Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo
23 Nuko Yesu abwira abantu bari aho n’abigishwa be ati: 2 “Abanditsi n’Abafarisayo bihaye inshingano ya Mose yo kwigisha abantu. 3 Ubwo rero, ibintu byose bababwira mujye mubikora kandi mubikurikize, ariko ntimugakore nk’ibyo bakora, kuko ibyo bavuga atari byo bakora.+ 4 Amategeko yabo aba ameze nk’imitwaro iremereye bikoreza abantu,+ ariko bo ubwabo bakaba batakwemera no kuyikozaho urutoki.+ 5 Ibyo bakora byose, babikorera kugira ngo abantu babarebe.+ Bambara udusanduku tunini turiho imirongo y’ibyanditswe kugira ngo tubarinde,+ n’udushumi two ku musozo w’imyenda yabo bakatugira tureture.+ 6 Bakunda kwicara mu myanya y’icyubahiro mu gihe cy’ibirori* no mu myanya y’imbere* mu masinagogi.*+ 7 Bakunda ko abantu babasuhuza bari ahantu hahurira abantu benshi* kandi bagashimishwa n’uko abantu babita Abigisha.* 8 Ariko mwe ntimukishimire kwitwa Abigisha, kuko Umwigisha wanyu ari umwe,+ naho mwebwe mwese mukaba abavandimwe. 9 Ntimukagire umuntu wo ku isi muha ibyubahiro birenze, ngo mumwite amazina y’icyubahiro,* kuko ukwiriye icyo cyubahiro ari umwe,+ akaba ari Papa wanyu wo mu ijuru. 10 Nanone ntimuzitwe abayobozi, kuko Umuyobozi wanyu ari umwe, ari we Kristo. 11 Ahubwo ukomeye muri mwe ajye abakorera.*+ 12 Uwishyira hejuru azacishwa bugufi,+ kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.+
13 “Muzahura n’ibibazo bikomeye banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe, kuko mukinga imiryango y’Ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batinjira. Ari mwe ubwanyu ntimwinjira n’abashaka kwinjira ntimubemerera. + 14* ——
15 “Muzahura n’ibibazo bikomeye banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe,+ kuko mwambuka inyanja n’ibihugu mujyanywe no guhindura umuntu umwe umuyoboke w’idini ryanyu, ariko yamara kuza mu idini ryanyu, mugatuma aba ukwiriye guhanirwa muri Gehinomu* inshuro ebyiri kubarusha.
16 “Muzahura n’ibibazo bikomeye mwa bayobozi bahumye mwe,+ kuko muvuga muti: ‘umuntu narahira urusengero nta cyo bitwaye. Ariko nihagira urahira zahabu yo mu rusengero, azaba agomba kubahiriza indahiro ye.’+ 17 Mwa bapfapfa mwe b’impumyi! Ikiruta ikindi ni ikihe? Ni zahabu cyangwa ni urusengero rwatumye iyo zahabu iba iyera? 18 Nanone muravuga muti: ‘niba umuntu arahiye igicaniro* nta cyo bitwaye. Ariko iyo arahiye ituro riri ku gicaniro, aba agomba kubahiriza indahiro ye.’ 19 Mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe? Ni ituro cyangwa ni igicaniro gituma iryo turo riba iryera? 20 Ubwo rero urahira igicaniro aba arahiye igicaniro n’ibikiriho byose. 21 Urahiye urusengero, aba arahiye urwo rusengero n’Urutuyemo.+ 22 Kandi urahira ijuru, aba arahiye intebe y’Ubwami y’Imana n’uyicaraho.
23 “Muzahura n’ibibazo bikomeye cyane banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe, kuko mutanga icya cumi cya menta na aneto na kumino,*+ ariko mukirengagiza ibintu by’ingenzi byo mu Mategeko, ari byo ubutabera,+ imbabazi+ n’ubudahemuka. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, ariko ntimwirengagize n’ibyo bindi.+ 24 Mwa bayobozi bahumye mwe,+ muyungurura ibyokunywa kugira ngo mukuremo umubu,+ ariko ingamiya mukayimira bunguri!+
25 “Muzahura n’ibibazo bikomeye banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe, kuko mumeze nk’igikombe n’isahani bisukuye inyuma+ ariko imbere byanduye. Namwe mu mitima yanyu huzuye umururumba+ no gutwarwa n’ibinezeza.+ 26 Mwa Bafarisayo b’impumyi mwe! Mujye mubanza musukure imbere y’igikombe n’isahani, kugira ngo n’inyuma habyo habe hasukuye.
27 “Muzahura n’ibibazo bikomeye banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe,+ kuko mumeze nk’imva zisize irangi,*+ zigaragara ko ari nziza inyuma, ariko imbere zuzuye amagufwa y’abapfuye n’undi mwanda w’uburyo bwose. 28 Namwe ni uko mumeze. Inyuma mugaragarira abantu ko muri abakiranutsi, ariko imbere mwuzuye uburyarya no kwica amategeko.+
29 “Muzahura n’ibibazo bikomeye banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe,+ kuko mwubaka imva z’abahanuzi, mugataka n’imva z’abakiranutsi,+ 30 maze mukavuga muti: ‘iyo tuba twarabayeho mu gihe cya ba sogokuruza, ntituba twarafatanyije na bo kwica abahanuzi.’ 31 Uko ni ko mwe ubwanyu mwishinja ko mukomoka ku bishe abahanuzi.+ 32 Ngaho rero nimurangize umurimo ba sogokuruza banyu batangiye.
33 “Mwa nzoka mwe, mwa bana b’impiri mwe!+ Muzarokoka mute urubanza muzacirwa maze mukajugunywa muri Gehinomu?*+ 34 Ni yo mpamvu ngiye kubatumaho abahanuzi,+ abanyabwenge n’abigisha.+ Bamwe muri bo muzabica+ mubamanike ku biti, kandi bamwe muri bo muzabakubitira+ mu masinagogi yanyu, mubatotereze+ muri buri mujyi wose bazajyamo, 35 kugira ngo mubarweho icyaha cy’abakiranutsi bose biciwe mu isi, uhereye ku mukiranutsi Abeli wishwe,+ ukageza kuri Zekariya umuhungu wa Barakiya, uwo mwiciye hagati y’ahera h’urusengero n’igicaniro.+ 36 Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe ari bo bazahanwa bitewe n’ibyo byose.
37 “Bantu b’i Yerusalemu mwica abahanuzi mugatera amabuye ababatumweho,+ ni kenshi nashatse kubateranyiriza hamwe nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo. Ariko ntimwabishatse.+ 38 Nuko rero, Imana yaretse urusengero rwanyu.*+ 39 Ndababwira ko mutazongera kumbona ukundi, kugeza igihe muzavuga muti: ‘uje mu izina rya Yehova nahabwe umugisha!’”+