Ibaruwa ya mbere ya Petero
5 Nuko rero, abasaza b’itorero bo muri mwe ndabagira inama kuko nanjye ndi umusaza kimwe na bo, nkaba nariboneye imibabaro ya Kristo, kandi nkaba ndi mu bazahabwa icyubahiro nk’uko namwe muzagihabwa,+ bikagaragarira abantu bose. 2 Muragire umukumbi w’Imana+ kandi muwiteho muzirikana ko muri abagenzuzi bawo. Ntimukabikore nkaho hari umuntu ubibahatiye, ahubwo mujye mubikora mubyishimiye kandi muzirikana ko Imana ibareba.+ Nanone ntimukabikore mugamije kubona inyungu zivuye mu buhemu,+ ahubwo mujye mubikora mubishishikariye. 3 Ntimugategekeshe igitugu abagize umurage* w’Imana,+ ahubwo mujye mubera urugero rwiza abagize umukumbi.+ 4 Umwungeri mukuru naza,*+ muzahabwa ikamba ry’icyubahiro ritangirika.+
5 Mu buryo nk’ubwo, namwe basore, mujye mwumvira abasaza.*+ Mwese mujye mwicisha bugufi* mu mishyikirano mugirana n’abandi, kuko Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ineza yayo ihebuje.*+
6 Ku bw’ibyo rero, mujye mwicisha bugufi muri imbere y’Imana ikomeye,* kugira ngo izabaheshe icyubahiro mu gihe gikwiriye.+ 7 Mujye muyikoreza imihangayiko yanyu+ yose kuko ibitaho.+ 8 Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso.+ Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma,* ishaka kugira uwo iconshomera.*+ 9 Ariko mumurwanye mushikamye,+ mufite ukwizera gukomeye, muzirikana ko imibabaro nk’iyo igera ku muryango wose w’abavandimwe.+ 10 Nimumara kubabazwa akanya gato, Imana igaragaza ineza ihebuje, yo yabatoranyije kugira ngo muzahabwe icyubahiro iteka ryose+ mwunze ubumwe na Kristo, yo ubwayo izasoza imyitozo yanyu. Izatuma mushikama,+ ibahe imbaraga,+ kandi itume mukomera. 11 Iragahorana ububasha iteka ryose. Amen.*
12 Mbandikiye mu magambo make mbinyujije kuri Silivani*+ umuvandimwe wizerwa, kugira ngo mbatere inkunga, kandi mbemeze ko ineza ihebuje Imana yabagaragarije ari ukuri. Ubwo mwamaze kubona iyo neza ihebuje y’Imana, muhatanire kutayitakaza. 13 Uwatoranyijwe* nkamwe uri i Babuloni arabasuhuza. Umwana wanjye Mariko+ na we arabasuhuza. 14 Muramukanye kandi muhoberane mufite ibyishimo* n’urukundo.
Mwese abunze ubumwe na Kristo nimugire amahoro.