Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka
5 Igihe kimwe, abantu bari bateze Yesu amatwi, ubwo yari ahagaze iruhande rw’ikiyaga cya Genesareti* yigisha ijambo ry’Imana, maze batangira kumubyiganiraho.+ 2 Nuko abona amato abiri ari ku nkombe z’icyo kiyaga, ariko abarobyi bari bayavuyemo boza inshundura zabo.+ 3 Yurira bumwe muri ubwo bwato, bukaba bwari ubwa Simoni, amusaba gutwara ubwo bwato akabwigiza hirya ho gato ngo buve ku nkombe. Hanyuma yicara muri ubwo bwato atangira kwigisha abantu. 4 Amaze kubigisha, abwira Simoni ati: “Nimwigire ahari amazi maremare maze mumanurire inshundura zanyu mu mazi mufate amafi.” 5 Ariko Simoni aramusubiza ati: “Mwigisha, bwadukereyeho turoba kandi dukora cyane, ntitwagira icyo dufata.+ Ariko kuko ubimbwiye, reka nzimanuriremo.” 6 Bazimanuriyemo bafata amafi menshi cyane, ku buryo n’inshundura zabo zatangiye gucika.+ 7 Nuko bahamagara bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babafashe. Baraza maze buzuza ayo mato yombi, ku buryo yatangiye kurengerwa n’amazi. 8 Simoni Petero abibonye apfukama imbere ya Yesu aramubwira ati: “Sinkwiriye kuba hafi yawe, kuko ndi umunyabyaha.” 9 Ayo mafi bari bamaze gufata yatumye Simoni n’abo bari kumwe bose batangara cyane, 10 kandi Yakobo na Yohana, abahungu ba Zebedayo+ bafatanyaga na Simoni, na bo baratangaye cyane. Ariko Yesu abwira Simoni ati: “Humura, kuko uhereye ubu uzajya uroba abantu.”+ 11 Nuko basubiza amato yabo ku nkombe, basiga byose baramukurikira.+
12 Ikindi gihe, ubwo yari muri umwe mu mijyi yaho, haje umugabo wari urwaye ibibembe byinshi. Abonye Yesu aramupfukamira, aramwinginga ati: “Mwami, ubishatse ushobora kunkiza.”+ 13 Nuko arambura ukuboko amukoraho, aramubwira ati: “Ndabishaka. Kira.” Ako kanya ibibembe yari arwaye birakira.+ 14 Ategeka uwo mugabo kutagira uwo abibwira, ahubwo aramubwira ati: “Genda wiyereke abatambyi kandi utange ituro ryategetswe na Mose,+ kugira ngo na bo bibonere ko wakize.”+ 15 Ariko inkuru ivuga ibye irushaho gukwirakwira ahantu hose, kandi abantu benshi bahuriraga hamwe kugira ngo bamutege amatwi, abakize n’indwara zabo.+ 16 Icyakora yakundaga kujya ahantu hadatuwe kugira ngo asenge.
17 Nanone igihe kimwe ubwo yigishaga abantu, Abafarisayo n’abigishamategeko bari baturutse mu midugudu yose y’i Galilaya, iy’i Yudaya n’iy’i Yerusalemu na bo bari bicaye aho, kandi imbaraga za Yehova* zari kuri we kugira ngo akize abantu.+ 18 Nuko haza abantu bahetse umugabo wamugaye uryamye ku buriri, maze bashakisha uko bamwinjiza ngo bamurambike imbere ya Yesu.+ 19 Babuze uko bamwinjiza bitewe n’abantu benshi, burira hejuru ku gisenge maze bamunyuza mu mategura akiryamye ku buriri bwe, bamumanurira mu bantu bari imbere ya Yesu. 20 Abonye ukwizera kwabo aravuga ati: “Wa mugabo we, ibyaha byawe urabibabariwe.”+ 21 Abanditsi n’Abafarisayo babyumvise barabwirana bati: “Uyu muntu utuka Imana ni muntu ki? Ni nde wundi ushobora kubabarira abantu ibyaha, uretse Imana yonyine?”+ 22 Ariko Yesu amenye ibyo batekereza, arababaza ati: “Kuki mutekereza mutyo mu mitima yanyu? 23 None se, ari ukuvuga ngo: ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa ngo: ‘haguruka ugende,’ icyoroshye ni ikihe? 24 Ariko reka mbereke ko Umwana w’umuntu afite ububasha mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko Yesu abwira uwo muntu wamugaye ati: “Haguruka ufate uburiri bwawe utahe.”+ 25 Ako kanya ahaguruka bose babireba afata bwa buriri yajyaga aryamaho, ataha asingiza Imana. 26 Hanyuma bose baratangara cyane, batangira gusingiza Imana kandi bagira ubwoba bwinshi, baravuga bati: “Uyu munsi twabonye ibintu bidasanzwe!”
27 Ibyo birangiye, arasohoka yitegereza umusoresha witwaga Lewi yicaye mu biro by’imisoro, aramubwira ati: “Nkurikira ube umwigishwa wanjye.”+ 28 Nuko asiga byose, arahaguruka aramukurikira. 29 Hanyuma Lewi ategura ibirori bikomeye byo kumwakira iwe, kandi hari abasoresha benshi n’abandi bantu bari bicaranye na we basangira.*+ 30 Abafarisayo n’abanditsi babibonye, bitotombera abigishwa be bavuga bati: “Kuki musangira n’abasoresha n’abanyabyaha ibyokurya n’ibyokunywa?”+ 31 Yesu arabasubiza ati: “Abazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.+ 32 Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha kugira ngo bihane.”+
33 Baramubwira bati: “Abigishwa ba Yohana ni kenshi bigomwa kurya no kunywa kandi bagasenga binginga. Abigishwa b’Abafarisayo na bo ni uko. Ariko abigishwa bawe bo bararya kandi bakanywa.”+ 34 Yesu arabasubiza ati: “Ntimushobora gutegeka incuti z’umukwe kwigomwa kurya no kunywa igihe cyose umukwe akiri kumwe na zo. 35 Icyakora, igihe kizagera maze umukwe+ azikurwemo. Icyo gihe ni bwo zizigomwa kurya no kunywa.”+
36 Akomeza abacira umugani ati: “Nta wukata igitambaro ku mwenda mushya ngo agitere ku mwenda ushaje, kuko iyo abikoze igitambaro gishya kirawuca, kandi igitambaro cyo ku mwenda mushya ntikijya ku mwenda ushaje ngo bimere kimwe.+ 37 Nanone kandi, nta wushyira divayi nshya mu dufuka tw’uruhu dushaje, kuko abikoze iyo divayi nshya yaturitsa utwo dufuka maze ikameneka, n’utwo dufuka tukangirika. 38 Ahubwo divayi nshya igomba gushyirwa mu dufuka tw’uruhu dushya. 39 Nta muntu wanyoye divayi imaze igihe, wifuza kunywa divayi nshya, kuko avuga ati: ‘imaze igihe ni yo nziza.’”