Amosi
7 Ibi ni byo Yehova Umwami w’Ikirenga yanyeretse: Nagiye kubona mbona yohereje itsinda ry’inzige,* igihe imyaka yatewe nyuma* yari igitangira kumera. Icyo gihe bari bamaze gutema ubwatsi bwahabwaga umwami. 2 Izo nzige zimaze kurya ibimera byose byo mu gihugu, ndavuga nti: “Yehova Mwami w’Ikirenga, ndakwinginze bababarire.+ Abakomoka kuri Yakobo bazakomeza kubaho bate ko nta mbaraga basigaranye?”+
3 Nuko Yehova yisubiraho.+ Yehova aravuga ati: “Ibyo ntibizigera biba.”
4 Ibi ni byo Yehova Umwami w’Ikirenga yanyeretse: Nagiye kubona mbona Yehova Umwami w’Ikirenga agiye guhana abantu be akoresheje umuriro. Nuko umuriro ukamya inyanja, utwika n’igice cy’ubutaka. 5 Hanyuma ndavuga nti: “Yehova Mwami w’Ikirenga, ndakwinginze rekera aho.+ Ubwo se abakomoka kuri Yakobo bazakomeza kubaho bate ko nta mbaraga basigaranye?”+
6 Nuko Yehova yisubiraho.+ Yehova Umwami w’Ikirenga aravuga ati: “Ibyo na byo ntibizaba.”
7 Ibi ni byo yanyeretse: Nagiye kubona mbona Yehova ahagaze ku rukuta rwubatswe hakoreshejwe itimasi,* kandi yari afite itimasi mu ntoki ze. 8 Nuko Yehova arambaza ati: “Amosi we, ni iki uri kubona?” Ndamusubiza nti: “Ndi kubona itimasi.” Yehova aravuga ati: “Dore ngiye gushyira itimasi ku bantu banjye ba Isirayeli. Sinzongera kubababarira.+ 9 Ahantu abakomoka kuri Isaka+ basengeraga ibigirwamana* hazahindurwa amatongo kandi insengero za Isirayeli zizarimburwa.+ Nzarwanya abo mu muryango wa Yerobowamu mfite inkota.”+
10 Hanyuma Amasiya wari umutambyi w’i Beteli,+ atuma kuri Yerobowamu+ umwami wa Isirayeli ati: “Amosi ari kukugambanira mu bandi Bisirayeli.+ Abaturage bo mu gihugu ntibashobora kwihanganira amagambo ye.+ 11 Amosi ari kuvuga ati: ‘Yerobowamu azicishwa inkota, kandi Abisirayeli bazakurwa mu gihugu cyabo nta kabuza bajyanwe ku ngufu mu kindi gihugu.’”+
12 Nuko Amasiya abwira Amosi ati: “Wa muhanuzi we, hunga ujye mu gihugu cy’u Buyuda, abe ari ho ujya gushakira ubuzima kandi abe ari ho uzajya uhanurira.+ 13 Ariko ntuzongere na rimwe guhanurira i Beteli,+ kubera ko ari ho umwami aza gusengera+ kandi ni ho hari urusengero abaturage bose baza gusengeramo.”
14 Nuko Amosi asubiza Amasiya ati: “sinari umuhanuzi kandi sinari umwana w’umuhanuzi. Nari umushumba,+ ngakora n’akazi ko gusharura ku mbuto z’ibiti byo mu bwoko bw’umutini. 15 Yehova yankuye kuri uwo murimo wo kuragira amatungo, maze Yehova arambwira ati: ‘genda uhanurire abantu banjye, ari bo Bisirayeli.’+ 16 None rero tega amatwi ijambo rya Yehova. ‘Dore uravuga uti: “ntuhanurire Isirayeli ibibi,+ kandi ntugire ijambo ribi uhanurira+ abakomoka kuri Isaka.” 17 Ku bw’ibyo rero, Yehova aravuze ati: “Umugore wawe azaba indaya mu mujyi. Abahungu bawe n’abakobwa bawe bazicishwa inkota. Amasambu yawe bazayagabana bakoresheje umugozi wo gupimisha. Naho wowe uzapfira mu gihugu cyanduye, kandi Abisirayeli bazakurwa mu gihugu cyabo, bajyanwe mu kindi gihugu ku ngufu.”’”+