Yesaya
42 Dore umugaragu wanjye+ nshyigikiye.
Uwo natoranyije+ kandi nkamwemera.+
Azagaragaza ko ari uwizerwa maze azane ubutabera.+
4 Ntazacika intege cyangwa ngo amenagurwe atarazana ubutabera mu isi+
Kandi ibirwa bikomeza gutegereza amategeko* ye.
5 Imana y’ukuri Yehova,
Umuremyi w’ijuru kandi Ukomeye warirambuye,+
Uwaremye isi n’ibiyiriho,+
Agatuma abayiriho bahumeka+
Kandi abayigendaho akabaha umwuka, aravuga ati:+
6 “Njyewe Yehova, naraguhamagaye ngo ukore iby’ubutabera;
Nagufashe ukuboko.
Nzagutanga ube isezerano ry’abantu+
Ube n’umucyo w’ibihugu,+
7 Kugira ngo uhumure amaso y’abatabona,+
Urekure abari bafungiwe muri gereza yo munsi y’ubutaka
Kandi uvane muri gereza abicaye mu mwijima.+
8 Ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye;
Nta muntu n’umwe mpa icyubahiro cyanjye,*
Ikuzo ryanjye sindiha ibishushanyo bibajwe.+
9 Dore ibya mbere byamaze kuba;
None ndavuga ibishya.
Ndabibabwira mbere y’uko bigaragara.”+
10 Muririmbire Yehova indirimbo nshya,+
Mumusingize muri ku mpera z’isi,+
Mwebwe abanyuza amato mu nyanja no mu biremwa biyirimo,
Namwe mwa birwa mwe n’ababituye.+
Abatuye ku rutare nibasakuze bishimye,
Nibasakurize hejuru y’imisozi.
13 Yehova azasohoka ameze nk’umunyambaraga.+
Azamera nk’umurwanyi w’umunyambaraga witeguye kujya ku rugamba.+
Azazamura ijwi rye avuze urusaku rw’intambara,
Azereka abanzi be ko abarusha imbaraga.+
14 “Namaze igihe kirekire ncecetse.
Nakomeje guceceka kandi ndifata.
Kimwe n’umugore urimo kubyara,
Nzaniha, nahagire umwuka wende guhera.
15 Nzarimbura imisozi n’udusozi,
Numishe ibimera byaho byose.
Ibyo ni byo nzabakorera kandi sinzabatererana.”
Bazasubizwa inyuma bakorwe n’isoni cyane.
19 Ni nde wundi utabona uretse umugaragu wanjye?
Ni nde wundi utumva uretse uwo ntuma?
Ni nde utabona nk’uwo nahaye ingororano,
Cyangwa se ni nde utabona nk’umugaragu wa Yehova?+
20 Ubona ibintu byinshi, ariko ntukomeza kwitegereza.
Ufungura amatwi yawe ariko ntiwumva.+
Bambuwe ibyabo ntihagira ubatabara+
Kandi barasahurwa habura uvuga ati: “Nimubigarure!”
23 Muri mwe ni nde uzumva ibyo bintu?
Ni nde uzabyitaho kandi akabitega amatwi mu bihe bizaza?
24 Ni nde watanze Yakobo ngo asahurwe,
Agatuma Abisirayeli bamburwa ibyabo?
Ese si Yehova, Uwo twakoshereje?
Byangije ibintu byose impande zose ariko ntibabyitaho.+
Umuriro wakomeje kubatwika, ariko ntibabiha agaciro mu mutima wabo.+