Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana
15 “Ni njye muzabibu mwiza, kandi Papa wo mu ijuru ni we uwitaho. 2 Ishami ryose ryo kuri njye ritera imbuto arivanaho, kandi iryera imbuto ryose aryitaho akarisukura, kugira ngo ryere imbuto nyinshi.+ 3 Mwe mwamaze gusukurwa bitewe n’ibyo nababwiye.+ 4 Mukomeze kunga ubumwe nanjye, nanjye nzunga ubumwe namwe. Nk’uko ishami ridashobora kwera imbuto ubwaryo ritagumye ku muzabibu, ni ko namwe mudashobora kwera imbuto mudakomeje kunga ubumwe nanjye.+ 5 Ni njye muzabibu, namwe mukaba amashami. Umuntu ukomeza kunga ubumwe nanjye, nanjye nkunga ubumwe na we, uwo ni we wera imbuto nyinshi,+ kuko nta kintu na kimwe mushobora gukora mutari kumwe nanjye. 6 Iyo umuntu adakomeje kunga ubumwe nanjye, aracibwa nk’uko amashami acibwa, akuma, hanyuma abantu bakayatoragura bakayajugunya mu muriro, agashya. 7 Nimukomeza kunga ubumwe nanjye kandi mukumvira ibyo navuze, mujye musaba icyo mushaka cyose, kandi muzagihabwa.+ 8 Iki ni cyo gihesha icyubahiro Papa wo mu ijuru: Ni uko mukomeza kwera imbuto nyinshi kandi mukagaragaza ko muri abigishwa banjye.+ 9 Nk’uko Papa wo mu ijuru yankunze+ nanjye narabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye. 10 Nimwumvira amategeko yanjye, nzakomeza kubakunda, nk’uko nanjye numviye amategeko ya Papa wo mu ijuru agakomeza kunkunda.
11 “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo ibyishimo mfite namwe mubigire, kandi mugire ibyishimo byinshi cyane.+ 12 Ngiri itegeko mbahaye: Mukundane nk’uko nanjye nabakunze.+ 13 Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu wemera gupfira incuti ze.+ 14 Muri incuti zanjye niba mukora ibyo mbategeka.+ 15 Sinkibita abagaragu, kuko umugaragu aba atazi ibyo shebuja akora. Ahubwo mbita incuti, kuko nabamenyesheje ibintu byose numvanye Papa wo mu ijuru. 16 Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni njye wabatoranyije, mbashyiraho kugira ngo mukomeze gukora ibikorwa byiza, kandi ibyo bikorwa byiza bigumeho, bityo icyo muzajya musaba Papa cyose mu izina ryanjye azajye akibaha.+
17 “Mbategetse ibyo byose kugira ngo mukundane.+ 18 Ab’isi nibabanga, mujye mumenya ko banyanze mbere y’uko babanga.+ 19 Iyo muba ab’isi, ab’isi baba barabakunze kuko mwari kuba mumeze kimwe. Ariko noneho kuko mutari ab’isi,+ ahubwo nkaba narabatoranyije mbakuye mu isi, ni cyo gituma ab’isi babanga.+ 20 Mujye mwibuka ibyo nababwiye nti: ‘umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba barantoteje namwe bazabatoteza.+ Niba barumviye ibyo nababwiye n’ibyo muzababwira bazabyumvira. 21 Ariko bazabakorera ibyo byose babahora izina ryanjye, kuko batazi uwantumye.+ 22 Iyo mba ntaraje ngo ngire icyo mbabwira, nta cyaha baba bafite.+ Ariko ubu nta cyo bafite cyo kwireguza ku cyaha cyabo.+ 23 Umuntu wese unyanga aba yanga na Papa wo mu ijuru.+ 24 Iyo mba ntarakoreye muri bo ibikorwa undi muntu wese atigeze akora, nta cyaha baba bafite.+ Ariko noneho barabibonye kandi baranyanga, banga na Papa. 25 Ariko ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe mu Mategeko yabo bisohore ngo: ‘banyanze nta mpamvu.’+ 26 Umufasha naza, uwo nzaboherereza aturutse kuri Papa wo mu ijuru, ari wo mwuka wera uhamya ukuri+ uturuka kuri Papa, ni we uzahamya ibyanjye.+ 27 Namwe mugomba kubihamya,+ kuko twabanye kuva ngitangira umurimo.