IGICE CYA CUMI NA GATATU
“Nkunda Papa wo mu ijuru”
1, 2. Yohana yavuze ko ari iyihe mpamvu Yesu yari yiteguye gupfa?
YOHANA ni we wenyine wari ukiriho mu ntumwa zose za Yesu. Igihe yari afite imyaka 100 yanditse ibintu byari bimaze imyaka mirongo irindwi bibaye, ku mugoroba umwe atari kuzigera yibagirwa. Ni wo mugoroba wa nyuma we n’izindi ntumwa bamaranye na Yesu mbere y’uko apfa. Umwuka wera w’Imana wafashije Yohana, yibuka ibintu byose byabaye maze arabyandika.
2 Kuri uwo mugoroba, Yesu yagaragaje ko yagombaga gupfa. Yohana ni we wenyine ugaragaza impamvu Yesu yavuze ko yari agiye kwemera gupfa mu buryo bubabaje gutyo. Yaravuze ati: “Ab’isi bagomba kumenya ko nkunda Papa wo mu ijuru, kandi ko ibyo yantegetse gukora ari byo nkora. Nimuhaguruke tuve hano.”—Yohana 14:31.
3. Yesu yagaragaje ate ko yakundaga Papa we?
3 Amagambo Yesu yavuze agira ati: “Nkunda Papa wo mu ijuru,” agaragaza ko nta kindi kintu cyari gifite agaciro kuri Yesu kuruta urwo rukundo yakundaga Papa we. Yesu ntiyasubiyemo ayo magambo kenshi. Mu by’ukuri, muri Yohana 14:31 ni ho honyine muri Bibiliya Yesu yavuze adaciye ku ruhande ko akunda Papa we. Icyakora, ibyo Yesu yakoraga byose byagaragazaga ko yakundaga Papa we. Urukundo yakundaga Yehova rwagaragariraga mu mibereho ye ya buri munsi. Ubutwari Yesu yagaragaje, kumvira no kwihangana kwe, byose byagaragazaga ko yakundaga Imana. Ibyo Yesu yakoze byose mu murimo we, yabaga abitewe n’urwo rukundo.
4, 5. Ni uruhe rukundo Bibiliya idusaba kugira, kandi se twavuga iki ku rukundo Yesu yakundaga Yehova?
4 Muri iki gihe, hari abashobora gutekereza ko urukundo ari umuco udafite agaciro cyane. Bashobora gutekereza ku mivugo n’indirimbo z’urukundo, bakaba banatekereza ku rukundo rw’abantu badahuje igitsina rurangira mu gihe gito cyane. Bibiliya na yo ivuga iby’urukundo ruba hagati y’abantu badahuje igitsina, ariko ikaruvuga mu buryo bwiyubashye kuruta uko bimeze muri iki gihe (Imigani 5:15-21). Icyakora urukundo Ijambo ry’Imana ryibandaho, rutandukanye n’urwo. Urwo rukundo si rwa rundi rurangwa n’amarangamutima gusa cyangwa irari ry’akanya gato. Nta nubwo ari ibitekerezo byahimbwe n’abahanga. Ahubwo rukubiyemo ibyo dutekereza n’uko tubona ibintu. Urukundo nk’urwo ruturuka imbere mu mutima kandi rugengwa n’amahame meza, rukagaragazwa n’ibikorwa byiza. Ntabwo ari rwa rukundo rwo mu magambo gusa. Ijambo ry’Imana riruvugaho rigira riti: ‘Urukundo ntirushira.’—1 Abakorinto 13:8.
5 Mu bantu bose babayeho, Yesu ni we wakundaga Yehova kurusha abandi. Nta muntu n’umwe warushije Yesu kumvira itegeko rikomeye kurusha andi mategeko yose y’Imana, rigira riti: “Ukunde Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Mariko 12:30). Ni iki cyatumye Yesu akunda Imana cyane? Ni gute urukundo yayikundaga rwarushijeho kwiyongera igihe yari hano ku isi? Twamwigana dute?
Urukundo rukomeye kandi rumaze igihe kirekire
6, 7. Ni iki kigaragaza ko mu Migani 8:22-31 havuga Umwana w’Imana, hatavuga umuco wo kugaragaza ubwenge?
6 Ese wigeze gukorana n’umuntu, maze uko igihe gihita mukarushaho gukundana, mukagera n’ubwo muba incuti magara? Ibyo bihe byiza mwagiranye bishobora gutuma urushaho gusobanukirwa urukundo Yehova n’Umwana we w’ikinege bakundana. Twagiye tugaruka kenshi ku magambo ari mu Migani 8:30, ariko reka dusuzume twitonze imirongo ihakikije. Kuva ku murongo wa 22 kugeza ku wa 31, hari amagambo yahumetswe asobanura ubwenge bwagereranyijwe n’umuntu. Ni iki kigaragaza ko ayo magambo yerekeza ku Mwana w’Imana?
7 Ku murongo wa 22, uwo wiswe ubwenge agira ati: “Yehova atangira kurema ni njye yahereyeho. Ndi uwa mbere mu byo yaremye kera cyane.” Ubwenge buvugwa hano si umuco wo kugaragaza ubwenge ibi bisanzwe, kubera ko uwo muco ‘utaremwe.’ Ntiwagize intangiriro kubera ko Yehova yahozeho, kandi yari afite uwo muco uhereye kera (Zaburi 90:2). Ariko Umwana w’Imana we ni “imfura mu byaremwe byose.” Yararemwe kandi ni we wa mbere mu byo Yehova yaremye kera cyane (Abakolosayi 1:15). Umwana yariho mbere y’uko isi n’ijuru biremwa, nk’uko bivugwa mu Migani. Nanone kubera ko yari Jambo, ni ukuvuga Umuvugizi w’Imana, yagaragaje mu buryo butunganye ubwenge bwa Yehova.—Yohana 1:1.
8. Umwana w’Imana yakoraga iki igihe yari ataraza ku isi, kandi se ni iki twagombye gutekerezaho igihe twishimira ibyaremwe?
8 Umwana w’Imana yakoraga iki muri icyo gihe kirekire cyane yamaze mbere y’uko aza ku isi? Umurongo wa 30 uvuga ko yabaga ari iruhande rw’Imana ari “umukozi w’umuhanga.” Ibyo bisobanura iki? Mu Bakolosayi 1:16 habisobanura hagira hati: “Ni we Imana yakoresheje mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, . . . Ibintu byose byaremwe binyuze kuri we, kandi yarabihawe.” Ubwo rero, Yehova we Muremyi, yakoresheje Umwana we wari “Umukozi w’umuhanga” kugira ngo areme ibindi biremwa byose. Yaremye abamarayika, inyenyeri, isi, ibimera n’inyamaswa biyiriho, hanyuma arema n’abantu. Uko Yehova na Yesu bakoreraga hamwe twabigereranya n’ukuntu umuhanga mu gukora igishushanyo mbonera cy’inzu afatanya n’umwubatsi, kugira ngo icyo gishushanyo mbonera umwubatsi agikoremo inzu nziza. Iyo twishimiye ibyo Yehova yaremye tuba dusingije Umuhanzi Uruta Abandi bose (Zaburi 19:1). Nanone dushobora gutekereza ukuntu Yehova we Muremyi na Yesu we ‘Mukozi w’umuhanga,’ bamaze imyaka myinshi bakorana kandi bishimye.
9, 10. (a) Ni iki cyatumye urukundo Yehova n’Umwana we bakundana rukomera? (b) Ni iki cyatuma turushaho gukundana na Papa wo mu ijuru urukundo rukomeye?
9 Iyo abantu babiri badatunganye bakorana, hari igihe kumvikana bibagora. Ariko si ko byari bimeze kuri Yehova n’Umwana we. Uwo Mwana yamaze imyaka myinshi cyane akorana na Papa we kandi ‘yahoraga yishimye imbere ye’ (Imigani 8:30). Birumvikana ko yishimiraga kuba ari kumwe na Papa we kandi na Papa we ni uko. Ibyo byatumye Yesu arushaho kumera nka Papa we kandi yitoza kwigana imico y’Imana. Rwose ubucuti bari bafitanye bwarushijeho gukomera. Urwo ni rwo rukundo rukomeye kandi rumaze igihe kirekire kurusha izindi zose.
10 None se kumenya ibyo bitumariye iki? Ushobora kumva utazigera ukundana na Yehova bigeze aho. Ni byo koko nta n’umwe muri twe ufite umwanya w’icyubahiro nk’uwo Yesu afite. Ariko natwe dufite imigisha yihariye. Ibuka ko Yesu yagiranye ubucuti bukomeye na Papa we bitewe n’uko bakoranaga. Natwe Yehova yatugaragarije urukundo, atugira “abakozi bakorana” na we (1 Abakorinto 3:9). Kubera ko twigana Yesu tugakora umurimo wo kubwiriza, twagombye guhora tuzirikana ko turi abakozi bakorana n’Imana. Ibyo bituma urukundo dukundana rurushaho gukomera. Ese hari imigisha yaruta iyo?
Icyo Yesu yakoze ngo urukundo akunda Yehova rukomere
11-13. (a) Ni uruhe rugero rwadufasha kumva ko tugomba kugira icyo dukora kugira ngo urukundo dukunda Yehova rurusheho gukomera? Ni iki Yesu yakoze agatuma urukundo akunda Yehova rukomera? (b) Yesu yagaragaje ate ko yishimiraga ko Papa we amwigisha, haba igihe yari mu ijuru n’igihe yari ku isi?
11 Reka dufate urugero rwadufasha gusobanukirwa neza icyo twakora ngo urukundo dukunda Yehova rurusheho gukomera. Indabo nziza zo mu busitani zikenera kwitabwaho, zikuhirwa kandi zigafumbirwa kugira ngo zikure kandi zimere neza. Iyo zititaweho ziruma. Kimwe n’izo ndabyo, natwe tugomba gukora ibishoboka byose ngo urukundo dukunda Yehova rurusheho gukomera. Tutagize icyo dukora rwagabanuka, amaherezo rugashira. Yesu ntiyigeze aha agaciro gake urukundo yakundaga Yehova. Mu gihe cyose yamaze hano ku isi, yakomezaga gukora icyatuma rukomera kandi rukamara igihe. Reka turebe uko yabigenzaga.
12 Ongera utekereze ibyabaye igihe Yesu wari ukiri muto yari mu rusengero rw’i Yerusalemu. Ibuka amagambo yabwiye ababyeyi be bari bahangayitse. Yarababwiye ati: “Kuki mwanshakishije cyane? Ese ntimuzi ko ngomba kuba mu nzu ya Papa” (Luka 2:49)? Kubera ko Yesu yari akiri muto, uko bigaragara ntiyibukaga ubuzima yabayemo akiri mu ijuru. Nyamara kandi, yakundaga cyane Papa we Yehova. Yari azi ko umuntu ukunda cyane Yehova yifuza no kumukorera. Ni yo mpamvu Yesu yabonaga ko ahantu heza kurusha ahandi yaba ari mu rusengero, kuko ari ho hakorerwaga ibikorwa bifitanye isano no gukorera Yehova. Yakundaga kuhajya akumva adashaka kuhava. Ikirenze ibyo kandi, ntiyabaga ari aho ngaho gusa nta cyo akora. Ahubwo yashimishwaga no kwiga ibyerekeye Yehova no kuvuga ibyo yari amuziho. Ibyo ntibyatangiye igihe yari afite imyaka 12, kandi ntibyarangiranye na yo.
13 Igihe Umwana w’Imana yari akiri mu ijuru, yishimiraga ko Papa we amwigisha. Ubuhanuzi bwo muri Yesaya 50:4-6 bugaragaza ko Yehova yigishije Umwana we inyigisho zihariye zari kumufasha gusohoza inshingano yari kuzahabwa yo kuba Mesiya. Nubwo izo nyigisho zari zikubiyemo kumenya ibigeragezo Mesiya yari kuzahura na byo, yakomeje kuziga abikunze. Nyuma yaho, Yesu amaze kuza ku isi, agakura akaba mukuru, yakomeje gushimishwa no kujya mu nzu ya Papa we, akifatanya mu bikorwa byahaberaga byo gusenga Yehova no kwiga ibimwerekeye. Ni yo mpamvu Bibiliya itubwira ko yajyaga mu rusengero no mu isinagogi buri gihe (Luka 4:16; 19:47). Niba twifuza ko urukundo dukunda Yehova rurushaho gukomera, tugomba kwishimira kujya mu materaniro aho tumusengera, tukarushaho kumumenya no kumukunda.
14, 15. (a) Kuki Yesu yashakaga igihe cyo kuba ari wenyine? (b) Amasengesho ya Yesu agaragaza ate ko yakundaga Papa we kandi akamwubaha?
14 Nanone gusenga buri gihe byatumaga urukundo Yesu yakundaga Papa we rurushaho gukomera. Nubwo yakundaga abantu kandi agakunda gusabana na bo, yabonaga ko kumara igihe ari wenyine ari iby’agaciro. Urugero, muri Luka 5:16 havuga ko “yakundaga kujya ahantu hadatuwe kugira ngo asenge.” Muri Matayo 14:23 na ho hagira hati: “Hanyuma amaze gusezerera abantu, ajya ku musozi wenyine gusenga. Nubwo bwari bwije, yari ari yo wenyine.” Icyo gihe ndetse no mu bindi bihe, Yesu yajyaga ahantu wenyine, atabitewe n’uko adashaka kuba ari kumwe n’abandi, ahubwo abitewe n’uko ashaka kuba ari kumwe na Yehova bonyine, kugira ngo abone uko aganira na Papa we yisanzuye mu isengesho.
15 Iyo Yesu yasengaga, hari igihe yakoreshaga ijambo “Abba,” risobanura papa (Mariko 14:36, ibisobanuro). Mu gihe cya Yesu, ijambo “Abba” ryari ijambo ryakoreshwaga mu muryango, rikaba ryaragaragazaga ubucuti bukomeye. Akenshi iryo jambo riri mu magambo abana batangiriragaho biga kuvuga. Ryari ijambo ryiyubashye. Nubwo ryagaragazaga ubucuti Yesu afitanye na Papa we akunda, nanone ryumvikanishaga ko yubahaga cyane ubutware Papa we Yehova afite. Amasengesho ya Yesu ari muri Bibiliya agaragaza ko yakundaga Papa we cyane kandi ko yamwubahaga. Urugero, muri Yohana igice cya 17, intumwa Yohana yanditse isengesho rirerire kandi rivuye ku mutima Yesu yasenze mu ijoro rya nyuma yamaze hano ku isi. Byaba byiza twize ibivugwa muri iryo sengesho kandi tukigana uko Yesu yasengaga. Birumvikana ko ibyo bidasobanura ko tugomba gusubiramo amagambo ya Yesu, ahubwo tugomba kubwira Papa wo mu ijuru ibituri ku mutima, tukabikora kenshi uko bishoboka kose. Nitubigenza dutyo, urukundo tumukunda ruzarushaho kwiyongera kandi rukomere.
16, 17. (a) Mu byo Yesu yavugaga, yagaragaje ate ko yakundaga Papa we? (b) Yesu yagaragaje ate ko Papa we akunda gutanga?
16 Nk’uko twamaze kubibona, Yesu ntiyasubiragamo amagambo ngo: “Nkunda Papa wo mu ijuru.” Ahubwo inshuro nyinshi yagaragazaga ko akunda Papa we mu bindi bintu yavugaga. Mu buhe buryo? Yesu yaravuze ati: “Papa, Mwami w’ijuru n’isi, ndagusingiriza mu ruhame” (Matayo 11:25). Igihe twigaga Umutwe wa 2 w’iki gitabo, twabonye ko Yesu yakundaga gusingiza Papa we afasha abantu kumumenya. Urugero, yagereranyije Yehova n’umubyeyi wari witeguye kubabarira umwana we w’ikirara, wategereje ko uwo mwana wihannye agaruka, maze amubonye akiri kure, ariruka ajya kumusanganira aramuhobera (Luka 15:20). Iyo dusomye inkuru zivuga uko Yesu yasobanuye urukundo rwa Yehova n’ukuntu ababarira, biradushimisha rwose.
17 Akenshi, Yesu yasingizaga Papa we kubera ibintu byinshi byiza aha abantu. Yakoresheje urugero rw’ababyeyi badatunganye, kugira ngo agaragaze ukuntu dushobora kwiringira tudashidikanya ko Papa wo mu ijuru azaduha umwuka wera dukeneye (Luka 11:13). Nanone Yesu yavuze ibirebana n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka Yehova atanga. Yesu yasobanuye ukuntu yari ategerezanyije amatsiko igihe yari kuzasubira mu ijuru, akicara iruhande rwa Papa we (Yohana 14:28; 17:5). Yabwiye abigishwa be ibirebana n’ibyiringiro Yehova yahaye abagize ‘umukumbi muto,’ byo kuzabana na we mu ijuru bagafatanya na we gutegeka igihe azaba ari Umwami Mesiya (Luka 12:32; Yohana 14:2). Nanone yahumurije umugizi wa nabi wendaga gupfa, amuha ibyiringiro byo kuzaba muri Paradizo (Luka 23:43). Nta gushidikanya ko kuba Yesu yarakomezaga kuvuga ukuntu Papa we aha abantu ibintu byinshi, byamufashije gukomeza kumukunda cyane. Abigishwa ba Kristo benshi na bo biboneye ko nta kintu cyabafasha kurushaho gukunda Yehova no kumwizera, cyaruta kuvuga ibye ndetse n’ibyiringiro aha abamukunda.
Ese uzigana urukundo Yesu yakundaga Yehova?
18. Ni ikihe kintu cy’ingenzi twakora ngo dukurikire Yesu, kandi se kuki twagombye kugikora?
18 Ikintu cy’ingenzi twakora ngo tugaragaze ko dukunda Yesu ni ugukunda Yehova n’umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose (Luka 10:27). Urwo rukundo ntirugaragarira gusa ku marangamutima tugira. Ahubwo rugaragarira no mu bikorwa byacu. Yesu ntiyabonaga ko bihagije kumva akunze Papa we, cyangwa kuvuga ngo: “Nkunda Papa wo mu ijuru.” Yaravuze ati: “Ab’isi bagomba kumenya ko nkunda Papa wo mu ijuru, kandi ko ibyo yantegetse gukora ari byo nkora” (Yohana 14:31). Satani yari yaravuze ko nta muntu ushobora gukorera Yehova abitewe n’uko amukunda (Yobu 2:4, 5). Kugira ngo Yesu agaragaze ko ibyo Satani yavuze ari ibinyoma, yagize ubutwari maze agaragariza isi yose ukuntu yakundaga Papa we cyane. Yarumviye agera n’ubwo atanga ubuzima bwe. Ese uzigana Yesu? Ese uzereka abandi ko ukunda Yehova Imana by’ukuri?
19, 20. (a) Ni izihe mpamvu z’ingenzi zituma tujya mu materaniro buri gihe? (b)Twagombye kubona dute gahunda yacu yo kwiyigisha, gutekereza ku byo twiga no gusenga?
19 Twaremanywe icyifuzo cyo kuba incuti z’Imana no kuyikunda. Ni yo mpamvu Yehova yaduteganyirije uburyo bwo kumusenga butuma urukundo tumukunda rwiyongera kandi rugakomera. Mu gihe uri mu materaniro, jya wibuka ko uba wazanywe no kwifatanya n’abandi gusenga Imana. Muri iyo gahunda hakubiyemo no kwifatanya mu isengesho rivuye ku mutima, kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana, gutega amatwi twitonze no gutanga ibitekerezo mu materaniro igihe cyose bishoboka. Nanone kandi, ayo materaniro atuma utera inkunga Abakristo bagenzi bawe (Abaheburayo 10:24, 25). Kujya mu materaniro buri gihe, bizatuma urushaho gukunda Imana.
20 Nanone tugomba kwiyigisha, gutekereza ku byo twiga no gusenga. Jya ubona ko ubwo ari uburyo uba ubonye bwo kuba uri kumwe na Yehova mwenyine. Iyo wiyigisha Ijambo ry’Imana ukanaritekerezaho, Yehova aba ari kukubwira ibitekerezo bye. Iyo usenga uba umubwira ibiri mu mutima wawe. Ibuka ko gusenga birenze kugira icyo usaba Imana. Isengesho ni ubundi buryo uba ubonye bwo gushimira Yehova kubera imigisha yaguhaye no kumusingiza kubera ibyo akora (Zaburi 146:1). Ikindi kandi, kubwira abandi ibya Yehova wishimye kandi ufite umwete, ni bwo buryo bwiza cyane bwo kumushimira no kumwereka ko umukunda.
21. Kuki gukunda Yehova ari iby’ingenzi, kandi se ni iki tuziga mu bice bikurikira?
21 Gukunda Imana ni byo bizatuma ugira ibyishimo iteka. Icyo ni cyo kintu kimwe gusa Adamu na Eva bari bakeneye kugira ngo bagire icyo bageraho, ariko cyarabananiye. Ni cyo kintu cy’ingenzi ukeneye kugira ngo utsinde ikigeragezo cyangwa igishuko cyose wahura na cyo. Gukunda Imana ni byo byonyine bizatuma uba umwigishwa wa Yesu. Ariko birumvikana ko gukunda Imana bifitanye isano no gukunda bagenzi bacu (1 Yohana 4:20). Mu bice bizakurikira, tuziga uko Yesu yagaragarizaga abantu urukundo. Reka dutangire tureba impamvu abantu benshi bumvaga bisanzuye kuri Yesu.