Matayo
22 Yesu akomeza kubacira indi migani, ati+ 2 “ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami wacyuje ubukwe+ bw’umwana we. 3 Atuma abagaragu be ngo bajye guhamagara abatumiwe mu bukwe,+ ariko banga kuza.+ 4 Yongera gutuma abandi bagaragu,+ arababwira ati ‘mubwire abatumirwa muti “dore nabateguriye ibyokurya,+ nabaze ibimasa n’amatungo yanjye abyibushye kandi byose birateguye. Muze mu bukwe.”’+ 5 Ariko barabisuzugura barigendera, umwe yigira mu murima we, undi ajya mu bucuruzi bwe,+ 6 abasigaye bafata abagaragu be barabashinyagurira maze barabica.+
7 “Nuko umwami ararakara, yohereza ingabo ze zirimbura abo bicanyi, kandi zitwika umugi wabo.+ 8 Hanyuma abwira abagaragu be ati ‘iby’ubukwe byateguwe koko, ariko abatumiwe ntibari babikwiriye.+ 9 None rero, nimujye mu mayira asohoka mu mugi, uwo mubona wese mumutumire aze mu bukwe.’+ 10 Nuko abo bagaragu bajya mu mayira maze bakorakoranya abo bahuye na bo bose, ababi n’abeza,+ baraza bajya ku meza, buzura icyumba cyari cyabereyemo imihango y’ubukwe.+
11 “Nuko umwami aje kugenzura abatumiwe, abona umuntu utari wambaye umwambaro w’ubukwe.+ 12 Aramubwira ati ‘mugenzi wanjye, winjiye hano ute utambaye umwambaro w’ubukwe?’+ Abura icyo asubiza. 13 Hanyuma umwami abwira abagaragu be ati ‘nimumubohe amaguru n’amaboko mumujugunye hanze mu mwijima. Aho ni ho azaririra kandi akahahekenyera amenyo.’+
14 “Abatumirwa ni benshi, ariko abatoranywa ni bake.”+
15 Hanyuma Abafarisayo baragenda bajya inama yo kumutegera mu magambo ye.+ 16 Nuko bamutumaho abigishwa babo bari kumwe n’abayoboke b’ishyaka rya Herode,+ baraza baramubaza bati “Mwigisha, tuzi ko uri umunyakuri kandi ko wigisha inzira y’Imana mu kuri, kandi ntiwite ku muntu uwo ari we wese, kuko utareba uko abantu bagaragara inyuma.+ 17 None tubwire icyo ubitekerezaho: mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro w’umubiri cyangwa ntabyemera?”+ 18 Ariko Yesu amenya ububi bubarimo, arababwira ati “ni iki gituma mungerageza, mwa ndyarya mwe?+ 19 Munyereke igiceri batangaho umusoro w’umubiri.” Bamuzanira idenariyo. 20 Maze arababaza ati “iyi shusho n’inyandiko biriho ni ibya nde?”+ 21 Baramusubiza bati “ni ibya Kayisari.” Noneho arababwira ati “nuko rero, ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.”+ 22 Ibyo babyumvise baratangara, bamusiga aho baragenda.+
23 Uwo munsi, Abasadukayo bavugaga ko nta muzuko ubaho, baza aho ari baramubaza+ bati 24 “Mwigisha, Mose yaravuze ati ‘niba umugabo apfuye nta bana asize, umuvandimwe we agomba gushyingiranwa n’umugore we kugira ngo aheshe umuvandimwe we urubyaro.’+ 25 Iwacu habayeho abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore, ariko apfa nta mwana asize; umugore we asigaranwa n’umuvandimwe we.+ 26 Uwa kabiri na we biba bityo, n’uwa gatatu, kugeza kuri bose uko ari barindwi.+ 27 Bose bamaze gupfa, uwo mugore na we arapfa. 28 None, mu gihe cy’umuzuko uwo mugore azaba muka nde muri abo barindwi, ko bose bamutunze?”+
29 Yesu agiye kubasubiza arababwira ati “mwarayobye, kuko mutazi Ibyanditswe cyangwa ubushobozi bw’Imana.+ 30 Mu muzuko, ari abagabo ntibashaka, ari n’abagore ntibashyingirwa,+ ahubwo bamera nk’abamarayika mu ijuru. 31 Ku birebana no kuzuka kw’abapfuye, ntimwasomye ibyo Imana yababwiye+ iti 32 ‘ndi Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo’?+ Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima.”+ 33 Abantu babyumvise, batangazwa cyane no kwigisha kwe.+
34 Abafarisayo bamaze kumva uko yacecekesheje Abasadukayo, barakorana baramusanga. 35 Umwe muri bo wari umuhanga mu by’Amategeko+ amubaza amugerageza ati 36 “Mwigisha, itegeko rikomeye kuruta ayandi mu Mategeko ni irihe?”+ 37 Na we aramusubiza ati “‘ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’+ 38 Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi. 39 Irya kabiri rimeze nka ryo ngiri: ‘ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’+ 40 Ayo mategeko uko ari abiri, ni yo Amategeko yose n’ibyahanuwe bishingiyeho.”+
41 Igihe Abafarisayo bari bateraniye hamwe, Yesu arababaza+ ati 42 “ibya Kristo mubitekerezaho iki? Ni mwene nde?” Baramusubiza bati “ni mwene Dawidi.”+ 43 Na we arababaza ati “none se bishoboka bite kuba Dawidi yarahumekewe n’umwuka+ akamwita ‘Umwami’ agira ati 44 ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati “icara iburyo bwanjye ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe”’?+ 45 None se niba Dawidi amwita ‘Umwami’ we, bishoboka bite ko yaba n’umwana we?”+ 46 Nuko ntihagira ubasha kugira icyo amusubiza, kandi guhera uwo munsi, nta wongeye gutinyuka kugira icyo amubaza.+