Ibaruwa ya mbere ya Petero
2 Nuko rero, mureke ibikorwa bibi byose,+ ni ukuvuga uburiganya, uburyarya, kwifuza no gusebanya k’uburyo bwose. 2 Nanone mumere nk’impinja,+ mwifuze cyane amata adafunguye ari ryo jambo ry’Imana kugira ngo atume mukura kandi muzabone agakiza.+ 3 Ibyo muzabigeraho ari uko mubanje kumenya neza ko Umwami agira neza.
4 Nimumusange we buye rizima. Ni byo koko abantu bararyanze,+ ariko Imana yararitoranyije, kandi ibona ko ari iry’agaciro kenshi.+ 5 Namwe ubwanyu muri amabuye mazima y’inzu yubatswe binyuze ku mbaraga z’Imana,+ kugira ngo mube abatambyi bera batamba ibitambo by’ikigereranyo*+ byemerwa n’Imana binyuze kuri Yesu Kristo.+ 6 Ibyanditswe biravuga ngo: “Dore ngiye gushyira i Siyoni ibuye rya fondasiyo ryatoranyijwe. Ni ibuye ry’agaciro kenshi, ryubakwa mu nguni ya fondasiyo igakomera. Uryizera wese ntazakorwa n’isoni.”+
7 Kubera iyo mpamvu rero, Yesu ni uw’agaciro kenshi kuri mwe kuko mumwizera. Ariko ku batizera, “ni rya buye abubatsi banze+ ariko ryabaye irikomeza inguni.”*+ 8 Ni we “buye risitaza n’urutare rugusha.”+ Igituma abantu basitara ni uko batumvira ijambo ry’Imana, kandi ubuhanuzi bwari bwaragaragaje ko ari uko bizabagendekera. 9 Ariko mwebwe muri “abantu batoranyijwe, abatambyi, abami kandi mukaba abantu bera.+ Imana yarabatoranyije ngo mube umutungo wayo,+ kugira ngo mutangaze mu bihugu byose imico ihebuje”*+ y’Uwabahamagaye akabakura mu mwijima, akabageza mu mucyo mwinshi.+ 10 Hari igihe mutari abantu b’Imana, ariko ubu muri abantu bayo.+ Mwari abantu batari baragiriwe imbabazi, ariko ubu muri abantu bagiriwe imbabazi.+
11 Bavandimwe nkunda, kuko mukiri muri iyi si kandi mukaba muyibamo nk’abatuye mu gihugu kitari icyabo,+ ndabinginga ngo mukomeze kwirinda irari ry’umubiri,+ ari na ryo mukomeza kurwana na ryo.+ 12 Mukomeze kugira imyifatire myiza hagati y’abantu bo muri iyi si,+ kugira ngo nubwo babasebya bavuga ko mukora ibibi, nibabona ibikorwa byanyu byiza,+ bizabatere gusingiza Imana igihe izaba ije guca urubanza.
13 Mujye mwubaha abategetsi bari mu nzego zose zashyizweho n’abantu kuko muri abigishwa b’Umwami wacu.+ Mwubahe umwami+ kuko ari uwo mu rwego rwo hejuru, 14 mwubahe n’abayobozi kuko batumwe na we guhana abakora ibibi no gushima abakora ibyiza.+ 15 Icyo Imana ishaka ni uko mwakora ibyiza kugira ngo mushobore gucecekesha abantu badashyira mu gaciro, bavuga ibyo batazi.+ 16 Mube nk’abantu bafite umudendezo,+ ariko uwo mudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukora ibibi.+ Mujye mukora ibiranga abagaragu b’Imana.+ 17 Mwubahe abantu b’ingeri zose,+ mukunde umuryango wose w’abavandimwe,+ mutinye Imana,+ kandi mwubahe umwami.+
18 Abagaragu bajye bubaha cyane ba shebuja, babatinye rwose uko bikwiriye,+ kandi ntibakabikorere abeza gusa cyangwa abashyira mu gaciro, ahubwo bajye babikorera na ba bandi batanyurwa. 19 Niba umuntu ashaka kugira umutimanama ukeye imbere y’Imana,+ akihanganira ibintu bibabaje kandi akemera kubabara arengana, ibyo birashimishije. 20 None se byaba bimaze iki niba mukubitwa muzira gukora ibyaha maze mukabyihanganira?+ Ariko niba mubabazwa muzira gukora ibyiza kandi mukabyihanganira, ibyo bishimisha Imana rwose.+
21 Koko rero, ibyo ni byo mwatoranyirijwe, kuko na Kristo yababajwe ku bwanyu,+ akababera urugero kugira ngo mujye mumwigana.*+ 22 Nta cyaha yigeze akora,+ kandi ntiyigeze abeshya.+ 23 Yaratutswe+ ntiyasubiza.+ Igihe yababazwaga+ nta we yashyizeho iterabwoba, ahubwo yari yiringiye umucamanza uca imanza+ zikiranuka. 24 We ubwe yishyizeho ibyaha byacu,+ igihe yamanikwaga ku giti+ kugira ngo abidukize kandi tube abakiranutsi. “Ibikomere bye ni byo byadukijije.”+ 25 Mwari mumeze nk’intama zayobye,+ ariko ubu mwagarukiye umwungeri+ akaba n’umugenzuzi ubitaho.*