Daniyeli
7 Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Belushazari+ umwami w’i Babuloni, Daniyeli yabonye ibintu mu nzozi aryamye ku buriri bwe.+ Nuko yandika ibyo yarose+ kandi yandika uko byose byagenze. 2 Daniyeli aravuga ati:
“Nitegerezaga ibyo nerekwaga nijoro maze ngiye kubona mbona imiyaga ine yo mu ijuru izamura amazi yo mu nyanja nini.+ 3 Nuko muri iyo nyanja havamo inyamaswa enye nini+ kandi nta n’imwe yari imeze nk’indi.
4 “Iya mbere yasaga n’intare+ ifite amababa nk’ay’igisiga cya kagoma.+ Nakomeje kwitegereza kugeza igihe amababa yayo yashikurijwe, nuko ihagurutswa ku butaka, ihagarara ku maguru yombi nk’umuntu kandi ihabwa umutima nk’uw’umuntu.
5 “Mbona indi nyamaswa ya kabiri yasaga n’idubu.+ Yari yegutse uruhande rumwe, ifite imbavu eshatu mu kanwa kayo izifatishije amenyo yayo. Nuko barayibwira bati: ‘Haguruka urye inyama nyinshi!’+
6 “Nyuma nkomeza kwitegereza maze ngiye kubona mbona indi nyamaswa yasaga n’ingwe,+ ariko ifite amababa ane ku mugongo wayo ameze nk’ay’igisiga. Nuko iyo nyamaswa yari ifite imitwe ine,+ ihabwa ubutware ngo itegeke.
7 “Nkomeza kwitegereza ibyo nerekwaga nijoro maze mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba, itinyitse, ifite imbaraga zidasanzwe kandi ifite amenyo manini cyane y’ibyuma. Yarwanyaga ibyo ihuye na byo, ikabimenagura, ibisigaye ikabinyukanyuka ikoresheje amajanja yayo.+ Yari itandukanye cyane n’izindi nyamaswa zose zayibanjirije kandi yari ifite amahembe 10. 8 Nakomeje kwitegereza ayo mahembe, mbona hagati yayo hameze irindi hembe rito+ maze atatu muri ya yandi ya mbere arakuka. Iryo hembe ryari rifite amaso nk’ay’umuntu n’akanwa kavuga amagambo y’ubwirasi.+
9 “Nuko nkomeza kwitegereza kugeza igihe intebe z’ubwami zishyiriweho maze Uwahozeho kuva kera cyane+ aricara.+ Imyenda ye yeraga nk’urubura+ kandi umusatsi wo ku mutwe we wasaga n’ubwoya bw’intama bukeye cyane. Intebe ye y’ubwami yari ibirimi by’umuriro, inziga zayo ari umuriro ugurumana.+ 10 Imbere ye hatembaga umugezi w’umuriro.+ Ibihumbi inshuro ibihumbi baramukoreraga kandi ibihumbi icumi inshuro ibihumbi icumi bari bahagaze imbere ye.+ Urukiko*+ ruraterana n’ibitabo birabumburwa.
11 “Nakomeje kwitegereza bitewe n’ijwi rya rya hembe ryavugaga amagambo y’ubwirasi.+ Naritegereje kugeza igihe ya nyamaswa yiciwe maze umubiri wayo ujugunywa mu muriro ugurumana irarimbuka. 12 Ariko za nyamaswa zindi zisigaye+ zambuwe ubutware kandi zongererwa igihe cyo kubaho n’igihe cyagenwe.
13 “Nakomeje kwitegereza ibyo nerekwaga nijoro maze mbona haje usa n’umwana w’umuntu+ azanye n’ibicu byo mu ijuru. Asanga Uwahozeho kuva kera cyane,+ bamujyana imbere ye. 14 Hanyuma ahabwa ubutware,+ icyubahiro+ n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bajye bamukorera.+ Ubutware bwe ni ubutware buzahoraho, butazigera bukurwaho kandi ubwami bwe ntibuzigera burimburwa.+
15 “Njyewe Daniyeli narahangayitse cyane bitewe n’uko ibyo neretswe byanteye ubwoba.+ 16 Nuko negera umwe mu bari bahagaze aho kugira ngo mubaze icyo bisobanura. Na we arabimbwira, amenyesha icyo byose bisobanura, agira ati:
17 “‘Izo nyamaswa nini uko ari enye,+ ni abami bane bazaduka mu isi.+ 18 Ariko abera b’Isumbabyose+ bazahabwa ubwami+ bube ubwabo+ iteka ryose, ndetse kugeza iteka ryose.’
19 “Hanyuma nifuza kumenya ibyerekeye ya nyamaswa ya kane yari itandukanye n’izindi zose, iteye ubwoba cyane, ifite amenyo y’ibyuma n’inzara z’umuringa. Yarwanyaga ibintu ihuye na byo, ibisigaye ikabinyukanyuka ikoresheje amajanja yayo.+ 20 Nanone nifuje kumenya ibyerekeye amahembe 10+ yari ku mutwe wayo n’irindi hembe ryameze maze atatu agakuka,+ rya rindi ryari rifite amaso n’akanwa kavuga amagambo y’ubwirasi. Ryagaragaraga ko ari rinini kurusha ayandi.
21 “Nakomeje kwitegereza, mbona iryo hembe rirwana n’abera kandi rirabatsinda,+ 22 kugeza igihe Uwahozeho kuva kera cyane+ aziye maze abera b’Isumbabyose+ bakarenganurwa kandi n’igihe cyagenwe kikagera kugira ngo abera bahabwe ubwami.+
23 “Nuko arambwira ati: ‘Iyo nyamaswa ya kane ni ubwami bwa kane buzaduka mu isi, buzaba butandukanye n’ubundi bwami bwose. Buzarwanya ikintu cyose buzasanga ku isi, bugitsinde kandi bukirimbure.+ 24 Naho ya mahembe 10, ni abami 10 bazakomoka muri ubwo bwami. Ariko hari undi mwami uzaza nyuma yabo, aze atandukanye n’abo ba mbere kandi azategeka abami batatu.+ 25 Azavuga amagambo yo gutuka Isumbabyose+ kandi azakomeza kubuza amahoro abera b’Isumbabyose. Aziyemeza guhindura ibihe n’amategeko kandi azamara igihe, ibihe n’igice cy’igihe* ategeka abera.+ 26 Ariko Urukiko ruraterana, nuko yamburwa ubutware bwe, kugira ngo arimburwe burundu akurweho.+
27 “‘Nuko ubwami n’ubutware n’icyubahiro cy’ubwami bwose bwo munsi y’ijuru bihabwa abera b’Isumbabyose.+ Ubwami bwabo ni ubwami buzahoraho iteka ryose+ kandi ubwami bwose buzabakorera, bubumvire.’
28 “Ibyo ni byo nabonye mu nzozi. Njyewe Daniyeli, ibyo natekerezaga byarampangayikishije cyane ku buryo no mu maso hanjye hagaragazaga ko mpangayitse.* Ariko nakomeje kubibika mu mutima wanjye.”