IGICE CYO KWIGWA CYA 18
Tujye duterana inkunga igihe turi mu materaniro
‘Nimucyo tujye tuzirikanana duterane inkunga.’—HEB 10:24, 25.
INDIRIMBO YA 88 Menyesha inzira yawe
INCAMAKEa
1. Kuki dutanga ibitekerezo mu materaniro?
KUKI tujya mu materaniro? Mbere na mbere, ni ukugira ngo dusingize Yehova (Zab 26:12; 111:1). Nanone tujya mu materaniro, kugira ngo duterane inkunga muri ibi bihe bigoye (1 Tes 5:11). Ubwo rero iyo utanze igitekerezo mu materaniro, uba ukoze ibyo bintu byombi.
2. Ni ryari twatanga ibitekerezo mu materaniro?
2 Buri cyumweru tubona uko dutanga ibitekerezo mu materaniro. Urugero, mu mpera z’icyumweru tuba dushobora gusubiza mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Nanone mu materaniro yo mu mibyizi, dushobora gutanga ibitekerezo mu kiganiro cyo Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana, mu Cyigisho cya Bibiliya cy’Itorero no mu bindi biganiro biba bisaba ko abantu batanga ibitekerezo.
3. Ni iki gishobora gutuma gutanga ibitekerezo mu materaniro bitugora, kandi se ibivugwa mu Baheburayo 10:24, 25 byadufasha bite?
3 Twese tuba twifuza gusingiza Yehova no gutera inkunga Abakristo bagenzi bacu. Icyakora hari ibintu bishobora gutuma gutanga ibitekerezo mu materaniro bitugora. Dushobora kugira ubwoba bwo gusubiza. Hari n’igihe tuba twifuza gusubiza, ariko ntibatubaze kenshi nk’uko tubyifuza. None se ni iki cyadufasha mu gihe bimeze bityo? Igisubizo tugisanga mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaheburayo. Muri iyo baruwa, yagaragaje akamaro ko kujya mu materaniro. Yavuze ko iyo turi mu materaniro tugomba ‘guterana inkunga.’ (Soma mu Baheburayo 10:24, 25.) Nitwibuka ko igitekerezo tugiye gutanga, niyo cyaba cyoroheje, gishobora gutera abandi inkunga, ntituzagira ubwoba bwo gusubiza. Ikindi kandi, nibatatubaza kenshi nk’uko twabyifuzaga, tuzishimire ko abandi bagize itorero babonye uburyo bwo gutanga ibitekerezo byabo.—1 Pet 3:8.
4. Ni ibihe bintu bitatu turi bwige muri iki gice?
4 Muri iki gice, tugiye kubanza kureba uko twaterana inkunga n’abandi mu gihe turi mu itorero rigizwe n’abantu bake, aho n’abatanga ibitekerezo baba ari bake. Nanone turi burebe uko twaterana inkunga mu gihe turi mu itorero rigizwe n’abantu benshi, aho usanga n’abifuza gutanga ibitekerezo, na bo baba ari benshi. Hanyuma turi busoze tureba uko twatanga ibitekerezo bitera abandi inkunga.
UKO TWATERANA INKUNGA MU GIHE TURI MU ITORERO RIGIZWE N’ABANTU BAKE
5. Twakora iki kugira ngo dutere abandi inkunga, mu gihe turi mu itorero rigizwe n’abantu bake?
5 Iyo turi mu itorero rigizwe n’abantu bake cyangwa itsinda, abatanga ibitekerezo ntibaba ari benshi. Hari n’igihe uyoboye ikiganiro amara umwanya atarabona umanika ukuboko, ngo atange igitekerezo. Icyo gihe amateraniro ashobora kurambirana kandi ibyo ntibiba biteye inkunga. None se wakora iki? Jya umanika ukuboko inshuro nyinshi. Ibyo bishobora gutera abandi inkunga, bigatuma na bo batanga ibitekerezo kenshi.
6-7. Ni iki cyatuma udahangayika cyane mu gihe ugiye gutanga igitekerezo?
6 Hari abantu benshi bagira ubwoba bwo gutanga ibitekerezo mu materaniro. None se wakora iki niba nawe bijya bikubaho? Niba wifuza gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu, hari ibintu wakora kugira ngo udakomeza guhangayika cyane, bigatuma udatanga ibitekerezo mu materaniro. Ibyo bintu ni ibihe?
7 Igazeti y’Umunara w’Umurinzib yagiye itanga ibitekerezo byagufasha. Urugero, jya utegura neza (Imig 21:5). Iyo wumva neza ibyo murimo kwiga mu materaniro, gusubiza bishobora kukorohera. Nanone jya utanga ibitekerezo bigufi (Imig 15:23; 17:27). Ibyo bishobora gutuma udahangayika cyane mu gihe ugiye gusubiza. Nanone gutanga igitekerezo kigufi kigizwe n’interuro imwe cyangwa ebyiri, bituma abateze amatwi bumva ibyo uvuga kuruta kuvuga amagambo menshi. Ikindi kandi, iyo utanze igitekerezo kigufi kandi mu magambo yawe, bituma abantu bumva ko wateguye neza, kandi ko usobanukiwe ibyo murimo kwiga.
8. Yehova yumva ameze ate iyo abona dukora uko dushoboye ngo dutange igitekerezo mu materaniro?
8 None se wakora iki niba ukoze bimwe muri ibyo bintu tumaze kuvuga, ariko ugakomeza kugira ubwoba bwo gusubiza inshuro irenze imwe cyangwa ebyiri? Jya wizera ko Yehova abona ko ukora uko ushoboye kandi ko abyishimira (Luka 21:1-4). Ujye uzirikana ko Yehova atadusaba gukora ibyo tudashoboye (Fili 4:5). Ubwo rero, jya umenya ibyo ushoboye gukora, wishyirireho intego yo kubikora, hanyuma usenge Yehova umusaba ko yagufasha gutuza. Birashoboka ko wabanza kwishyiriraho intego yo gutanga igitekerezo kigufi.
UKO TWATERANA INKUNGA MU GIHE TURI MU ITORERO RIGIZWE N’ABANTU BENSHI
9. Ni ikihe kibazo gishobora kuvuka mu gihe uteranira mu itorero rigizwe n’abantu benshi?
9 Niba itorero ryawe ririmo ababwiriza benshi, ushobora kugira ikibazo gitandukanye n’icyo tumaze kuvuga haruguru. Birashoboka ko haba hari abavandimwe na bashiki bacu benshi baba bifuza gutanga ibitekerezo mu materaniro, ku buryo hari n’igihe umanika kenshi ntibakubaze. Urugero, mushiki wacu witwa Danielle akunda gutanga ibitekerezo mu materaniro.c Abona ko ari uburyo aba abonye bwo gusingiza Yehova no gutera abandi inkunga, kandi ko bituma arushaho kwizera inyigisho zo muri Bibiliya. Ariko amaze kwimukira mu itorero ririmo abantu benshi, yasubizaga gake, kandi rimwe na rimwe agataha atanashubije. Yaravuze ati: “Byarambabazaga. Numvaga hari icyo nahombye. Iyo umanika kenshi umuvandimwe uyobora ntakubaze, hari igihe utangira kwibaza niba uwo muvandimwe atabikora abishaka.”
10. Ni ibihe bintu wakora kugira ngo urebe ko bakubaza mu materaniro?
10 Ese ibyabaye kuri Danielle bijya bikubaho? Niba ari ko bimeze, hari igihe ushobora kumva wareka gusubiza, ukajya utega amatwi gusa. Ariko ntugacike intege, ahubwo ujye ugerageza gukora ibi bintu bikurikira. Ujye utegura ibitekerezo bitandukanye uri butange mu materaniro. Nibatakubaza mu ngingo zibanza, bashobora kukubaza nyuma. Nanone mu gihe utegura igazeti y’Umunara w’Umurinzi, ujye ureba isano buri ngingo ifitanye n’umutwe mukuru w’igice murimo kwiga. Ibyo bishobora gutuma ugira ibitekerezo bitandukanye watanga muri icyo gice. Nanone ushobora gutegura ibisubizo bya paragarafu zisa n’aho zikomeye (1 Kor 2:10). Kubera iki? Ni ukubera ko icyo gihe nta bantu benshi baba bari bumanike. None se wakora iki niba waragerageje ibyo bintu byose, ariko n’ubundi hagashira igihe batarakubaza? Icyo gihe, mbere y’amateraniro ushobora kwegera umuvandimwe uri buyobore ikiganiro, ukamwereka ingingo wifuza gutangaho igisubizo.
11. Mu Bafilipi 2:4 hadutera inkunga yo gukora iki?
11 Soma mu Bafilipi 2:4. Yehova yakoresheje intumwa Pawulo, maze atera Abakristo inkunga yo kwita ku nyungu z’abandi. Ibyo twabikora dute igihe turi mu materaniro? Twabikora tuzirikana ko n’abandi baba bifuza gutanga ibitekerezo.
12. Vuga kimwe mu byo wakora kugira ngo utere inkunga abavandimwe na bashiki bacu, igihe muri mu materaniro. (Reba n’ifoto.)
12 Reka tuvuge ko uri kumwe n’inshuti zawe murimo kuganira. Ese wakwiharira ikiganiro ntutume zo zigira icyo zivuga? Birumvikana ko atari ko wabigenza. Ahubwo uba wifuza ko na bo bagira icyo bavuga. Uko ni na ko bimeze mu materaniro. Tuba twifuza ko abantu benshi uko bishoboka kose batanga ibitekerezo. Ubwo rero, kimwe mu bintu wakora ngo utere inkunga abavandimwe na bashiki bacu, ni ukubaha umwanya kugira ngo na bo batange ibitekerezo mu materaniro (1 Kor 10:24). Reka turebe uko wabigenza.
13. Twakora iki kugira ngo abantu benshi babone uko basubiza mu materaniro?
13 Ikintu cya mbere wakora, ni ugutanga ibisubizo bigufi. Ibyo bituma abantu benshi babona uko basubiza. Abasaza b’itorero n’abandi Bakristo b’inararibonye, baba bakwiriye gutanga urugero rwiza. No mu gihe utanze igitekerezo kigufi, ujye wirinda kuvuga ibintu byose biri muri paragarafu, kuko ubigenje utyo abandi batabona icyo bavuga. Urugero, nko muri iyi paragarafu havuzwemo ibintu bibiri by’ingenzi twakora. Icya mbere, ni ugutanga ibitekerezo bigufi. Icya kabiri, ni ukwirinda kuvuga ibintu byinshi. Ubwo rero, niba ari wowe wa mbere bagiye kubaza kuri iyi ngingo, byaba byiza uvuze kimwe muri ibyo bintu bibiri by’ingenzi.
14. Ni iki cyagufasha kumenya inshuro ukwiriye kumanika ukuboko ngo usubize? (Reba n’ifoto.)
14 Ubushishozi bushobora gutuma umenya inshuro ukwiriye kumanika ukuboko, ngo usubize. Kubera iki? Kubera ko iyo umanika ukuboko inshuro nyinshi, bishobora gutuma umuvandimwe uyoboye ikiganiro yumva ko agomba kongera kukubaza, kandi hari abandi batarasubiza. Ibyo rero bishobora guca abandi intege, bigatuma batamanika ukuboko ngo basubize.—Umubw 3:7.
15. (a) Wakora iki mu gihe umuvandimwe uyoboye ikiganiro atakubajije? (b) Abavandimwe bayobora ibiganiro bakora iki ngo bagaragaze ko bita ku bantu bose? (Reba agasanduku kavuga ngo: “Niba uyoboye ikiganiro.”)
15 Iyo abantu benshi bamanitse ukuboko, hari igihe udasubiza inshuro nyinshi nk’uko wabyifuzaga. Hari n’igihe ikiganiro kirangira, umuvandimwe wari ukiyoboye atakubajije. Tuvugishije ukuri, ibyo bishobora gutuma wumva ucitse intege. Icyakora ntibikakurakaze ngo wumve ko uwo muvandimwe yari abigambiriye.—Umubw 7:9.
16. Twakora iki ngo dutere inkunga abavandimwe na bashiki bacu batanga ibitekerezo mu materaniro?
16 Niba utashubije kenshi nk’uko wabyifuzaga, ujye utega amatwi witonze ibitekerezo abandi batanga, maze nyuma y’amateraniro ubashimire. Ibyo bishobora gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu, nk’uko ibitekerezo wari butange na byo byari bubatere inkunga (Imig 10:21). Ubwo rero, twavuga ko gushimira bagenzi bacu, ari ubundi buryo bwo guterana inkunga.
IBINDI TWAKORA NGO DUTERANE INKUNGA
17. (a) Ababyeyi bakora iki kugira ngo bafashe abana babo gutegura ibitekerezo byiza? (b) Dukurikije ibivugwa muri videwo, ni ibihe bintu bine byadufasha gutegura ibisubizo byiza? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
17 Ni iki kindi twakora kugira ngo duterane inkunga igihe turi mu materaniro? Niba uri umubyeyi, ujye ufasha abana bawe gutegura ibitekerezo byiza, ukurikije imyaka bafite (Mat 21:16). Hari igihe tuba turimo kwiga ingingo zikomeye, urugero nk’izivuga ibibazo by’abashakanye, cyangwa uko Abakristo bakwiriye kwitwara muri iyi si yataye umuco. Ariko n’iyo bimeze bityo, ntihaburamo ingingo imwe cyangwa ebyiri abana bashobora gutangaho ibitekerezo. Nanone ujye usobanurira abana bawe impamvu batazajya bababaza buri gihe uko bamanitse ukuboko. Ibyo bizatuma batarakara mu gihe batababajije.—1 Tim 6:18.d
18. Twakora iki kugira ngo twirinde kwirata mu gihe dutanga ibitekerezo mu materaniro? (Imigani 27:2)
18 Twese dushobora gutegura ibitekerezo bituma Yehova asingizwa, kandi bigatera inkunga abavandimwe na bashiki bacu (Imig 25:11). Nubwo hari igihe dushobora kuvuga muri make ibyatubayeho, tujye twirinda kubivugaho cyane kugira ngo tutirata. (Soma mu Migani 27:2; 2 Kor 10:18.) Mu gihe dutanga igitekerezo tujye twibanda kuri Yehova, ku Ijambo rye no ku bagaragu be muri rusange (Ibyah 4:11). Icyakora niba ikibazo cya paragarafu kidusaba kuvuga ibyatubayeho, icyo gihe tuba dushobora kubivuga. Ikibazo kimeze gityo turi bukibone mu ngingo ikurikira.
19. (a) Nitwita ku bandi mu gihe turi mu materaniro, bizagira akahe kamaro? (Abaroma 1:11, 12) (b) Ni iki kigushimisha ku birebana no gutanga ibitekerezo mu materaniro?
19 Nta mategeko atagoragozwa dukwiriye gukurikiza mu gihe dutanga ibitekerezo mu materaniro. Ariko nubwo bimeze bityo, dushobora gutanga ibitekerezo byiza, bitera abandi inkunga. Urugero, hari igihe bishobora kuba ngombwa ko usubiza kenshi. Ariko hari n’igihe uba ukwiriye gusubiza inshuro nke, kugira ngo n’abandi babone uko basubiza. Ubwo rero nituzirikana abandi igihe turi mu materaniro, tuzaterana inkunga.—Soma mu Baroma 1:11, 12.
INDIRIMBO YA 93 Ha umugisha amateraniro yacu
a Iyo dutanze ibitekerezo mu materaniro, dutera inkunga bagenzi bacu. Icyakora hari abagira ubwoba bwo gusubiza. Abandi bo baba bifuza gusubiza kenshi. None se icyo gihe twagaragaza dute ko tuzirikana bagenzi bacu, kugira ngo twese duterane inkunga? Twakora iki kugira ngo dutange ibitekerezo bishishikariza abavandimwe bacu gukundana no gukora imirimo myiza? Ibyo ni byo turi bwige muri iki gice.
b Niba wifuza ibindi bisobanuro wareba Umunara w’Umurinzi wo muri Mutarama 2019 ku ipaji ya 8-13, n’uwo ku itariki ya 1 Nzeri 2003, ku ipaji ya 19-22.
c Amazina amwe yarahinduwe.
d Reba videwo ivuga ngo: “Ba incuti ya Yehova—Tegura igitekerezo uzatanga.”
e Reba ingingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2013 ku ipaji ya 32, n’iyasohotse ku itariki ya 1 Nzeri 2003, ku ipaji ya 21-22.
f IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe uri mu itorero ririmo abantu benshi yamaze gusubiza, none ntiyamanitse ukuboko kugira ngo abandi na bo babone uko basubiza.