzuma tukamenya impamvu zituma tuyikorera.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya 2 Samweli
23:15-17. Dawidi yubahaga cyane itegeko ry’Imana rirebana n’ubuzima n’amaraso, ku buryo aha ngaha yanze gukora ibyasaga n’aho ari ukwica iryo tegeko. Tugomba kwihingamo kubona amategeko y’Imana yose mu buryo nk’ubwo.
1-7 KANAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 ABAMI 1-2
“Ese uvana isomo ku makosa wakoze?”
it-2 987 par. 4
Salomo
Igihe Adoniya n’abo bari bafatanyije ubugambanyi bumvaga urusaku rw’abantu bishimye ruturuka mu mugi wa Gihoni, bavuga ko Salomo yabaye umwami, bahise bagira ubwoba barahunga. Salomo yagaragaje ko ubutegetsi bwe bwari kurangwa n’amahoro, maze yanga kwihorera igihe yabaga umwami. Nyamara iyo Adoniya aza kuba ari we wabaye umwami, birashoboka ko yari guhita yica Salomo. Adoniya yahise ahungira mu rusengero, maze Salomo amutumaho abantu kugira ngo bamumuzanire. Salomo yamubwiye ko nta cyo ari bube keretse nihagira ikibi kimubonekaho. Hanyuma yaramusezereye ngo yigire iwe.—1Bm 1:41-53.
it-1 49
Adoniya
Hashize igihe Dawidi apfuye, Adoniya yasabye Batisheba ngo amusabire Salomo Abishagi witaga kuri Dawidi, kugira ngo amubere umugore. Adoniya yabwiye Batisheba ati: “Uzi neza ko ari jye wagombaga kwima ingoma ya Isirayeli, kandi ko ari jye Abisirayeli bose bari bahanze amaso ngo mbe umwami wabo.” Kuba Adoniya yaravuze atyo, bigaragaza ko yumvaga ko ari we wagombaga kuba umwami, nubwo mbere yaho yari yagaragaje ko yemeye ibyo Imana yakoze (1Bm 2:13-21). Nubwo ibyo Adoniya yari asabye byasaga nk’aho yashakaga kugira icyo ahabwa mu kimbo cyo kuba baramutwaye ubwami, byagaragazaga ko yari akirarikiye cyane kuba umwami, kuko kera mu burasirazuba amategeko yavugaga ko abagore b’umwami n’inshoreke ze bahabwaga gusa uwasimbuye umwami. (Gereranya no muri 2Sm 3:7; 16:21.) Salomo amaze kumva ibyo nyina amusabye, yategetse ko Adoniya yicwa kandi Benaya yahise amwica.—1Bm 2:22-25.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Mbere cy’Abami
2:37, 41-46. Mbega ukuntu kwaba ari ukwibeshya gutekereza ko umuntu ashobora kwica amategeko y’Imana agakomeza akabaho adahanwa! Abantu bose biyemeza bakanga kunyura mu ‘nzira ijya mu bugingo’ bazagerwaho n’ingaruka z’uwo mwanzuro wabo mubi.—Matayo 7:14.
8-14 KANAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 ABAMI 3-4
“Akamaro ko kugira ubwenge”
Ese akubera icyitegererezo cyangwa ibyo yakoze bikubera umuburo?
4 Salomo akimara kwima ingoma, Imana yamubonekeye mu nzozi maze imubwira kuyisaba icyo ashaka. Kubera ko Salomo yari azi ko atari inararibonye, yasabye ubwenge. (Soma mu 1 Abami 3:5-9.) Imana yashimishijwe n’uko uwo mwami yasabye ubwenge aho gusaba ubukire n’icyubahiro, maze imuha “umutima w’ubwenge no gusobanukirwa” hamwe n’uburumbuke (1 Abami 3:10-14). Nk’uko Yesu yabivuze, Salomo yari afite ubwenge budasanzwe, ku buryo umwamikazi w’i Sheba yabyumvise agakora urugendo rurerure kugira ngo ajye kubyirebera.—1 Abami 10:1, 4-9.
5 Twe ntitwitega ko Imana ishobora kuduha ubwenge mu buryo bw’igitangaza. Salomo yavuze ko “Yehova ari we utanga ubwenge,” ariko nanone yavuze ko twagombye guhatanira kugira uwo muco uturuka ku Mana, agira ati “utegere ubwenge amatwi, n’umutima wawe uwushishikarize kugira ubushishozi.” Yanakoresheje amagambo agira ati ‘hamagara’ ushaka ubwenge, ‘komeza kubushaka,’ ‘komeza kubushakisha’ (Imig 2:1-6). Uko bigaragara, dushobora kunguka ubwenge.
6 Byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati “ese nigana urugero rwa Salomo, maze ngaha agaciro ubwenge buva ku Mana?” Ibibazo by’ubukungu byagiye bituma abantu benshi berekeza umutima wabo wose ku kazi no gushaka amafaranga, cyangwa bikagira ingaruka ku myanzuro bafata irebana n’amashuri baziga. Bite se wowe n’umuryango wawe? Ese amahitamo yawe agaragaza ko uha agaciro ubwenge buturuka ku Mana kandi ko ubushaka? Ese kugira icyo uhindura ku ntego zawe bishobora gutuma urushaho kunguka ubwenge? Koko rero, kunguka ubwenge no gukora ibihuje na bwo bizahora bigufitiye akamaro. Salomo yaranditse ati “ni bwo uzasobanukirwa icyo gukiranuka n’ubutabera no kuba inyangamugayo ari cyo, ukamenya imigenzereze myiza yose.”—Imig 2:9.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Yehova ni Imana y’Amasezerano
15 Igihe abo mu rubyaro rw’Aburahamu bari bamaze kugirwa ishyanga riyoborwa n’Amategeko, Yehova yabahaye umugisha, akurikije isezerano yagiranye na sekuruza wabo. Mu mwaka wa 1473 M.I.C., Yosuwa, umusimbura wa Mose, yayoboye Abisirayeli abajyana muri Kanani. Igabanywa ry’igihugu ryakozwe nyuma y’aho hagati y’imiryango, ryashohoje isezerano rya Yehova ryo guha imbuto y’Aburahamu icyo gihugu. Iyo Abisirayeli babaga ari abizerwa, Yehova yasohozaga isezerano rye ryo kubaha gutsinda abanzi babo. Ibyo byagaragaye cyane cyane mu gihe cy’ubutegetsi bw’Umwami Dawidi. Mu gihe cya Salomo mwene Dawidi, hashohojwe ingingo ya gatatu y’isezerano ry’Aburahamu. “Abayuda n’Abisirayeli bari benshi, bangana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi, bararyaga, bakanywa bakanezerwa.”—1 Abami 4:20.
15-21 KANAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 ABAMI 5-6
“Urukundo rwatumye bagira umwete bubakira Yehova urusengero”
Ese wari ubizi?
By’umwihariko, ibiti by’amasederi byo muri Libani byari bizwiho kuba byararambaga, ari byiza, bihumura kandi ntibyakundaga kuribwa n’udukoko. Ubwo rero, ibikoresho Salomo yubakishije urusengero byari byiza cyane. Muri iki gihe, imisozi yo muri Libani yahozeho amashyamba y’ibiti by’amasederi, isigayeho udushyamba dutatanye.
it-1 424
Amasederi
Salomo yakoresheje ibiti byinshi by’amasederi igihe yubakaga urusengero. Ibyo byasabaga abakozi benshi babarirwa mu bihumbi bo gutema ibyo biti, kubivana i Tiro cyangwa i Sidoni babigeza ku nkombe ya Mediterane, bakabihambiranya bakabinyuza mu nyanja, bikagera ku cyambu, bishoboka ko cyari i Yopa. Hanyuma barabyikoreraga bakabigeza i Yerusalemu. Ibyo byose byari mu masezerano Salomo yagiranye na Hiramu (1Bm 5:6-18; 2Ng 2:3-10). Nyuma yaho ibyo biti byakomeje kuza muri Isirayeli ari byinshi, ku buryo Bibiliya ivuga ko mu gihe cy’ubwami bwa Salomo, ‘ibiti by’amasederi byahindutse nk’ibiti byo mu bwoko bw’umutini.’—1Bm 10:27; gereranya no muri Ye 9:9, 10.
it-2 1077 par. 1
Urusengero
Salomo yashyizeho gahunda y’abakozi bakoraga imirimo y’agahato abakuye muri Isirayeli hose. Yatoranyije abagabo 30 000 akajya abohereza muri Libani mu byiciro. Buri kwezi yoherezaga abagabo 10 000. Bamaragayo ukwezi kumwe, andi abiri bakayamara mu ngo zabo (1Bm 5:13, 14). Salomo yari afite abakozi 70 000 yakuye mu banyamahanga bari batuye muri Isirayeli bikoreraga imitwaro, n’abandi bakozi 80 000 bo guconga amabuye (1Bm 5:15; 9:20, 21; 2Ng 2:2). Nanone Salomo yashyizeho abakozi 550 bari bahagarariye imirimo n’abandi 3 300, uko bigaragara bari babungirije (1Bm 5:16; 9:22, 23). Birashoboka ko muri abo bari bahagarariye imirimo, 250 bari Abisirayeli, naho 3 600 bakaba abanyamahanga bari batuye muri Isirayeli.—2Ng 2:17, 18.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
g 5/12 17, agasanduku
Bibiliya ni igitabo cy’ubuhanuzi nyakuri, Igice cya 1
IKURIKIRANYABIHE RIHUJE N’UKURI
Urugero rugaragaza agaciro k’ikurikiranyabihe rihuje n’ukuri ryo muri Bibiliya, ruboneka mu 1 Abami 6:1, havuga iby’igihe Umwami Salomo yatangiriye kubaka urusengero rw’i Yerusalemu. Aho hagira hati “mu mwaka wa magana ane na mirongo inani Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa [imyaka 479 yuzuye], Salomo yatangiye kubakira Yehova inzu. Hari mu mwaka wa kane ari ku ngoma muri Isirayeli, mu kwezi kwa Zivu, ari ko kwezi kwa kabiri.”
Ikurikiranyabihe rya Bibiliya rigaragaza ko mu mwaka wa kane w’ingoma ya Salomo hari mu wa 1034 Mbere ya Yesu. Iyo ubaze usubira inyuma ho imyaka 479 yuzuye, ugera mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, umwaka Abisirayeli baviriye muri Egiputa.
22-28 KANAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 ABAMI 7
“Inkingi ebyiri zitwigisha iki?”
“Imisozi uzacukuramo umuringa”
Umwami Salomo yakoresheje umuringa mwinshi cyane igihe hacurwaga ibikoresho byo mu rusengero rw’i Yerusalemu. Umwinshi muri uwo muringa wari waratanzwe na se Dawidi, awunyaze muri Siriya igihe yagabagayo ibitero (1 Ibyo ku Ngoma 18:6-8). “Ikigega cy’amazi” cyari gicuzwe mu muringa abatambyi bogeragamo, cyashoboraga kujyamo litiro 66.000 kandi gishobora kuba cyarapimaga toni 30 (1 Abami 7:23-26, 44-46). Hanyuma hari inkingi nini zicuzwe mu muringa zari zishinze mu muryango w’urusengero. Zari ziteye nk’impombo zifite umubyimba wa santimetero 7,5, umurambararo wa metero 1,7 n’uburebure bwa metero 8. Hejuru yazo hari imitwe ifite metero 2,2 z’ubuhagarike (1 Abami 7:15, 16; 2 Ibyo ku Ngoma 4:17). Iyo utekereje ubwinshi bw’umuringa wakoreshejwe mu gucura izo nkingi zonyine, wumva wumiwe.
it-1 348
Bowazi, II
Ku ibaraza ry’urusengero rwa Salomo hari inkingi ebyiri nini cyane zari zikozwe mu muringa. Inkingi yari ku ruhande rwo haruguru yitwaga Bowazi, bishobora kuba byarasobanuraga “Imbaraga.” Naho iyari ku ruhande rwo hepfo yitwaga Yakini bisobanura “Gushyigikira cyangwa gukomeza.” Ubwo rero kuba izo nkingi zari kumwe, kandi ukazitegereza uhereye ku yari iburyo ugana ku yari ibumoso, byumvikanishaga ko Yehova yari “gushyigikira urusengero rwe kandi akarukomeza.”—1Bm 7:15-21.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1 263
Kwiyuhagira
Abantu basenga Yehova mu buryo yemera bagomba kugira isuku. Ibyo bigaragazwa n’ibyakorwaga mu ihema ry’ibonaniro hamwe n’ibyakorwaga mu rusengero rwaje kubakwa nyuma yaho. Igihe hashyirwaho gahunda y’ubutambyi, Umutambyi mukuru Aroni n’abahungu be babanje kwiyuhagira mbere yo kwambara imyenda y’abatambyi (Kv 29:4-9; 40:12-15; Lw 8:6, 7). Abatambyi bakarabaga intoki n’ibirenge bakoresheje amazi yari mu gikarabiro cy’umuringa cyari imbere y’ihema ry’ibonaniro. Noneho urusengero rwa Salomo rumaze kubakwa, bakarabiraga mu kigega cy’amazi cy’umuringa uyagijwe (Kv 30:18-21; 40:30-32; 2Ng 4:2-6). Ku Munsi w’Impongano umutambyi mukuru yakarabaga inshuro ebyiri (Lw 16:4, 23, 24). Nanone abajyanaga ihene ya Azazeli mu butayu, abatwaraga ibisigazwa by’amatungo yatanzweho ibitambo, n’abajyanaga inyuma y’inkambi inka y’ibihogo yatangwagaho igitambo, bose bagomba kwiyuhagira kandi bakamesa imyenda yabo mbere yo kwinjira mu nkambi.—Lw 16:26-28; Kb 19:2-10.
29 KANAMA–4 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 ABAMI 8
“Salomo yasenze abikuye ku mutima kandi yicishije bugufi”
Jya unonosora amasengesho yawe binyuriye mu kwiyigisha Bibiliya
9 Kugira ngo Imana yumve amasengesho, agomba kuba avuye ku mutima. Igihe Salomo yari imbere y’abantu benshi cyane bari bateraniye i Yerusalemu mu gihe cyo gutaha urusengero rwa Yehova mu mwaka wa 1026 Mbere ya Yesu, yatuye Imana isengesho abivanye ku mutima, rikaba riboneka mu 1 Abami igice cya 8. Isanduku y’isezerano imaze gushyirwa Ahera Cyane maze igicu cya Yehova kikuzura mu rusengero, Salomo yashingije Imana.
10 Suzuma isengesho rya Salomo, maze urebe amagambo arikubiyemo yavuze ahereranye n’umutima. Salomo yari azi ko Yehova wenyine ari we uzi umutima w’umuntu (1 Abami 8:38, 39). Iryo sengesho ritanga icyizere cy’uko umunyabyaha ashobora ‘kugarukira [Imana] n’umutima we wose.’ Mu gihe abari bagize ubwoko bw’Imana bari gufatwa n’abanzi babo, Yehova yashoboraga kumva gutakamba kwabo igihe cyose bari kuba bafite umutima umutunganiye (1 Abami 8:48, 58, 61). Mu by’ukuri rero, amasengesho yawe yagombye kuba avuye ku mutima.
Musenge murambuye amaboko arangwa n’ubudahemuka
7 Twaba dusenga mu ruhame cyangwa turi twenyine, ihame ry’ingenzi rishingiye ku Byanditswe tugomba kuzirikana, ni ukugira imyifatire igaragaza ukwicisha bugufi mu masengesho yacu (2 Ngoma 7:13, 14). Umwami Salomo yagaragaje ukwicisha bugufi mu isengesho yavugiye mu ruhame, igihe beguriraga Yehova urusengero rwe rw’i Yerusalemu. Iyo nzu Salomo yari yujuje, yari imwe mu mazu meza kurusha ayandi yose yari yarubatswe ku isi. Ariko kandi, yasenze yicishije bugufi agira ati “ni ukuri koko, Imana izatura mu isi? Dore ijuru, ndetse n’ijuru risumba ayandi, nturikwirwamo nkanswe iyi nzu nubatse!”—1 Abami 8:27.
8 Kimwe na Salomo, twagombye kugaragaza ukwicisha bugufi, mu gihe duhagarariye abandi tuvuga isengesho ryo mu ruhame. N’ubwo tugomba kwirinda kuvuga amagambo agaragaza ko twubaha Imana, dushobora kugaragaza ukwicisha bugufi mu mivugire yacu. Amasengesho agaragaza ukwicisha bugufi, si amasengesho avugwamo amagambo ahambaye cyangwa avugwa mu buryo bw’ikinamico. Ntatuma ibitekerezo byerekezwa kuri wa muntu uba urimo asenga, ahubwo atuma byerekezwa k’Usengwa (Matayo 6:5). Nanone kandi, ukwicisha bugufi kugaragazwa n’ibyo tuvuga mu isengesho. Niba dusenga twicishije bugufi, ntituzavuga amagambo yumvikanisha ko dusaba Imana ko ikora ibintu runaka uko tubishaka. Ahubwo, tuzasaba Yehova tumwinginga kugira ngo akore ibintu mu buryo buhuje n’umugambi we wera. Umwanditsi wa Zaburi yatanze urugero rugaragaza imyifatire ikwiriye, igihe yingingaga agira ati “Uwiteka, turakwinginze udukize: Uwiteka, turakwinginze uduhe kugubwa neza.”—Zaburi 118:25; Luka 18:9-14.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1 1060 par. 4
Ijuru
Salomo amaze kubaka urusengero i Yerusalemu yavuze ko ijuru, ndetse n’“ijuru risumba ayandi” Imana itarikwirwamo (1Bm 8:27). Yehova Umuremyi w’ijuru, ari mu mwanya wo hejuru cyane kandi ‘izina rye ni ryo ryonyine riri hejuru hadashyikirwa. Icyubahiro cye kiri hejuru y’isi n’ijuru’ (Zb 148:13). Yehova agera ijuru mu buryo bworoshye nk’uko umuntu agera ikintu akoresheje intambwe z’ikiganza (Ye 40:12). Ibyo Salomo yavuze, ntibishatse kuvuga ko Imana itagira ahantu iba, cyangwa ko ibera hose icyarimwe, cyangwa se ko iba no mu bintu byose. Ibyo bigaragazwa n’amagambo Salomo yabwiye Yehova agira ati: “Ujye utega amatwi uri mu buturo bwawe mu ijuru,” akaba yarashakaga kuvuga ijuru, aho ibiremwa by’umwuka biba.—1Bm 8:30, 39.