IBISOBANURO
1 YEHOVA
Izina ry’Imana ni Yehova kandi risobanura ko Imana “Ituma biba.” Yehova ni Imana ishoborabyose kandi ni we waremye ibintu byose. Afite imbaraga zo gukora ikintu cyose yiyemeje gukora.
Mu giheburayo, izina ry’Imana ryandikwa n’ingombajwi enye ari zo YHWH cyangwa JHVH. Izina ry’Imana riboneka mu mwandiko w’umwimerere wa Bibiliya y’igiheburayo incuro zigera hafi ku 7.000. Abantu bo hirya no hino ku isi bakoresha iryo zina Yehova, bakarivuga mu buryo butandukanye bitewe n’ururimi rwabo.
2 BIBILIYA ‘YAHUMETSWE N’IMANA’
Ibyanditse muri Bibiliya byavuye ku Mana, ariko yakoresheje abantu kugira ngo babyandike. Ni nk’uko umuyobozi asaba umunyamabanga we kwandika ibaruwa irimo ibitekerezo bye. Imana yakoresheje umwuka wera iyobora abanditsi ba Bibiliya bandika ibitekerezo byayo. Umwuka w’Imana wabayoboye mu buryo butandukanye. Hari ubwo watumaga babona mu iyerekwa ibyo bagombaga kwandika cyangwa bakabibona mu nzozi.
3 AMAHAME
Izo ni inyigisho zo muri Bibiliya zisobanura ukuri kw’ibanze. Urugero, ihame rigira riti “kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza,” ritwigisha ko abantu twifatanya na bo batuma tugira imico myiza cyangwa bakatwanduza ingeso mbi (1 Abakorinto 15:33). Nanone ihame rivuga ko “ibyo umuntu abiba ari na byo azasarura” ritwigisha ko ntaho twacikira ingaruka z’ibikorwa byacu.—Abagalatiya 6:7.
4 UBUHANUZI
Ni ubutumwa buturuka ku Mana. Bushobora kuba bukubiyemo ibyo Imana ishaka, inyigisho ivuga iby’umuco, itegeko cyangwa urubanza. Nanone bushobora kuba ubutumwa buvuga ibirebana n’ibintu bizabaho mu gihe kizaza. Muri Bibiliya harimo ubuhanuzi bwinshi bwamaze gusohora.
5 UBUHANUZI BUVUGA IBYA MESIYA
Ubuhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya buvuga ibya Mesiya bwasohoreye kuri Yesu. Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ubuhanuzi buvuga ibirebana na Mesiya.”
▸ Igice cya 2, paragarafu ya 17, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
6 UMUGAMBI YEHOVA AFITIYE ISI
Yehova yaremye isi ari paradizo kugira ngo ayituzeho abantu bamukunda. Umugambi we ntiwahindutse. Vuba aha, Imana izakuraho ibibi byose maze ihe abagaragu bayo ubuzima bw’iteka.
7 SATANI
Satani ni umumarayika watangije ibikorwa byo kwigomeka ku Mana. Yitwa Satani kuko arwanya Yehova. Nanone yitwa “Usebanya,” kubera ko avuga ibinyoma abeshyera Imana kandi agashuka abantu.
8 ABAMARAYIKA
Yehova yabanje kurema abamarayika mbere y’uko arema isi. Baremewe gutura mu ijuru. Hari abamarayika babarirwa muri miriyoni amagana (Daniyeli 7:10). Bafite amazina n’imico itandukanye, kandi abamarayika b’indahemuka bicisha bugufi bakanga gusengwa n’abantu. Bari mu myanya itandukanye, kandi bafite inshingano zitandukanye. Hari abakorera imbere y’intebe y’Ubwami ya Yehova, hari abatangaza ubutumwa bwe, hari abarinda abagaragu be bo ku isi bakanabayobora, hari n’abasohoza imanza ze kandi bagashyigikira umurimo wo kubwiriza (Zaburi 34:7; Ibyahishuwe 14:6; 22:8, 9). Vuba aha, bazarwana intambara ya Harimagedoni bayobowe na Yesu.—Ibyahishuwe 16:14, 16; 19:14, 15.
▸ Igice cya 3, paragarafu ya 5; Igice cya 10, paragarafu ya 1
9 ICYAHA
Ikintu cyose dutekereza cyangwa dukora kinyuranye n’ibyo Yehova ashaka kiba ari icyaha. Icyaha cyangiza imishyikirano dufitanye n’Imana. Ni yo mpamvu yaduhaye amahame n’amategeko aturinda gukora icyaha nkana. Mu ntangiriro, Yehova yaremye ibintu byose bitunganye, ariko igihe Adamu na Eva bahitagamo kumusuzugura, batakaje ubutungane. Barashaje ndetse barapfa, kandi natwe turasaza amaherezo tugapfa, kubera ko Adamu yaturaze icyaha.
▸ Igice cya 3, paragarafu ya 7; Igice cya 5, paragarafu ya 3
10 HARIMAGEDONI
Ni intambara y’Imana izarimbura iyi si mbi ya Satani, ikavanaho n’ibibi byose.
▸ Igice cya 3, paragarafu ya 13; Igice cya 8, paragarafu ya 18
11 UBWAMI BW’IMANA
Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi Yehova yashyizeho mu ijuru. Yesu Kristo ni we Mwami wabwo. Vuba aha, Yehova azakoresha Ubwami bwe kugira ngo akureho ibibi byose. Ubwami bw’Imana buzategeka isi.
12 YESU KRISTO
Imana yaremye Yesu mbere y’ibindi bintu byose. Yehova yohereje Yesu ku isi kugira ngo apfire abantu bose. Yesu yarapfuye, hanyuma Yehova aramuzura. Ubu Yesu ni Umwami w’Ubwami bw’Imana, akaba ategekera mu ijuru.
13 UBUHANUZI BW’IBYUMWERU 70
Bibiliya yari yarahanuye igihe Mesiya yari kuzagaragarira. Yari kugaragara ku iherezo ry’ibyumweru 69 byatangiye mu mwaka wa 455 mbere ya Yesu, bikarangira mu mwaka wa 29 nyuma ya Yesu.
Tubwirwa n’iki ko ibyo byumweru byarangiye mu mwaka wa 29? Ibyumweru 69 byatangiye mu mwaka wa 455 mbere ya Yesu, igihe Nehemiya yageraga i Yerusalemu agatangira gusana inkuta z’umugi (Daniyeli 9:25; Nehemiya 2:1, 5-8). Iyo twumvise ijambo “icyumweru” duhita twumva iminsi irindwi. Muri ubu buhanuzi, ibyumweru bivugwamo si iby’iminsi irindwi ahubwo ni ibyumweru by’imyaka irindwi, dukurikije ihame ry’ubuhanuzi rivuga ko ‘umunsi uzahwana n’umwaka’ (Kubara 14:34; Ezekiyeli 4:6). Ibyo bisobanura ko buri cyumweru kingana n’imyaka irindwi. Ubwo rero ibyumweru 69 bingana n’imyaka 483 (ni ukuvuga 69 x 7). Iyo tubaze imyaka 483 duhereye mu mwaka wa 455 mbere ya Yesu, tugera mu mwaka wa 29. Muri uwo mwaka, ni bwo Yesu yabatijwe aba Mesiya.—Luka 3:1, 2, 21, 22.
Ubwo buhanuzi bwari bwaravuze ko hari kubaho ikindi cyumweru kimwe cy’imyaka irindwi. Muri icyo cyumweru, mu mwaka wa 33, Mesiya yari kwicwa kandi mu ntangiriro z’umwaka wa 36, ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwari kubwirizwa mu mahanga yose atari mu Bayahudi gusa.—Daniyeli 9:24-27.
▸ Igice cya 4, paragarafu ya 7
14 INYIGISHO Y’IKINYOMA Y’UBUTATU
Bibiliya yigisha ko Yehova ari we Muremyi kandi ko yaremye Yesu mbere y’ibindi bintu byose (Abakolosayi 1:15, 16). Yesu si Imana Ishoborabyose. Ntiyigeze avuga ko angana n’Imana. Ahubwo yaravuze ati ‘Data aranduta’ (Yohana 14:28; 1 Abakorinto 15:28). Nyamara amadini yigisha Ubutatu avuga ko Imana igizwe n’abaperisona batatu, ni ukuvuga Imana Data, Imana Mwana na Roho mutagatifu cyangwa umwuka wera. Ijambo “Ubutatu” ntiriboneka muri Bibiliya kuko ari inyigisho y’ikinyoma.
Umwuka wera ni imbaraga Imana ikoresha igasohoza ibyo ishaka. Urugero, Abakristo ba kera ‘bujujwe umwuka wera,’ kandi Yehova yaravuze ati “nzasuka umwuka wanjye ku bantu b’ingeri zose.”—Ibyakozwe 2:1-4, 17.
▸ Igice cya 4, paragarafu ya 12; Igice cya 15, paragarafu ya 17
15 UMUSARABA
Abakristo b’ukuri ntibakoresha umusaraba iyo basenga Imana. Kubera iki?
Umusaraba umaze imyaka myinshi ukoreshwa mu madini y’ikinyoma. Mu bihe bya kera umusaraba wakoreshwaga n’abasengaga ibyaremwe no mu mihango ya gipagani y’ubusambanyi. Mu myaka igera kuri 300 nyuma y’urupfu rwa Yesu, Abakristo ntibakoreshaga umusaraba mu gusenga kwabo. Nyuma y’imyaka myinshi, ni bwo Umwami w’Abami w’Umuroma witwaga Konsitantino yagize umusaraba ikimenyetso cy’Ubukristo. Icyo kimenyetso cyari kigamije gutuma Ubukristo bwemerwa n’abantu benshi. Ariko umusaraba nta ho wari uhuriye na Yesu Kristo. Hari igitabo kivuga ko “umusaraba wakoreshwaga mbere y’Ubukristo no mu bantu batari Abakristo.”—The New Catholic Encyclopedia.
Yesu ntiyapfiriye ku musaraba. Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “umusaraba” risobanura “igiti gishinze” cyangwa “ingiga y’igiti.” Igitabo gisobanura Bibiliya kivuga ko “nta kintu na kimwe mu kigiriki cyo mu [Isezerano Rishya] cyumvikanisha ibiti bibiri.” Yesu yapfiriye ku giti kimwe.
Yehova ntiyifuza ko dukoresha amashusho cyangwa ibimenyetso mu gihe dusenga.—Kuva 20:4, 5; 1 Abakorinto 10:14.
16 URWIBUTSO
Yesu yategetse abigishwa be kujya bizihiza Urwibutso rw’urupfu rwe. Barwizihiza buri mwaka, ku itariki ya 14 Nisani, ari na yo tariki Abisirayeli bizihizagaho Pasika. Umugati na divayi bigereranya umubiri n’amaraso ya Yesu, bitambagizwa mu baje mu Rwibutso bose. Abazafatanya na Yesu gutegeka mu ijuru barya ku mugati bakanywa no kuri divayi. Abafite ibyiringiro byo kubaho iteka ku isi na bo baza mu Rwibutso, ariko ntibarya ku mugati cyangwa ngo banywe kuri divayi.
17 UBUGINGO
Ijambo “ubugingo” ryerekeza ku (1) muntu, (2) inyamaswa, cyangwa (3) ubuzima bw’umuntu cyangwa ubw’inyamaswa. Reka turebe ingero zimwe na zimwe:
Umuntu. Mu Ntangiriro 2:7 havuga ko igihe Imana yaremaga Adamu, uwo muntu yahindutse “ubugingo buzima.”
Inyamaswa. “Imana iravuga iti ‘amazi yuzuremo ibifite ubugingo kandi ibiguruka biguruke hejuru y’isi mu isanzure ry’ijuru.’” Hanyuma yaravuze iti “‘isi izane ibifite ubugingo nk’uko amoko yabyo ari, amatungo n’izindi nyamaswa zigenda ku butaka, n’inyamaswa zo mu gasozi nk’uko amoko yazo ari.’ Nuko biba bityo.”—Intangiriro 1:20, 24.
Ubuzima bw’umuntu cyangwa ubw’inyamaswa. Yehova yabwiye Mose ati “genda usubire muri Egiputa, kuko abahigaga ubugingo bwawe bose bapfuye” (Kuva 4:19). Igihe Yesu yari ku isi, yaravuze ati “ni jye mwungeri mwiza; umwungeri mwiza ahara ubugingo bwe ku bw’intama.”—Yohana 10:11.
Nanone iyo umuntu akoranye ikintu ‘ubugingo bwe bwose,’ bisobanura ko aba agikoze abishaka ndetse akagikorana ubushobozi bwe bwose.—Matayo 22:37; Gutegeka kwa Kabiri 6:5.
▸ Igice cya 6, paragarafu ya 5; Igice cya 15, paragarafu ya 17
18 UMWUKA
Amagambo y’igiheburayo n’ikigiriki yahinduwemo “umwuka” asobanura ibintu byinshi. Yerekeza ku kintu kitagaragara, nk’umuyaga cyangwa umwuka duhumeka. Nanone ayo magambo ashobora kwerekeza ku biremwa by’umwuka no ku mwuka wera, ari wo mbaraga z’Imana. Bibiliya ntiyigisha ko hari igice cy’umuntu gikomeza kubaho iyo apfuye.—Kuva 35:21; Zaburi 104:29; Matayo 12:43; Luka 11:13.
▸ Igice cya 6, paragarafu ya 5; Igice cya 15, paragarafu ya 17
19 GEHINOMU
Gehinomu ni izina ry’ikimpoteri cyari hafi y’i Yerusalemu cyatwikirwagamo imyanda igakongoka burundu. Nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko mu gihe cya Yesu amatungo cyangwa abantu batwikirwaga muri icyo kimpoteri ari bazima. Ubwo rero, Gehinomu ntigereranya ahantu hatagaragara abantu bababarizwa iteka mu muriro. Igihe Yesu yavugaga ko hari abantu bazajugunywa muri Gehinomu, yashakaga kuvuga ko bazarimbuka burundu.—Matayo 5:22; 10:28.
20 ISENGESHO RY’UMWAMI
Ni isengesho Yesu yavuze igihe yigishaga abigishwa be gusenga. Nanone ryitwa Isengesho rya Data wa twese cyangwa isengesho ry’icyitegererezo. Urugero, Yesu yatwigishije gusenga dusaba ibi bikurikira:
“Izina ryawe niryezwe”
Dusenga dusaba ko Yehova yeza izina rye akarivanaho igitutsi. Ibyo bizatuma abari mu ijuru bose n’abari mu isi bubaha izina ry’Imana.
“Ubwami bwawe nibuze”
Dusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza bukarimbura iyi si mbi ya Satani, bugategeka isi kandi bukayihindura paradizo.
“Ibyo ushaka bikorwe mu isi”
Dusenga dusaba ko umugambi Imana ifitiye isi wasohora, kugira ngo abantu bumvira kandi batunganye bature muri Paradizo iteka, nk’uko Yehova yari yarabigambiriye igihe yaremaga abantu.
21 INCUNGU
Yehova yatanze incungu kugira ngo abature abantu mu cyaha n’urupfu. Incungu ni ikiguzi cyari gikenewe kugira ngo ubuzima butunganye Adamu yatakaje bucungurwe kandi abantu bongere kugirana n’Imana imishyikirano myiza. Imana yohereje Yesu ku isi kugira ngo apfire abanyabyaha bose. Urupfu rwa Yesu rwatumye abantu bose bagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka batunganye.
▸ Igice cya 8, paragarafu ya 21; Igice cya 9, paragarafu ya 13
22 KUKI UMWAKA WA 1914 ARI UW’INGENZI CYANE?
Ubuhanuzi bwo mu gitabo cya Daniyeli igice cya 4 bugaragaza ko Imana yari gushyiraho Ubwami bwayo mu mwaka wa 1914.
Ubuhanuzi: Yehova yabonekeye Umwami Nebukadinezari mu nzozi, amwereka igiti kinini gitemwa. Muri izo nzozi yabonye igishyitsi cyacyo bagihambiriza icyuma n’umuringa kugira ngo kimare “ibihe birindwi” kitongeye gushibuka. Nyuma yaho icyo giti cyari kongera gukura.—Daniyeli 4:1, 10-16.
Icyo ubwo buhanuzi busobanura: Icyo giti kigereranya ubutegetsi bw’Imana. Yehova yamaze imyaka myinshi akoresha abami b’i Yerusalemu kugira ngo bayobore ishyanga rya Isirayeli (1 Ibyo ku Ngoma 29:23). Ariko abo bami babaye abahemu maze ubwami bwabo buvaho. Yerusalemu yarimbuwe mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu. Icyo gihe ni bwo “ibihe birindwi” byatangiye (2 Abami 25:1, 8-10; Ezekiyeli 21:25-27). Igihe Yesu yavugaga ati “i Yerusalemu hazasiribangwa n’amahanga kugeza aho ibihe byagenwe by’amahanga bizuzurira,” yavugaga ibyo ‘bihe birindwi’ (Luka 21:24). Bityo rero, igihe Yesu yari ku isi, ibyo ‘bihe birindwi’ byari bitararangira. Yehova yari yarasezeranyije ko ku iherezo ry’“ibihe birindwi” yari kwimika Umwami. Ubutegetsi bw’uwo Mwami mushya, ari we Yesu, bwari kuzazanira abagaragu b’Imana bo ku isi hose imigisha ihebuje y’iteka ryose.—Luka 1:30-33.
Uko “ibihe birindwi” bireshya: Ibyo ‘bihe birindwi’ byamaze imyaka 2.520. Iyo tubaze imyaka 2.520 duhereye mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu, tugera mu mwaka wa 1914. Muri uwo mwaka ni bwo Yehova yimitse Mesiya ari we Yesu, aba Umwami w’Ubwami bw’Imana mu ijuru.
Iyo myaka 2.520 tuyikura he? Bibiliya ivuga ko ibihe bitatu n’igice bingana n’iminsi 1.260 (Ibyahishuwe 12:6, 14). Ubwo rero “ibihe birindwi” bingana n’iyo minsi 1.260 uyikubye kabiri, ari byo bingana n’iminsi 2.520. Iminsi 2.520 ingana n’imyaka 2.520 dukurikije ihame ry’ubuhanuzi rivuga ko ‘umunsi uzahwana n’umwaka.’—Kubara 14:34; Ezekiyeli 4:6.
▸ Igice cya 8, paragarafu ya 23
23 MIKAYELI NI WE MUMARAYIKA MUKURU
Bibiliya ivuga umumarayika mukuru umwe witwa Mikayeli.—Daniyeli 12:1; Yuda 9.
Mikayeli ni Umugaba w’ingabo z’Imana zigizwe n’abamarayika b’indahemuka. Mu Byahishuwe 12:7 hagira hati “Mikayeli n’abamarayika be barwana na cya kiyoka . . . n’abamarayika bacyo.” Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ko Umugaba w’ingabo z’Imana ari Yesu. Bityo rero, Mikayeli ni irindi zina rya Yesu.—Ibyahishuwe 19:14-16.
24 IMINSI Y’IMPERUKA
Ni igihe cyari kubamo ibintu bikomeye mbere y’uko Ubwami bw’Imana burimbura isi ya Satani. Hari n’izindi mvugo zikoreshwa muri Bibiliya zerekeza kuri icyo gihe, urugero nk’“iherezo rya gahunda y’ibintu” no “kuhaba k’Umwana w’umuntu” (Matayo 24:3, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji, 27, 37). ‘Iminsi y’imperuka’ yatangiye igihe Ubwami bw’Imana bwatangiraga gutegeka mu mwaka wa 1914, kandi izarangirana n’irimbuka ry’isi ya Satani kuri Harimagedoni.—2 Timoteyo 3:1; 2 Petero 3:3.
25 UMUZUKO
Iyo Imana igaruye umuntu wari warapfuye akongera kuba muzima, iba imuzuye. Bibiliya irimo inkuru icyenda z’abantu bazutse. Eliya, Elisa, Yesu, Petero na Pawulo bazuye abantu. Imbaraga z’Imana ni zo zatumye habaho ibyo bitangaza. Yehova adusezeranya ko azazura “abakiranutsi n’abakiranirwa,” bakaba ku isi (Ibyakozwe 24:15). Nanone Bibiliya ivuga ko hari abazuka bakajya kuba mu ijuru. Uwo muzuko ubaho iyo abo Imana yatoranyije, cyangwa abasutsweho umwuka, bazutse bakajya kubana na Yesu mu ijuru.—Yohana 5:28, 29; 11:25; Abafilipi 3:11; Ibyahishuwe 20:5, 6.
26 UBUPFUMU
Ubupfumu ni igikorwa kibi cyo kugerageza gushyikirana n’imyuka mibi mu buryo buziguye cyangwa binyuze ku wundi muntu, urugero nk’umupfumu cyangwa umushitsi. Abantu bakora iby’ubupfumu babiterwa n’uko baba bemera inyigisho y’ikinyoma ivuga ko roho z’abantu zikomeza kubaho iyo bapfuye, zigahinduka abazimu. Nanone abadayimoni bagerageza gutuma abantu basuzugura Imana. Mu bupfumu hakubiyemo no kuragurisha inyenyeri, ubumaji, gucuragura, imiziririzo no kwizera imbaraga ndengakamere. Hari ibitabo byinshi, ibinyamakuru, ibyapa, filimi n’indirimbo bituma abantu bumva ko ubupfumu n’ubumaji nta cyo bitwaye, ahubwo ko bishishikaje. Imihango myinshi ikorwa mu gihe cyo gushyingura, urugero nko guterekera, gukura ikiriyo, isabukuru yo kwibuka uwapfuye, imihango ikorerwa uwapfakaye n’indi mihango ikorwa mu kiriyo na yo ifitanye isano n’abadayimoni. Akenshi abantu bakoresha ibiyobyabwenge iyo bagerageza gukoresha imbaraga z’abadayimoni.—Abagalatiya 5:20; Ibyahishuwe 21:8.
▸ Igice cya 10, paragarafu ya 10; Igice cya 16, paragarafu ya 4
27 UBUTEGETSI BW’IKIRENGA BWA YEHOVA
Yehova ni Imana Ishoborabyose, kandi ni we waremye ijuru n’isi (Ibyahishuwe 15:3). Ni yo mpamvu ari we nyir’ibintu byose kandi akaba umutegetsi w’ikirenga, ni ukuvuga ko afite uburenganzira bwo gutegeka ibiremwa bye byose (Zaburi 24:1; Yesaya 40:21-23; Ibyahishuwe 4:11). Yashyizeho amategeko agenga ibyo yaremye byose. Nanone Yehova afite uburenganzira bwo guhitamo abo agira abategetsi. Iyo dukunda Imana kandi tukayumvira, tuba dushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwayo.—1 Ibyo ku Ngoma 29:11.
28 GUKURAMO INDA
Gukuramo inda biba icyaha iyo uyikuyemo ubigambiriye, bidatewe n’impanuka cyangwa umubiri wivumbuye. Kuva umwana agisamwa, ntaba ari igice kigize umubiri wa nyina ahubwo aba ari undi muntu.
29 GUTERWA AMARASO
Ubu ni uburyo bwo kuvurwa hakoreshejwe amaraso cyangwa ibice bine by’ingenzi biyagize. Umuntu ashobora guterwa amaraso ye bwite yari yarabitswe cyangwa agaterwa ay’undi muntu. Ibice bine bigize amaraso ni umushongi, insoro zitukura, insoro zera n’udufashi.
30 IGIHANO
Muri Bibiliya ijambo “igihano” ntirisobanura guhana gusa. Ahubwo nanone risobanura kwigisha, gutanga amabwiriza no gukosora. Yehova nta na rimwe ahana abigiranye ubugome (Imigani 4:1, 2). Yehova abera urugero rwiza ababyeyi. Igihano atanga gikora ku mutima ugihawe bikagera ubwo agikunda (Imigani 12:1). Yehova akunda abagaragu be kandi arabatoza. Abaha inyigisho zituma bikuramo ibitekerezo bikocamye, zikabafasha gutekereza no gukora ibimushimisha. Iyo ababyeyi bahana abana babo babafasha gusobanukirwa impamvu bagomba kujya bumvira. Nanone iyo babahana, babigisha gukunda Yehova n’Ijambo rye ari ryo Bibiliya no gusobanukirwa amahame ayikubiyemo.
31 ABADAYIMONI
Ni ibiremwa by’umwuka bitagaragara bifite imbaraga ziruta iz’abantu. Abadayimoni ni abamarayika babi. Babaye babi igihe bahitagamo gusuzugura Imana, bakigira abanzi bayo (Intangiriro 6:2; Yuda 6). Bafatanyije na Satani kwigomeka kuri Yehova.—Gutegeka kwa Kabiri 32:17; Luka 8:30; Ibyakozwe 16:16; Yakobo 2:19.