Ibaruwa ya Yakobo
5 Yemwe mwa bakire mwe, nimurire kandi mugire agahinda kenshi bitewe n’imibabaro igiye kubageraho.+ 2 Ubutunzi bwanyu bwarangiritse* kandi n’imyenda yanyu yariwe n’udukoko.+ 3 Zahabu yanyu n’ifeza yanyu byariwe n’umugese, kandi uwo mugese ni wo uzaba umuhamya wo kubashinja kandi uzangiza imibiri yanyu. Ibyo mwibikiye bizaba nk’umuriro mu minsi y’imperuka.+ 4 Ibihembo by’abakozi basaruye imirima yanyu mwarabibimye. Abo basaruzi bakomeza gutabaza, kandi amajwi yabo yageze mu matwi ya Yehova* nyiri ingabo.+ 5 Ku isi mwabayeho mu iraha kandi mwatwawe n’ibinezeza. Imitima yanyu imeze nk’amatungo akomeza kubyibuha kugeza ku munsi wo kubagwa.+ 6 Mwaciriye urubanza umukiranutsi kandi muramwica. Mumenye ko Imana ibarwanya.
7 Nuko rero bavandimwe, mwihangane kugeza mu gihe cyo kuhaba k’Umwami.*+ Dore umuhinzi akomeza gutegereza umusaruro w’agaciro kenshi w’ibyo yahinze. Akomeza kwihangana agategereza imvura y’umuhindo* n’iy’itumba.*+ 8 Namwe rero mukomeze kwihangana,+ kandi mushikame kuko kuhaba k’Umwami kwegereje.+
9 Bavandimwe, ntimukagire abo mwitotombera kugira ngo mudacirwa urubanza.+ Dore umucamanza ari hafi guca urubanza.* 10 Bavandi, ku birebana no kwemera kugirirwa nabi+ no kwihangana,+ mujye mwigana abahanuzi bahanuye mu izina rya Yehova.+ 11 Tuzi neza ko abihangana ari bo bahabwa imigisha.*+ Mwumvise uko Yobu yihanganye+ kandi mwabonye ibyo Yehova yamukoreye nyuma yaho.+ Ibyo bigaragaza ko Yehova afite urukundo rurangwa n’ubwuzu* akaba n’umunyambabazi.+
12 Ariko ikiruta byose bavandimwe, mureke kurahira rwose, mwaba murahira ijuru cyangwa isi, cyangwa indi ndahiro iyo ari yo yose. Ahubwo “Yego” yanyu ijye iba yego, na “Oya” yanyu ibe oya,+ kugira ngo Imana itazabacira urubanza.
13 Ese muri mwe hari uhanganye n’ibibazo? Nakomeze asenge.+ Ese muri mwe hari unezerewe? Naririmbe za zaburi.+ 14 Ese muri mwe hari urwaye? Natumire abasaza b’itorero,+ na bo basenge bamusabira, bamusige amavuta*+ mu izina rya Yehova. 15 Isengesho rivuganywe ukwizera rizatuma umurwayi* akira, kandi Yehova azamuhagurutsa. Niba yaranakoze ibyaha, azabibabarirwa.
16 Nuko rero, mujye muvuga ibyaha mwakoze+ kandi musenge musabirana, kugira ngo mukire. Iyo umukiranutsi asenze yinginga, isengesho rye rigira imbaraga nyinshi.+ 17 Eliya yari umuntu umeze nkatwe,* nyamara yasenze asaba ko imvura itagwa, kandi koko imvura yamaze imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa mu gihugu.+ 18 Hanyuma yongera gusenga, maze imvura iragwa kandi imyaka yera mu gihugu.+
19 Bavandimwe, nihagira umuntu wo muri mwe uyoba akareka ukuri yamenye maze undi akamugarura, 20 mumenye ko umuntu ugaruye uwo munyabyaha akareka gukora ibibi+ azaba amukijije urupfu, kandi azaba atumye ababarirwa ibyaha byinshi.+