3 Yohana
1 Jyewe umusaza+ ndakwandikiye muvandimwe Gayo nkunda+ by’ukuri.
2 Muvandimwe nkunda,+ nsenga nsaba ko wamererwa neza+ muri byose kandi ukagira ubuzima bwiza,+ mbese nk’uko usanzwe umerewe neza.+ 3 Narishimye cyane igihe abavandimwe bazaga maze bagahamya ibyerekeye ukuri ushikamyemo, nk’uko ukomeza kugendera mu kuri.+ 4 Nta mpamvu ikomeye yantera gushimira, iruta kuba numva ko abana banjye bakomeza kugendera mu kuri.+
5 Muvandimwe nkunda, uri uwizerwa mu byo ukorera abavandimwe byose,+ kandi utabazi,+ 6 kuko bahamije iby’urukundo rwawe imbere y’itorero. Ndakwinginga ngo uzabasezerere mu buryo Imana ibona ko bukwiriye,+ 7 kuko ari ku bw’izina ryayo bavuye iwabo, bakagenda nta cyo batse+ abanyamahanga. 8 Ku bw’ibyo rero, ni twe tugomba kwakira abantu nk’abo tukabacumbikira,+ kugira ngo dufatanye na bo guteza imbere ukuri.+
9 Hari ikintu nandikiye itorero, ariko Diyotirefe ukunda kwishyira imbere+ muri bo, nta kintu+ giturutse kuri twe yubaha.+ 10 Ni yo mpamvu ninza nzakwibutsa ibikorwa byose akomeje gukora,+ n’ukuntu agenda avuga amagambo mabi yo kudusebya.+ Nanone yumva ibyo bidahagije, akagerekaho kutakira abavandimwe+ abubashye, kandi n’abashaka kubakira+ akagerageza kubabuza,+ akabaca+ mu itorero.
11 Muvandimwe nkunda, ntukigane ibibi, ahubwo ujye wigana ibyiza.+ Umuntu ukora ibyiza ni uw’Imana.+ Naho ukora ibibi ntiyigeze abona Imana.+ 12 Demetiriyo ashimwa n’abantu bose,+ ndetse n’ukuri ubwako kurabihamya. Koko rero, natwe turamuhamya+ kandi uzi ko ubuhamya dutanga ari ubw’ukuri.+
13 Nari mfite byinshi byo kukwandikira, ariko sinshaka gukomeza kubikwandikira nkoresheje ikaramu na wino.+ 14 Ahubwo niringiye ko nzakubona maze tukaganira imbonankubone.+
Nkwifurije kugira amahoro.+
Incuti ziragutashya.+ Ntahiriza+ incuti zose uzivuze mu mazina.