Gutegeka kwa Kabiri
30 “Ibivugwa muri iri sezerano byose nibimara kubageraho, ni ukuvuga imigisha n’ibyago nabashyize imbere,+ mukabyibuka+ muri mu bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo,+ 2 maze mukagarukira Yehova Imana yanyu,+ mwebwe n’abana banyu, mukamwumvira mugakora ibyo mbategeka uyu munsi, mubikoranye umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,+ 3 Yehova Imana yanyu azagarura abazaba barajyanywe muri ibyo bihugu,+ abagirire imbabazi,+ yongere abahurize hamwe abavanye muri ibyo bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo.+ 4 Niyo abantu banyu batatanye baba bari ku mpera y’isi, Yehova Imana yanyu azabahuriza hamwe abavaneyo.+ 5 Yehova Imana yanyu azabagarura mu gihugu ba sogokuruza banyu bigaruriye kandi namwe muzacyigarurira. Azabagirira neza atume mubyara mugire abana benshi kurusha ba sogokuruza banyu.+ 6 Yehova Imana yanyu azeza imitima yanyu n’iy’abazabakomokaho+ kugira ngo mukunde Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo bwanyu bwose, mubone kubaho.+ 7 Yehova Imana yanyu azatuma ibi byago byose bigera ku banzi banyu babangaga kandi bakabatoteza.+
8 “Hanyuma muzagarukira Yehova, mumwumvire kandi mukurikize amategeko ye yose mbategeka uyu munsi. 9 Yehova Imana yanyu azabaha imigisha myinshi mu byo muzakora byose,+ mugire abana benshi, amatungo menshi n’umusaruro mwinshi, kuko Yehova azongera kubishimira akabaha imigisha nk’uko yabikoreraga ba sogokuruza banyu.+ 10 Ibyo bizaba bitewe n’uko muzaba mwarumviye Yehova Imana yanyu mugakurikiza amabwiriza n’amategeko yanditswe muri iki gitabo cy’Amategeko kandi mukagarukira Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo bwanyu bwose.+
11 “Aya mategeko mbategeka uyu munsi ntabakomereye cyane kandi ntabwo ari ahantu mutagera.+ 12 Ntari mu ijuru ku buryo mwavuga muti: ‘ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru ayatuzanire, tuyumve kandi tuyakurikize?’+ 13 Nta n’ubwo ari hakurya y’inyanja ku buryo mwavuga muti: ‘ni nde uzambuka inyanja ngo ayatuzanire, tuyumve kandi tuyakurikize?’ 14 Ahubwo ijambo ry’Imana riri hafi yanyu cyane. Riri mu kanwa kanyu no mu mitima yanyu+ kugira ngo murikurikize.+
15 “Dore uyu munsi nshyize imbere yanyu ubuzima n’urupfu, ibyiza n’ibibi.+ 16 Nimwumvira amategeko ya Yehova Imana yanyu mbategeka uyu munsi, mugakunda Yehova Imana yanyu,+ mukamwumvira muri byose kandi mugakurikiza amategeko n’amabwiriza ye, muzakomeza kubaho+ mubyare abana benshi kandi Yehova Imana yanyu azabahera umugisha mu gihugu mugiye kwigarurira.+
17 “Ariko nimutamwumvira,+ mukemera ko izindi mana zibayobya, mukazunamira kandi mukazikorera,+ 18 uyu munsi ndababwira ko muzarimbuka nta kabuza.+ Ntimuzamara igihe kirekire mu gihugu mugiye kwigarurira mumaze kwambuka Yorodani. 19 Ijuru n’isi ni bo bahamya bazabashinja. Uyu munsi nshyize imbere yanyu ubuzima n’urupfu, umugisha n’ibyago.+ Muzahitemo ubuzima kugira ngo mukomeze kubaho,+ mwebwe n’abazabakomokaho.+ 20 Ubwo rero muzakunde Yehova Imana yanyu,+ mumwumvire kandi mumubere indahemuka,+ kuko ari we utuma mugira ubuzima mukabaho igihe kirekire, kugira ngo muture mu gihugu Yehova yarahiye ko azaha ba sogokuruza banyu ari bo Aburahamu, Isaka na Yakobo.”+