Yesaya
“Ntutinye kuko nagucunguye.+
Naguhamagaye mu izina ryawe.
Uri uwanjye.
Nunyura mu muriro ntuzashya
Kandi ntuzakubabura,
3 Kuko ndi Yehova Imana yawe,
Uwera wa Isirayeli, Umukiza wawe.
Natanze Egiputa ngo ibe incungu yawe,
Ntanga Etiyopiya na Seba mu mwanya wawe.
Nzatanga abantu mu mwanya wawe,
Ntange n’ibihugu byinshi kugira ngo ndokore ubuzima* bwawe.
5 Ntutinye kuko ndi kumwe nawe.+
Nzazana urubyaro rwawe ruve iburasirazuba
Kandi nzabahuriza hamwe bave iburengerazuba.+
6 Nzabwira amajyaruguru nti: ‘barekure.’+
Mbwire n’amajyepfo nti: ‘ntubagumane.
Garura abahungu banjye bave kure n’abakobwa banjye bave ku mpera z’isi,+
7 Ugarure uwitirirwa izina ryanjye wese,+
Uwo naremye kugira ngo agaragaze ikuzo ryanjye,
Uwo nabumbye ngatuma abaho.’+
Ni nde muri bo ushobora kuvuga ibintu nk’ibyo?
Cyangwa se bashobora gutuma twumva ibintu bya mbere?*+
Ngaho nibazane abatangabuhamya babo kugira ngo bagaragaze ko bavuga ukuri,
Cyangwa se abandi nibumve maze bavuge bati: ‘ibi ni ukuri!’”+
10 Yehova aravuga ati: “Muri abahamya banjye;+
Ndetse muri umugaragu wanjye natoranyije+
Kugira ngo mumenye, munyizere
Kandi musobanukirwe ko mpora ndi wa wundi.+
Mbere yanjye nta Mana yigeze kubaho
Kandi na nyuma yanjye nta yindi yigeze ibaho.+
11 Njyewe, ni njye Yehova+ kandi nta wundi mukiza utari njye.”+
12 Yehova aravuga ati: “Ni njyewe watangaje, ndakiza kandi ntuma bimenyekana,
Igihe nta yindi mana yari muri mwe.+
Ni yo mpamvu muri abahamya banjye, nanjye nkaba Imana.+
Ese ningira icyo nkora hari uzambuza kugikora?”+
14 Yehova Umucunguzi wanyu,+ Uwera wa Isirayeli, aravuga ati:+
“Nzohereza intumwa i Babuloni ku bwanyu, nsenye amarembo yose+
Kandi Abakaludaya bari mu mato yabo, bazataka bitewe n’agahinda.+
15 Ndi Yehova Uwera wanyu,+ Umuremyi wa Isirayeli+ nkaba n’Umwami wanyu.”+
16 Ibi ni byo Yehova avuga,
We uca inzira mu nyanja,
Agaharura umuhanda mu mazi menshi arimo umuhengeri,+
17 We usohora igare ry’intambara n’ifarashi,+
Agasohora abasirikare bari kumwe n’abarwanyi b’intwari, ati:
“Bazaryama hasi kandi ntibazabyuka.+
Bazazima burundu, babazimye nk’uko bazimya urutambi.”*
18 “Ibya mbere ntimubyibuke
Kandi ntimukomeze gutekereza ku bya kera.
Ese ntimukibona?
20 Inyamaswa zo mu gasozi,
Ingunzu* na otirishe* zizanyubaha,
Kuko ntuma mu butayu haba amazi,
Ahataba amazi hakaba imigezi,+
Kugira ngo ubwoko bwanjye, ni ukuvuga abantu banjye natoranyije+ bayanywe,
21 Abo niremeye
Kugira ngo batangaze ikuzo ryanjye.+
22 Ariko Yakobo we, ntiwigeze unsenga.*+
Isirayeli we, warandambiwe.+
23 Ntiwanzaniye intama z’ibitambo byawe bitwikwa n’umuriro,
Cyangwa ngo unyubahishe ibitambo byawe.
24 Ntiwigeze utanga amafaranga yawe ngo ungurire urubingo ruhumura
Kandi ntiwigeze unshimisha ukoresheje ibinure byo ku bitambo byawe.+
Ahubwo ibyaha byawe byambereye umutwaro
Kandi nanizwa n’amakosa yawe.+
25 Njyewe, ni njye uhanagura ibicumuro*+ byawe kubera izina ryanjye+
Kandi ibyaha byawe sinzabyibuka.+
26 Ngaho nyibutsa; reka tuburane,
Wisobanure kugira ngo ugaragaze ko uri mu kuri.