Igitabo cya kabiri cya Samweli
21 Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Dawidi hateye inzara+ imara imyaka itatu ikurikiranye. Nuko Dawidi agisha Yehova inama maze Yehova aramubwira ati: “Ibi byatewe n’Abagibeyoni Sawuli n’umuryango we bishe.”+ 2 Umwami atuma ku Bagibeyoni+ avugana na bo. (Ubundi Abagibeyoni ntibari Abisirayeli, ahubwo bari Abamori+ bacitse ku icumu. Abisirayeli bari bararahiriye kutazagira icyo babatwara,+ ariko Sawuli agerageza kubamaraho kubera ko yifuzaga cyane gufasha Abisirayeli n’abo mu muryango wa Yuda.) 3 Dawidi abwira Abagibeyoni ati: “Mbakorere iki kandi se ni iki nakora kugira ngo mutubabarire maze musabire umugisha abantu* ba Yehova?” 4 Abagibeyoni baramubwira bati: “Icyo dushaka si uko Sawuli n’umuryango we baduha ifeza cyangwa zahabu.+ Ikindi kandi nta burenganzira dufite bwo kwica umuntu muri Isirayeli.” Nuko arababwira ati: “Icyo musaba cyose nzakibakorera.” 5 Baramubwira bati: “Uwo muntu watwishe kandi agashaka kutwica ngo atumare mu gihugu cya Isirayeli,+ 6 uduhe abahungu be barindwi. Tuzamanika imirambo yabo*+ imbere ya Yehova i Gibeya+ ya Sawuli, uwo Yehova yatoranyije.”+ Nuko umwami aravuga ati: “Nzababaha.”
7 Ariko umwami agirira impuhwe Mefibosheti+ umuhungu wa Yonatani, wari umuhungu wa Sawuli, kubera indahiro Dawidi na Yonatani+ umuhungu wa Sawuli bari baragiranye imbere ya Yehova. 8 Nuko Umwami afata abahungu babiri Risipa+ umukobwa wa Ayiya yari yarabyaranye na Sawuli, ari bo Arumoni na Mefibosheti, afata n’abahungu batanu Mikali*+ umukobwa wa Sawuli yari yarabyaranye na Aduriyeli+ umuhungu wa Barizilayi w’i Mehola. 9 Yabahaye Abagibeyoni bamanika imirambo yabo ku musozi imbere ya Yehova,+ bose uko ari barindwi bapfira hamwe. Bishwe mu minsi ya mbere yo gusarura imyaka, igihe bari batangiye gusarura ingano.* 10 Nuko Risipa+ umukobwa wa Ayiya afata ikigunira agisasa ku rutare. Uhereye igihe batangiraga gusarura kugeza igihe imvura yatangiriye kugwa kuri iyo mirambo, ntiyigeze yemera ko ibisiga byo mu kirere bigwa ku mirambo yabo ku manywa cyangwa ngo nijoro inyamaswa ziyegere.
11 Dawidi aza kumenya ibyo Risipa umukobwa wa Ayiya, umugore* wa Sawuli yakoze. 12 Dawidi aragenda yaka abayobozi* b’i Yabeshi-gileyadi+ amagufwa ya Sawuli n’aya Yonatani umuhungu we, ayo bari baribye ahantu hahuriraga abantu benshi i Beti-shani, aho Abafilisitiya bari bamanitse imirambo yabo, ku munsi Abafilisitiya biciyeho Sawuli i Gilibowa.+ 13 Yakuyeyo amagufwa ya Sawuli n’aya Yonatani umuhungu we. Nanone bafashe amagufwa ya ba bagabo bandi bishwe*+ bayashyira hamwe. 14 Nuko bashyingura amagufwa ya Sawuli n’aya Yonatani umuhungu we i Sela+ mu gihugu cy’abakomoka kuri Benyamini, aho bashyinguye papa we Kishi.+ Bakora ibintu byose Dawidi yabategetse, hanyuma Imana ibona kumva amasengesho bavuze basabira igihugu.+
15 Abafilisitiya bongera kurwana n’Abisirayeli.+ Dawidi n’ingabo ze bajya kurwana n’Abafilisitiya maze Dawidi arananirwa. 16 Nuko Ishibi-benobu wakomokaga ku Barefayimu,+ wari ufite icumu ripima ibiro bitatu n’igice*+ rikozwe mu muringa kandi akaba yari yitwaje inkota nshya, ashaka kwica Dawidi. 17 Ako kanya Abishayi+ umuhungu wa Seruya ahita aza kumutabara,+ yica uwo Mufilisitiya. Icyo gihe ingabo za Dawidi ziramurahira ziti: “Ntuzongera kujyana natwe ku rugamba,+ kugira ngo utazazimya itara rya Isirayeli!”*+
18 Nyuma y’ibyo Abafilisitiya+ bongera kugaba igitero i Goba. Icyo gihe ni bwo Sibekayi+ w’i Husha yishe Safu, ukomoka ku Barefayimu.+
19 Abafilisitiya+ bongera kujya kurwana i Goba, nuko Eluhanani umuhungu wa Yare-oregimu w’i Betelehemu yica Goliyati w’i Gati. Uwo Mufilisitiya yagiraga icumu rinini, ringana n’igiti bakoreshaga baboha.+
20 Hari indi ntambara yabereye i Gati. Icyo gihe hari umugabo wari munini bidasanzwe, wari ufite intoki 6 kuri buri kiganza n’amano 6 kuri buri kirenge, byose hamwe ari 24. Na we yakomokaga mu Barefayimu.+ 21 Yakomeje gutuka Abisirayeli,+ nuko Yonatani umuhungu wa Shimeyi,+ umuvandimwe wa Dawidi aramwica.
22 Abo bagabo uko ari bane bakomokaga ku Barefayimu b’i Gati, bishwe na Dawidi n’ingabo ze.+