Luka
24 Icyakora ku munsi wa mbere w’icyumweru, bazinduka kare mu gitondo bajya ku mva bitwaje imibavu bari bateguye.+ 2 Ariko basanga ibuye ryari ku mva ryahirikiwe ku ruhande,+ 3 binjiyemo ntibabona umurambo w’Umwami Yesu.+ 4 Bakiri mu rujijo bibaza ibyo ari byo, babona abagabo babiri bambaye imyenda irabagirana bahagaze hafi yabo.+ 5 Abo bagore bagize ubwoba bakomeza kureba hasi, maze abo bagabo barababwira bati “kuki mushakira umuzima mu bapfuye? 6 [[Nta wuri hano, ahubwo yazutse.]]*+ Mwibuke uko yababwiye akiri i Galilaya,+ 7 agira ati ‘Umwana w’umuntu agomba gutangwa mu maboko y’abanyabyaha bakamumanika, ariko ku munsi wa gatatu akazuka.’”+ 8 Nuko bibuka ayo magambo ye,+ 9 bava ku mva maze bajya gutekerereza ibyo bintu byose ba bandi cumi n’umwe hamwe n’abandi bose.+ 10 Abo ni Mariya Magadalena na Yowana+ na Mariya nyina wa Yakobo. N’abandi bagore+ bari kumwe na bo batekerereza intumwa ibyo bintu. 11 Icyakora, bafata ayo magambo nk’amanjwe, ntibemera+ ibyo abo bagore bababwiye.
12 [[Ariko Petero arahaguruka arirukanka ajya ku mva, ahageze arunama arungurukamo, abona ibitambaro byonyine. Nuko asubirayo atangaye, yibaza ibyabaye.]]
13 Kuri uwo munsi, hari abigishwa babiri berekezaga mu mudugudu witwa Emawusi wari ku birometero nka cumi na kimwe uvuye i Yerusalemu, 14 bagendaga baganira kuri ibyo bintu byose+ byari byabaye.
15 Nuko mu gihe baganiraga kandi babijyaho impaka, Yesu ubwe arabegera+ ajyana na bo, 16 ariko ntibashobora kumumenya.+ 17 Arababwira ati “ese ibyo bintu mugenda mujyaho impaka ni ibiki?” Nuko barahagarara, bafite umubabaro mu maso. 18 Uwitwa Kiliyofasi aramusubiza ati “mbese wibera ukwawe muri Yerusalemu nk’umushyitsi, ku buryo utazi ibyahabereye muri iyi minsi?” 19 Na we arababaza ati “ni ibiki byahabereye?” Baramusubiza bati “ni ibyerekeye Yesu w’i Nazareti,+ wabaye umuhanuzi+ ufite imbaraga mu byo yakoraga no mu byo yavugaga imbere y’Imana n’abantu bose; 20 n’ukuntu abakuru b’abatambyi bacu n’abatware bacu bamutanze agacirwa urubanza rwo gupfa maze akamanikwa.+ 21 Nyamara twiringiraga ko uwo muntu ari we wari kuzacungura Isirayeli.+ Uretse n’ibyo kandi, uyu ni umunsi wa gatatu ibyo bibaye. 22 Hari abagore+ bamwe bo muri twe badutangaje, kuko bazindukiye ku mva 23 ariko ntibabone umurambo we, maze bakaza bavuga ko babonekewe n’abamarayika bakababwira ko ari muzima. 24 Nanone hari bamwe bo muri twe bagiye ku mva+ basanga bimeze nk’uko abo bagore babivuze, ariko we ntibamubona.”
25 Nuko arababwira ati “mwa bapfu mwe, mutinda kwizera ibintu byose byavuzwe n’abahanuzi!+ 26 Ese ntibyari ngombwa ko Kristo ababazwa+ bene ako kageni mbere y’uko yinjira mu ikuzo rye?”+ 27 Nuko atangirira kuri Mose+ n’abandi bahanuzi+ bose abasobanurira ibintu byamuvuzweho mu Byanditswe byose.
28 Amaherezo bagera hafi y’umudugudu bari bagiyemo, we asa n’ushaka kwikomereza urugendo. 29 Ariko baramuhata cyane bavuga bati “gumana natwe kuko bugorobye kandi bukaba bugiye guhumana.” Bavuze batyo, arinjira agumana na bo. 30 Yicaranye na bo basangira, afata umugati arashimira, arawumanyagura arawubaha.+ 31 Babibonye amaso yabo arahumuka baramumenya, nuko ahita azimira baramubura.+ 32 Barabwirana bati “mbese imitima yacu ntiyagurumanaga igihe yatuvugishaga turi mu nzira, adusobanurira neza Ibyanditswe?” 33 Ako kanya barahaguruka basubira i Yerusalemu basanga ba bandi cumi n’umwe n’abari bateraniye hamwe na bo 34 bavuga bati “ni ukuri Umwami yazutse, kandi yabonekeye Simoni!”+ 35 Na bo babatekerereza ibyababayeho bari mu nzira, n’ukuntu bamumenye ari uko amanyaguye umugati.+
36 Bakivuga ibyo ahagarara hagati yabo [[nuko arababwira ati “mugire amahoro.”]] 37 Ariko kubera ko bari bakutse umutima kandi bahiye ubwoba,+ batekereje ko babonye ikiremwa cy’umwuka. 38 Nuko arababwira ati “ni iki gitumye muhagarika umutima, kandi ni iki gituma mushidikanya mu mitima yanyu? 39 Murebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye; munkoreho mwumve+ kandi murebe, kuko ikiremwa cy’umwuka kitagira umubiri n’amagufwa+ nk’ibyo mubona mfite.” 40 [[Mu gihe yababwiraga ibyo, abereka ibiganza bye n’ibirenge bye.]] 41 Ariko igihe bari batarabyemera+ bitewe n’uko bari bafite umunezero mwinshi kandi batangaye cyane, arababwira ati “hari icyo kurya mufite hano?”+ 42 Nuko bamuhereza igice cy’ifi yokeje;+ 43 arayifata ayirira+ imbere yabo.
44 Noneho arababwira ati “aya ni yo magambo nababwiraga nkiri kumwe namwe,+ ko ibintu byose byanditswe kuri jye mu mategeko ya Mose n’abahanuzi+ no muri za Zaburi+ bigomba gusohora.” 45 Nuko aha ubwenge bwabo gusobanukirwa neza Ibyanditswe,+ 46 kandi arababwira ati “uko ni ko byanditswe ko Kristo yagombaga kubabazwa maze ku munsi wa gatatu akazurwa mu bapfuye,+ 47 kandi ko bishingiye ku izina rye abantu bo mu mahanga yose,+ uhereye i Yerusalemu,+ bari kubwirizwa ibyo kwihana kugira ngo bababarirwe ibyaha.+ 48 Muzaba abagabo bo guhamya+ ibyo. 49 Dore ngiye kuboherereza icyo Data yasezeranyije. Ariko mwebwe mugume mu mugi kugeza igihe muzaherwa imbaraga ziturutse mu ijuru.”+
50 Arabasohokana bagera i Betaniya, maze azamura amaboko abaha umugisha.+ 51 Akibaha umugisha, atandukanywa na bo atangira kuzamurwa mu ijuru.+ 52 Nuko baramuramya, hanyuma basubira i Yerusalemu bafite ibyishimo byinshi.+ 53 Nuko bakajya bahora mu rusengero basingiza Imana.+