Yesaya
34 Mwa bihugu mwe nimwigire hino mwumve,
Namwe bantu nimutege amatwi.
Isi n’ibiyuzuye na byo nibitege amatwi,
Ubutaka n’ibibuvamo byose na byo bitege amatwi.
Azabirimbura
Abimareho.+
Imisozi izashonga bitewe n’amaraso yabo.*+
4 Ingabo zo mu kirere zose zizabora
N’ijuru rizingwe nk’umuzingo.
Ingabo zose zizuma
Nk’uko amababi y’umuzabibu yuma agahunguka,
Nk’uko imbuto z’igiti cy’umutini zumye zihunguka.
5 “Inkota yanjye izanywa amaraso menshi mu ijuru.+
Izamanuka kugira ngo icire urubanza Edomu,+
Yice abantu bagomba kurimbuka.
6 Yehova afite inkota: Izuzura amaraso.
Izuzuraho ibinure,+
Yuzure amaraso y’amasekurume y’intama n’ay’ihene
N’ibinure byo ku mpyiko by’amapfizi y’intama.
Kuko Yehova agiye gutambira igitambo i Bosira,
Mu gihugu cya Edomu hakabagirwa amatungo menshi.+
7 Ayo matungo azamanukana n’ibimasa byo mu ishyamba,
Ibimasa bikiri bito bimanukane n’ibikuze bifite imbaraga.
Igihugu cyabo kizuzura amaraso,
Umukungugu waho uzuzuraho ibinure.”
9 Imigezi yaho* izahinduka godoro*
N’umukungugu waho uhinduke amazuku*
Kandi ubutaka bwaho buzahinduka nka godoro yaka.
10 Ntizazima haba ku manywa cyangwa nijoro,
Umwotsi wayo uzakomeza kuzamuka kugeza iteka ryose.
Izakomeza kuba amatongo uko ibihe bizagenda bihita,
Nta muntu uzongera kuhanyura kugeza iteka ryose.+
Imana izakoresha umugozi upima kugira ngo igaragaze ko izasigaramo ubusa,
Ikoreshe n’itimasi* kugira ngo igaragaze ko nta gaciro ifite.
12 Mu banyacyubahiro baho nta n’umwe uzahamagarwa ngo abe umwami
Kandi abatware baho bose bazahinduka ubusa.
13 Iminara yaho ikomeye izameraho amahwa
N’amazu akomeye yaho ameremo ibisura n’ibyatsi bihanda.
14 Inyamaswa zo mu butayu ni ho zizajya zihurira n’inyamaswa zihuma
Kandi ihene zo mu gasozi* zizahamagara zigenzi zazo.
Ni ho inyoni ya nijoro* izaba kandi ni ho izaruhukira.
15 Aho ni ho inzoka yihuta nk’umwambi izashyira icyari cyayo, ihatere amagi
Kandi izayaturaga* iyarinde.
Aho ni ho ibisiga bya sakabaka bizahurira, ikigabo kiri kumwe n’ikigore.
16 Nimushakashake mu gitabo cya Yehova, mugisome mu ijwi rinini:
Muzabona ko nta n’imwe ibura,
Nta ngore n’imwe ibura ingabo yayo,
Kuko akanwa ka Yehova ari ko kabitegetse
Kandi umwuka we ni wo wazihurije hamwe.
Hazaba ahazo igihe cyose
Zizahatura iteka ryose.