Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana
10 “Ni ukuri, ndababwira ko umuntu utinjira mu rugo rw’intama anyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, aba ari umujura.+ 2 Ariko umuntu winjira anyuze mu irembo ni we mwungeri w’intama.+ 3 Umurinzi w’irembo aramukingurira+ kandi intama zumva ijwi rye.+ Uwo mwungeri ahamagara intama ze mu mazina maze akajya kuziragira. 4 Iyo amaze gusohora intama ze zose, azijya imbere zikamukurikira, kuko ziba zizi ijwi rye. 5 Ntizikurikira uwo zitazi, ahubwo ziramuhunga, kuko zitazi amajwi y’abandi.” 6 Yesu yabahaye urwo rugero, ariko ntibamenya icyo ibyo bintu yababwiye byashakaga kuvuga.
7 Nuko Yesu yongera kubabwira ati: “Ni ukuri, ndababwira ko ari njye rembo ry’intama.+ 8 Abaje banyiyitirira bose ni abajura, ariko intama ntizabateze amatwi. 9 Ni njye rembo. Umuntu wese winjira anyuzeho azakizwa. Azajya yinjira asohoke, kandi abone ibyokurya.+ 10 Umujura ntazanwa n’ikindi uretse kwiba, kwica no kurimbura.+ Ariko njye nazanywe no gufasha intama kugira ngo zibone ubuzima, ndetse zizabone ubuzima bw’iteka. 11 Ni njye mwungeri mwiza,+ kandi umwungeri mwiza yemera gupfira intama ze.+ 12 Umuntu ukorera ibihembo utari umwungeri kandi n’intama atari ize, iyo abonye isega* ije asiga intama agahunga, maze iyo sega igasimbukira izo ntama ikazitatanya. 13 Ibyo biterwa n’uko uwo muntu aba akorera ibihembo kandi akaba atitaye ku ntama. 14 Ni njye mwungeri mwiza. Nzi intama zanjye kandi intama zanjye na zo ziranzi,+ 15 nk’uko Papa+ wo mu ijuru anzi, nanjye nkamumenya. Nanone nemera gupfira intama.+
16 “Mfite n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo.+ Izo na zo ngomba kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire n’umwungeri umwe.+ 17 Iki ni cyo gituma Papa ankunda:+ Ni uko nemera gutanga ubuzima bwanjye+ kugira ngo nzongere mbubone. 18 Nta wubunyaka, ahubwo nemera kubutanga ku bushake bwanjye. Mfite uburenganzira bwo kubutanga, kandi mfite n’uburenganzira bwo kongera kububona.+ Iryo ni itegeko nahawe na Papa wo mu ijuru.”
19 Nanone Abayahudi bacikamo ibice+ kubera ayo magambo. 20 Benshi muri bo baravugaga bati: “Afite umudayimoni kandi yarasaze. Kuki mumutega amatwi?” 21 Abandi bo bakavuga bati: “Aya magambo si ay’umuntu ufite umudayimoni. Ese hari umudayimoni wigeze ahumura umuntu ufite ubumuga bwo kutabona?”
22 Icyo gihe, i Yerusalemu hari habereye Umunsi Mukuru wo Gutaha Urusengero. Hari mu mezi y’imbeho 23 kandi Yesu yari ari kugendagenda mu rusengero ku ibaraza rya Salomo.+ 24 Nuko Abayahudi baramukikiza maze baramubwira bati: “Uzaduheza mu rujijo kugeza ryari? Niba uri Kristo, bitubwire udaciye ku ruhande.” 25 Yesu arabasubiza ati: “Narabibabwiye nyamara ntimwizera. Ibikorwa nkora mu izina rya Papa wo mu ijuru ni byo bihamya ko ndi we.+ 26 Ariko ntimwizeye kubera ko mutari mu ntama zanjye.+ 27 Intama zanjye zumva ijwi ryanjye. Ndazizi kandi na zo zirankurikira.+ 28 Nzaziha ubuzima bw’iteka,+ kandi ntizizigera zirimbuka. Nta wuzazinyaka.+ 29 Izo Papa wo mu ijuru yampaye ziruta ibindi bintu byose, kandi nta wushobora kuzimwambura.+ 30 Njye na Papa wo mu ijuru twunze ubumwe.”*+
31 Nuko Abayahudi bongera gutoragura amabuye ngo bayamutere. 32 Yesu arabasubiza ati: “Naberetse ibikorwa byinshi kandi byiza Papa wo mu ijuru yatumye nkora. None se ni ibihe muri byo bituma muntera amabuye?” 33 Abayahudi baramusubiza bati: “Ntitugutera amabuye tuguhora ibikorwa byiza, ahubwo turakuziza ko utuka Imana.+ Wowe uri umuntu, none uri kwigira imana.” 34 Arabasubiza ati: “Ese mu Mategeko yanyu ntibyanditswe ngo: ‘naravuze nti: “mumeze nk’imana?”’+ 35 Murumva ko abantu ijambo ry’Imana ryahamije icyaha, Imana ubwayo yabagereranyije n’‘imana,’+ kandi muzirikane ko ibyanditswe bidashobora guhinduka. 36 None njyewe, uwo Papa wo mu ijuru yatoranyije ngo mukorere kandi akantuma mu isi, muri kunshinja ‘gutuka Imana,’ kuko navuze nti: ‘ndi Umwana w’Imana!’+ 37 Niba mubona ntakora ibyo Papa wo ijuru ashaka ntimunyizere. 38 Ariko niba mbikora, nubwo mutanyizera, nibura mwizere ibyo nkora+ kugira ngo mumenye kandi mukomeze kumenya ko Papa wo mu ijuru yunze ubumwe nanjye, nanjye nkunga ubumwe na We.”+ 39 Nuko bongera kugerageza kumufata, ariko arabahunga.
40 Hanyuma yongera kujya hakurya ya Yorodani aho Yohana yabatirizaga mbere,+ maze agumayo. 41 Abantu benshi baramusanga baravuga bati: “Mu by’ukuri, Yohana ntiyakoze igitangaza na kimwe, ariko ibintu byose yavuze kuri uyu muntu byari ukuri.”+ 42 Nuko abantu benshi bari aho baramwizera.