Gutegeka kwa Kabiri
18 “Abalewi b’Abatambyi, ni ukuvuga abagize umuryango wa Lewi wose, ntibazahabwa umugabane cyangwa umurage mu Bisirayeli. Bajye barya ibitambo bitwikwa n’umuriro biturwa Yehova.+ Imana ni yo izajya ibitaho. 2 Ntibazahabwa umurage mu bavandimwe babo. Yehova ni we murage wabo nk’uko yabibabwiye.
3 “Ibi ni byo abantu bagomba guha abatambyi: Umuntu wese utanze igitambo, cyaba ikimasa cyangwa intama, ajye aha umutambyi urushyi rw’ukuboko, urwasaya n’igifu. 4 Uzamuhe+ ku binyampeke byawe byeze bwa mbere, kuri divayi yawe nshya, ku mavuta yawe no ku bwoya uzaba wogoshe bwa mbere ku matungo yo mu mikumbi yawe. 5 Yehova Imana yawe yatoranyije Abalewi mu yindi miryango yose kugira ngo bo n’abana babo bajye bakora umurimo mu izina rya Yehova buri gihe.+
6 “Nihagira Umulewi uva muri umwe mu mijyi yo muri Isirayeli, aho yari amaze igihe atuye,+ akajya ahantu Yehova azatoranya*+ bitewe n’uko yumva abishaka, 7 azakore umurimo mu izina rya Yehova Imana ye kimwe n’abandi bavandimwe be bose b’Abalewi, bakora umurimo bari imbere ya Yehova.+ 8 Azajye ahabwa ibyokurya bingana n’iby’abandi,+ byiyongere ku byo azabona abikuye ku mutungo wa ba sekuruza azagurisha.
9 “Nimugera mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, ntimuzige gukora ibintu bibi nk’ibyo abantu bo muri ibyo bihugu bakora.+ 10 Muri mwe ntihazagire umuntu utwika+ umuhungu we cyangwa umukobwa we, ukora iby’ubupfumu,+ iby’ubumaji,+ uragura+ cyangwa umurozi.+ 11 Nanone ntihazagire utongera* abandi, uraguza,+ ukora umwuga wo guhanura ibizaba,+ cyangwa umushitsi.+ 12 Umuntu wese ukora ibyo, Yehova aramwanga cyane. Ibyo bintu bibi cyane ni byo byatumye Yehova Imana yanyu yirukana abantu bo muri ibyo bihugu. 13 Uzabere inyangamugayo Yehova Imana yawe.+
14 “Abantu bo mu bihugu mugiye kwigarurira bumviraga abakora iby’ubumaji+ n’abapfumu.+ Ariko mwe Yehova Imana yanyu ntabemerera gukora ibintu nk’ibyo. 15 Yehova Imana yanyu azabaha umuhanuzi umeze nkanjye, amukuye mu bavandimwe banyu, muzamwumvire.+ 16 Azabaha uwo muhanuzi bitewe n’ibintu mwasabiye Yehova Imana yanyu kuri Horebu igihe mwari muhateraniye,+ ubwo mwavugaga muti: ‘Ntuzongere gutuma twumva ijwi rya Yehova Imana yacu kandi ntuzatume twongera kubona uyu muriro kugira ngo tudapfa.’+ 17 Icyo gihe Yehova yarambwiye ati: ‘ibyo bavuze ni byiza. 18 Nzabaha umuhanuzi umeze nkawe,+ uturutse mu bavandimwe babo. Nzamubwira ibyo agomba kuvuga+ kandi na we azababwira ibyo nzamutegeka byose.+ 19 Umuntu wese utazumvira ibyo uwo muhanuzi azavuga mu izina ryanjye,+ njye ubwanjye nzabimuhanira.
20 “‘Nihagira umuhanuzi uwo ari we wese ugira ubwibone, agatinyuka kuvuga mu izina ryanjye ibintu ntamutegetse kuvuga, cyangwa akavuga mu izina ry’izindi mana, uwo muhanuzi azicwe.+ 21 Wenda mushobora kwibaza muti: “tuzabwirwa n’iki ibyo Yehova yavuze cyangwa ibyo atavuze?” 22 Nihagira umuhanuzi uvuga mu izina rya Yehova ariko ibyo yavuze ntibibe, ntazaba yaratumwe na Yehova. Uwo muhanuzi azaba yarabivuze abitewe n’ubwibone. Ntimuzamutinye.’