Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
139 Yehova, warangenzuye kandi uranzi.+
2 Iyo nicaye urabimenya n’iyo mpagurutse urabimenya.+
Umenya ibitekerezo byanjye mbere y’igihe.+
3 Uba unyitegereza iyo ngenda ndetse n’iyo ndyamye.
Ibyo nkora byose urabizi.+
5 Urandinze impande zose,
Kandi umfashe ukuboko.
6 Uranzi neza kandi rwose ibyo birantangaza.
Iyo mbitekerejeho simbasha kubyiyumvisha.+
8 Niyo nazamuka nkajya mu ijuru, waba undeba.
Niyo naba ndi mu Mva,* waba umbona.+
9 Niyo naguruka mu kirere, nkanyaruka nk’urumuri rwo mu gitondo cya kare,
Nkajya gutura kure cyane ku mpera y’inyanja,
10 Aho na ho wanyobora,
Kandi ukandinda ukoresheje ukuboko kwawe kw’iburyo.+
11 Ndamutse mvuze nti: “Umwijima uzantwikira,”
Icyo gihe ijoro rinkikije ryahinduka nk’urumuri.
12 Mana, ndetse n’umwijima kuri wowe ntiwaba wijimye cyane,
Ahubwo ijoro ryamurika nk’amanywa,+
Umwijima na wo ugahinduka urumuri.+
13 Ni wowe waremye impyiko zanjye.
14 Ndagusingiza kuko naremwe mu buryo butangaje buteye ubwoba.+
Imirimo yawe iratangaje,+
Kandi ibyo mbizi neza.
15 Igihe wandemeraga ahantu hatagaragara,
Kandi nkagenda nkurira mu nda ya mama,
Wabonaga amagufwa yanjye yose.+
16 Wambonye nkiri urusoro.
Mu gitabo cyawe hari handitsemo
Iminsi ingingo zarwo zose zaremeweho,
Nubwo nta na rumwe muri zo rwari rwakabayeho.
17 Mana, ibitekerezo byawe ni iby’agaciro kenshi cyane!+
Byose ubiteranyirije hamwe byaba ari byinshi cyane!+
18 Ngerageje kubibara, byaba byinshi kuruta umusenyi.+
Niyo nakanguka ni wowe naba ngitekerezaho.+
19 Mana, icyampa gusa ukica ababi!+
Ni abanzi bawe bakoresha izina ryawe mu buryo budakwiriye.+
Ni abanzi banjye.
23 Mana, ngenzura umenye umutima wanjye.+
Nsuzuma umenye ibitekerezo bimpangayikisha.+