Imigani
5 Mwana wanjye, ujye wita ku magambo y’ubwenge nkubwira,
Kandi utege amatwi ibyo nkwigisha ku birebana n’ubushishozi,+
2 Kugira ngo urinde ubushobozi bwawe bwo gutekereza,
Kandi ibyo uvuga bigaragaze ko ufite ubumenyi.+
4 Ariko ingaruka z’uwo mugore zisharira nk’umuravumba,+
Kandi zikomeretsa nk’inkota ityaye ku mpande zombi.+
6 Ntajya atekereza inzira y’ubuzima,
Aba agenda nk’utazi iyo ajya.
7 None rero mwana wanjye, ntega amatwi,
Kandi ntiwirengagize ibyo nkubwira.
8 Ujye ugendera kure uwo mugore,
Kandi ntukagere ku muryango w’inzu ye,+
9 Kugira ngo abantu batakugaya,+
Kandi ukazamara imyaka myinshi ubabaye,+
10 N’ubutunzi bwawe ntibutwarwe n’abantu utazi,+
Cyangwa ngo ibyo wakoreye bitwarwe n’undi muntu.
11 Nutanyumvira amaherezo uzahura n’imibabaro myinshi,
Kubera ko uzaba utagifite imbaraga kandi n’umubiri wawe warangiritse.+
12 Icyo gihe uzavuga uti: “Sinakurikije inama nagirwaga,
Nta n’ubwo nemeye gucyahwa!
13 Sinumviye abanyigishaga,
Kandi sinitaye ku byo bambwiraga.
18 Isoko y’amazi yawe nihabwe umugisha,
Kandi ujye wishimana n’umugore wo mu busore bwawe,+
19 Akubere nk’imparakazi ikundwa, kandi akubere nk’isirabo* iteye ubwuzu.+
Amabere ye ahore akunezeza,
Kandi urukundo rwe rutume uhora unezerewe cyane.+
21 Ibyo umuntu akora byose Yehova aba abibona.
Agenzura imyitwarire ye yose.+
23 Azapfa azize ko yabuze umuntu umuhana,
No kuba yarayobejwe no kutagira ubwenge.