Imigani
4 Bana banjye, mujye mwumva ibyo papa wanyu abigisha+ kandi mubyitondere,
Kugira ngo mugire ubushobozi bwo gusobanukirwa.
2 Amabwiriza mbaha ni meza.
Ntimukirengagize ibyo mbigisha.+
4 Papa yaranyigishaga akambwira ati: “Ujye uzirikana ibyo nkubwira.+
Ujye wumvira amategeko yanjye kugira ngo ubeho.+
5 Gira ubwenge n’ubushobozi bwo gusobanukirwa,+
Kandi ntukibagirwe ibyo nkubwira cyangwa ngo ubyirengagize.
6 Ntukareke ubwenge kuko buzakurinda,
Ujye ubukunda na bwo buzagufasha.
7 Ubwenge ni bwo bw’ingenzi cyane.+ Bityo rero jya ubushakisha,
Kandi mu byo ukora byose ntukirengagize kugira ubuhanga.+
8 Ujye uha ubwenge agaciro na bwo buzatuma ushyirwa hejuru.+
Buzatuma ugira icyubahiro kuko wabukomeyeho.+
9 Buzakubera nk’umurimbo wambaye ku mutwe,
Bukubere nk’ikamba ry’ubwiza.”
12 Nugenda nta kizakubangamira,
Kandi niwiruka ntuzasitara.
13 Emera igihano kandi ntukireke.+
Jya uzirikana ibyo wigishijwe kuko ari byo bizatuma ubaho.+
16 Ntibashobora gusinzira batarakora ibibi,
Kandi ntibashobora gusinzira batabonye uwo bagusha.
17 Babona ibyokurya bakoze ibikorwa by’urugomo,
Kandi banywa divayi babanje kugira nabi.
18 Ariko inzira y’abakiranutsi ni nk’umucyo wa mu gitondo,
Ukomeza kugenda wiyongera kugeza ku manywa.+
19 Inzira y’ababi yo imeze nk’umwijima mwinshi cyane.
Ntibamenya ibibasitaza.
20 Mwana wanjye, itondere amagambo yanjye,
Kandi utege amatwi ibyo nkubwira.
21 Ntukabyibagirwe,
Ahubwo ujye ukomeza kubibika ku mutima wawe,+
22 Kuko abumvira amagambo yanjye bibahesha ubuzima,+
Kandi bigatuma bamererwa neza.
25 Ujye ureba imbere yawe!
Rwose ntukarangare ngo urebe iburyo cyangwa ibumoso.+
26 Jya ukura ibisitaza mu nzira yawe.+
Bizatuma ugenda ufite umutekano kandi nta bigutega.
27 Ntukayobe ngo unyure iburyo cyangwa ibumoso.+
Jya wirinda ibibi.