Ibyakozwe n’intumwa
16 Nuko agera i Derube, agera n’i Lusitira.+ Aho hari umwigishwa witwaga Timoteyo,+ mama we akaba yari Umuyahudikazi wizeraga, ariko papa we akaba yari Umugiriki. 2 Yashimwaga n’abavandimwe b’i Lusitira no muri Ikoniyo. 3 Pawulo yifuzaga ko Timoteyo yajyana na we. Aramufata aramukeba* bitewe n’Abayahudi bari muri iyo mijyi,+ kuko bose bari bazi ko papa we ari Umugiriki. 4 Nuko mu mijyi banyuzemo yose, bakagenda baha abayibamo imyanzuro yemejwe n’intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu, ngo bayubahirize.+ 5 Ibyo bituma abigishwa bakomeza kugira ukwizera gukomeye, kandi umubare w’amatorero ukomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.
6 Nanone banyura i Furugiya n’i Galatiya,+ kubera ko umwuka wera wari wababujije kubwiriza mu ntara ya Aziya. 7 Hanyuma bageze i Misiya bagerageza kujya i Bituniya,+ ariko Yesu akoresha umwuka wera arababuza. 8 Nuko banyura i Misiya, baramanuka bajya i Tirowa. 9 Bigeze nijoro, Pawulo abona mu iyerekwa umugabo w’Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati: “Ngwino i Makedoniya udufashe.” 10 Pawulo akimara kubona iryo yerekwa, tujya i Makedoniya kuko twari twamaze kubona ko Imana ishaka ko tujyayo tukababwira ubutumwa bwiza.
11 Nuko dufata ubwato tujya i Tirowa, turakomeza tujya i Samotirasi, ku munsi ukurikiyeho tugera i Neyapoli. 12 Tuva i Neyapoli tujya mu mujyi wa Filipi+ wategekwaga na Roma, ari na wo mujyi ukomeye wo mu ntara ya Makedoniya. Tuguma muri uwo mujyi, tuhamara iminsi. 13 Ku munsi w’Isabato tujya hanze y’amarembo iruhande rw’umugezi, aho twatekerezaga ko twari kubona ahantu ho gusengera. Nuko turicara dutangira kuvugana n’abagore bari bahateraniye. 14 Umugore umwe witwaga Lidiya wo mu mujyi wa Tuwatira,+ wagurishaga imyenda myiza cyane* ihenze kandi akaba yarasengaga Imana, yari ateze amatwi. Hanyuma Yehova* aramufasha, kugira ngo yite ku byo Pawulo yavugaga kandi abyemere. 15 Nuko we n’abo mu rugo rwe bamaze kubatizwa,+ atubwira atwinginga ati: “Niba mubona ko ndi uwizerwa kuri Yehova, nimwinjire mu nzu yanjye mucumbikemo.” Hanyuma tujya iwe kuko yari yatwinginze ngo tujyeyo.
16 Nuko igihe twari tugiye ahantu twasengeraga, duhura n’umuja wari ufite umudayimoni watumaga aragura.*+ Yazaniraga ba shebuja inyungu nyinshi, bitewe n’ibikorwa byo kuragura yakoraga. 17 Uwo mukobwa yakomezaga gukurikira Pawulo hamwe natwe, asakuza cyane avuga ati: “Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose.+ Bari kubabwira icyo mwakora kugira ngo muzakizwe.” 18 Yamaze iminsi myinshi abigenza atyo. Amaherezo Pawulo ararambirwa, maze arahindukira abwira uwo mudayimoni ati: “Ndagutegetse mu izina rya Yesu Kristo, muvemo!” Ako kanya amuvamo.+
19 Nuko ba shebuja babonye ko batazakomeza kubona inyungu babonaga,+ bafata Pawulo na Silasi barabakurubana, babajyana ahantu hahurira abantu benshi, babashyikiriza abayobozi.+ 20 Hanyuma babashyira abacamanza, baravuga bati: “Aba bantu bahungabanya umujyi wacu cyane.+ Ni Abayahudi 21 kandi bigisha ibintu amategeko yacu atubuza kwemera cyangwa gukurikiza, kuko turi Abaroma.” 22 Nuko abantu bose barabibasira, babaciraho imyenda bari bambaye, bategeka ko babakubita inkoni.+ 23 Bamaze kubakubita inkoni nyinshi, babajugunya muri gereza, kandi bategeka umurinzi wa gereza kubarinda cyane.+ 24 Kubera ko yari ahawe iryo tegeko, yabashyize muri gereza y’imbere, kandi afungira ibirenge byabo mu kintu gikozwe mu mbaho,* arabikomeza.
25 Ariko bigeze mu gicuku, Pawulo na Silasi barasenga kandi baririmba indirimbo zo gusingiza Imana,+ ku buryo n’izindi mfungwa zabumvaga. 26 Nuko mu buryo butunguranye habaho umutingito ukomeye, ku buryo gereza yanyeganyeze. Uretse n’ibyo kandi, imiryango yose yahise ikinguka, n’iminyururu bari babohesheje imfungwa irahambuka.+ 27 Igihe umurinzi wa gereza yakangukaga, yabonye inzugi zikinguye, afata inkota ye ashaka kwiyica, kuko yatekerezaga ko imfungwa zatorotse.+ 28 Ariko Pawulo amuhamagara mu ijwi riranguruye ati: “Wikwigirira nabi kuko twese turi hano!” 29 Nuko asaba itara maze ahita ajya muri gereza, apfukama imbere ya Pawulo na Silasi atitira. 30 Arabasohora arababwira ati: “Ba nyakubahwa, ngomba gukora iki kugira ngo nzakizwe?” 31 Baramubwira bati: “Izere Umwami Yesu, uzakizwa, wowe n’abo mu rugo rwawe.”+ 32 Nuko bamubwira ijambo rya Yehova, we n’abo mu rugo rwe bose. 33 Muri iryo joro abajyana iwe aboza ibikomere, maze we n’abo mu rugo rwe bose bahita babatizwa.+ 34 Hanyuma abajyana mu nzu ye abaha ibyokurya, yishimana cyane n’abo mu rugo rwe bose kubera ko yari yizeye Imana.
35 Nuko bukeye abacamanza batuma abaporisi ngo bavuge bati: “Rekura abo bagabo.” 36 Nuko umurinzi wa gereza abwira Pawulo amagambo bamutumyeho ati: “Abacamanza batumye abantu kugira ngo mwembi murekurwe. Nuko rero, nimusohoke mwigendere amahoro.” 37 Ariko Pawulo arababwira ati: “Badukubitiye mu ruhame batatuburanishije kandi turi Abaroma,+ maze badushyira muri gereza. None ngo barashaka kuturekura mu ibanga? Oya rwose! Ahubwo nibiyizire ubwabo badusohore.” 38 Nuko abapolisi babwira abacamanza ayo magambo. Abo bacamanza bumvise ko abo bagabo ari Abaroma bagira ubwoba.+ 39 Hanyuma baraza babasaba imbabazi, bamaze kubasohora babasaba kuva muri uwo mujyi bakagenda. 40 Ariko bavuye muri gereza bajya kwa Lidiya, babonye abavandimwe babatera inkunga+ hanyuma baragenda.