Intangiriro
4 Nuko Adamu aryamana n’umugore we Eva hanyuma aratwita.+ Igihe kigeze abyara Kayini+ maze aravuga ati “mbyaye umwana w’umuhungu mbifashijwemo na Yehova.”+ 2 Nyuma yaho abyara murumuna we Abeli.+
Nuko Abeli aba umwungeri w’intama,+ naho Kayini aba umuhinzi.+ 3 Hashize igihe runaka, Kayini azana zimwe mu mbuto z’ibyo yejeje mu butaka+ ngo aziture Yehova.+ 4 Abeli na we azana ku buriza+ bw’umukumbi we ndetse n’urugimbu rwawo.+ Nuko Yehova areba neza Abeli kandi yemera ituro rye,+ 5 ariko ntiyareba neza Kayini kandi ntiyemera ituro rye.+ Nuko Kayini azabiranywa n’uburakari,+ mu maso he harijima. 6 Yehova abibonye abwira Kayini ati “ni iki gitumye uzabiranywa n’uburakari kandi mu maso hawe hakijima? 7 Nuhindukira ugakora ibyiza ntuzashyirwa hejuru?+ Ariko nudahindukira ngo ukore ibyiza, icyaha cyubikiriye ku muryango wawe kandi ni wowe cyifuza.+ Ariko se uzashobora kukinesha?”+
8 Nyuma y’ibyo Kayini abwira murumuna we Abeli ati “ngwino tujye mu murima.” Nuko igihe bari mu gasozi, Kayini yadukira murumuna we Abeli aramwica.+ 9 Nyuma yaho Yehova abaza Kayini ati “murumuna wawe Abeli ari he?”+ Na we aramusubiza ati “simbizi. Mbese ndi umurinzi wa murumuna wanjye?”+ 10 Nuko aramubwira ati “ibyo wakoze ibyo ni ibiki? Umva! Amaraso ya murumuna wawe arantakira ari ku butaka.+ 11 Ubu ubaye ikivume n’igicibwa ku butaka+ bwasamye bukakira amaraso ya murumuna wawe ukuboko kwawe kwavushije.+ 12 Nuhinga ubutaka ntibuzakwerera umwero wabwo.+ Uzaba inzererezi n’impunzi mu isi.”+ 13 Nuko Kayini abwira Yehova ati “igihano umpaye kubera ikosa ryanjye kiraruhije cyane kucyihanganira. 14 Dore uyu munsi unyirukanye kuri ubu butaka kandi nzahishwa amaso yawe.+ Nzaba inzererezi+ n’impunzi ku isi, kandi uzambona wese azanyica.”+ 15 Nuko Yehova aramubwira ati “kubera iyo mpamvu, uzica Kayini wese azabiryozwa incuro ndwi.”+
Nuko Yehova ashyiriraho Kayini ikimenyetso kugira ngo hatazagira umubona akamwica.+ 16 Kayini ava mu maso ya Yehova+ ajya gutura mu gihugu cy’Ubuhungiro mu burasirazuba bwa Edeni.
17 Nyuma y’ibyo Kayini aryamana n’umugore we,+ aratwita maze abyara Henoki. Hanyuma atangira kubaka umugi, awitirira umuhungu we Henoki.+ 18 Nyuma yaho Henoki abyara Iradi. Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli, Metushayeli na we abyara Lameki.
19 Lameki yashatse abagore babiri. Uwa mbere yitwaga Ada, uwa kabiri akitwa Zila. 20 Nyuma y’igihe runaka Ada abyara Yabali. Uwo ni we wabaye sekuruza w’abatuye mu mahema,+ bafite n’amatungo.+ 21 Umuvandimwe we yitwaga Yubali. Uwo ni we wabaye sekuruza w’abacuranga inanga+ n’abavuza imyirongi bose.+ 22 Naho Zila yabyaye Tubali-Kayini, umucuzi w’ibikoresho by’ubwoko bwose bikozwe mu muringa n’icyuma.+ Mushiki wa Tubali-Kayini yitwaga Nama. 23 Nuko Lameki ahimbira abagore be, Ada na Zila, uyu muvugo ugira uti
“Nimwumve ijwi ryanjye yemwe bagore ba Lameki,
Nimutege amatwi ibyo mvuga:
Nishe umugabo muhora kunkomeretsa,
Koko rero, nishe umusore muhora kunkubita.
24 Niba Kayini agomba guhorerwa incuro ndwi,+
Lameki we agomba guhorerwa incuro mirongo irindwi n’indwi.”
25 Adamu yongera kuryamana n’umugore we, maze abyara umwana w’umuhungu amwita Seti,+ kuko umugore we yagize ati “Imana impaye* urundi rubyaro rwo gusimbura Abeli kuko Kayini yamwishe.”+ 26 Seti na we yabyaye umwana w’umuhungu amwita Enoshi.+ Icyo gihe ni bwo batangiye kwambaza izina rya Yehova.+