INDIRIMBO YA 144
Imigisha tuzabona
Igicapye
1. Abatabona bazareba,
Abatumva na bo bazumva,
Abana na bo banezerwe,
Amahoro abe hose;
Abapfuye na bo bazuke,
Bazabe muri paradizo.
(INYIKIRIZO)
Haranira iyo migisha,
Maze ubeho iteka.
2. Isega n’umwana w’intama
Bizarisha mu rwuri rumwe
Biragiwe n’umwana muto,
Bizumvira akajwi ke.
Kurira na byo bizavaho,
Ubwoba na bwo buzashira.
(INYIKIRIZO)
Haranira iyo migisha,
Maze ubeho iteka.
(Reba nanone Yes 11:6-9; 35:5-7; Yoh 11:24.)