Luka
23 Nuko abantu bose bahagurukira icyarimwe bamujyana kwa Pilato.+ 2 Hanyuma baramurega+ bati “uyu muntu twamusanze agandisha+ abaturage, ababuza guha Kayisari umusoro,+ kandi avuga ko ari we Kristo umwami.”+ 3 Pilato aramubaza ati “mbese uri umwami w’Abayahudi?” Aramusubiza ati “wowe ubwawe urabyivugiye.”+ 4 Hanyuma Pilato abwira abakuru b’abatambyi na rubanda ati “nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.”+ 5 Ariko abantu barahatiriza bati “atera imidugararo mu bantu yigishiriza muri Yudaya hose, ndetse yatangiriye i Galilaya none yageze n’ino.” 6 Pilato abyumvise abaza niba uwo muntu ari Umunyagalilaya, 7 kandi amaze kumenya neza ko yaturutse mu karere kategekwaga na Herode,+ amwoherereza Herode, na we wari i Yerusalemu muri iyo minsi.
8 Herode abonye Yesu arishima cyane kuko hari hashize igihe kirekire ashaka kumubona,+ bitewe n’uko yari yarumvise+ ibye kandi akaba yari yiringiye kumubona akora ikimenyetso. 9 Nuko atangira kumubaza ibibazo byinshi, ariko ntiyagira icyo amusubiza.+ 10 Icyakora abakuru b’abatambyi n’abanditsi bakomezaga guhaguruka bafite ubukana, bakamurega.+ 11 Hanyuma Herode n’abasirikare bamurindaga bamutesha agaciro,+ maze Herode amwambika umwenda mwiza cyane amunnyega,+ maze aramwohereza bamusubiza kwa Pilato. 12 Nuko uwo munsi Herode na Pilato+ baherako baruzura, kuko mbere yaho bari basanzwe bangana.
13 Hanyuma Pilato ahamagara abakuru b’abatambyi n’abatware na rubanda barakorana, 14 maze arababwira ati “mwanzaniye uyu muntu muvuga ko yoshya abantu kwivumbagatanya, none dore namubarije imbere yanyu ariko nsanga ibirego mumurega nta shingiro bifite.+ 15 Ndetse na Herode nta cyaha yamubonyeho kuko yamutugaruriye; nta kintu yakoze gikwiriye kumwicisha.+ 16 Ku bw’ibyo rero, ngiye kumuhana+ hanyuma murekure.” 17 ——* 18 Ariko bose basakuriza icyarimwe bati “kuraho uyu muntu,+ ahubwo uturekurire Baraba!”+ 19 (Baraba uwo yari yarashyizwe mu nzu y’imbohe azira ibikorwa byo kwigomeka n’ubwicanyi byabereye mu mugi.) 20 Pilato yongera kubahamagara, kuko yashakaga kurekura Yesu.+ 21 Nuko barasakuza bati “mumanike! Mumanike!”+ 22 Yongera kubabwira ubwa gatatu ati “kubera iki? Ikibi uyu muntu yakoze ni ikihe? Nta cyo namubonyeho gikwiriye kumwicisha; ndamuhana maze murekure.”+ 23 Babyumvise batangira kumwotsa igitutu, bavugira hejuru basaba ko amanikwa; amajwi yabo aramuganza.+ 24 Nuko Pilato ategeka ko ibyo basaba bikorwa:+ 25 abohora+ umuntu wari warashyizwe mu nzu y’imbohe azira kwigomeka n’ubwicanyi, uwo bari basabiye ko arekurwa, ariko atanga Yesu ngo bamugenze uko bashaka.+
26 Igihe bari bamushoreye, bafata umugabo witwaga Simoni w’Umunyakurene wari uvuye mu giturage, bamwikoreza igiti cy’umubabaro ngo agende akurikiye Yesu.+ 27 Hari abantu benshi bari bamukurikiye, barimo n’abagore bagendaga bikubita mu gituza bitewe n’agahinda, kandi bamuborogera. 28 Yesu arahindukira abwira abo bagore ati “bakobwa b’i Yerusalemu, nimureke kundirira. Ahubwo mwiririre, muririre n’abana banyu,+ 29 kuko iminsi izaza ubwo abantu bazavuga bati ‘hahirwa abagore b’ingumba n’inda zitabyaye, n’amabere ataronkeje!’+ 30 Icyo gihe bazabwira imisozi bati ‘nimutugwire!’ Babwire n’udusozi bati ‘nimudutwikire!’+ 31 Niba bakora ibi bintu igiti kigitoshye, nikimara kuma bizacura iki?”+
32 Ariko hari abandi bagabo babiri bari abagizi ba nabi, na bo bari bagiye kwicanwa na we.+ 33 Nuko bageze ahantu hitwa Igihanga,+ bamumanikana n’abo bagizi ba nabi, umwe iburyo bwe, undi ibumoso bwe.+ 34 [[Ariko Yesu aravuga ati “Data bababarire,+ kuko batazi icyo bakora.”]]* Nanone bakoresha ubufindo kugira ngo babone uko bagabana imyenda ye.+ 35 Abantu bari bahagaze aho bashungereye.+ Ariko abatware baramunnyega bavuga bati “yakijije abandi; ngaho na we niyikize+ niba ari we Kristo w’Imana, Uwatoranyijwe.”+ 36 Ndetse n’abasirikare baramunnyega,+ baramwegera bamuha divayi isharira,+ 37 baravuga bati “niba uri umwami w’Abayahudi ikize.” 38 Hejuru ye hari icyapa cyanditsweho ngo “uyu ni umwami w’Abayahudi.”+
39 Ariko umwe mu bagizi ba nabi bari bamanitswe aramutuka+ ati “si wowe Kristo? Ngaho se ikize, natwe udukize.” 40 Mugenzi we agiye kumusubiza aramucyaha, aramubwira ati “wowe nta n’ubwo utinya Imana rwose; ubu se muri mu rubanza rumwe?+ 41 Twebwe ntabwo turengana rwose, kuko turimo duhabwa ibikwiriye ibyo twakoze byose. Ariko uyu muntu we nta kintu kidakwiriye yakoze.”+ 42 Yongeraho ati “Yesu, uzanyibuke nugera mu bwami bwawe.”+ 43 Na we aramusubiza ati “uyu munsi ndakubwiza ukuri: uzaba uri kumwe nanjye+ muri Paradizo.”+
44 Icyo gihe byari bigeze nko ku isaha ya gatandatu; nyamara isi yose yacuze umwijima kugeza ku isaha ya cyenda,+ 45 kuko urumuri rw’izuba rutabonetse. Hanyuma umwenda wakingirizaga+ ahera h’urusengero utabukamo kabiri uhereye hagati.+ 46 Yesu ataka aranguruye ijwi, aravuga ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize umwuka wanjye.”+ Amaze kuvuga atyo, arapfa.+ 47 Umutware utwara umutwe w’abasirikare abonye ibibaye, asingiza Imana ati “mu by’ukuri, uyu muntu yari umukiranutsi.”+ 48 Abantu bose bari bakoraniye aho baje gushungera babonye ibintu bibaye, basubira iwabo bikubita mu gituza. 49 Byongeye kandi, abantu bose bari bamuzi bari bahagaze ahitaruye.+ Nanone abagore bari baramukurikiye baturutse i Galilaya bari bahagaze bitegereza ibyo bintu.+
50 Hari umugabo witwaga Yozefu wari umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, akaba yari umuntu mwiza kandi w’umukiranutsi.+ 51 Uwo mugabo ntiyari yarashyigikiye umugambi wabo n’ibikorwa byabo.+ Yari uwo mu mugi w’i Yudaya witwaga Arimataya kandi yategerezaga ubwami bw’Imana.+ 52 Nuko uwo mugabo ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yesu.+ 53 Awumanura+ ku giti awuzingira mu mwenda mwiza, awushyira mu mva+ yakorogoshowe mu rutare itari yarigeze ihambwamo.+ 54 Icyo gihe hari ku munsi wo Kwitegura,+ kandi uwo mugoroba isabato+ yari yegereje. 55 Ariko abagore bari barazanye na we baturutse i Galilaya baramukurikira bareba iyo mva+ n’uko arambikamo umurambo wa Yesu;+ 56 basubirayo bategura imibavu n’amavuta ahumura neza.+ Ariko birumvikana nyine ko baruhutse isabato+ nk’uko byategetswe.